logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NEW WORLD OF 2050 S01E05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Episode 5


Episode 4  yarangiye Alicia ajyanwe ndetse n'abarinzi bakubiswe bari hasi .

Ese ninde wari umutwaye?

Turakomeje...


Ako kanya uncle Bao na mama bamenye ko umwana wabo ajyanwe,

Mbega ngo ibintu birazamba hagatumizwaho abarinzi benshi bashoboka kandi byumvikana kuko kuba hatwawe umwana utajya urebwa no kwisura!!!

Ni ikibazo gikomeyee


Sasa uko ibyo bibaye Dark(mumwibuke mubwicanyi akorana na chris wapfuye)ari imbere ya wamugabo iteka uhora uduteye umugongo tutari twamenya amazina ye,

Umugabo"akazi ni ukuzana umutwe wa Nino ahangaha"

Dark"ndakumva boss"

Ahita asohoka kandi turamuzi nta mission nimwe ijya imunanira.


Umushya mumugi we akomeje kugenda yihweza buri kimwe gusa uko agendagenda hari imodoka yamunyuzeho hafi no kumugonga,

Arivugisha ati Ati"imodoka z'iyi misi zisigaye zisara,hafi kungonga?

Ariko se ko numvisemo umuntu utabaza ! Ntiwasanga hari ushimuswe ?

Reka nyikurikire ndebe"

Sibwo ayikurikiye kibuno mpa amaguru!!!

Umusore ariruka kuburyo akurikira imodoka Iri mwijana nawe ari n'amaguru ntimusige ,bivuze ngo sibyo yiga ahubwo ntasanzwe !!


Bidatinze Nino nawe yageze iwe  ,

Yihutira gufata  machine ye agira aho ahamagara,

Kumbe ntawundi yari ahamagaye atari Nicolas,

Ati"nigute wa wangambanira?"

Nicolas araseka ati"jye nkugambanira?"

Nino ati"none se ninde wundi yari kumenya ko twaguze intwaro?"

Nicolas ati"ese ujya wibuka amategeko ya KING Niba watwawe intwaro bivuze ko wagambanye urebe neza"

Nino ahita akupa gusa aribaza ati "umushenzi niwe koko ,nigute ahise ambwira ko natwawe intwaro aho guhita ambaza impamvu ndikumwita umugambanyi ??"

Chris nawe uko yakirutse kumodoka  yabonye alicia acisha umutwe mwidirisha abona neza ko ariwe bituma yongeza umuvuduko !!

Imodoka itwaye Alicia yagize aho igera isanga uwayitambitse,chris watuje wari wanyuze izubusamo abatanga imbere !!

Imodoka ifata feri byihuse !!

Umwe mubasore asohikamo amukure munzira ,agize ngo amukoreho ahita afata akaboko aragonyonzora undi atangira gutaka!!

Mugenzi we nawe avayo ati"eehee!Musore itonde utangiza umusore wanjye! Urashaka iki? kuki utwitambitse?"

Chris "ndi gushaka umwana icyo mutwaye"

Eric(niko yitwa)"Icyo dutwaye ?ntakintu dutwaye turirenganira usibye ko nawe ushobora kwinjira ukirebera"

Chris ariyumvira maze ugutwi kwe kurikoma yumva hari uri gutakira kure asaba ubufasha ,arangije asatira imodoka.


Dark we watumwe kwica Nino ntagutinza mission  yageze kugipangu,

Arabanza aracyurira ageze hejuru abona hari imodoka zirimo kwinjira zinyuze mumaremo nawe  abanza kwitegereza abaziziyemo.


Chris nawe yarebye  mumndoka yose abura umuntu numwe ahita yiyaga kumutwe arivugisha ati"ubanza nasaze wana !"

Ahindukirana amasoni ati"munyihanganire habayeho kwibesha"

Eric"ntakibazo kwibesha bibaho"

Bisubirira mumodoka baragenda Chris nawe n'ibimwaro akomeza ahe !!

Kumbe uko Chris yakabuze yamodoka niyo yarimo kwinjira kwa Nino ninayo  Dark arimo kwitegereza.

Arebye neza abona babasore babiri hari umukobwa ufutse mumaso bavanyemo bashira kurutugu binjirana indani.

Kuki azanwe murugo rwa Nino na Ninde?

Gusa se  byagenze bite  ngo Chris abure umuntu kandi tubona yarimo !!

Komeza gukurikira


Chris nawe yaje gufata taxi yerekeza kwihotel imwe anahafata icyumba.

Yinjiye mucyumba arambika bag ye arangije akura imyenda ,

Turebye umugongo w'umusore turabona wuzuyeho inkovu nkaho yahoze arwana cyane nko muri ring.

Ahindukiye ho turabona agatuza kose gasa neza nk'aho ari agaterano kubera inkovu zikuzuyeho.

Ushobora kwibaza impamvu ameze uko bikakuyobera ariko haracari kare utarambirwa.


Hakuno kwa Nino uwazanwe na ba basore babiri  yagejejwe imbere ya Nino bamwicarika kuntebe barangije bamukuraho igifutse kumaso!

Kumbe ni Alicia disi 😳

Nino ati"byiza guhura nawe mwiza"

Alicia amucira mumaso!

Umurinzi ashaka kumukubita ariko Nino aramubuza ,

Ati"mutibesha kuko uyu mukeneye atanakavunguka kumusatsi we kabuze.

Mumushire mucyumba cyiza kandi munamufate neza "

Bajya kumufungira mucyumba kimwe!

Umwicanyi Dark hanze  we atangiye kurigisa abarinzi umwe kuyundi.


Chris muri douche arimo koga  hari ibyo yatangiye kwibuka,

Yibuka mumyaka myishi ishize arikumwe na Ange(mwibuke apfa) ,

Ange arimo kumubwirs ati"amafaranga ntaba mubwicanyi gusa ahubwo izo ngufu wakazikoresheje mubindi"

Chris ati "chr nzi neza ko akazi nkora katagushimisha ariko aka ngiye gukora ni akanyuma ngahita mpagarika"

Ange ati"uwo baguhaye kwica ntumwice ahubwo umureke acike agende "

Chris ati"sawa cheri ndabikora uko ubishaka"

Ange amuzanira yamyenda ye ati"ubwo ndagutegereje"

Aha nubwo uyu musore adasa na Chris wapfuye uyu niwe kuko ntakuntu yaba azi Ange nkumukunzi we atariwe.

Ese wamusi witurika yarokotse ate ?

Komeza ukurikire inkuru.


Dark nawe munyubako neza amaze abarinzi bo hanze agiye kwinjira indani yakiye phone ,

Arangije kwitaba yahise akata asubira inyuma kandi atageze kuri Nino yari yatumwe!!


Tukuzire kuri uncle bao na mama Alicia,

Bao"ntawundi washimuse Alicia ni Nino"

Mama Alicia"ntabivuga ko umwana wanjye muri kumushira mubyago!

Kuki uhise ukeka Nino?"

Bao"tuza ndaza kukwereka Kandi Alicia araza kugaruka ntakabuza"

Mama Alicia ati"sinitaye ibyo mukora cyangwa uburyo mubikoramo gusa icyo nitayeho ni uko umwana agaruka ari muzima ntanashwaru kari kumubiri we"


Tukuzire kuri Alicia aho afungiye,

Yashatse aho yacikira arabura ahitamo kwicara agatuza agira ibyo yibuka murwego rwokwiturisha.

Arivugisha ati"Mama ntashaka ko menya ukuri ,ese niki barimo kumpisha kimpoza mubyago ?Kumpisha kwabo kwatumye mva mukazi nishimiraga banzana mubuzima buhorana abanzi,ubuzima ntisanzuramo ,ubuzima bubishe nkumuti urura.

Ese nzakore iki ngo nibohore ?"


Umusore chris uko yakavuye koga yararyamye agatotsi karamutwara,

Mugutwarwa yagize inzozi ahita akanguka ati"Na none birongeye birabaye,ese bizahora biba kugeza ryari ?".....Udacikwa Episode 06


Ni ibiki avuga bihora biba ?

Ese uyu musore ni chris wagarutse cyangwa ?

Ese abaye ariwe  yarokotse ate uguturika kwabaye ?

Byose ni muri ep 6 itagucika



Comments