
THE NEW WORLD OF 2050
Season 1
EPISODE 6
Writer Safari Edouard
Web : eddystore4all.blogspot.com
whatsapp +255759114520
__________________
Episode 6 yarangiye bimenyekanye ko umusore Chris twarimo kubona ari nawe wari warahemukiwe inkuru igitangira yicirwa umukunzi ndetse nawe bamuturikiriza mumodoka ya Polisi ya Alicia.
Turakomeje...
Mbere yo gukomeza reka ngusubize inyuma wamusi w'iturika ry'imodoka tubone uko Chris yarokotse,
Burya wamusi Chris nkumuntu wigeze kuba umwicanyi igihe kinini kandi akaba yaranazi neza abari kumuhiga abaribo azi n'uburyo bakora .
Abonye Alicia asohotse kwitaba fone yahise nawe yica umuryango w'imodoka arasohoka Yihisha inyuma y'inzu yari aho hafi arategereza !!
Imodoka yaturitse nawe ayireba mbese ubwo Alicia yicuzaga byanamuviriyemo kwegura kukazi .
Nibwo yihaye intego yo kuzimira akava mumugi akazagaruka barizeye ko yapfuye mbese anagaruka isura ye yarayihinduyeho kuburyo utapfa kumenya ko ariwe wagarutse mugisagara !!
Twikomereze uyu munsi,
Chris yahise abyuka akora muri bag ye akuramo agafoto ka Ange ati"tuza Ange nzaguhorera kandi vuba bidatinze"
Ntakindi ahita yerekeza muri douche aroga arangije araza yambara costume nziza araberwa asohoka muri Hotel acumbitsemo aragenda .
Alicia nawe nyuma yo kubura aho acikira ntiyatuje ahubwo nkuwigeze kuba umupolisi yakuye ako yambaye muzosi amena ikiyo c'idirisha arangije acamo aba aracitse gusa ntibyari byoroshe kuko bimusaba gukomeza kwidirisha agashikira n'irindi ryegereye igipangu kuburyo ari busimbuke batamubonye (Abarinzi)!!!
Umusore chris nawe ari kuzengura mumugi bisa naho hari ibyo yarariho gukurikira.
Arakata karitiye zimwe na zimwe akagira nutwo agenda yandika kunkuta z'inyubako!!
Bisa naho hari iperereza cyangwa map ari gukora .
Alicia we yaje koko gusimbuka igipangu turi kumubona ari kwiruka acika,
Gusa icyo atazi inyuma ye hari abamukurikiye bayobowe na Eric gusa uko bigaragara ko bari bavumbuye ko yacitse Kandi cyari ikintu gikomeye kuri Boss Nino.
Yarirutse na se kwiruka biza kurangira bamufashe nanone cyane ko bo bari mumamodoka nawe ari n'amaguru !!
Eric abanza amukubita urushi rwiza ati"uramuka wongeye kuzana imyaku uri umupfu"
Baramwerekeza bamusubiza inyuma!!
Tukugarukire kuri Dark imbere ya wamugabo uhora uduteye umugongo,
Dark ati"habaye iki nyakubahwa?"
Umugabo ati"umukobwa wanjye Alicia yafashwe n'umwe mubahurikiye mw'itsinda rya KING,ndagirango umushake utamubura"
Dark ati"Yaba ari nde wakoze iryo shyano ?"
Umugabo ati"ukore iperereza kugiti cyawe umumenye ndetse n'umwana wanjye umuvaneyo ari muzima"
Dark"ndabikora nyakubahwa"
Implimente iri hafi ya Dark yahise isohora impapuro yikoresheje !!
Umugabo ati"ibyo ni bimwe mubiri bugufashe kugera ahari"
Dark yakira impapuro arangije arasohoka!!
Eric n'ingabo uko bakurije Alicia mumodoka kumbaraga bahubiranye na chris neza yibere mubye !!
Eric ati"oh !Chris turongeye turahuye"
Chris"ego turahuye usibye ko duhuye mumwanya mubi"
Chris yigira imbere ngo ajye gutabara Alicia Eric amufata kurutugu ati"genda gake musore !"
Aramwegera buhoro nkugiye kumwongorera ikintu ahita amutera icyuma Chris agifata kitari cyamugeraho ati"uwigeze kubaho umwicanyi ahora ariwe kandi ntawe yizera!!"
Aba aramuteye igifunsi cyo munda Eric arwa kuruhande!!
Abandi basore babona Boss wabo arakubiswe barataka umusore abanwa nk'amazi mukubakubita arinako abicisha ikaramu mukubajomba mwizosi umwe kuyundi !!!
Uwanyuma agize ngo yiruke yohereza yakaramu ituruka inyuma mwirugu ihinguka mukanwa mbese iranarenga yishinga kumodoka imbere ya Alicia.
Dore ngo Alicia arikanga akagira ubwoba abonye uburyo umusore abangutse n'uburyo yica ntampuhwe!!
Umusaza Nino we ategereje ko igikobwa kigarurwa(Alicia) usibye ko atari yamenya ko abasore be bose bari hasi !!
Hakuno Alicia yagizemo ubwoba amera nk'igiti,
Chris arasatira ati"madam umeze neza?"
Ntiyasubiza ahubwo atera asubiza umugongo inyuma,
Ako kanya Polisi yahise ihagera itunga imbunda umusore nawe aramanika!
Kumbe baribazananye na Uncle Bao
Bao ati"Alicia umeze neza?"
Alicia ati"meze neza ntakibazo"
Bao ahita ategeka ko polisi ijyana Chris we na Alicia bisubirira murugo.
Eric n'ingabo ze nke zasigaye zahondaguwe bagarutse kwa boss n'ibimwaro byinshi.
Nino ati"igikobwa kirihe?"
Eric ati"umbabarire nyakubahwa nananiwe kumugarura"
Nino ati"Aho ntanisoni bigutera koko ?Gute wambwira ko wananiwe kuzana umukobwa umwe wowe na team yawe yose ahubwo mukaza mwanakubiswe"
Eric ati"ntacyo twazanye kumpamvu z'umusore watunanije"
Nino"Uyuhe musore ?Gute abananiza mungana mutyo?"
Eric ati"ntiwabyumva boss,umusore arabangutse kuburyo utamugema n'isasu nubwo wamurasa kabisa"
Nino ati"munshakire Abicanyi bashoboye, mweho ndabona ntakigenda !"
Eric ati"ndaza kubikora neza cyane"
Nino ati"ngaho mutumuke mumvireho"
Reka tukugarukire mumasaha y'umugoroba,
Alicia iwabo ati"uncle ndashaka gusura uwo mwise umwicanyi"
Mama Alicia"uramushakira iki ko polisi iri gukora akazi kayo? ikindi nawe wiboneye ubwicanyi bwe"
Uncle"oya ntaho wajya wowe guma murugo niho haba umutekano!"
Alicia ati"ariko ubundi mbasabye ikintu mwakimpa?"
Tukugarukire kukindi kigo kiri mwishamba kure cyane kuburyo utakihakeka,
Hari umugabo ari gutanga amategeko kubasore be 3,
Ati"King igiye kurimbuka hazubakwe indi nyuma.
Erekera mumugi mwice buri wese ndibuze kubabwira igikurikira"
Abasore bati"yego nyakuganza ,turabikora nkuko ubishaka"
Tukugarukire kuri Nicolas na Dark,
Dark ati"akazi nasanze hari undi wakarangije mbere y'uko mpagera"
Nicolas"wenda ni Bao wari wamutumye"
Dark"Niba ari nawe ariko ndashaka kubonana nawe nkamenya neza ko afite abandi akoresha"
Nicolas"ari muri police station "
Dark ahita ahaguruka ati"ningira icyo menya ndaza kukumenyesha"
Hakuno kuri Alicia
Bao ati"icyo usabwa uraza kugihabwa uko wagisabye"
Alicia"mama nawe urabyemeza?"
Mama"ego ndabyemeza!"
Alicia"Ndashaka guhura n'uriya musore mbere y'uko hagira undi umugeraho "....LOADING EPISODE 7
Baramwemerera cyangwa ?
Dark we nagera kuri polisi ntari bumenye umusore koko ?
Inkuru iracyari kuntango wowe komeza usome imbere hahishe byinshi.
Comments