logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NEW WORLD OF 2050 S01E07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


THE NEW WORLD OF 2050

Season 1

EPISODE 7

Writer Safari Edouard

Web: eddystore4all.blogspot.com

whatsapp +2559114520

_________

Episode 6 yarangiye Alicia asabye ko agomba kubonana na Chris mbere y'abandi kandi na Dark yari agiyeyo.

Dukomeze...


Mama Alicia na Bao bahita barebana,

Alicia ati"rinda isezerano ryanyu !"

Bao ati"ntakibazo ,Fata abarinzi bahagije kandi wirinde "

Alicia"murakoze uncle"

Asohoka yiruka ahitana abarinzi yihuse ubona ko yishimiye kugenda.

Mama we na Bao munzu basigara baganira ,Bao ati"Umukobwa vuba araduhindukana tu"

Mama ati" nyine munyarutse kuko bidatinze azishakira ukuri kandi bizaba bibi"

Uncle Bao yitsa itima gusa !!

Bidatinze Alicia yageze kuri polisi ahakubitanira na Dark,

Dark ati"nawe uri ahangaha?"

Kumbe baranaziranye wana !!

Alicia ati"yego hari uwo naje gusura"

Dark ati"Waje gusura ?Nawe se ugira inshuti izanwa hano kuri polisi ?"

Alicia ati"biragoye kumva gusa nyine birashoboka"

Avuga arinjiye avuga ikimuzanye nabo baramwumviriza barangije babereka aho bicara bakamutegereza!!



Ubona ko yubahwaga buri hamwe Chris bahise bamuzana ahahurira imfungwa n'abazisuye,

Bamushikanye Alicia ategeka ko bamukuraho amapingu.

Chris aricara ati"Oooh,niwowe kumbe! urakoze kunkura hariya hantu,uzi uburyo hahumura nabi"

Alicia ati"sinakora ngo ngeze  aho wagejeje umfasha.

Dark uyu yitwa Chris,niwe wabashije gutabara ubuzima bwanjye igihe bwari mubyago,

Chris nawe  uyu ni Dark "

Chris na Dark bahana amaboko gusa Dark kumva izina Chris yarikanze nubwo Chris we isura yambere yari itandukanye niyo afite uyu munsi!!

Ntakindi bakoze barasohotse burira imodoka baragenda.



Reka tugaruke  kuri Nino,

Hari umukobwa barikumwe,

Nino ati"Ciara mwana wanjye akira iyi flash ,iriho amabanga yose ndetse n'umutungo wanjye wose.Uzayibike ahadata kandi ukomeze kwihisha ntuzagaragare nk'umukobwa wanjye"

Ciara"ndabyumva data kandi nzabirinda,gusa kuki ukomeje gushaka ko mbaho mubwihisho ?"

Nino ati"igihe nikigera uzabimenya gusa uyu musi komeza unyumvire ubeho mubwihisho"

Ciara ati" sawa data!"

Baratandukana....

Kumbe uyu  Ciara niwe  wahoze ukorana na Alicia muri polisi yari umukobwa wa Nino.

Ese iyo flash ihishe iki?

Ntugacikwe!!



Alicia yagejeje Dark na Chris iwabo barakirwa ,

Alicia aratangira ati"mama na Uncle uyu ni Chris washinzwaga kunshimuta ariko ntabwo yariwe ahubwo we yantabaraga"

Chris arunama ati"Nishimiye kubamenya !"

Uncle Bao ntibyamurwa neza ati"kuki umuzanye aha?"

Alicia ati"nuko atawundi murinzi nkeneye urenze  usibye we!"

Mama ati"Alicia wasaze?ni gute wazana umuntu utazwi ngo ukeneye akubere umurinzi ?"

Alicia"oya mama Ndimutaraga 100% "

Dark abona bigiye kuzamo imishwano ati"Mama ndabona mwareka umwana agakora ibyo ashaka,kuko niba yabashije kumutabara atamuzi yewe akanamutabara abarinzi be bananiwe ndakeka ariwe koko umukwiriye"

Uncle Bao"oya ntibishoboka kuko umuryango wacu ugira amabwiriza ugenderaho"

Chris abona kubaho kwe kugiye kuryanisha umuryango ati"alicia wikwirusha ngewe ntakazi kuburinzi niteguye gukora mfite ibindi nkora.

Wakoze kundenganura ubu noneho nataha nkakomeza indi mirimo"

Ahita ahaguruka arabasezera bose ubundi arigendera!!

Alicia ashaka kumukurikira ariko Uncle amufata akaboko yanga ko amukurikira.

Ageze hanze hari uwamuhamagaye kuri phone aritaba ati"hallo! ninde tuvugana?....oooh kumbe ni wowe !Duhurire he?....sawa ndaje"



Dark nawe ubanza atagumye iwabo wa Alicia ahubwo bigaragara ko yahise ataha kuko aka kanya turamubonana na Nicolas,

Dark ati"nabonye umusore watabaye Alicia gusa uko namubonye ntasanzwe kuko n'isura ye igaragara nk'iyumurwanyi usibye koyicisha bugufi akanubaha"

Nicolas"rekana nawe ubwo wasanga ari ingenzi yigenderaga igahitamo gutabara ntakindi igamije ,ahubwo...."

Atari yakomeza Phone ye ihita ihamagarwa abanza kuyitaba .



Chris we Uwo baje guhura burya ntayundi yari Nino,

Nino ati"musore nashimye imirwanire yawe kuburyo nifuje kuguha akazi.Uriteguye?"

Chris mbere yo gusubiza abanza gutekereza mumutwe ati"nemeye gukorera Nino nazagera kucyo nshaka?Gusa nanone nzaba meze nkaho mbaye umwanzi wa Alicia ,Ariko kandi nibwo buryo bwiza kuruta kuba umurinzi wa Alicia"

Arangije gutekereza ati"ntakibazo nagakora gapfa kuba kanyishura neza"

Nino"byiza cyane,ndashaka ko uba umurinzi w'umukobwa wanjye ariko utamugendanira ahubwo umucungira hafi kuburyo ntawamenya ko umurinze ariko ukamurinda ibyago byose byamwegera"

Chris aratekereza arangije  ati"Ndakeka nabikora, ninde Ubundi ?"

Nino ahita afata phone agira aho ahamagara!!



Reka tuze mumasaha y'umugoroba aho Alicia yakoze uko ashoboue kose aza kubona umwanya bahura na Chris,Bahurira hejuru Ya Etage ndende aho baba bareba umugi wose neza.

Alicia aramubaza ati"kubera iki wanze kumbera umurinzi?"

Chris arasubiza ati"ntabwo nabyanze kuko akazi ko nari ngakeneye pe ,cyane ko ndi na mushya mumugi gusa nanze guteza akavuyo mumuryango"

Alicia"oya twari bubikemure iyo udahakana"

Chris Ati" Nge mubuzima bwanjye nanga guhatiriza pe ,iyo mbonye ikintu kidashoboka ndakireka nkakomeza ibindi"

Alicia "Nimba ngewe ubinyemerera ndashaka ko tujyana murugo aka kanya tubiganireho baraza kubyemera ndabyizeye"

Chris abitekerezaho arangije ati"sawa tugende !"

Sibwo umusore agiye kuba ikirumira habiri 😳

 


Tukuzire kuri Ciara na papa We Nino aho bahuye baganire,

Ciara ati"Umurinzi watoye uramwizera?"

Nino"ndamwizera kuko ni umuntu ucisha make kandi uzi imirwanire kuburyo abashije akazi k'uburinzi"

Ciara ati"ko wamwizeye nange ndamwizeye"

Nino ati"nuko mukobwa wanjye.Ubwo ejo nzabahuza umumunye nawe akumenye ,gusa azakurinda mutegeranye"

.

..

.

.

Chris na Alicia bageze iwabo wa Alicia,

Bahasanga mama we gusa uncle Bao adahari baramusuhuza maze Mama aha ikaze Chris,

Alicia ati"Namugaruye Chris ngo tuganire noneho nawe mumwumve hama mufate icyemezo"

Mama ati"uncle Bao hari inama arimo,jye ndumva twamutegereza akabanza agashika "

Alicia ati"ntakibazo reka tumutegereze,Chris nkuzanire iki waba ufata mukumutegereza ?"

Chris ati"jus yonyine irahagije!"

Alicia arahaguruka ajya kumuzanira,

Phone ya Chris ihita ihamagarwa arebye ati"mama ndaje gato nitabe telefoni"

Arasohoka ajya hanze kuyitaba.

Ndagirango ukurikire witonze amagambo bavuga,.

Phone"uri gukora iki ko operation ya KING(Mwibuke ko ari itsinda nawe yahoze arikorera)igiye kugaragazwa kandi wahawe mission yo kuyiburizamo?"

Chris"nyakubahwa byose ndi kubikurikiranira hafi vuba ndabikemura"

Phone"ngo uri kubikurikiranira hafi?Reba iyo video"

Areba video amwoherereje kumbe ni igaragaza inama ba Nicolas na Bao barimo,

Phone ati"ntakindi gisabwe garuka mukigo mission ihawe undi wowe wananiwe"

Chris"nyakubahwa nta..."

Phone ivaho!!

Chris ahindukirana umujinya gusa guhindukira kwe ahubirana Alicia !!!

Alicia ati"akubwiye iki ko uhindutse?"

Chris"wumvise ibyo twavugaga se ?"

Alicia"oya gusa numvaga uvuga cyane nza kureba uwo muvugana sinamenya ko ari phone"

Chris ati"ni inshuti yange yakoze impanuka"

Alicia ati"yooh!Nguherekeze ujye kuyireba?"

Chris"oya ntabwo bikomeye cyane".......LOADING EPISODE 8


Ni ikigo ikihe cyatumye Chris?

Azakora ate akazi ko kurinda abakobwa ba 2 kandi imiryango yabo yangana?

Arava kukirego se?

Ni iyihe operation KING igiye gushira hanze Chris ashaka kuburizamo !?



DUHURE MURI EPISODE 8 TUMENYE UKO BYAGENZE.




Comments