
Ubushize twasize Alicia na Ciara babazanya kubijanye na ring (impeta) ndetse n'isaha ya chris,
Dukomeze...
Ciara yaramurebye ati "kuki uyimbazaho aho kunsubiza aho wakuye iyo saha?"
Alicia ati "ni ibintu byanjye biri private! Ndakeka ntampamvu zuko weho wabimenya"
Ciara ntiyabitindaho aramureka ajya kwitaba phone. Alicia akirenga gusa Ciara nawe yaramukurikiye inyuma buhorobuhoro. Uncle Bao we yageze murugo atangira kubaza Alucia ahantu yaba ari ati " Alicia arihe ko mwese mukeneye guterwa iyi antidote ?"
Mama Alicia arasubiza ati "ya virus igiye gutangira gukora?"
Bao ati "cyane rwose mumasaha 20 isi iraza kuba ari indi"
Mama Alicia"reka muhamagare kuri phone !"
Afata telephoni ashaka number ya Alicia arangije aramuhamagara gusa ikomeza kwikata bigaragara konyarimo kuvugana n undi muntu . ...
Bidatinze Alicia nyuma yo guhamagarwa yarashize ahura na chris Mwibanga rikomeye cyane .
Alicia ati "mana yanjye we,Chris wavuye mubitaro ryari ko ukirwaye?"
Chris arasubiza ati "wimbaza ahubwo tuve aha aka kanya kuko ubu tuvugana ntamutekano uhari"
Alicia ati "ubwo ni ubusazi ahubwo dusubire mubitaro"l ubanze witabweho bihagije ubuzima bwawe ntabwo bumeze neza"
Ako kanya Ciara yahise ahagera barikanga , Chris ashaka kugira icyo akora ariko Alicia amufata akaboko maze Ciara arabasuhuza gusa ntiyigaragaza ko hari aho azinanye na Chris ndetse na Chris ubwe yigira utamuzi.
Muri governement hari uwo barigushwanira , ntayundi ni wamukuru wa polisi wategetse Ciara kwiga kumugabo waraye yishwe(Nino) Ati"ni gute abantu bakomeza gupfa ntimumenye umwicanyi?"
Afande"nyakubahwa bisa naho umwicanyi atari umwe ahubwo ni benshi batandukanye gusa ukwica kwabo gusa nukugenda guhura"
Umugabo akubita kumeza n'uburakari ati "wimbwira utyo ! Ese ujya wibuka icyo warahiriye ?"
Afande ati "ndacyibuka rwose , ni ukurinda abenegihugu kumbaraga izarizo zose byansaba"
Umugabo ati "none niba ubizi kuki bakomeje gupfa urebera ?"
Afande ati "nyakubahwa ndi kugerageza uko nshoboye kose ngo mfate abicanyi wowe komeza unyizere akazi ndaza kugasoza neza"
Hakuno Kuri Chris na Alicia, Alicia yahamagawe na mama We arangije ajya kuruhande yigiye kuruhande aritaba, Chris asigarana na Ciara bonyine maze Ciara ati "Ubu tuvugana umurambo wa data umaze no gukonja "
Chris ati "urasobanura iki uvuze umurambo ?"
Ciara arasubiza ati "ndasobanura ko data yishwe!"
Chris arikanga cyane arangije ajya kuvuga gusa Alicia aba aragarutse arabitambika ati "murugo mama arampagaye kandi birihuta ,ngomba gutaha sasa"
Ciara ntiyavuga menshi ahubwo yarabasezeye nawe yihutira murugo iwe abanza gufata ya flash kugira asuzume ibiriho ,
Aho gufunguka yamusabye password agerageza kwinjizamo ariko yanga gufunguka!!
Kumarembo iwe yumvishe amasasu menshi , ahengereza mwidirisha abona ni wamusore special 3 yishe umuzamu we ubwoba buramufata!!
Hakuno iwabo wa Alicia , We na Chris barahageze babwira ibyo guterwa imiti ariko Alicia yaganguye yanze guterwa imiti ataazi ati "ge sinakwemera guterwa imiti ntazi"
Mama ati "ariko ni kuneza yawe "
Alicia ati "ineza yanjye gute ? Ntabwo ngwaye yewe ntanubwo mfite ikibazo nakimwe"
Kuruhande Chris yatangiye kwibaza ati"iyi ni antidote ya virus #New_world "
Ahita ashikuza urushinge Bao arutera Alicia kungufu,Alicia amuhindukiriza urushi ati"ukoze ibiki?"
Chris ati "madam sorry gusa ndakeka ko umuryango utagushakira ikibi, rero niba ari umuti wagombaga kuwufata"
Special 3 we yaramaze kugera munzu ya Ciara asanga ntawuhari,
Sasa special 3 uko ameze yitegereza ahantu agahita abona ibyahabere byose, bivuze ngo imbaraga afite ntabwo zisanzwe ! Nawe yahise abona ibyo Ciara yikozaga byose abona naho yaciye acika ahita akurikira!!
Ciara nawe wari wanyuze inyuma mugucika , ari mumodoka acika ndetse yahamagaye Alicia ati"ha terefoni Chris ndamushaka byihuse"...
Chris ahita avugiraho ati "ningewe tuvugana,ni ikibazo ki?"
Ciara ati "hari umuntu urikunyirukaho ashaka kunyica"
Chris arasubiza "urihe?"
Ciara ati "kumuhanda wa 5 "
Chris ati "komeza wicunge ndaje vuba ndagushikiriye!"
Ciara yakomeje kwiruka usibye ko ageze imbere yasanze special 3 amutegereje.. arahagarara gato gusa mumutima yibwira kumugonga . Yongeje vitesse special 3 nawe ahitana icyuma cyari aho hafi avayo aza ayisatira , ayishikiriye ahita atega cyacyuma imodoka arayitega izamukaho neza nkizamuka kukiraro yicura intembe arangije avayo yitonze amuvana mumodoka aramuniga azamura hejuru.
Ciara uko yagafashwe na Special 3 ,
Special 3 ati "mpa flash ufite"
Ciara mumwuka urimo kumushirana ati"ntakintu nzi kubyo urimo kubaza"
Special 3"ndashaka flash iriho amabanga ya king"
Ciara ati "ntayo mfite"
Special 3 n'umujinya ahita amujugunya n'imbaraga nyishi kuruhande gusa atari yagera hasi hari uwamusamye . Ntayundi ni Chris mwenyewe, yamushize hasi maze Ciara arebye umutabaye abona ni Chris arangije ati "yooh!Uziye igihe"
Ahita ahwera maze Chris amujyamisha hasi arangije ahindukirira Special 3 barihurira amaso muyandi !!
Mumugi rwagati ho abaturage bari kwinjirwa na virus umwe k'uwundi usibye ko bo atakintu bazi kuko iri kubinjira muburyo bw'umwuka.Kuri chris ho Special 3 amubonye ati "byiza cyane kongera guhura nawe 4(#special_4),
Ijoro ryashize waryumvishe ute?"
Chris(special4)"ntakidasanzwe cyahabaye,kubera iki wivanze mukazi kange?"
S3(Special 3) ati"wangije amategeko ya #SNAKE_TOOTH wanga kuva kukirego "
S4 ati "mission nyizaho nasinyiye kuyirangiza"
S3 ati"uzi neza ko uri uwakane nkaba uwagatatu bivuze ko utantsinda ndetse hari n'abandi babiri bakurusha,nashatse uyu mukobwa kugira mbashe kukubona.
manika cyangwa nkurangize"
S4(chris)"snake tooth mubyo yadutoje ntakumanika amaboko yatubwiye. Mpagarika kumbaraga niba ufite izo mbaraga"
S3 ati "ok reka tubirebe noneho ko isi yo hanze yaba yaragize izindi mbaraga iguha"
Virus yo yari imaze gukwira mubaturage batari bake,
Gusa uwo byinjiye amaso ye hahita hagaragara ipipfungu gipfuka amaso mbese akamera nkutaye ubwenge!!
Isi n'abantu akabibona ukundi gutandukanye nuko bahora !!! Gusa aha twakibaza byinshi. ESE IYI VIRUS IGAMIJE IKI KO IRI GUHINDURA ABANTU
Hakuno ho urugamba rwambikanye,
Chris(s4) aragwana ariko s3 aramurunze kuko ubu tuvuga yahondaguwe ari hasi mbese yamaze no kugarura amaraso mukanwa.
S3 uhagaze ati "koko uri umunyantege nke bigexe hano ? Ibaze ko nkurenze inshuro 10 . Ese koko wagakwiye kunkurikira ? Itegure kujya mukuzimu"
Afata urwuma rwari aho hafi arazamura ngo amusogote mumugongo ariko atari yarumutera Ciara yamuteye ibifu mumaso arahuma abura balance !! Polisi ihita itezamo n'ubuduha,
Chris ati "mvana ahangaha"
Ciara aramufata baracika polisi ifata s3 wenyine...
Tugarutse kuri dark,nicolas na uncle bao imbere ya wamugabo,
Nicolas"byose byatunganye ubu ushobora kwitegura kwinjira presidance"
Umugabo"panga buri kimwe kandi virus Itangire akazi"
Bikiririrza rimwe ati "sawa Boss!"....LOADING EPISODE 12
Comments