
Ep8 yarangiye idusigiye amatsiko menshi n'ibibazo byinshi.
Ka dukomeze turebe icyo ep8 iduhishiye.
Muri KING inama irakomeje,
Nicolas"ndabona atakintu gisigaye ngo KING ihindure amateka"
Uncle Bao"oya ntabwo twatangira kuko tutari twamara gukura intambamyi munzira"
Umugabo wundi tutazi amazina"nibyo koko ntabwo twatangira Nino n'abandi bakiturwanya kandi Nino akaba asanzwe atuziho byinshi"
Dark"ariko uriya ntagoye kuko kumugeraho byoroshe umuntu akamuvana munzira"
Umugabo"ngaho mugende mumuvane munzira n'abandi bose mukubure maze operation ihite ijya hanze"
Barasohoka!!!
Tukuzire kuri Ciara muri club imwe,
Arikwifatira agacupa kandi yiturije ntankomanzi mugihe abandi imbere bari kubyina.
Nk'uko mutubari bimera hari abasore baje batangira kumwiyenzaho arinako bamukorakora nawe abiyama ariko ntibumve!!
Gusa hafi aho muri iyo club turahabona undi musore wahri witurije arimo kwitegereza ibyo Ciara byose.
Ciara abonye bakomeza kumubangamira yarahagurutse asohoka Club yurira imodoka ye arigendera .
Gusa inyuma babarara baramukurikiye nawe arabibona ahita afata phone agira uwo ahamagara π
Chris we Kurundi ruhande yari yatangiye akazi kuburinzi gusa kuri iyi nshuro yicaranye na Alicia,
Alicia aramubaza ati"wambwira kahise kawe neza?"
Chris arasubiza ati"nabikora rwose madam"
Alicia ati"ngaho tangira umbwire"
Chris"navukiye..."
Atari yakomeza isaha yambaye irasona arebye π³ati"sorry gato madam ndaje gato hari akatameze neza"
Asohoka igipangu c'iwabo wa Alicia yiruka ,undi ntiyabigira ikibazo cyane ko murugo hari abandi barinzi benshi!!
Ciara uko bakamukurikiye Baramudubuye bahita bamwitambika imbere arahagarara,
Akora rivasi asubire inyuma asanga naho Bamwitambitse.
Abarara bahita baza kumukomangira kubiyo ariko abana imodoka yanga gufungura !!
Sibwo ikiyo bakimenye bagakingura kumbaraga bakamusohoramo nabi banamukubita!!
Ako kanya hari uwafashe akaboko gafashe umushatsi Wa Ciara ahita akavuna ,undi atatse amutera igifunsi cyo munda arwa kumodoka yabo ihita inahombana nawe apfa ako kanya atanasambye ,bivuze ngo igipfunsi akubiswe ni ikinyembaraga !!
Bagenzi babibonye bahise bava aho biruka n'amamodoka yabo bataho!!
Ciara aregera ati"urakoze kuntabara"
Chris"kari akazi kanjye kandi ntabyinshi tuvugana ahubwo komeza Ufate neza alarm yawe kuko niyo iduhuza"
Ahita yigendera,Ciara nawe yurira imodoka arikomereza!!
Mugihe ibyo bibaye kuri Dark arikwitegura kujya kuri mission kandi ntayindi usibye kujya kwica Nino ndetse n'abandi Bari kubangamira Operation yabo.
Uko yakarangije yahise yerekera !!
Chris kurusambo ,
Alicia ati"wari ugiye he? "
Chris ati"mfite ingwara y'uburakari,iyo iyi saha ivuze binsaba kujya kure y'abantu kugira bugabanuke"
Alicia ati"ubwo burakari wari ubukuye he ko twarimo tuyaga neza ?"
Chris ati"Impamvu nuko wari umbajije akahise kandi kantera uburakari"
Alicia ariyumvira ati"ooh,sorry ntabwo narimbizi"
Gusa nyamara aramubeshe kuko twe tuzi aho avuye
Alicia"sawa!Ushobora kujya kuruhuka dore buranije"
Nino we iwe ari kuri Phone avugana n'umukobwa we,
Ciara ati "uwo nabonye niwe murinzi wampaye?"
Nino ati"niwe rwose,wamushimye?"
Ciara"cyane papa uzi uburyo abangutse?Ge namwemeye"
Nino"uzamwubahe kandi ntukamubaze byinshi kuko aho uri hose ufite iyo alarm muzaba murikumwe uzajya uyikanda ahite akugeraho"
Ciara"ego papa ,ariko se kuki wanze ko andinda turikumwe?"
Nino"oya sinabyanze ni uko mbona ko ariho uba utekanye abantu bakubona ibisanzwe,bikagabanya abanzi"
Ciara"oya papa ndamushaka hafi"
Nino uko yagahugiye kuri phone yari yinjiriwe n'umwicanyi Dark mbese abarinzi batari bake amaze kubashira hasi!!
Alicia we arangije kurungika Chris kuruhuka nawe yinjiye mucyumba cye akura imyenda yambara iyo aryamana.
Akirangiza Chris yahise amwinjiriraho,
Alicia arikanga ati"nigute winjira udakomanze ?"
Chris ati"sorry madam,akazi kanjye ni ukukurinda.
None ndagirango mbashe kwestara camera buri hamwe mucyumba cyawe gutyo mbashe kukurinda bikwiye"
Alicia ati"Chris aha hararinzwe,ntampamvu zo kugira undinde ninjoro"
Chris ati"Uburinzi bugomba kuba umwanya wose ntakuryama"
Chris yesitara camera ze arangije ati"ubu ushobora kuryama madam"
Arasohoka!!!
Dark nawe muri ako kanya yari amaze kugera kuri Nino,
Dark ati"zana Flash iriho amabanga ya KING"
Nino ati"nta flash mfite kuko amabanga yayo akubiye mubwonko bwange"
Dark ahita afata phone agira uwo ahamagara
Ntawundi usibye Nicolas Ati"umugabo yanze kumpa flash.Murangize?"
Nicolas"oya ahubwo muzane ndaza kukwereka icyo tumukoza"
Dark afata Nino aramujyana.
Amasaha y'ijoro yakomeje kugenda yisunika ,
Gusa Alicia we uko yakaryamye yaragiye arifukura asigara uko yaraye yambaye (asigarana izo ararana) maze umurinzi si ukumwitegereza ye! Ntanahumbya! π³
Chris yitegereje Umukobwa aragenda aratwarwa sinakubwira gusa aza kwibuka ko akazi ke ari ukumurinda atari ako kumuhengeza ahita ahindukiza machine yareberagaho nawe araryama.
Kurundi ruhande muri iryo joro nyene wa musore twabona kare muri club yahozemo Ciara ari gufata intwaro ndetse anahisha isura gusa ntituzi aho agiye!!
Alicia niko yikanguye yisanga uko aryamye ahita yibuka ko hari camera iri kumureba ndetse Cheis nkumurinzi arimo kumureba umwanya wose!!
Akeka ko yamuhengeje arangije arabyuka Camera yamurebaga ahita ayimena.
Uko yakayimenye Chris yabuze signal machine iravuga maze inzu yose amatara ahita azima hasigara umwijima gusa !!!.....LOADING EPISODE9
Haaa ,biraba ibyuya kuko Camera amenye siyo ijimeije amatara tu !!
Comments