logo

NEW TALENTS

Stories Group
THE BROTHERS IN LOVE

THE BROTHERS IN LOVE

FREE
S01
Love-Story
▶ Start Reading
3.0
📝Story Preview

.Urukundo, isi isa nkiyigenga. Iyo buri wese ageramo agahinduka uko rwo rubishaka. Gukunda, bikagutungura nkuko imvura itungura abahinzi mu meshyi, ukisanga wakunze. Ese Urukundo niki? Niki gituma umuntu ageraho yiyaka ubuzima? Muri iyi Nkuru ndende, yiswe THE BROTHERS IN LOVE bivuze ngo ABAVANDIMWE MU RUKUNDO, tugiye kurebera hamwe urwo rukundo. Mbasabye kudacikwa ahubwo mugahora munyotewe niyi nkuru kugeza irangiye, mu izina rya Yesu Amen..Mu gutangira inkuru yacu dutangiranye n'umukobwa ukuze ariko bitari cyane wakinguraga umuryango wirembo, maze aha ikaze umusore umwe wicaye mu modoka yo mubwoko bwa V8, nziza cyane. Umusoro yamaze kwinjira, umukobwa nawe asigara akinga umuryango, amaze gukinga bihuza ni uko umusore yaramaze gusohoka mu modoka.Umusoro kureba umukobwa, aragenda aratangara cyane. Yari umukobwa mwiza, wimisatsi micye, umubiri utari inzobe cyane ndetse uringaniye. Umusore kumureba, aragenda aherayo.Umukobwa abona umusore ari kumwitegereza, niko guhita abwira umuhungu, ati:" umeze neza nyakubahwa?"Umusore yikanze ati:" umh! Nako eeh, meze neza ntakibazo. Mwebwe?"Umukobwa ati:" nanjye meze neza. Umbabarire gusa ariko sinabura kuguha ikaze nubwo aha atari iwanjye."Umusoro ati:" nonese ko atari iwawe uhari gute?"Akimubaza uko munzu hasohotse undi musore, agikubita amaso uwo musore, ahita avuga cyane ati:" ese muvandi wahageze?"Umusoro uwo uhagaze ari kuvugana numukobwa, ati:" James nahageze."Uwo James agenda amwegera ati:" komera cyane David."David ati:" Salama."James ati:" nonese ko utamamagaye?"David ati:" phone zanjye zazimye.'James ati:" nonese ninde ugukinguriye?"Umukobwa ahita yitanguranwa ati:" umbabarire nyakubahwa ninjye umukinguriye ariko ndasaba imbabazi."James ati:" oooh!"David ati:" nonese ko utabwiye ko usigaye ufite umwana mwiza nkuyu."James ati:" wapi wan ntabyadange. Uyu ni umukobwa uje ngo mukoreshe aha. Gusa uretse ko atari yanemererwa gukora aha."David avuga yitegereza umukobwa ati:" eeeh, aje gusaba akazi rero?"James avuga akura igikapu mu modoka ati:" ibyo bireke wana. Ahubwo dukomeze munzu, uwo ntacyo avuze ba umwihoreye."Bakomeje munzu basiga umukobwa hanze, undi asigara yivugisha mu mutima ati:" sha wamusorewe uriyemera. Nubwo Victoire yakundagiye ngo umpe akazi, ariko sinzi ko unakamaye, twakorana neza. Ariko njye ibyo ntacyo bibwiye icyo cunganwa nacyo ni amafaranga.Kuruhande James na David bari bamaze kugera mu nzu banicaye.James ati:" ngaho mbwira uko Kenya byari bimeze?"David ati:" sha urebye ni amahoro pe.'James ati:" narirwaye kuzaza yo vuba aha, ariko ubwo, ubwo uje ntibikiri ngobwa."David ati:" nonese ko uriya mukobwa atinjiye?"James ati:" ariko ko numva agushishikaje ra? Uriya nkuko nakubwiye ategereje ko mukoresha interview ngo ndebeko yujuje ibyo nyeneye kumukozi nshaka."David ati:" sha ukwari ko kose arabyujuje. Njye uranzi iyo mbonye umuntu mwiza ndabivuga."James ati:" gara frère nawe, ba umuretse rero."David ati:" Ahubwo se aho kugirango agume hanze wamuhaye ikaze ukamukoresha interview bundi yatsinda ukamuha ako kazi yatsindwa ukamureka."James ati:" nawe rero, ndumva agushishikaje. Umva moko injira."Umukobwa yahise yinjira akigera umuryango ahita yongera kubasuhuza ati:" muraho neza banyakubahwa?"David ati:" aha, sinakubwiye? Icyambere aragitsinze. Ubundi iyo umuntu wese yinjiye muri interview, ikintu cyambere akora ni ugusuhuza abo asanze.'James ati:" ngaho ibyo ba ubiretse rero ninjye uzi ibyo agomba kuba yujuje reka nkomeze mukoreshe interview kandi ntiwongere kumvangira."David yahise aceceka, maze James agarura amaso kumukobwa warugihagaze imbere yabo, atuje ati:" ngaho mbwira amazina yawe ntimpamvu uri aha?"Umukobwa abanza gushimira nyuma ati:" nyakubahwa, amazina yanjye nitwa Sinna. Impamvu ndi aha, naje gukora ikizami cyakazi kuko nshaka akazi."James ati:" witwa Sinna? Niko se Si, uzi ibyo ugomba kuba wujuje kugirango uhabwa akazi?"Sinna ati:" nyakubahwa, nkuko uwandagiye aka kazi yabitsobanuriye, yabwiye ko ngomba kuba nujuje ibi bikurikira. Icyambere ni kuba n...

📚 Episodes (7)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP01
THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 1
🎬
S01 EP02
THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 2
🎬
S01 EP03
THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 3
🎬
S01 EP04
THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 4
🎬
S01 EP05
THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 5
🎬
S01 EP06
THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 6
🎬
S01 EP07
THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 7

Story Info: THE BROTHERS IN LOVE | S01 | 7 episodes | Categories: Love-Story

Author: NewtalentsG | Published: 4/25/2026

Rating: 3.0 ⭐ | Type: Free