Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
James kumva ijwi ryumwana umuhamagaye, ibitekerezo bye byahise bijya kure. Yatangiye kumera nkuri kumvira kure, yumva muriwe hageze umutuzo ukabije, hahandi umuntu aba atacyumva andi majwi. Yakomeje ahubwo kwiyumvira ijwi ryumwana wamwitaga papa.
David we yarimo yitegereza umwana neza, abona neza asa na James.
Mama wumwana ati:" ko utitaba umuhungu wawe se? Akwise papa kuko namubwiye ko ati wowe se. Rero mwitabe."
James yabaye nkuwikanze, avuga ubona umutima utari hamwe, ati:" harya amazina ye ni ayahe?"
Mama w'umwana ati:' utangiye kumbaza neza. Uyu muhungu wawe nubwo utamuhaye amazina nka papa we, njye mama we narayamuhaye. Yitwa Iranzi Emly."
James ati:" Emly? Ohh, wamuhaye amazina meza."
Mama Emly amwenyura ati:" erega ndi mama we!"
James ati:" reka tureke gutinda Veroni, yego ndemera ko Emly ari umuhungu wanjye. Rero umva neza ibi. Urabizi ko kuryamana kwanjye nawe,bitari bitewe nurukundo. Rero kuba twarabyaranye ntibyatuma tubana kandi ubuzi ko ntarukundo nkufitiye. Rero kugirango umwana wanjye atabirenganiramo, aramusiga aha aze murere nka papa we. Wowe ugende ubeho nkuko wabagaho."
Mama Emly yise Veronica ati:" barakubeshye. Urumva rero ibyo aribyo nakwenera? Dufitanye amasezerano James kandi agomba kubahorizwa."
James yahise arakara ati:" bundi se ayo masezerano uri kuvuga dufitanye ni ayahe?"
Veronica ati:" ugomba kugira umugore nkamasezerano twagiranye."
James ati:" ibyo byo ntabyo uteze kubona. Nubundi twaryamanye ari wowe ubigizemo uruhare wihaye ibintu byo kuza kwishingaraza mu cyumba cyanjye. Wari umukozi, kandi urabizi ko ntari kugukunda. Rero niba wanze ibyo nkubwira ntuzongere kugarukira aha uzamura ubwo bunwa bwawe imbere yanjye."
Velonica yatangiye no kurira, ati:" eeh, ivugire koko. Umva James njye nawe dufite ikiduhuje, noneho niba wanze kurera umwana wawe, reka twiyambaze amategeko."
Sinna warutangiye kubona bikomeye yahise aza hagati yabo ati:" ariko njye mfite igitekerezo. "
Bose bahise batuza baramureba. Sinna we ati:" niba Nyakubahwa ari kukubwira ko atabana nawe, ntibivuze ko adakunda umwana we. Ari mo aranagusaba ngo umumuhe amurere. Ariko nawe niba utabishaka wajya hanze akagushakira inzu aho umwana we azakurira akajya aguha indezo. Ntabwo kwiyambaza amategeko aribyo byakemura ikibazo cyanyu."
.
Bose bahise batuza, bareba Sinna nk’aho ari we uri gufata icyemezo cy’urubanza rwabo.
Ariko Sinna ntiyigeze ahubuka.
Yabanje kureba Veronica, hanyuma areba James… nk’uri gupima impande zombi.
Buhoro ati:
“Ikibazo mufite si icy’inzu cyangwa amafaranga gusa… ni ikibazo cy’ukuri mutigeze mwicarira ngo muvugeho neza na mbere.”
James ahita yikoma gato ati: “Njye ibyo byose ndabizi, sinshaka kubivuga kenshi, nibyo ndimo ndashaka kumubwira.”
Sinna amureba neza ati: “Nyakubahwa, niba mubizi… kuki mutarabikemura?”
Ayo magambo yamucishije bugufi gato.
Veronica nawe ahita avuga ati: “Njye icyo nshaka kiroroshye. Nshaka ubuzima bwanjye n’icyubahiro cyanjye. Si uguterwa inda nkajya mbaho nkaho uwayineye adahari. Nyeneye kubaho nkumugore ufite umugabo yabuariye."
Sinna amwumva neza, aramwitegereza ati:
“Ni byo… ariko se ubuzima ushaka bushingiye ku kintu cyabaye mu makosa… cyangwa ku cyemezo mufata ubu mufite ubwenge?”
Veronica aceceka gato.
David wari uri inyuma aho, yarebaga Sinna nk’uri kureba umuntu atangiye kumutangaza kurushaho.
Mu mutima ati: “Uyu mukobwa… arimo kubayobora batabizi. Amaherezo arabunga.”
Sinna akomeza agira ati:
“Reka tubivuge neza. Hari ibintu bitatu hano: Umwana,, Amasezerano mwagiranye, N’ukuri murimo kuduhisha tutazi.”
James ahita areba hasi gato.
Sinna akomeza agira ati:
“Umwana nta kosa afite. Ibyo twese turabyemeranyaho. Azakenera se… nubwo mwaba mutabana.”
Veronica amwumva, ariko ntacyo avuga.
Sinna ahindukirira kuri James ati:
“Naho wowe nyakubahwa… ikibazo si uko udakunda Veronica. Ikibazo ni uko hari icyo wanga kwemera ku byo wakoze. Wamuhaye isezerano, ariko ntabwo ushaka kurisohoza.”
James ahita azamura amaso, aramureba… ariko ntiyabasha kumusubiza ako kanya.
Hahise haba ituze.
Sinna yongeyeho ati:
“Amasezerano mwagiranye… niba yari ay’amarangamutima gusa, ashobora guhinduka yego. Ariko niba warahaye umuntu icyizere… ntuyateshe agaciro nk’aho ntacyo yari amaze.”
Veronica atangira kongera kurira buhoro.
Ati: “Ni cyo nari mo nshaka ko yumva…”
James ahumeka cyane, asa n’uri kugorwa no kwakira ibyo byose.
Ati:
“None se wowe ushaka iki nyine Veroni?”
Veronica aramureba, n'amarira ku maso, ati:
“Sinshaka kukugira umugabo ku gahato… ariko sinshaka no kuba umuntu wanyuze mu buzima bwawe ntacyo asize. Dufitanye umwana icyo nshaka ni ukuba umugore wabyariye umugabo nkajya mbona agaciro kanjye mu bandi.”
Ayo magambo yahise akoma ku mutima wa buri wese uri aho.
Sinna avuga buhoro ati:
“Noneho mwese murashaka ibintu bimwe… ariko ikibazo mubivuga mu buryo butandukanye.”
David ati: “Bimwe se gute?”
Sinna ati:
“James arashaka amahoro n’ubwisanzure bwo gukoneza kubaho ntamugore afite.
Veronica arashaka icyubahiro n’ubwishingizi bw’ejo hazaza.
Umwana… arashaka se.”
Hahise haba ituze.
James yicaye hasi buhoro, afata umutwe.
Ati:
“Ndumva mbuze icyo mvuga.”
Sinna ntiyamusubije ako kanya.
Yarebye uwo mwana, Emly, wari uhagaze acecetse areba ibyo byose.
Yamuhamagaye buhoro ati:
“Emly, ngwino hano gato.”
Umwana aramwegera.
Sinna aramubaza ati:
“Ukunda mama wawe?”
Emly ati: “Yego.”
“Ukunda papa wawe?”
Umwana areba James gato, ati: “Yego… nubwo ntamuzi cyane.”
Ayo magambo yahise atera ububabare bukomeye mu mutima wa James.
Sinna aramureba, ati:
“Nyakubahwa… hari abantu ushobora kwirengagiza… ariko si abo usangiye amaraso nabo. Wakwiregagiza abandi, ariko uyu mwana aragukeneye.”
James yahise aceceka.
Nta jambo na rimwe yavuze.
Mu gihe ibintu bisa n’ibigiye gutuza…
Sinna yahise areba Veronica, ati:" mama Emly nonese nawe utagiranye, ndabizi nabwo wifuza kuba kure yumwana wawe, wakwemera ko Nyakubahwa James agushakira inzu hanze ubamo n'umwana hanyuma akajya aguha ibibatunga? Ikindi ukajya iha umwanya Emly akaza gusura se?"
Veronica yabitekerejeho, areba umuhungu we, agarura amaso kuri James, amarira arushaho gushoka, arihanagura, nyuma ati;" ntakibazo, niba azajya abyubahiriza."
James yahise asimbukira hejuru ati:" yes, yes. Ibyo ntacyo bitwaye niba hatarimo kubana. Dore mfite inzu mu mugi, urabizi irimo buri kimwe akira ipfunguzo, akira na mafaranga ibihumbi 200 ugende ube ubyifashisha nzaguha andi vuba.
.
.
James yari akimara kuvuga ayo magambo, ashyira ipfunguzo n’amafaranga ku meza, asa n’uwikuyemo umutwaro wari umuremereye.
David amureba mu maso, mu mutima ati: “Uyu aratekereza ko ibintu birangiye… icyo atazi ni uko ari bwo bitangiye.”
Veronica yarebye ayo mafaranga… ayareba igihe kirekire.
Ntiyahise ayafata.
Sinna arabibona, ahita amenya ko hari ikintu kitari kugenda neza.
buhoro ati: “Veroni…?”
Veronica ahita aseka gato… ariko si uguseka kw’umuntu wishimye.
Ni kwa kundi umuntu arenzaho agaca intege abanzi be agaseka kugira ngo adaturika akarira.
Ati: “James… koko ni ibi utekereza ko byakemura byose?”
James ati: “Ni byo washakaga, si byo? Inzu, amafaranga, ubuzima bwiza… kandi nzajya nkongera andi.”
Veronica ahita azamura amaso amureba mu maso, ati:
“Oya. Ibyo ni byo wowe ushaka kumpa… si byo njye nshaka.”
Hahise haba ituze rikomeye.
Sinna ahita yinjira mu magambo, ariko yitonze ati: “None se wowe ushaka iki Veroni?”
Veronica ahindukira gacye amureba, ati:
“Njye sinashakaga kuba umukozi wabyariye shebuja, akampa amafaranga ngo ngende… nk’aho aribyo bikenura ikibazo.”
Ayo magambo yakubise James nk’inkuba. Arakaye gato ati: “None se ushaka iki kindi? Nta rukundo ngufitiye nabikubwiye!”
Veronica aramwegera gato, ijwi rye rituje ariko ririmo ububabare ati:
“Sinshaka ko unkunda ku gahato pe… nshaka ko wemera ko ndi umuntu wagize uruhare mu buzima bwawe, ufite umwana wawe, kandi agaciro kawe. si ikibazo ugomba kwikuraho ukoresheje amafaranga.”
David yahise yikubita ku gahanga buhoro mu mutima ati: “Noneho ibi biragoye kurusha uko nabicyekaga…”
Sinna we ntiyahise avuga.
Yarimo areba James… noneho atari gusa nk’umuntu ugira inama James, ahubwo nk’umuntu utangiye kumva uburemere bwikibazo.
Sinna buhoro ati:
“Nyakubahwa… hari aho mutaragera ahari.”
James ati: “Hehe se?”
Sinna aramureba neza ati:
“Kwemera ko ibi ari ibyawe… arashaka ko wemera ko afite ijambo kuri wowe nkumugore wawe."
James yahise aceceka ibitekerezo bijya kure.
Veronica yongeyeho ati:
“Ntacyo nzakora kuri ayo mafaranga yawe niba umutima wawe utarahinduka na gato, ngo wumve agaciro nkwiye ”
Hahise haba ituze riremereye kurushaho.
Umwana Emly wari ucecetse igihe kirekire, yahise afata ukuboko kwa nyina. buhoro ati: “Mama… dutahe.”
Ayo magambo yahise acamo ibice umutima wa James.
Yahise amureba… noneho bwa mbere amureba nk’umwana we koko. buhoro ati: “Emly… ngwino hano.”
Umwana amureba gato… ntiyahita agenda.
Yabanje kureba nyina.
Veronica aramwunamira buhoro, amwereka ko agenda.
Emly yegera James buhoro.
James aramwitegereza, amufata ukuboko… ariko asa n’utazi uko abyitwaramo. Aca bugufi aramwegera, amureba mu maso buhoro ati: “Uzajya uza kunsura kensh? si byo?”
Umwana ati: “Nzajya nza… niba mama azajya abyemera.”
Ayo magambo yamukubise mu mutima kurushaho.
Muri ako kanya…
Telefoni ya James yahise ivuga.
Bose barayireba.
James ayifata atitira… abonye izina ririho, isura ye ihita ihinduka.
David ati: “Ni nde se?”
James ntiyasubiza.
Yatinze kuyitaba… hanyuma hashize umwanya arayitaba.
Ati: “Hello…”
Ijwi ryo hakurya rivuga rituje ariko rikomeye ati:
“Mr James… twarimo tugushakisha.”
James ati: “Ninde?”
Ijwi riramusubiza riti:
“Turavugira ku biro by’ubugenzacyaha… hari ikirego cyatanzwe kuri wowe.”
Hahise haba ituze rikomeye mu nzu.
James buhoro ati: “Ikirego…?”
Ijwi riravuga riti:
“Yego. Kijyanye n’umwana witwa Iranzi Emly… n’uburenganzira bwe na nyina.”
Sinna yumvise umutima wikanze.
David arahagarara neza.
Veronica we… araceceka.
James ahita areba Veronica mu maso…
Ati: “Ni wowe wabikoze…?”
Veronica amureba, amarira ku maso…
buhoro ati:
“Si njye…”
Hahise haba ituze rikomeye cyane.
Sinna mu mutima ati: “None se niba atari we… ni nde…?”
David ahita avuga buhoro ati:
“Noneho ibintu birarenze…”
Telefoni yarikiri ku gutwi kwa James…
Ijwi ryongeye kuvuga riti:
“Ugomba kwitaba inkiko vuba… mana wumukobwa wateye inda niwe ukurega…”
James ati: “Ngo nde…?”
Ijwi rivuga rituje riti:
“Ni mama Veronica. Yavuzeko wahohoteye umukobwa we witwaje ko yari umukozi wawe."
James yarikanze amarira arasohoka areba Veronica ati:" koko se niko kuri?'
.
IRAKOMEZA
.
James nibimuragiriyeho?
Sinna nawe yigize umujyanama.
Veronica arashaka iki?
Ntuzacikwe
Comments