logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
ni Mugitondo cyundi munsi, James yicaye muruganiriro, yarakaye cyane. Ibitekerezo bye biri kumukobwa waraye umusanze iwe, agarura ibintu atari yiteze ko byagaruka. Yarimo atekereza arinako yimyoza. Muri uwo mwanya Sinna yarinjiye aramubona, abona ko adatuje, niko kumwegera gusa yomboka, aragenda aramwegera, atuje ati:" nyakubahwa waramutse neza?"

James ntiyasubiza Ahubwo arahindukira aramureba. Sinna guhuza amaso nawe, aratungurwa cyane kuko yari yatukuye kandi yuzuyemo amarira.

Sinna ati:" nyakubahwa ahari ntabwo mumeze neza. Narinje kubabwira ko break fast yatunganye mwaza kumeza.'

James ati:" icara hano."

Sinna aratungurwa ati:" nicare aho kandi?"

James ati:" igore wicare hano iruhande rwanjye unyegereye."

Sinna abitekerezaho, bidatinze aramanuka aricara.

James ati:" nyegera neza uko bishoboka."

Sinna wari watunguwe aramwegera. Nyuma yumwanya muto James atangira kumubwira ibintu byinshi.

Ati:" ese ubaye uri umuhungu, hanyuma ukaryamana numukobwa gusa bigutunguye, ari nawe wabigizemo uruhare nyuma ukazisanga waramuteye inda wabigenza ute? Noneho byagera aho bikomeye umukobwa akaguhatira kumushaka ngo abe umugore wawe wowe wabigenza ute? Wakwemera kubana nuwo udakunda? Cyangwa wamureka agakora ibyo ashaka harimo no kukurega mu mategeko.?


Sinna ntiyahise asubiza ako kanya.
Yamurebye neza mu maso, … atari nk’umukozi ureba umukoresha, ahubwo nk’umuntu uri kugerageza kumva undi muntu uri mu rujijo.

Yahise ahumeka gahoro, ati:
“Nyakubahwa… ibyo mubajije si ibintu bisubizwa n’umuntu utarabigizemo uruhare.”

James aramureba, asa n’utarubyiteze.

Sinna akomeza agira ati:
“Ariko nanone… si ibintu byo kwirengagiza.”

Habaye ituze rito.

Sinna ahindura gato uko yicaye, ariko akomeza gutuza kwe.
Ati:
“Umuntu yakora ikosa… ariko icyo akora nyuma yaryo ni cyo gisobanura uwari we.”

James ntiyigeze amuca mu ijambo.
Sinna akomeza buhoro, ariko ijwi rye rifite imbaraga, ati:

“Niba koko hari umukobwa wagize uruhare muri ibyo… kandi nawe ukabigiramo uruhare, ntabwo byaba ari byo kumushyira ku ruhande nk’aho ari we wenyine wabigizemo uruhare gusa. Yego ashobora kuba ariwe gitera, ariko nawe wabyisanze mo.”

James ahita yikoma gato, ati: “Uravuga ko nakabaye nemera ibyo byose kuko nanjye nabyisanze mo?”

Sinna ntiyahubutse gusubiza.
Yamurebye gato mu maso, ati:
“Oya nyakubahwa… sinavuze ko mukwiye kwemera ibyo mutiteguye. Ariko nanone… hari itandukaniro hagati yo kutitegura no guhunga inshingano ubizi. Gutwara inda kuwo mukobwa yego byaba ari ikosa rye, ariko ibuka ko uwo mwana ari amaraso yawe.”

Iryo jambo “guhunga inshingano ubizi” ryakomye James ku mutima.

Yacecetse gato.

Sinna akomeza agira ati:
“Niba hari umwana… uwo mwana si uw’umukobwa gusa ni amaraso yawe, kandi DNA zawe.”

James yahise yegura umutwe, amureba neza mu maso, 

Sinna ati:
“Kandi niba hari isezerano mwigiranye,… n’iyo ryaba ryaravuzwe mu gihe cy’ibyishimo cyangwa mu guhunga ingaruka, hari icyo risigira umutima w’umuntu warihaye. Ikizere.”

James asa n’utangiye kugabanura umujinya, avuga buhoro ati:
“None se nkore iki… niba ntamukunda, nakora iki?”

Sinna ntiyahise amusubiza.

Yafashe akanya gato, nk’ushaka kumusubiza neza, 
Ati:
“Gukunda si itegeko nyakubahwa… ariko kubaha umuntu ku isezerano wamuhaye ni inshingano zawe kuko uba waramusezeranyije.”

Habaye ituze riremereye.
James aramureba… noneho atari nk’umukoresha ureba umukozi, ahubwo nk’umuntu uri kumva undi muntu bwa mbere amugira inama.

Sinna akomeza ati:
“Niba utamukunda, ntukwiye kumubeshya ko muzabana, cyangwa se ko uzamufasha biterwa ni uko wamusezeranyije hanyuma ngo wice isezerano. Ariko nanone ntimukwiye kumusiga mu mwijima, cyane cyane niba hari ikibatanya kitatuma wihangana.”

James ati: “Urashaka kuvuga umwana se?”

Sinna aramwitegereza, ntiyahita asubiza.

Ariko uko yamurebaga byari bihagije kugira ngo James yumve ko yamaze gusobanukirwa nibyo yaramubwiye.

James ahita ahumeka cyane, afata umutwe, buhoro ati: 
“None se nabigenza nte…?”

Sinna ahaguruka buhoro.
Ati:
“ngiye kukubwira uko wabigenza… byaba ari njye uri gufata icyemezo mu buzima bwawe.”

Yahise amureba mu maso, akomeza ati:
“Ariko ndakubwira kimwe kigenzi… icyemezo cyose mufata, mugifate mutekereza ku bandi bireba byagira ho ingaruka, kuko simwebwe gusa.”

James yahise aceceka… ariko ubu si kwa guceceka byo kwanga kumva. Ni kwakundi kumuntu uri gutekereza cyane.

Sinna yongeyeho ati:
“Ubwoba bwo gukora icyiza… ni bwo butuma abantu benshi bakora ikibi.”

Ayo magambo yahise aguma mu mutwe wa James.
Sinna aramwunamira gato, ati:
“Ngaho nimwitegure, break fast irabategereje.”

Yahise agenda, amusiga aho.

James yasigaye wenyine…
Ariko ubu ntiyari akirakaye gusa,
Yari atangiye kwibaza byinshi, mu mutima ati:
“Uyu mukobwa… ni nde mu by’ukuri?”


Ku rundi ruhande, David yari ahagaze hafi y’umuryango, arimo kumva ibyo Sinna yavugaga, amwenyura buhoro.
Mu mutima ati: “Uyu si wa mukobwa usanzwe nari natekereje… uyu aratekereza pe! Amugiriye inama nziza..”

Yikubise ku gahanga buhoro, akomeza agira ati: “Ariko ibi bishobora guteza ibibazo kurusha uko mbitekereza. Bishobora kumvagira…”

Hagati aho, James yari akiri aho yicaye.
Amaso ye yari ku meza… ariko ibitekerezo bye biri kure cyane.
Yibukaga amagambo ya Sinna:

“Ubwoba bwo gukora icyiza… ni bwo butuma abantu benshi bakora ikibi.”

Yahise ahaguruka vuba, afata telefoni ye.
Ariko ntiyahita ahamagara ako kanya.
Yabanje kuyireba igihe kirekire… nk’uri kurwana n’icyemezo muri we.
.
Ku rundi ruhande, Sinna yari mu gikoni, ariko ubu ntiyari ari guteka gusa.
Yarimo atekereza.

Mu mutima ati: “Uyu mugabo afite ikibazo gikomeye… ariko hari ikintu ntarimo gusobanukirwa neza.”

Yahise ahagarara gato, yibuka wa mukobwa waraye aje aho, 
Ati: “Ese niba koko hari umwana bafitanye… kuki uriya mukobwa asa n’ufite uburakari burenze?”

Muri ako kanya, David yinjiye mu gikoni amutunguye,
Ati: “Uzi ko wamuhinduye?”

Sinna aramureba, ati: “Nahinduye nde?”

David aseka gahoro, ati: “James. Ntabwo nigeze mubona acecetse kuriya.”

Sinna ati: “Si njye wabimuteye ariko,… ni ikibazo afite, kandi kimukomereye..”

David aramwegera gato, ati: “Oya… ni wowe watumye atangira gutekereza kuriya.”

Sinna ntiyishimiye cyane ayo magambo.
Ati: “Njye ndi umukozi hano. Ibyabo sinjye bireba, rero ntampamvu yatuma muhindura. Cyane ko ntanaho bihuriye nakazi kanjye nkora aha..”

David aseka buhoro ati: “Uri kwibeshya… ugiye kuba muri ibi byose utabishaka. Kandi ingaruka zabyo zizakugeraho nkumuntu watanze inama.”

Sinna ahita amureba neza mu maso.
Ati: “None se wowe ubibona ute?”

David yacecetse gato,
Hanyuma ati: “Ndabona hari ibintu byinshi bihishe inyuma yibi… kandi bishobora guhindura ubuzima bwa buri wese hano bitarobanuye.”

Hahise haba ituze gato hagati yabo.
.
Mu cyumba cya James…

Amaherezo yahisemo guhamagara.
Telefoni yarahamagaye… ntiyahise yitabwa.

Yongera guhamagara.
Icyo gihe aritabwa.

Ijwi riturutse hakurya rivuga rituje riti: “Uhisemo kubwira iki?”

James ahumeka cyane, ati: “Dukeneye kuvugana.”

Umukobwa ati: “Twavuganye ejo ariko.”

James ati: “Oya… yego twaravuganye, ariko Ndashaka ngo twongere tuvugane.”

Habaye akanya gato k’ituze ku murongo.
Hanyuma umukobwa ati: “Noneho uriteguye kunyumva?”

James ati: “Yego… ariko nawe ube witeguye kunyumva.”

Call irarangira.

Mu nzu hose hari hatangiye guhinduka ikintu kitagaragara gitangiye gututumba… ariko cyumvikana,
Nk’umuyaga utaraboneka ariko uri hafi kuza.

James yasigaye afashe telefone, ayireba nk’uri kureba ikintu kimurega.

Mu mutima ati: “Noneho ntakwiruka kuzongera kubaho…”

Yahise ayishyira ku meza, ahumeka cyane, asa n’ufashe icyemezo ariko kimuvunnye mu mutima.

Mu gikoni ho…

Sinna yari akomeje akazi ke, ariko ntakintu yari agikora mu mutima we atuje.
Yumvaga hari ibintu biremereye mu riwe, asa nufitiye ubwoba ba James,  bitari amagambo gusa.

Yahise ahagarara gato, areba ku muryango, mu mutima ati: “Uyu munsi hari ikintu kigiye kuba…ariko sinzi gusa icyo ari cyo.”

David yari akiri aho, amwitegereza.
Ati: “Uri kubyumva nawe muri wowe?”


Sinna aramureba ati: “Yego… hari ikintu kitameze neza.”

David aseka buhoro ati: “Welcome mu buzima bwacu.”

Sinna ntiyaseka, 
Ati: “Si ibintu byo gukinisha David, sinzi impamvu numva mbifitiye ubwoba.”

Muri ako kanya akivuga uko…
Bumvise imodoka ihagarara hanze.

Iyi si ya modoka y’ejo, 
Iyi yari ituje… ariko ifite uburemere mu mitima yabo.

Sinna na David bahise barebana.
David buhoro ati: “Noneho biratangiye ahari…”

Mu cyumba cya James…

Yari amaze kubyumva.
Ntacyo yavuze.
Yahise ahaguruka buhoro… agenda ajya ku muryango.
Urugi rurakinguka…
Hinjira wa mukobwa, 
Ariko siyari wenyine, ahubwo
Hari undi muntu wari inyuma ye.

Umusore muto… ufite wenda imyaka itanu cyangwa itandatu.

Afite amaso asa neza neza naya James.

Sinna wari uhagaze kure, yahise yumva umutima uvuye mu gitereko, 
Mu mutima ati: “Oya… ibi sibyo nari niteze kandi."

David ahita aceceka burundu.
Amaso ye ajya kuri uwo mwana… hanyuma akagarura amaso kuri James.
 buhoro ati: “ ni James pe…?”

James ntiyavuga ijambo narimwe.

Yari ahagaze nk’uwahagaritswe nkipoto.
Amaso ye ari kuri uwo mwana… atanyeganyega.

Umukobwa avuga buhoro, ariko amagambo ye agera kure, ati:
“Reka ibintu birangirire mu kuri…”

Yafashe ukuboko k’uwo mwana, aramwegera gato, amushyira imbere ya James.
Ati:
“Uyu… ni wawundi wavugaga ko utiteguye. Dore papa wawe, Emly.”

Hahise haba ituze rikomeye…
Rirenze irya mbere ryose ryabaye muri iyo nzu.

Sinna yumvise umutima we utangiye gutera  cyane.

David ntiyigeze ahumeka neza.


James we…
Yari ahagaze, areba uwo mwana gusa… nk’uri kureba amateka ye yose agarutse amwibutsa ibyo yanyuzemo byose aryamana na mama wuwo mwana.

Umwana nawe aramureba, atuje…
Hanyuma avuga buhoro ntagihinga, ati:
“Papa…?”
.
IRAKOMEZA
.
Ese James aramwemera? 
Ese aritwara ate?
Kuki Sinna afite ubwoba muri we?
Udacikwa.

Comments

Niyonkuru meddd medar: Iradyosh pe zanind