logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Ni mumasaha ya mugitondo, gusa mubigaragara James ntawaruhari. Sinna yazindutse akora amasuku, anashyira ibintu kumurongo, arinako yiririmbira atuje, uwo mwanya inyuma ye, hahingutse David warukibyuka, ageze aho arahagarara, atangira kumva ijwi ryiza rya Sinna waririmbaga, arinako yitegereza ukuntu ikabutura yari yambaye yari imubereye.

Nyuma yumwanya utari muto, Sinna yarahindukiye, atungurwa no gusanga David amuhagaze inyuma.

Sinna ati:" waramutse nyakubahwa?"

David ati:" igitondo kiza."

Sinna ati:" umbabarire sinari nababonye."

David ati:" Ahubwo biramemukiye kuba umbonye. Ngaho komeza basi uririmbe niyumvire."

Sinna ati:" utabwira ko wahereye kare kose unyumva?"

David ati:" niyo mahirwe yambere gize kuri uyu munsi."

Sinna ati:" ijwi ryanjye niribi pe! Ahubwo Sorry. Break fast irateguye,mwajya kumeza."

David ati:" niba ntakugoye se wankundira ukaza nkayifata uri kunganiriza?"

Sinna ati:" ntakibazo reka nze.

Sinna yahise ashyira hasi ibyo yakoraga, yikuramo isoni yarafite, maze aravuga ati:
“Ntacyo bitwaye nyakubahwa, reka tugende.”

David ati:" sinkugore ariko!"

Sinna yamwenyuye gato, ati:" ntakibazo tugende.

Yamukurikiye buhoro buhoro, bagana aho ameza yari ateguye. Mu mutima we, ntiyari yishimye cyane kuba ari kumwe na David wenyine, kuko amagambo ye yarimo akantu katari gasanzwe, yari yatangiye kubibona.
Bageze ku meza, David aricara, amureba nk’ushaka kukubwira ikintu.
Sinna atangira gushyira ibiryo ku meza, atuje, ariko yirinda cyane kureba mu maso ya David.
David aramubwira ati: “Uri umukobwa udasanzwe, maze kubibona pe!”

Sinna ahagarara gato, amureba mu maso, ati: “Buri muntu aba adasanzwe mu buryo bwe, biterwa nuri kumureba cyangwa umwitsye ho.”

David aseka gahoro ati: “Ariko wowe birarenze. Kubera ko nyikubona nahise mbibona.”

Sinna ntiyasubije ako kanya. Mu mutima we yatagiye kwiganiriza ati: “Uyu mugabo arimo kundeshya mu buryo bwo kunshakaho ikintu… cyangwa ni ukunyiyegereza gusa?”

Mbere y’uko agarura igisubizo, bumvise ijwi riremereye riturutse inyuma yabo, rigira riti:

“Ndabona mwatangiye gusabana."

Bombi bahise bahindukira. Batungurwa no kubona James wari uvuye hanze, yambaye imyenda y’imyitozo, agaragaza ko yari yagiye gukora sport.

David ati: “Wowe uba uvuye hehe bundi ubu?"

James ntiyasubije ako kanya. Yegereye ameza, areba ibyo Sinna yateguye, aceceka gato.
Hanyuma aravuga ati: “Uyu mukobwa arakora cyane pe… ariko ibyo ntibihagije. Kuko ibyo ategura sindabinona kurwego mbishakaho.”

Sinna yumvise ayo magambo nk’akonje muriwe amuteye mu mutima, ariko ntiyigeze abigaragaza ku maso.

Yubitse umutwe gato ati: “Nzagerageza gukora ibirenzeho nyakubahwa.”

James amureba amaso mu maso, ati: “Ntushobora kugerageza gusa. Hano dukenera ibisubizo, si amagambo. Wakabaye byibura ushikira hafi yaho nkushaka.”

David yahise atanguranwa ati: “Ariko nawe ugiye kure cyane. Uyu mukobwa arimo gukora neza kuva ejo, ndetse na break fast yateguye ntisanzwe.”

James arahindukirira ati: “Ndabizi. Ariko sinshaka ‘neza’, nshaka ‘perfect’.”

Hahise haba ituze riremereye ku meza.
Sinna yumvise umutima we wikanze, ariko muri ako kanya,

Yahise yegura umutwe, amureba neza ati: “Nyakubahwa, nta muntu uba perfect igihe cyose. Ariko hari igihe kwiha intego bituma ihindura uburyo wakoragamo ibintu kugera aho uba perfect. Uyu munsi bishobora kwanga ejo bigakunda. Ntabwo buri gihe igikoni gihora ari kimwe biterwa nibyo wateguye gukora.”

David yumvise ayo magambo, ahita amureba mu buryo bushya.

Ati:" ibyo avuga birimo ubwenge, umwana utekereza neza, uzi igihe cyo gusubiza nicyo asubiza. Perfect kabisa."

James yitegereje David, arimyoza, ahita yigendera undi asigara aho yitegereza Sinna.

Nyuma yumwanya munini batavugana, David yarashoje, nyuma ati:" rata wakoze gutegura utuntu twiza nkutu. Courage ndabizi azemera nubwo bigoye."

Sinna ati:" urakoze kundema agatima."

David yahise agenda, undi asigara ari gutunganya ameza, ashoje akomeza ibindi.
.
.
Kurundi ruhande, hari umukobwa ubons nawe mwiza rwose uretse indeshyo ye itari nziza yifutiye ariko ntacyo atwaye.

Nawe yarimo yitegura bisa nkaho yarafite urugendo.

Yari yambaye imyenda yoroshye ariko igaragaza ko azi kwiyitaho. Yarebye mu ndorerwamo, yikora ku musatsi gato, maze arivugisha ati:
“Uyu munsi ntushobora kunyihorera uko byagenda kose… nubwo waba waranyibagiwe uranyibuka.”

Yafashe telefone, areba nimero iri ku screen, acecetse gato… nk’ufite byinshi ashaka kuvuga ariko akabura aho ahera.
Nyuma yo gutekereza igihe kitari gito, yahise ahamagara.
Muri iyo nzu ya James, telefone ya James yahise ivuga.
James yari yicaye mu cyumba cye, acecetse, asa n’utekereza ku byo Sinna yamubwiye kare.

Yarebye telefone, abonye izina ririho… ahita ahindura isura.
Avuga buhoro ati:: “Noneho se  kabdi wowe urashaka iki noneho…?”

Yatinze kuyitaba, ariko amaherezo arayitaba. Ati: “Hello.”

Ijwi ryo hakurya rivuga rituje ariko rifite imbaraga riti: “Ndabona utarasiba numero yanjye.”

James aceceka gato, nyuma ati: “Ntacyo bivuze.”

Umukobwa ati: “Bivuze byinshi cyane kurenza ibyo njye nyeneye… cyane kuruta uko ubitekereza.”

James asa n’utari kubyitaho cyane, ati: “mbwira icyo ushaka.”

Umukobwa aseka gato, ariko si uguseka nkuwishimye, nyuma ati: “Ndaza kukureba uyu munsi.”

James ahita ahaguruka gato ati: “Ntibikenewe, ushaka wabireka.”

Umukobwa ati: “Si ubusabe… ni icyemezo nafashe.” 

Call yahise icikamo.

James yasigaye afashe telefone, amaso ayashyira kure.
Mu mutima we ati: “Ubu noneho biratangiye kandi. Sinshaka stress.”

Hagati aho, Sinna yari akiri mu mirimo ye, ariko ibitekerezo bye ntibyari biri ku kazi gusa.
Yibukaga amagambo ya James yanubwiye:
“sinshaka neza, nshaka perfect.”
Yahise ahagarara gato, areba amaboko ye,  mu mutima ati: “Ese koko ibyo nshoboye birahagije… cyangwa ndi kwibeshya?”

Ariko ako kanya yihaye imbaraga ati: “Oya… ntabwo naje hano ngo ntsindwe n’amagambo ye. Reka nkore paka mwemeje rimwe basi.”

David ku rundi ruhande, yari ari hanze, afashe ikirahure cy’amazi, asa n’uri mu bitekerezo byinshi.

Yarimo yiganiriza mu mutima, ati: “Uyu mukobwa arimo kuntera ibintu ntari niteguye muri njye. Ndumva ndimo ndahinduka…”

Yahise aseka gahoro, arakomeza ati: “David, witonde… si buri kintu cyose kiba urukundo. Udahubuka.”

Ariko nubwo yivuganaga gutyo, umutima we ntiwari ubimwemereye neza, wakomezaga kumuhatira gukunda Sinna.

Hashize akanya…

Imodoka nziza yahise ihagarara imbere y’inzu.
Sinna wari uri hafi y’umuryango, yahise ayumva, arayireba.

Urugi rw’imodoka rurakinguka…
Hasohokamo wa mukobwa wa mbere wahamagaraga James kuri telephone.
Yari afite confidence idasanzwe, agenda nk’umuntu uzi neza aho agana n’icyo aje gukora.

Sinna amwitegereza, mu mutima ati: “Uyu si uwo gukinisha ahari asanzwe aza aha…”

Umukobwa ageze ku muryango, ntiyigeze ategereza ko bakingura.
Yawukinguye ubwe… nk’umuntu usanzwe ahazi.

Yinjira mu nzu, amaso ye ahita ashaka James munguni nibyumba byose.

Mu gihe amubonye, aramwenyura gato, ati:
“Ndakubona ntiwahindutse cyane… ariko ubuzima bwawe bwo bwarahindutse.”

James aramureba, nta kumwenyura, ati:
“Wari ukwiye kubirekera aho byarangiriye.”

Umukobwa aramwegera buhoro, ati:
“Njyewe sindarangiza James, Umutima wanjye uracyakuzirikana.”

Hagati aho, David yari amaze kumva ijwi ry’uwo mukobwa, aza yihuta gato.
Akimubona, aratungurwa, ati: 
“ Ni wowe se nanone kandi…!”

Sinna we yari ahagaze kure gato, areba ibyo byose… ariko atumva neza uko bari kuganira.

Mu mutima we ati: “uyu mukobwa se kandi ninde? Ni mushiki wabo?"

Umukobwa ntiyigeze yitwara nk’uwatunguwe no kubona David. Ahubwo yamurebye ahereye hejuru gato, asa n’ufite icyo azi kuri we kurusha uko we amuzi.

Avuga buhoro ati: “Oya David… si ‘nanone kandi’ nkuko uri kwibaza. Ni uko ntigeze numva neza uko ibintu byarangiye.”

David ahita aceceka gato, areba James, asanga nawe atuje ariko isura ye itagaragaza amahoro na make.

James ati: “Twabivuzeho bihagije. Nta kindi gisigaye.”

Umukobwa ahita aseka gahoro, ariko atari iseko iy’umuntu wishimye. Ni ya yindi yumvikanamo uburibwe.
Ati: “Wowe ushobora kuba warabirangije yego,… ariko njye sindabyemera ko byarangiye.”

Sinna, wari uhagaze kure gato, yatangiye kumva ko ibintu bitari ibisanzwe. Yatangiye kugenda abegera buhoro buhoro. Nta muntu wari uri gusobanura neza ikijya imbere, ariko hagaragaraga ko bashobora kuba bafitanye ikibazo 

Yibajije mu mutima ati: “Ese ndi mu nzu y’akazi… cyangwa ninjiye mu nkuru itangaje yumuryango?”

David yegereye James buhoro, amubwira mu ijwi ryo hasi ati: “Uyu se arashaka iki hano koko?”

James amusubiza atamureba ati: “Ni ikibazo nari nzi ko kizagaruka nubundi… ariko si uyu munsi naribyiteze.”

Umukobwa ahita ahindukira areba Sinna bwa mbere neza.
Amaso yabo arahura.
Hashize akanya gato nta n’umwe uvuze.
Hanyuma uwo mukobwa aravuga ati: “None se uyu ni nde kandi aramara iki hano?”

Ijwi rye ntiryari iry’umuntu ubaza gusa… ryari ririmo no gufuha ahari.

James ati: “Ni umukozi mushya.”

Umukobwa arongera aramwitegereza, kuva ku mutwe kugeza ku birenge, ati: “Umukozi…?”

Yavuze iryo jambo nk’utabyemera neza.
Sinna ntiyigeze ahungabana. Yegereye gato, mu ijwi rituje, ati: “Yego madame, ndi umukozi.”

Umukobwa amwenyura gahoro, ati: “Ndabona wihagazeho. Ni byiza… uzabikenera mubuzima.” 

David yahise yumva ibintu bitangiye kujya kure. Ati: “None se wowe uje gukora iki hano? Ntacyo uri kuvuga gisobanutse.”

Umukobwa aramureba ati: “Nje gufata ibyanjye.”

Iryo jambo ryatumye aho hari hasanzwe hatuje, hahita harushaho kuba uburemere.

James ararakara gato, ati: “Nta cyo ufite hano.”

Umukobwa aramwegera cyane, amureba mu maso ati: “Uri sure… cyangwa uri kwijijisha?”

Sinna yumvise umutima we wikanze.
Mu mutima ati: “‘ ibye aje gufata avuze ni biki? Ese ni ibintu… cyangwa ni umuntu?”

Yahise areba David, asanga nawe asa n’utari kumva neza aho ibintu bigana.

Umukobwa ahita akura mu isakoshi ye agapapuro, akagashyira ku meza.
Ati: “Reka ibintu tubishyire ku murongo… mbere y’uko bibagora kurushaho.”

James akibona ako gapapuro, isura ye yahise ihinduka burundu.

David ati: “Ni iki icyo…?”

Umukobwa aramusubiza ati: “Ni ikintu mwari mutatekerezaga ko cyagaruka.”

Sinna ntiyashoboye kwihangana, yahise yegera imbere yitegereza ako gapapuro ariko ntiyabona neza ibiriho.

Mu mutima ati: “Uyu mukobwa… ntaje gusura gusa. Hari ikintu gikomeye gihari kimuzanye.”

James yacecetse gato, hanyuma avuga buhoro ariko bikomeye ati: “Wari waravuze ko utazagaruka.”
Umukobwa ati: “Abantu bavuga byinshi iyo bababaye… ariko ntibisiba ibyo bafite muri bo byigenzi. Ikiriho rero ndaje kanda aha bicyemutse.”

Hahise haba ituze rikomeye, bose bararebana.

IRAKOMEZA 
.
singaho. Ibye aje kureba nibiki? Bundi se ninde? Haba hari ibyo atumvikanye na James? David bisa nkaho atangiye gukunda Sinna, ese bizaba byo? Irakomeza.

Comments