Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Urukundo, isi isa nkiyigenga. Iyo buri wese ageramo agahinduka uko rwo rubishaka. Gukunda, bikagutungura nkuko imvura itungura abahinzi mu meshyi, ukisanga wakunze. Ese Urukundo niki? Niki gituma umuntu ageraho yiyaka ubuzima? Muri iyi Nkuru ndende, yiswe THE BROTHERS IN LOVE bivuze ngo ABAVANDIMWE MU RUKUNDO, tugiye kurebera hamwe urwo rukundo. Mbasabye kudacikwa ahubwo mugahora munyotewe niyi nkuru kugeza irangiye, mu izina rya Yesu Amen.
.
Mu gutangira inkuru yacu dutangiranye n'umukobwa ukuze ariko bitari cyane wakinguraga umuryango wirembo, maze aha ikaze umusore umwe wicaye mu modoka yo mubwoko bwa V8, nziza cyane. Umusoro yamaze kwinjira, umukobwa nawe asigara akinga umuryango, amaze gukinga bihuza ni uko umusore yaramaze gusohoka mu modoka.
Umusoro kureba umukobwa, aragenda aratangara cyane. Yari umukobwa mwiza, wimisatsi micye, umubiri utari inzobe cyane ndetse uringaniye. Umusore kumureba, aragenda aherayo.
Umukobwa abona umusore ari kumwitegereza, niko guhita abwira umuhungu, ati:" umeze neza nyakubahwa?"
Umusore yikanze ati:" umh! Nako eeh, meze neza ntakibazo. Mwebwe?"
Umukobwa ati:" nanjye meze neza. Umbabarire gusa ariko sinabura kuguha ikaze nubwo aha atari iwanjye."
Umusoro ati:" nonese ko atari iwawe uhari gute?"
Akimubaza uko munzu hasohotse undi musore, agikubita amaso uwo musore, ahita avuga cyane ati:" ese muvandi wahageze?"
Umusoro uwo uhagaze ari kuvugana numukobwa, ati:" James nahageze."
Uwo James agenda amwegera ati:" komera cyane David."
David ati:" Salama."
James ati:" nonese ko utamamagaye?"
David ati:" phone zanjye zazimye.'
James ati:" nonese ninde ugukinguriye?"
Umukobwa ahita yitanguranwa ati:" umbabarire nyakubahwa ninjye umukinguriye ariko ndasaba imbabazi."
James ati:" oooh!"
David ati:" nonese ko utabwiye ko usigaye ufite umwana mwiza nkuyu."
James ati:" wapi wan ntabyadange. Uyu ni umukobwa uje ngo mukoreshe aha. Gusa uretse ko atari yanemererwa gukora aha."
David avuga yitegereza umukobwa ati:" eeeh, aje gusaba akazi rero?"
James avuga akura igikapu mu modoka ati:" ibyo bireke wana. Ahubwo dukomeze munzu, uwo ntacyo avuze ba umwihoreye."
Bakomeje munzu basiga umukobwa hanze, undi asigara yivugisha mu mutima ati:" sha wamusorewe uriyemera. Nubwo Victoire yakundagiye ngo umpe akazi, ariko sinzi ko unakamaye, twakorana neza. Ariko njye ibyo ntacyo bibwiye icyo cunganwa nacyo ni amafaranga.
Kuruhande James na David bari bamaze kugera mu nzu banicaye.
James ati:" ngaho mbwira uko Kenya byari bimeze?"
David ati:" sha urebye ni amahoro pe.'
James ati:" narirwaye kuzaza yo vuba aha, ariko ubwo, ubwo uje ntibikiri ngobwa."
David ati:" nonese ko uriya mukobwa atinjiye?"
James ati:" ariko ko numva agushishikaje ra? Uriya nkuko nakubwiye ategereje ko mukoresha interview ngo ndebeko yujuje ibyo nyeneye kumukozi nshaka."
David ati:" sha ukwari ko kose arabyujuje. Njye uranzi iyo mbonye umuntu mwiza ndabivuga."
James ati:" gara frère nawe, ba umuretse rero."
David ati:" Ahubwo se aho kugirango agume hanze wamuhaye ikaze ukamukoresha interview bundi yatsinda ukamuha ako kazi yatsindwa ukamureka."
James ati:" nawe rero, ndumva agushishikaje. Umva moko injira."
Umukobwa yahise yinjira akigera umuryango ahita yongera kubasuhuza ati:" muraho neza banyakubahwa?"
David ati:" aha, sinakubwiye? Icyambere aragitsinze. Ubundi iyo umuntu wese yinjiye muri interview, ikintu cyambere akora ni ugusuhuza abo asanze.'
James ati:" ngaho ibyo ba ubiretse rero ninjye uzi ibyo agomba kuba yujuje reka nkomeze mukoreshe interview kandi ntiwongere kumvangira."
David yahise aceceka, maze James agarura amaso kumukobwa warugihagaze imbere yabo, atuje ati:" ngaho mbwira amazina yawe ntimpamvu uri aha?"
Umukobwa abanza gushimira nyuma ati:" nyakubahwa, amazina yanjye nitwa Sinna. Impamvu ndi aha, naje gukora ikizami cyakazi kuko nshaka akazi."
James ati:" witwa Sinna? Niko se Si, uzi ibyo ugomba kuba wujuje kugirango uhabwa akazi?"
Sinna ati:" nyakubahwa, nkuko uwandagiye aka kazi yabitsobanuriye, yabwiye ko ngomba kuba nujuje ibi bikurikira. Icyambere ni kuba ndi umukobwa utubatse, icyakabiri kuba narize guteka ndetse no kwita kubantu mfite na certificat ibyemeza. Icyagatatu kuba niteguye gukorera ahariho hose nkigihe mwagize urugendo, No gukorera umushahara uwariwo wose. Nyakubahwa rero nasanze byose byujuje niko kuza gusaba akazi."
James ati:" nonese uko nkureba ko mbona utazi no guteka. Byaba byiza wigendeye kuko njye sinakubonyemo ubwo bushobozi."
Sinna yaratunguwe agiye kuvuga, James ati:" ngaho sohoka itahire ntabwo akazi ugahawe."
David warumaze umwanya atavuga,yahise avuga ati:" nonese kubera iki wanzuye ko atazi guteka kandi atagutekeye?"
James ati:" njye nabonye ko ubwo bushobozi ntabwo afite."
David ati:" ariko wamugirira ikizere akabanza agateka hanyuma ukamugaya wabibonye."
James ati:" sawa. Kuba uhari reka ube umucamanza. Sinna, njye nawe tugiye kurushanwa ni nkurusha guteka ibiryo biryoshye ntakazi uhabwa, nundusha urakabona. Sawa?"
Sinna yabitekerejeho, mu mutima ati:" ukwari ko kose wowe ntabwo wandusha kuko njye ndi umukobwa nabaye mu gikoni kuva nyiri muto dukuyeho nibyo kwiga. Wowe uri umwana wakuze iwanyu baguha numukozi ukoza. Rero ntiwantera ubwoba. "
Niko guhita avuga ati:" ntakibazo nyakubahwa."
James yahise ahaguruka ajya kuzana ibikoresho nibyo bateka, David ahita ambwira Sinna ati:" uhisemo nabi cyane. Umuvandimwe wanjye ntabwo wamurusha guteka, kuko we bibiri bya 3 byimyaka yose afite yayimaze iburayi, yiga guteka. Hotel zose akorera bagirana contract yisaha kandi bagahita bamuhemba ayukwezi yose muri iyo saha. Urumva ufite ikizere ko uramurusha?"
Sinna ati:" naje aha nje gushaka akazi, ariko sinaje nizeye ko ndakabona. Nibikunda bikunde, nibidakunda bibyihorere ariko nagerageje."
David ati:" sha ntamahirwe nguha pe."
David amaze kuvuga atyo, Sinna ntiyigeze agaragaza ubwoba ku maso. Ahubwo yaramwitegereje gahoro, mu mutima ati:
"Abagabo bamwe bagira amagambo menshi kurusha ubwenge…"
Ahita amubwira ati:
“Ntacyo bitwaye nyakubahwa, n’iyo natsindwa ariko nangerageje.”
David aseka gato, ariko mu mutima we atangira kubona ko uwo mukobwa atari uwo gusuzugura.
Hashize akanya gato, James agaruka azanye ibikoresho byose byo guteka, abishyira ku meza, ati:
“Ngaho dutangire. Buri wese arategura ibye, turebe uzi guteka uwo ari we. Tugiye guteka imboga zisanzwe zivanze n'inyama.”
David ati:" woow!!"
Sinna ntiyigeze atinya. Yafashe ibikoresho bye, atangira kubitegura buhoro buhoro ariko yitonze cyane. Uko yakataga imboga, uko yateguraga inyama, byose byagaragazaga ubuhanga bwari bwihishe inyuma yisura ye.
David we yari amaze kwicara ku ntebe, areba uko ibintu bigenda, ariko amaso ye akomeza kugaruka kuri Sinna. Hari ikintu cyamukururaga, atabasha gusobanukirwa neza.
Ku rundi ruhande, James we yatangiye guteka nk’umuntu ubimenyereye cyane. Byagaragaraga ko afite uburambe bwo hejuru. Yacagaguraga ibintu vuba, agashyira ku muriro nta gutindiganya.
Ariko…
Nyuma y’iminota mike, ibintu byatangiye guhinduka.
Impumuro nziza yatangiye kuzamuka mu gikoni, ariko itari iya James kuko nawe yahise ahindukira areba Sinna… yari iya Sinna.
David ahita ahindukira neza, yitegereza Sinna ati:
“Eeh? Ibi ni ibiki se…?”
James nawe arabyumva, nubwo atabyitayeho cyane, arakomeza.
Hashize igihe gito, Sinna yari arangije gutegura ibye, abishyira ku meza, acecetse. Nta kwiyemera, nta magambo menshi.
James nawe arangiza ibye, aravuga ati:
“Ngaho, tugiye gusuzuma.”
David ahita yegera ameza, afata ku biryo bya James abiryaho, araceceka gato, atagira kubyumvumva, biramuryohera cyane, atangira gukanura cyane, ati:
“Ni byiza… cyane rwose.”
Hanyuma afata ku bya Sinna… akirya utuntu duke, amaso araturumbuka,
Yongera kurya ho.
Yongera kureba Sinna.
Noneho avuga buhoro ati:
“James… hari ikibazo.”
James ati:
“Ni iki?”
David aramureba ati:
“Uyu mukobwa… nubwo atazi guteka nkawe, ariko ntabwo ari uwo kwirukanwa.”
James nawe ahita afata ku biryo bya Sinna, aryaho gahoro… maze nawe araceceka.
Ku maso ye hagaragara ibintu bidasanzwe… si ukwemera gusa, ahubwo hari n’ikintu cyamurenze.
Yashyize ikiyiko hasi buhoro, ati:
“Si bishoboka…”
Sinna we yari ahagaze, ategereje igisubizo, umutima utera ariko yihagazeho.
James aramureba ati:
“Ni hehe wize guteka gutya?”
Sinna aramusubiza ati:
“Mu buzima bwanjye nyakubahwa… si mu ishuri.”
Hashize akanya gato k’ituze.
James ahita avuga ati:
“Akazi urakabonye.”
Sinna yumva umutima uruhutse, ariko ntiyishimye cyane. Yubitse umutwe gato ati:
“Murakoze cyane. Ariko, mwankundiye namwe nkarya kubyo mwatetse?"
James ati:" ntakibazo."
Sinna yafashe ikiyiko, arya kubiryo james yatetse, arumurwa cyane. Yakomeje kubirya yenda kubimara, nyuma ati:" ntababeshye ni ubwambete ndiye ibiryo nkibi pe."
David nawe yahise atangira kubiryaho byose arabirangiza.
James ati:" na kubwiye ko akazi kawe wagahawe ngaho rekera ibikabyo aho."
Sinna yagaruye amaso kuri James, mu mutima ati:" nibyo umpaye akazi, ariko se umuntu uteka gutya njye nineka ibyange uzabirya?
.
IRAKOMEZA
.
Singaho? Reka rero akange? Ntucikwe.
Comments