logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
James byahise bimurenga, muri we abura ikintu akora. Yitegereje Veronica, nawe wari watangiye kurira abura ikintu akora burundu. Sinna na David bo bahise bagwa kao. James yacuritse umutwe mu maguru atangira gutekereza. Veronica yitegereje James areba ukuntu abaye, atangiza ikiganiro bundi bushya.

Veronica ati: umbabarire, simba narabibwiye mama. Cyakora ndaza kumuvugisha wenda abireke ntakomeze kubikurikirana.”

Sinna we ati:” aho uribeshya. Mama wawe kubireka wenda birashoboka ariko ubwo bugenzacyaha bwo bugomba kuva kucyaha ari uko bumvise ukwiregura kwe. Kandi gikemutse.”

Bakomeje gutekereza nyuma James ati:” bundi se mama wawe aracyeka kujya kundega aribyo bikemura ikibazo? Ahubwo yakoze “

Bise bahise batangara, David ati:” bakoze gute se?’

James atuje areba Veronica, nyuma ati:” ubu mbonye aho giye kugaragariza ko ntagukunda byo kubana nawe, hanyuma bampe ubureganzira bwo kurera umwana wanjye gusa.’

Bose koko bumvise bishoboka, gusa Veronica we ibyo ntiyabyumvaga. 
 Veronica ati:” uribeshya rero. Njye sinaguha umwana wanjye ngo umurere tutari kumwe ‘


James yahise ahaguruka ati:” ufite amahitamo abiri. Kumuma nkamurera, cyangwa kumwirerera ukankuraho induru. Reka ahubwo jye kwitaba vuba “

James yahise afata amafaranga ye amwe yari yashyize kumeza, afata nimfunguzo ze, maze arasohoka yinjira imodoka ayatsa vuba vuba arakata arasohoka.

Veronica yagiye kumukurikira, Sinna aramufata amubuza gusohoka Veronica we atangira kurira 
Sinna ati:” wimukurikira kubera ko ugiyeyo bishobora kuba bibi kurushaho.”

Veronica arira ati:” ubu ni ubureganzira bwanjye ni ubwumwana ndi gushaka. Rero mureke mukurikire.”

Sinna ati:” ntabwo ari ngombwa pe. Ufite amahirwe, kuba James yemera umwana wawe, kandi akaba yemera no kugufasha, niyo mahirwe yambere ufite.”

Veronica ati:” gute se?”

Sinna ati:” banza unsezeranye ko ubwiza ukuri uko byagenze kugirango mu ryamane, hanyuma nisezerano yaguhaye, nanjye ndakugira inama ikomeye kandi yigenzi ukeneye aka kanya.”

Veronica yabitekerejeho, yitegereza Sinna, David na Emly umuhungu we nyuma ati:” mba nkubwiye, gusa…” ahita asa nkumucira isiri amwereka umwana.

Sinna nawe nkumuntu mukuru aba yabibonye, nyuma ati:” David, wabaye ufata Emly ko nubundi uri nkase ukaba ujya kumugurira utuntu no kumuganiriza!”

David nawe yabyumvise vuba afata akaboko umwana barasohoka. Sinna we agarura amaso kuri Veronica, nyuma atuje ati:” ngaho mbwira uko byagenze hanyuma nkugire Inama.”
.
.
Kurundi ruhande, James yageze kubiro byubugenza cyaha, hanyuma yinjira imbere batangira kumubwira uko ikirego Mama Veronica yatanze kimeze.

Mu biro by’ubugenzacyaha, James yari yicaye atuje… ariko umutima we wo wari umeze nkufite inkongi y’umuriro  iri kugurumana imbere.

Hari umugabo wari imbere ye, wambaye costume y’umukara, amaso ye agaragaza ko adakunda guta umwanya mu magambo menshi. Ya nature y’abantu bakunda amategeko kurusha abantu ubwabo niyo yagaragazaga.

Yafunguye dosiye, ati:

“Mr James, ikirego cyatanzwe ntabwo gishingiye gusa ku mwana.”

James ahita azamura amaso aramureba, 

Ati: “Gishingiye kuki kindi se kandi?”

Umugabo ati: “Harimo no kuba warakoresheje nabi umukozi wawe, ukamukorera ihohoterwa rishingiye kugitsina witwaje umwanya wari ufite kuri we.”

James yahise ahaguruka vuba.

Ati: “Oya! Ibyo si byo rwose.”

Umugabo ati: “Icara hasi ubanze utuze.”

James yongeye kwicara, ariko amarangamutima yuzuye umujinya yari yamurenze.

Ati: “Veronica arabizi neza ko ntabimuhatiye. Twabikoze kubushacye bwe ari nawe ubigizemo uruhare.”

Umugabo ati: “Nibyo turi gushaka kumva neza. Ariko ikibazo gihari ni uko nyina wa Veronica yavuze ko umukobwa we yabayeho imyaka yose acecetse kubera ubwoba.”

James afata umutwe.

Mu mutima ati: “Ni gute ibintu byageze aho koko…?”
.
.
Mu  nzu naho ibintu byari byahindutse.

Veronica yari akicaye aho, amarira adasiba kumanuka.

Sinna amureba neza, ati: “Noneho mbwiza ukuri kwose. Nta guhisha.”

Veronica yahise ahumeka cyane.

Ati: “James nkiri umukozi iwe… naramukundaga cyane, kuburyo byamvunaga.”

Sinna ntiyamuciye mu ijambo.

Veronica akomeza agira ati: “Ariko we ntiyabaga andeba nk’uko njye namurebaga. Yambonaga nk’umuntu usanzwe uraho.”

Sinna ati: “None se byaje kugenda gute?”

Veronica aceceka gato, nk’uri guhitamo niba avuga cyangwa aceceka.

Hanyuma ati: “Umunsi umwe yari yanyoye cyane… yari agarutse avuye mu Hotel aho yakoraga.”

Sinna amwumva acecetse.

Veronica ati: “Namufashije kugera mu cyumba… ariko nkiri aho natangiye kumuganiriza. Namubwiye ko mukunda.”

Sinna ati: “Yagusubije iki?”

Veronica aseka kwa kundi kurimo intimba.

Ati: “Nta byinshi yavuze. Yari yasinze ururimi rutava mu kanwa.”

Hahise haba ituze.

Veronica arakomeza ati: “Njye ni njye wamwegereye mbere pe, ndamusoma,, kuko numvaga kwihangana byanze…”

Ayo magambo yahise ahagarika Sinna gato.

Veronica ati: “Kandi njye nari muzima rwose, Nta gahato yigeze anshyira ho.”

Sinna amureba neza,

Ati: “None se kuki mama wawe ari kuvuga ko wahohotewe?”

Veronica ahita areba hasi.

Ati: “Kuko namubeshye…”

Sinna ati: “Wamubeshye iki?”

Veronica amarira arongera aramanuka.

Ati: “Namubwiye ko James yanyambuye ubuzima… kuko narinzi ko naramuka amenye ukuri yanyanga urunuka.”

Sinna yahise aceceka.

Mu mutima ati: “Ibi birarenze…”
.
.
Hanze, David yari yicaranye na Emly ku ntebe yo mu busitani.

Emly yari ari kurya biscuit David yamuguriye.

David aramubaza ati: “Ukunda imodoka?”

Emly ahita amwenyura ati: “Yego cyane!”

David ati: “Papa wawe nawe arazikunda cyane, uba usanga buri mwaka agura indi.”

Umwana ahita aceceka gato.

Ati: “Ariko mama yavuze ko papa atadukunda.”

David yumvise ayo magambo amukubise mu mutima.

Yegera umwana gato, ati: “Oya… abantu bakuru rimwe na rimwe bagira ibibazo bigoye gusobanura. Ariko ibyo ntibivuze ko umuntu ataba agukunda.”

Emly ati: “None kuki adashaka ko tubana?”

David ntiyahise amusubiza.

Kubwira umwana ibintu nk’ibyo ni nko kugerageza gusobanurira internet ku nkoko. Niko guhita amubwira buhoro ati: “Wenda ntazi uko yabigenza.”
.
.

Muri salon, Sinna yari akomeje gutekereza cyane.

Yarebye Veronica, ati: “Wakoze ikosa rikomeye.”

Veronica ararira cyane.

Ati: “Narahemutse? None se nkora iki? Nari mfite ubwoba bwo gusigara njye nyine mukibazo.”

Sinna ati: “Ariko kubaka ukuri ku kinyoma… birangira gusenyutse.”

Veronica yahise  aceceka.

Sinna akomeza agira ati: “Ubu icyo ugomba gukora ni kimwe.”

Veronica ati: “Ni iki?”

Sinna amwegera gato,

Ati: “Ujye kubwira mama wawe ukuri mbere y’uko ibintu birushaho kuba bibi.”

Veronica ahita azunguza umutwe vuba,

Ati: “Oya! Mama ntabwo yanyumva.”

Sinna ati: “Naramuka atumvise ukuri kuva  kuri wowe… umwihorere ariko uraba wamwezeho. Hanyuma James nawe turakomeza kumupushinga ndabizi araza kugushakira inzu nimfashanyo ugende uyibemo burya ntamwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi. Ndabizi uko azajya aza kugusura uzagenda umukurura bizarangira agukunze.”
.
Muri ako kanya…

Urugi rw’inzu rwahise rukomangwa cyane.

Bose barikanga.

David ahita yinjira vuba avuye hanze mu gikari, ati: “Ni nde ukubita urugi gutyo?”

Sinna aragenda arakingura…

Akigera ku rugi, ahita ahindura isura.

Yasubiye inyuma gahoro.

David ati: “Ni nde?”

Sinna yavuze buhoro, ijwi rye risa nk’iryabuze amahoro:

“Ni… mama wa Veronica ahari.”

Veronica yahise ahaguruka vuba.

Mu maso he huzura ubwoba.

Ariko mbere y’uko hagira uvuga ikindi…

Wa mugore wakomagaga yahise yinjira yihuse, afite uburakari bwinshi.

Akimara kubona Veronica, yahise avuga ati:

“Uri hano uricaye ntasoni?!”

Hanyuma amaso ye ahita ajya kuri Sinna.

Amureba neza… maze isura ye irahinduka buhoro buhoro.

Ati: “Uyu mukobwa…”

David ati: “Habaye iki se kandi?”

Wa mugore yegera Sinna gahoro… nk’uri kubona umuntu azi kuva kera.

Hanyuma avuga ijwi riri hasi ati:

“Oya… ntibishoboka…”

Sinna nawe yatangiye kumureba mu buryo budasanzwe.

Mu mutima ati: “Uyu mugore… muzi he?”

Wa mugore ahita afata ukuboko kwa Sinna vuba, ati:

“Wowe… uri umukobwa wa nde?”

Sinna yumvise umutima usimbutse.

Yarebye uwo mugore neza… ariko ntiyahise amumenya.
Buhoro ati: “Ko mbona munzi se… kandi njye ntibuka aho nigeze mbabona?”

Wa mugore yakomeje kumwitegereza nk’uri kureba umuntu yarakumbuye cyane.

Hanyuma ati: “Ntibishoboka pe… usa nawe cyane…”

David ati: “Asa na nde se?”

Wa mugore ntiyahise amusubiza. Ahubwo yongera kureba Sinna mu maso, ati:

“Mama wawe yitwa nde?”

Sinna ahita aceceka gato.

Hari ukuntu ikibazo cyamukoze ku mutima mu buryo budasanzwe.

Ati: “Mama yitwaga Claudine.”

Wa mugore yahise afata ku munwa.

Ati: “Mana yanjye…”

Veronica nawe aratangara.

David ati: “Mama we se uramuzi?”

Wa mugore aricara gahoro ku ntebe, asa n’ucitse intege.

Ati: “Claudine yari inshuti yanjye ya hafi cyane…”

Sinna ahita yegera hafi.

Ati: “Mwari muziranye?”

Wa mugore amureba mu maso, amarira atangiye kuzamo.

Ati: “Twabanye imyaka myinshi… mbere y’uko abura.”

Sinna umutima uhita utera cyane.

Ati: “Mama wanjye mwari muziranye gute?”

Wa mugore aceceka gato. Nk’uri kwibuka ibintu bya kera bitamworoheye.

Hanyuma ati: “Twarakoranaga… kera cyane.”

David yahise yumva hari ikintu kidahuye neza.

Wa mugore ahita areba Sinna neza,

Ati: “Kuko nkikukubona…nahise  mbona mama wawe.”
.
Muri ako kanya, Sinna yumvise ibintu bimutunguye.

Kuva akiri muto, nta muntu n’umwe wajyaga ashaka kuvuga byinshi kuri nyina. Papa we nawe yajyaga ahunga ibiganiro bimwerekeyeho.

Yahise abaza buhoro ati:

“None se… mwari muziranye gute by’ukuri?”

Wa mugore ntiyahise amusubiza.

Yabanje kureba Veronica… hanyuma areba na David.

Ati: “Hari ibintu bidakwiye kuvugirwa hano.”

David mu mutima ati: “Abantu bakuru bafite talent yo gukomeza ibintu kugeza bigoye aho kubivuga. Nkuyu kweri uje adutera amatsiko!.”
.
Veronica yahise avuga vuba atanguranwa at: “Mama, ikibazo dufite si ibyo uvuga ubu. Ahubwo ndashaka ko uhagarika kiriya kirego watanze.”

Umugore yahise amuhindukirira vuba,

Ati: “Ugihagarika gute kandi uriya mugabo yaraguhohoteye?”

Veronica ati: “Oya mama! Si uko byagenze.”

Umugore ararakara ati: “Uri kumbwira ko wambeshye?”

Veronica araceceka.

Sinna ahita yinjira mu magambo yabo  buhoro ati: “Mama Veronica… hari ibintu mutaramenya neza.”

Umugore aramureba.

Sinna akomeza agira ati: “Veronica yemeye ko hari byinshi yababwiye bitari ukuri.”

Ayo magambo yahise akubita uwo mugore nk’inkuba.

Ati: “Iki?!”

Veronica atangira kurira cyane,

Ati: “Mama mbabarira… natinye kukubwiza ukuri, kuko narimfite ubwoba ko wanyanga.”

Umugore yahise ahaguruka vuba,

Ati: “Veronica! Wanshyize mu biki koko?! Ngaho mbwira uko byagenze.”
.
.

Mu biro by’ubugenzacyaha…

James yari akicaye aho, asa n’uwananijwe n’ibitekerezo.

Umugabo wari imbere ye yahise afunga dosiye gato, ati:

“Mr James, hari ikintu ushaka kongeraho mbere y’uko dukomeza?”

James yahise aceceka akanya gato.

Hanyuma ati: “Yego.”

Umugabo ati: “Kivuge.”

James ahumeka cyane,

Ati: “Ntabwo nigeze mpatira Veronica gukora icyo atashakaga. Nari nasinze hanyuma we ubwe ajyana mucyumba nuko birangira abigizemo uruhare ryamana nawe. Ariko simakanako namuteye inda. Icyo makana ni ihohoterwa.”

Umugabo aramureba.

James akomeza agira ati: “Ariko nanone… sinshobora kuvuga ko ndi umwere rwose.”

Umugabo ati: “Bisobanure neza.”

James yarebye hasi gato.

Ati: “Njye nkiri boss we… nari nkwiye gushyiraho umurongo utuma ibintu bitagera aho byageze ubu. Ariko simukunda pe”

Ayo magambo yahise atuma wa mugabo aceceka gato.

Ati: “Ubwo wemera ko hari responsibility ufite ubu?”

James ati: “Yego. Kandi umwana ni uwanjye. Niteguye kumwitaho. Ariko sinshaka kubana na nyina.”

Muri ako kanya…

Urugi rw’ibyo biro rwahise rukingurwa.

Hari umugore winjiye yihuta.

James akimubona, ahita ahagarara.

Ati: “Madame Chantal?!”

Yari mama wa Veronica.

Yari arakaye cyane.

Ati: “Nje gukomeza ikirego erega, ntabwo ndibugihagarike..”

James yumvise umutima umakutse.

Ariko mbere y’uko agira icyo avuga…

Umugore yahise yongeraho ati:

“Ariko mbere yuko nkomeza ikirego… ndashaka kubanza kumenya ikintu kimwe.”

Umugabo w’ubugenzacyaha ati: “Ni iki?”

Umugore yarebye James mu maso, ati:

“Uriya mukobwa uba iwawe… witwa Sinna…”

James aratungurwa.

Ati: “Sinna se iki kandi?”

Umugore yavuze buhoro, ariko amagambo ye ahita akonjesha icyumba cyose ati:

“Kuko niba ibyo nkiri gutekereza ari ukuri… uriya mukobwa ashobora kuba afitanye isano,,,,,.”
.
IRAKOMEZA
.
Afitanye isano nande?
Kuki se ashaka gukomeza ikirego?
Ntuzacikwe. Kora share utange comment.

Comments