logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Mu biro by’ubugenzacyaha hahise haba ituze rikomeye.
James yarebaga Mama Veronica nk’utangiye gutinya igisubizo agiye kumva.
Umugabo w’ubugenzacyaha nawe ati: “Afitanye isano na nde?”

Mama Veronica ahumeka cyane, asa n’uri kurwana hagati yo kuvuga no guceceka.
Ati: “Sinshaka kuvuga ibintu ntarahamya neza…”

James ati: “Madame Chantal, ibyo murimo kuvuga bisobanure neza.”

Madame Chantal aramureba, ati: “Uriya mukobwa… Sinna… ashobora kuba afitanye isano n’umuryango wawe.”

James arikanga cyane. Ati: “Umuryango wanjye se gute?”
Madame Chantal aceceka gato.
Ati: “Kera nkiri muto, nakoranaga n’umugore witwaga Claudine. Yari inshuti yanjye cyane… ariko nyuma aza kuburirwa irengero mu buryo butangaje.”

James yumvise umutima utangiye gutera cyane.
Ati: “Claudine?”

Madame Chantal ati: “Yego. Kandi icyo gihe… hari umugabo umwe wakoranaga na we cyane.”

James ati: “Ni nde?”

Madame Chantal yarebye James neza mu maso.
Ati: “papa wawe.”
Ayo magambo yahise akubita James nk’inkuba.
Yahise ahaguruka vuba. Ati: “Oya… ibyo ntibishoboka.”

Umugabo w’ubugenzacyaha nawe atangira kubakurikiranira hafi, kuko ibintu byari bitangiye kuva ku kirego bikajya mu mabanga y’imiryango. Abantu bakuru bakunda guhisha ibintu imyaka makumyabiri hanyuma bikazaduka mu cyumba kimwe nk’umwotsi wo mu gikoni. 

Madame Chantal akomeza agira ati: “Sinzi ukuri kw’ibyabaye byose… ariko icyo nzi ni uko Claudine yamenye ko atwite… hanyuma nyuma y’amezi make agahita aburirwa irengero .”

James acecetse,
Mu mutima ati: “None se Sinna yaba…”

Ati: “Oya! Papa ntiyigeze ambwira ikintu nk’icyo.”

Madame Chantal ati: “Kuko hari ibintu byinshi abantu banyuza mu mwijima kugira ngo amazina yabo atangirika.”

James ati:’ bundi se niba tuvukana ibyo bibwiye iki? Bundi se wari uziranye na papa?”

Chantal ati:” cyane so twari tuziranye, yari umu boss mwiza.”

James ati:” ese nicyo cyatumye wohereza umukobwa wawe ngo aze kuba umukozi iwanjye?”

Chantal ati:” ni uko nyine wari ukeneye umukozi, kandi umwana wanjye nawe yarakeneye akazi. Ibuka neza ko ari wowe wambwiye ngo nkushakire umukozi. Ariko nubwo arinjye wamukurangiye sibyo byari butume ufata kungufu umukobwa wanjye Velonica.”

James ati:” njye sinigize mfata umukobwa wawe kungufu, twabikoze abishaka ndetse ninawe wabiteye.”

Chantal ati:” wantereye umwana ubwoba umufungirana uwawe ngo udafungwa.’

James ati:” urabeshya ibyo njye ntabwo nabikora yaje aje kunyereka umuhungu wanjye.”

Chantal ati:” ibyo ntabwo nanjye byitayeho. Uremera umugire umugore ubane nawe, kuko wamwiciye ahazaza ikindi kandi nutabikora nguyu umunyamategeko nawe abikurikirane.”

James ati:” ese gutuma mfungwa nibyo byatuma ahazaza humwana wawe hasubira mu buryo?”

Chant ati:” njye nabigejeje mu mategeko nayo abikurikirane. Afate umwanzuro ukwiye.”
.
.
Kuruhande, Sinna yakomeje kugira inama Velonica, ati:” wowe rero tera mama wawe guhagarika kiriya kirego, hanyuma uce bugufi imbere ya James umwereke ko ukimukunda ukwariko kose ashobora no guhindura intekerezo akakugira umugore.”

Velonica ati:” nonese ubu ndakora iki ngo mama anyumve ngo ahagarike ikirego?”

Sinna yarebye Veronica igihe kirekire, nk’uri gushaka kumenya niba koko yiteguye gukosora amakosa yakoze.

Hanyuma ati: “Icyambere… reka guhora urwanya James cyangwa ngo ubishyiremo imbaraga nyinshi. Rekera kumwereka ko James yaguhemukiye, ahubwo mwereke ko ntakibazo ugifitanye na James ”

Veronica yahise amureba, amarira akiri kumanuka ku maso.

Ati: “None se nindekera aho mama we akazakomeza ibintu uko ashaka?”

Sinna azunguza umutwe buhoro.

Ati: “Oya. Iyo umuntu arakaye cyane ntabwo umurwanya… ubanza kumureka  agatuza. Mama wawe ibyo wamubwiye yarabyizeye, ubu rero kumwereka ko ataribyo byamurakaza. Bityo rero ukeneye kumugenza gacye.”

Veronica ati: “Ariko mama ubu nta kintu ashaka kumva kimvuyeho.”

Sinna ati: “Yumva kimwe gusa. Yumva ko hari umuntu wakubabaje. Niyo mpamvu ugomba kuba ari wowe umubwira ukuri kwawe….”

Veronica aceceka gato.

Sinna akomeza agira ati: “Uramwegere, umubwize ukuri wicishije bugufi. Ntumubwire nk’umuntu uri kwisobanura gusa… ahubwo nk’umukobwa uri gusaba imbabazi nyina.”

David wari aho hafi yahise yinjira mu kiganiro ati: “Kandi ureke kurira buri segonda. Abantu bakuru bararira cyane kurusha abana rwose. Emly aryamye neza kurusha wowe kandi ikibazo ari icye.”

Veronica areba David nabi gato, ariko amagambo ye atuma aseka byoroheje nubwo muriwe yarababaye

Sinna nawe amwenyura gato.

Ati: “David afite ukuri. Niba ushaka ko mama wawe yumva ko ukuze bihagije ngo urere umwana… ugomba gutangira gukora nk’umuntu ukuze.”

Veronica ahita ahanagura amarira.

Ati: “None se James we? Ubu aranyanga rwose.”

Sinna amureba neza.

Ati: “Oya. Iyo aza kukwanga aba yarahakanye umwana. Ariko ikibazo cye ni uko yumva waramubeshyeye kandi ibintu ubigeza mu mategeko.”

Veronica araceceka.

Sinna akomeza agira ati: “Ugomba kubanza gusenya ubwoba afite. Mumwereke ko icyo mushaka atari ukumufungisha cyangwa kumwangiriza ubuzima.”

David ati: “Mu yandi magambo, mureke kumwirukankana nk’igisambo kandi ari se w’umwana wawe.”

Veronica aramureba ati: “Ariko se we niyanga kunyumva?”

Sinna ati: “Abagabo benshi iyo bakomeretse birinda abantu aho kuvuga. James ubu ararakaye… ariko ntabwo ari umuntu mub pei.”

Muri ako kanya, Emly yahise akanguka buhoro.

Yahumbije amaso areba hirya no hino, ati: “Mama… papa yagiye?”

Ayo magambo yahise acecekesha bose.

Veronica yegera umuhungu we, aramuhobera.

Ati: “Yego mwana wanjye… ariko araza kugaruka.”

Emly ati: “Yatwanze se?”

Veronica yumvise umutima umucitsemo kabiri.

Mbere y’uko asubiza, Sinna yahise yicara hafi y’umwana.

Ati: “Oya Emly. Papa wawe ari gushaka uko yakemura ibibazo by’abantu bakuru.”

Emly ati: “Ariko abantu bakuru bafite ibibazo byinshi ahari.”

David araseka ati: “Cyane rwose. Mwebwe abana mufite amahoro kurusha twe. Twe twirirwa twisenyera ubuzima hanyuma tukajya mu nama zokureba uko tubikosora.”

Bose basekera rimwe buhoro, nubwo umutima wa buri wese wari uremerewe.

. .

Mu biro by’ubugenzacyaha…

James yari akomeje kurebana nabi na Madame Chantal.

Ati: “Madame Chantal, niba koko icyo mushaka ari ejo hazaza h’umukobwa wanyu… kuki muri gushaka kunyohereza muri gereza?”

Madame Chantal ati: “Kuko abagabo benshi bahunga inshingano zabo bigiza nkana.”

James ati: “Ariko njye ntabwo nkiri guhunga. Ndigushaka uko nita k’umwana wanjye.”

Madame Chantal aramureba.

Ati: “Ariko uri guhunga nyina.”

James aceceka gato,

Hanyuma ati: “Sinshobora kurongora umuntu ntakunda rwose. Kandi namwe murabizi ko ntacyo byaba bimaze ejo cyangwa ejo bundi byateza umutekano mucye kuri buri wese.”

Umugabo w’ubugenzacyaha nawe ati: “Kandi amategeko ntahatira umuntu urukundo.”

Madame Chantal ararakara.

Ati: “Ariko ahari hari icyo amategeko yakora.”

James ahita yegera ameza buhoro.

Ati: “Niteguye gufasha Veronica n’umwana mu buryo bwose. Ariko ntabwo nemera kubana nawe ku gahato.”

Habaye ituze.

Hanyuma wa mugabo w’ubugenzacyaha ati: “Ikintu cyiza mwakora ubu ni ugukemura ikibazo mu bwumvikane mbere y’uko kigera kure.”

Madame Chantal ahita areba James igihe kirekire.

Ati: “None se niba umukobwa wanjye yemeye guhagarika ikirego… uzamwemerera gukomeza kubona ubuzima bwiza?”

James ati: “Yego.”

Madame Chantal ati: “Ntuzamwambura umwana atabishaka uzabafashiriza hamwe?”

James ahita aceceka gato.

Ikibazo cyari kimukubise ahantu habi.

Ati: “Sinshaka kumwambura umwana. Ndashaka gusa kuba se wanyawe.”

Madame Chantal yarebye hasi gato.

Mu mutima we hari hatangiye kujyamo gushidikanya.
.
.
Madame Chantal yari acecetse. Uburakari yari afite bwari mo bugenda bugabanuka gahoro gahoro, ariko umutima we ntiwari worohewe. Umubyeyi ushobora kubabarira byinshi… ariko iyo bigeze ku mwana we, ibintu bihinduka nk’intambara. Wa mugabo w’ubugenzacyaha yahise afunga dosiye buhoro, ati:

“Njye icyo mbona… mufite amahirwe yo gukemura ikibazo mutarinjira mu nkiko. Ariko biraterwa n’ubushake bwanyu mwese.”

James ati: “Njye ubushake ndabufite.”

Madame Chantal aramureba, ati: “None icyo ushaka gukora ni iki?”

James aceceka gato, ahumeka cyane.

Ati: “Ndashaka guha Veronica n’umwana ubuzima bwiza. Inzu, amafaranga yo kubaho, amashuri y’umwana n’ibindi byose. Kandi nzajya mbasura.”

Madame Chantal amureba nk’ushaka kureba niba ari ukuri cyangwa ari amagambo yo kwikiza ikibazo.

Ati: “Ariko umukobwa wanjye ntuzamukine.”

James ati: “Sinshaka kumukina. Sinshaka gusa kumubeshya ko mukunda kandi atari byo.”

Habaye ituze.

Wa mugabo w’ubugenzacyaha ati: “Nibyo byiza. Nta muntu ukwiye guhatirwa urukundo.”

Madame Chantal yahise areba ku ruhande gato.

Ati: “Ndabanza kuvugana n’umukobwa wanjye. Naramuka abyemeye… nzatekereza ku guhagarika ikirego.”

James yumvise umutima worohewe gato.

Ati: “Murakoze.”
.
.
Ku rundi ruhande, mu nzu ya James…

Veronica yari akiri kumwe na Sinna na David.

David yari yaryamishije Emly ku ntebe nini, umwana asinziriye neza nk’aho nta ntambara y’abakuru iri kumuzengurukaho. Abana bagira amahoro adasanzwe koko. Isi yaba iri gushya, bo bagasinzira neza bafite biscuit mu ntoki.

Telefone ya Veronica yahise isona.

Akimara kubona ko ari mama we, umutima we wahise utera cyane.

Sinna ati: “Yitabe.”

Veronica ati: “Mfite ubwoba.”

David ati: “ ntamuntu utagira ubwoba wan Niba udafite ubwoba ubwo waba uri robot.”

Veronica amwitegereza nabi gato, hanyuma yitaba telephone.

Ati: “Mama…”

Madame Chantal wari ku murongo yavuze ijwi rituje bitandukanye n’uko yari ameze mbere.

Ati: “Uri hehe?”

Veronica ati: “Nari nkiri kwa James.”

Madame Chantal ati: “nshyira speaker.”

Veronica aratungurwa, ariko arabikora.

Madame Chantal ati: “Munyumve mwese. Mvuye kuganira na James.”

Sinna na David bahita barebana.

Madame Chantal akomeza agira ati: “Niba koko mwifuza ko iki kibazo gikemuka neza… mwumvishe James ibyo akwiye gukora?”

Veronica ati: “Mama…”

Madame Chantal amuca mu ijambo ati: “Kandi ndashaka ko wowe umbwira ukuri kose kuko nureba nabi ndagupfura imisatsi.”

Veronica araceceka.

Sinna ahita amufata ukuboko buhoro nk’umuntu umuha courage.

Veronica ahumeka cyane, ati: “ndaza kubikora mama.”

Call irarangira.

David yahise areba Sinna ati: “Uri kubona ukuntu ibintu byose bihinduka iyo abantu bahisemo kugendera kukuri aho kurwana?”

Sinna ati: “Ukuri kubabaza mbere… ariko nyuma kugakiza.”

David amwitegereza gato, amwenyura buhoro.

Ati: “Hari igihe nibaza niba koko uri umuntu usanzwe.”

Sinna aseka buhoro ati: “Nanjye hari igihe nibaza niba nawe uba utasinze.”

Bose baseka gahoro, bwa mbere ibintu bisa n’ibigabanyutsemo uburemere.
.
Bukeye bwaho…

James yari yicaye mu modoka ye imbere y’inzu nziza iri mu mujyi rwagati.

Veronica yari yicaye iruhande rwe acecetse. Emly we yari inyuma areba amadirishya y’inzu n’amaso yuzuye amatsiko.

James yahise asohoka mu modoka, afungura irembo.

Ati: “Ngwino urebe.”

Veronica aramanuka gahoro.

Akigera imbere, yahise atangara.

Inzu yari nziza cyane. Ntabwo yari palace y’abaherwe bo muri films, ariko yari ifite buri kintu cyose umuryango wakenera.

Veronica areba James, ati: “Iyi nzu ni iyo nde?”

James ati: “Ni iyanyu kuva uyu munsi.”

Veronica yumvise amarira yongeye kuza.

James ahita amuha ipfunguzo.

Ati: “Uzajya uba hano na Emly. Nanjye nzajya mbafasha buri kwezi.”

Hanyuma akuramo enveloppe arayimuha.

Ati: “Harimo amafaranga yo gutangira ubuzima hano. N’andi nzagenda mboherereza.”

Veronica ntiyahise ayakira.

Ati: “James… urakoze.”

James amureba gato, ati: “Nabikoze kubera umwana.”

Ayo magambo yahise amukomeretsa gato… ariko nanone yari azi ko nibura hari icyo agezeho.

Emly yahise aza yiruka afata James ukuboko.

Ati: “Papa! Iyi nzu nini ni iyacu koko?”

James areba umwana we bwa mbere neza igihe kirekire.

Hanyuma arunama gato, amukoraho ku mutwe.

Ati: “Yego champion… ni iyanyu.”

Emly ahita amuhobera cyane.

James yumvise umutima uhindutse mu buryo atari yiteze.

Veronica yarimo  abireba acecetse, amarira amutemba ku maso.

Muri ako kanya…

IRAKOMEZA
.
Bigenda bite?
Ese ikibazo kirakemutse byibura? 
Ntuzacikwa.

Comments