logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE BROTHERS IN LOVE S01 Ep 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
James yahise asohoka aragenda yinjira mu modoka, wabonaga ko nubwo abahaye inzu, ariko bitari bimushimishije.

Mu nzu, Emly yashatse kumukurikira Velonica amufata akaboko ati:” mureke wenyine.”

Mu gihe James we yarageze mu modoka, yatangiye kuzenga amarira kumaso, ubundi hashize akanya yatsa imodoka arigendera.

Kuruhande, David na Sinna nkibusanzwe bo bari murugo barimo baraganira.

David ati:” ese wahaye agaciro ibyo mama Velonica yaje aha avuga?”

Icyo kibazo cyatumye Sinna atagira kwibuka ibyo Chantal mama Velonica yamubwiye.

“...nyikubona nahise mbona nyoko.”

David we ati:” biri gutuma nekereza.”

Sinna we atuje ati:” wenda ahari wasanga ibyo avuga aribyo cyangwa se yanyibeshyeho. “

David ati:” none se mama wawe uramuzi?”

Sinna ati:” wapi. Nakuze mbona mbana na papa wanjye.”

David ati:” none se mama wawe yaba..”

Atari yaragiza Sinna ati:” ihangane tubireke.”

David yahise atekereza, ahita ahindura ikiganiro, ati:’ Gusa njye maze no kugukunda Sinna.”

Sinna yikangamo arahindukira aramureba.

David we ati:” uburyo maze kukubona, uri umukobwa wumunyabwenge. Uburyo ugira umuntu inama, uburyo witanga, nuburyo wisanisha n’ikibazo kandi kitakureba. Biri kunyereka ko rwose uko usa inyuma ninako usa kumutima. Ni ubwambere mbanye numuntu mwiza kukigero kirenze ibyo nekereza mu buzima bwanjye. You're so beautiful.”

Sinna yafashwe ni soni, abura icyo avuga nicyo akora birangira asohotse hanze.
.
Sinna akimara gusohoka hanze, umutima we wari uri gutera cyane.

Ntabwo yari yiteze ko David yamubwira amagambo nk'ayo yerekeranye n’urukundo.

Yahagaze hafi y'igiti kiri mu busitani, ahumpeka umwuka mwinshi.

Mu mutima ati:

"Uyu musore se yabonye iki kuri njye gitumye yumva ankunze?"

Muri ako kanya, David nawe yahise asohoka buhoro buhoro.

Ariko ntiyegera Sinna cyane.

Yihagarariye kure gato.

Ati:

"Ihangane niba ngutunguye."

Sinna ntiyahise amureba.

Ati:

"David... ibyo umbwiye ntabwo nari mbyiteze pe!"

David amwenyura buhoro.

Ati:

"Nanjye sinari niteze kubivuga uyu munsi. Ariko umutima wanjye wanze gutuza ntarabikubwira."

Habayeho ituze rito.

David akomeza agira ati:

"Ariko ntabwo nabeshya. Nagerageje kubigumisha muri njye birananira. Ndetse kuva amaso yanjye akikubona, yahise yanzura ko muri wowe ariho nkwiye guturiza."

Sinna ahindukira buhoro aramureba.

Ati:

"Kuki uhise unkunda kandi utanzi bigiye kure?"

David aseka buhoro.

Ati:

"Naje gusanga ntakeneye igihe kinini ngo nkumenye, ahubwo naje gusanga nkwiye kwizera ibyo umutima wawe mwiza unyereka “

Ayo magambo yahise akora ku mutima wa Sinna.

Ariko ntiyashakaga kubyerekana.

Ati:

"Reka tubanze dukemure ibibazo bihari. Iby'urukundo tuzabireba nyuma."

David amwenyura buhoro,

Ati:

"Ibyo bivuze ko utanyanze? Nyine basi wemeye ko dukundana."

Sinna yumvise isoni zimurenze.

Ati:

"David weee..."

David ahita aseka.

Ati:

"Ntacyo. Nzategereza."
.
.
James nawe yahise yinjira. akimara kugera mu rugo muri we yari mo yibaza kandi kumagambo yumvanye Chantal yerekeye Sinna, ko baba bafitanye isano, yakomeje kwegera imbere uko yakageze imbere yasanze David na Sinna bari hanze mu busitani.

Ariko aho kwita ku ibanga yari amaze kumva, umutima we wari wuzuyemo ibindi bibazo.

Yarebye Sinna gato, yibuka uburyo yamufashije gukemura ikibazo cya Veronica n'umwana we.

Mu mutima ati:

"Uyu mukobwa afite umutima utangaje pe."

Ariko ntiyabigaragaza.

Yahise yinjira mu nzu nta jambo avuze.

.

Hanze...

David yari akomeje kureba Sinna.

Ati:

"Sinna, ndabizi ko ibyo nakubwiye byagutunguye."

Sinna amureba, ati:

"Cyane rwose."

David aseka buhoro.

Ati:

"Ariko nta kinyoma nakubwiye."

Habayeho ituze rito.

Sinna ati:

"David, ubuzima bwanjye ntabwo bworoshye."

David amwegera buhoro.

Ati:

"Nta muntu ufite ubuzima bworoshye. Icyo nzi ni uko nkukunda."

Sinna yumvise umutima utera cyane.

Yagerageje kuvuga ariko amagambo amubana make.

David akomeza amureba mu maso.

Ati:

"Kandi ntabwo ngiye kubihisha."

Sinna yunamika umutwe kubera isoni.

David ahita amwegera kurushaho.

Buhoro amufata ku rutugu.

Sinna ntiyamwangira.

David amuhobera gahoro.

Muri uwo mwanya, Sinna yumvise umutima we ugizemo ituze atari yarigeze yumva mbere.

Yahise nawe amufata.

Bombi baguma bahoberanye akanya gato.

.

Mu nzu...

James yari yagiye gufata ikirahure cy'amazi.

Ari hafi y'idirishya, amaso ye ahita agwa hanze.

Abona David ahobeye Sinna.

Yahise ahagarara.

Ikirahure yari afashe gisigara mu kirere.

Ati:

"David?!"

Mu mutima we havutse ikintu atari yiteze.

Yakomeje kubareba.

David yari amaze kurekura Sinna buhoro.

Bombi barebanaga mu maso.

Buhoro buhoro, David atangira kwegera mu maso ha Sinna.

Sinna nawe ntiyasubira inyuma.

Byasaga nk'aho bagiye gusomana.

.

Muri uwo mwanya nyine...

James yumvise umutima ubaye nabi.

Ntibyari uburakari gusa.

Ntibyari n'ugutungurwa gusa.

Hari ikintu cyari gitangiye kumurya imbere.

Ikintu kitamushimishije na gato.

Mu mutima ati:

"Kuki nkiri ndi kubabara bundi?"

Yongeye kureba hanze.

David yari akomeje kwegera Sinna.

Amasegonda make yari asigaye ngo iminwa yabo ihure.

James yumvise amaraso azamutse mu mutwe.

Atabitekerejeho...

Yahise afungura urugi rw'inzu n'imbaraga nyinshi.

"DAVID!"

Ijwi rye ryumvikanye mu busitani bwose.

David na Sinna bahita batandukana vuba.

Bombi bahindukira bareba James.

Sinna yari yatunguwe,  kubera isoni abura naho areba.

David nawe aratangara.

Ati:

"Habaye iki se?"

James ntiyahise asubiza.

Yarebaga David, akareba Sinna.

Mu maso he hagaragaraga ikintu buri wese muri bo atari yarigeze amubonaho.

Ishyari.

Ariko we ubwe yumvaga ari ibisanzwe.

.

Muri uwo mwanya...

Telefone ya James yahise isona.

Akimara kuyireba, isura ye yahise ihinduka.

Yari nimero ya papa we.

Yitabye vuba.

Ati:

"Hello Papa?"

Ariko ijwi ryari ku murongo si irya papa we.

Ryari iry'umugore.

Umugore urira.

Ati:

"James... ngwino vuba."

James arikanga.

Ati:

"Uri nde?"

Wa mugore arongera ararira.

Ati:

"Papa wawe agize impanuka ikomeye..."

James yahise yikanga, David we ati:” habaye iki ko utavuga?”

James ati:” papa akoze impanuka ngwino tujye kumureba vuba.”

David nawe yahise yikanga ati:” papa akoze impanuka?? Tugende vuba.”

David ntiyatinze gutekereza.

Yahise afata urufunguzo rw'imodoka ye ati:

"Reka tugende vuba."

James nawe yari yamaze guhinduka rwose.

Ishyari yari afite mbere ryahise rishira nk'umwotsi wumuriro uzimye.

Ubu yari asigaranye ubwoba gusa.

Ubwoba bwo kubura papa we.

Sinna yegereye bombi ati:

"Habaye iki?"

David ati:

"Papa akoze impanuka."

Sinna nawe ahita afata ku mutwe.

Ati:

"Mana yanjye!"

James ntiyigeze atinda.

Yahise yinjira mu modoka.

David nawe arinjira.

Mbere y'uko bagenda, Sinna  ati:

"Mwihangane. Muze kubwira basi uko ameze.” James na David bamureba akanya gato. Nyuma bavugira rimwe, bati:”

"Yego."

Bahita barebana, ariko bahita bagenda.

Imodoka ihita ihaguruka n'umuvuduko mwinshi.
.
.
Mu bitaro...

Hashize iminota mike.

James na David bahise bagera ku bitaro.

Bombi basohotse mu modoka bihuta.

Binjira imbere.

Bahita babona umugore wari wabahamagaye.

Yari umugore usanzwe ukorana na papa wabo imyaka myinshi.

Yitwa Grace.

James ati:

"Madame Grace! Papa ameze ate?"

Grace yari afite amarira.

Ati:

"Abaganga bari kumwitaho."

David ati:

"Impanuka yabaye ite?"

Grace aceceka gato.

Ati:

"Yari avuye mu nama. Hari imodoka yamugonze imuturutse inyuma."

James afata umutwe.

Ati:

"Mana yanjye!"
.
.
Hashize akanya...

Muganga yasohotse mu cyumba.

James na David bahita birukira aho ari.

James ati:

"Muganga, ameze ate?"

Muganga ati:

"Ubuzima bwe buri stable ariko yakomeretse cyane."

Bombi bahita bahumeka.

Nibura yari agihumeka.

Muganga akomeza agira ati:

"Ariko hari ikibazo."

James ati:

"Ni ikihe?"

Muganga ati:

"Yakubise umutwe hasi cyane. Ntabwo turamenya neza niba araza gukanguka vuba."

Ayo magambo yahise acecekesha bose.

David yicara ku ntebe.

Ati:

"Oya..."
.
.
Muri iryo joro...

James yari yicaye wenyine muri koridoro.

Yarebaga hasi.

Ibitekerezo byinshi byari byamuzengurutse.

Yibutse amagambo ya Madame Chantal.

"Papa wawe yakoranaga cyane na Claudine..."

Yongera kwibuka Sinna.

Yongera kwibuka uko David yari agiye kumusoma.

Yongera kwibuka Veronica na Emly.

mu mutima ati:

"Kuki ibintu byose biri kumbaho icyarimwe koko?"
.

Mu gitondo...

Papa wa James yari atarakanguka.

David yari asinziriye ku ntebe.

James yari akiri maso.

Muri uwo mwanya, muganga yongeye gusohoka.

Ati:

"Habaye ikintu."

James ahaguruka vuba.

Ati:

"Kiza se cyangwa kibi?"

Muganga ati:

"Yafunguye amaso."

James na David bahita bishima.

Bihuta berekeza mu cyumba.
.
.
Bagezeyo...

Basanze papa wabo aryamye.

Yari afite intege nke cyane.

Ariko yari maso.

James yegera uburiri.

Ati:

"Papa!"

Umusaza amureba buhoro.

Hanyuma areba David.

Aseka gato.

Ati:

"Nari nzi ko mutabura bana banjye."

David amarira amuzenga mu maso.

Ati:

"Ntabwo twabikora."
.

Papa wabo yarebye hirya no hino.

Nk'ushaka umuntu.

Hanyuma ati:

"James..."

James ati:

"Yego papa."

Umusaza ahumeka cyane.

Ati:

"Hari ibanga  ngomba kubabwira nkiri muzima."

James na David barebana.

Papa wabo akomeza agira ati:

"Ndamutse pfuye ntaribabwiye... ibintu byinshi bizangirika."

James yumvise umutima usimbutse.

Ati:

"Ni ibanga ki papa?"

Umusaza yafunze amaso akanya gato.

Hanyuma ayafungura buhoro.

Ati:

"Rijyanye na mama wanyu…"

James na David bahita batungurwa.

Bakomeza gutegereza ukuri begera uburiri.

Ariko mbere y'uko akomeza...

Urugi rw'icyumba rwahise rufunguka.

Umupolisi yinjira yihuta.

Ati:

"Mwihangane kubavangira "

James ati:

"Habaye iki?"

Wa mupolisi areba papa wabo.

Hanyuma ati:

"Dufite amakuru mashya ku mpanuka ye."

David ati:

"Makuru ki?"

Wa mupolisi aceceka gato.

Hanyuma avuga ijambo ryahise rituma icyumba cyose gituza:

"Iyi ntabwo ari impanuka…… kuko papa wanyu ntakinyabiziga cya…"

atari yarangiza bumvise ijwi rya papa wawo ribahamagara guhindukira, umusazs ati:” muzakundane bana banjye…

Umusaza ntiyongera kunyeganyega.
.
IRAKOMEZA
.
Yaba apfuye se?
Niki umupolice yaraje kubabwira?
David ati ndagukunda Sinna,
Ahh, ntuzacikwe.

📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments