logo

NEW TALENTS

Stories Group
THE INABILITY TO LOVE

THE INABILITY TO LOVE

PREMIUM
S01
Love-Story
▶ Start Reading
5.0
📝Summary

Hari abantu batinya gukundwa kuko baba barigeze kubabazwa. Hari n’abandi batinya gutakaza umuntu bakunda. Ariko Mira we yari atandukanye n’abo bose. Yatinyaga gukunda. Kuri we, urukundo ntirwari impano, ahubwo rwari umutwaro ushobora kumubuza kugera ku ntego ze. Yizeraga ko umuntu ukunze undi aba ahaye uwo muntu ububasha bwo kumubabaza, kumuca intege no guhindura ubuzima bwe. Ni yo mpamvu igihe Daniel yageragezaga kumwereka urukundo rwe, Mira yakoze ibishoboka byose ngo amuhunge. Daniel yamukundaga by’ukuri. Yaramutegerezaga, akamwitaho, akamwereka ko hari umuntu umutekerezaho buri munsi. Ariko uko Daniel yageragezaga kumwegera, ni ko Mira yakomezaga kumushyira kure. Amaherezo, ahitamo kugenda. Imyaka icumi irashira. Mira aba kure ya Ruhango, yubaka ubuzima bushya, yibwira ko ibyo yasize inyuma bitazongera kumugeraho. Ariko umunsi umwe, agarutse aho yakuriye, ahura n’umuntu yari yarize kwibagirwa. Daniel. Kumubona nyuma y’imyaka icumi bituma ibintu byose yari yarashyinguye mu mutima byongera kubyuka. Ariko hari ikibazo kimwe gikomeye. Daniel ntabwo akiri wa musore wamwirukagaho amusaba urukundo. Kandi Mira we, noneho, yari amaze kumenya ko akwiye kujya mu rukundo. Yari yaratinze. Ese umuntu ashobora kongera kubona amahirwe yo gukunda umuntu yari yarigeze kwanga? Ese Daniel azamubabarira amukunde? Cyangwa imyaka icumi yaramuhinduye ku buryo nta mwanya ukiri mu mutima we yagebera Mira? Kandi ikiruta byose... Mira azarwana kugeza he kugira ngo abone urukundo yigeze guhunga? Ese birashoboka ko ushobora gukunda umuntu mwiga mu mashuri abanza nyuma yimyaka 10 mukaba mugikundana? Iyi nkuru ni inkuru y'urukundo yambere ukwiye gusoma. Njye nguhaye ikaze ngo wisomere.

📚 Episodes (2)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 PART 1
THE INABILITY TO LOVE - Part 1
🎬
S01 PART 2
THE INABILITY TO LOVE - Part 2

Story Info: THE INABILITY TO LOVE | S01 | 2 episodes | Categories: Love-Story

Author: NewtalentsG | Published: 8/13/2026

Rating: 5.0 ⭐ | Type: Premium

Story ID: 7iinTSsh2A5LHXL8Kefj