Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
"Hari abantu batinya gutakaza urukundo.
We yatinyaga kurubona.
Kuko yari azi ko gukunda bishobora kumuhindurira ubuzima bubi. Nyuma aza kurwana yivuye inyuma ngo arubone."
.
Imyaka icumi yari ishize Mira adaheruka no kurabukwa Gare ya Ruhango.
Yari amaze igihe kinini muri Uganda, aho yari yaragiye kubana na musaza we wari usanzwe uhakorera. Mu myaka yose yamaze yo, yari yaramenyereye ubuzima bushya, abantu bashya ndetse n'ahantu hatandukanye n'aho yari yarakuriye.
Kugaruka muri Ruhango byari nk'ugusubira mu rupapuro rubanza rw'ubuzima bwe.
Akimara kugera kuri gare, yahise atungurwa n'impinduka zari zarayibayemo. Aho yari asanzwe azi hari harahindutse cyane. Gare yari iri kuvugururwa, inyubako nshya zirimo kuzamurwa, ndetse n'inzu z'ubucuruzi zari ziri kubakwa kugira ngo hahinduke ahantu harushijeho kuba umujyi.
Ijwi ryo mu ndangururamajwi ryumvikanaga hirya no hino, rimenyekanisha amaduka atandukanye akorera muri uwo mujyi.
Abagenzi banyuranaga mo mu buryo bwihuse. Bamwe bajyaga gufata imodoka zibajyana mu bice bitandukanye by'igihugu, abandi bari ku murongo wo kugura amatike y'ingendo. Hari abinjiraga mu ma alimentation kugira ngo bagure icyo kurya cyangwa banywe ikintu mbere yo gukomeza urugendo.
Mira nawe yari umwe muri bo.
Yari afite agasakoshi ke mu ntoki, yambaye inkweto ndende n'ikanzu ngufi itukura, agenda buhoro areba uko aho yari azi hahindutse. Hari ibintu byinshi bitari bigihari, ariko hari n'ibintu byamwibutsaga igihe yari akiri umwana.
Akimara kugera hafi y'imwe mu ma alimentation yari muri gare, hari umuntu wamukanguye umutima mu buryo butunguranye.
Yarahagaze.
Amaso ye ahura n'umuntu atari yiteze kongera kubona mu buzima bwe.
Umusore wari uhagaze imbere y'akabati k'imyembe n'amazi, yambaye neza, afite inseko ituje kandi asa nutuje mbega wageze kuri byinshi mu buzima bwe.
Mira yamurebye igihe kirekire.
Nubwo imyaka icumi yari ishize, hari ibintu yabonaga bitahindutse.
Amaso ye yari akiri ya yandi.
Ijwi rye, nubwo yari atararivuga, yumvaga rimeze nk'iryari rimaze kumvikana mu mutima wa Mira.
"Daniel..."
Izina rye ryasohotse bucece mu kanwa ke.
Daniel yarahindukiye,
mu kanya gato, urusaku rwose rwa gare rwabaye nk'aho rugabanutse. Imodoka zari zihagaze hanze, abantu barimo bagenda, n'amajwi y'abacuruzi, byose byabaye nk'ibiri kure.
Yarebanye n'umuntu yari amaze imyaka icumi atabona.
Umuntu bari barasangiye byinshi mu busore bwabo.
Umuntu yari yaribwiye ko atazongera kubona.
Daniel nawe yahise amumenya.
"Mira?"
Yavuze izina rye nk'umuntu utizeye neza ko ibyo yabonaga ari ukuri.
Mira yahise yubika amaso gato.
Ibitekerezo byinshi byahise bisimburana muri we. Umunezero wo kubona umuntu ataherukaga, ubwoba bwo gukangura ibyiyumvo yari yarashyinguye mu mutima, ndetse n'ikibazo kimwe cyari kimaze imyaka myinshi mu mutwe we:
Ese koko umuntu ntashobora guhunga urukundo igihe kirekire?
Cyangwa urukundo narwo rugira uburyo bwo kudusanga aho twihishe?"
Ni uko yatangiye kwibaza muri we. Daniel yahise amwegera, igihe Mira we atarimo asobanukirwa neza ibijya mbere,
Daniel ati:" Ubuse ndaguhobera gusa, ndaguterura se? Cyangwa ndaguheka? Nizereko utari buzane ikiganza kuko nawe urabizi ko ntabyemera."
.
Daniel yaramwenyuye amaze kuvuga ayo magambo, guseka kwe, kweretse wa musore Mira yari yaramenyereye.
Yari agifite bwa bushobozi bwo kuvuga amagambo asa n'urwenya, ariko akagira icyo akora ku mutima w'umuntu uyumva.
Mira yamurebye akanya gato, arumirwa.
Mu myaka icumi yose yari amaze kure ye, hari ibintu byinshi yari yaribagiwe. Yari yaribagiwe uko Daniel yamusetsaga igihe yari ababaye. Yari yaribagiwe uko yabashaga kumukuramo amagambo n'iyo yabaga yahisemo guceceka.
Ariko umutima we wo ntiwari waribagiwe, ahubwo watangiye kugenda umwibutsa buri kimwe.
"Uracyari wa wundi..." Mira yavuze buhoro amureba.
Daniel yazamuye amaso.
"Wa wundi wuhe?"
"Wa wundi wibwira ko ashobora gukemura buri kintu akoresheje amagambo meza."
Daniel yarasetse.
"None se hari igihe byigeze bihinduka?"
Mira yashatse gusubiza, ariko amagambo arabura.
Hari igihe koko Daniel yabaga azi kumugera kumutima kurusha uko we ubwe yiyumvaga.
Bamaze akanya bahagaze aho hagati y'abantu benshi, ariko bo bakumva ari nk'aho bari ahantu habo hihariye.
"Warazimiye..." Daniel yavuze buhoro.
Mira yahise amureba.
"Narazimiye?"
"Yego. Hashize imyaka icumi, nta butumwa, nta guhamagara, nta n'ikimenyetso cy'aho uri."
Mira yahumetse cyane.
"Ubuzima bwarahindutse."
Daniel yahise aseka buhoro ariko inseko ye ntiyari ikiri ya yindi yo guseka wishimye
"Ubuzima cyangwa wowe?"
Ikibazo cye cyinjiye cyane mu mutima wa Mira.
Yashatse kumubwira byinshi. Kumubwira ko atagiye kubera ko ataramwitayeho. Kumubwira ko hari impamvu yatumye ahitamo kugenda. Kumubwira ko hari ibintu umuntu ashobora guhunga ariko umutima ugakomeza kubibika, ariko ntiyabikoze.
"Nawe warahindutse," Mira yahinduye ikiganiro.
Daniel yarebye hasi gato.
"Twese twarahindutse ahari."
Hanyuma yongera kumureba.
"Ariko hari abantu bamwe batazigera bava aho bari mu mutima wacu."
Mira yumvise umutima we uteye cyane.
Iyo mvugo yamwibukije igihe bari bakiri abanyeshuri. Daniel yamukundaga ahari kuruta uko yikundaga. Yaramwandikiraga, akamuherekeza, akamwereka ko hari umuntu umutekerezaho buri munsi, rimwe na rimwe akamusohokana, akamugurira impano zitandukanye yabaga yabashije kubonera ubushobozi, ndetse akanamwereka ko avuze byinshi mu buzima bwe.
Ariko Mira icyo gihe yari afite ubwoba bwo gukunda.
Yabonaga urukundo nk'ikintu cyamubuza kugera ku ntego ze.
Yatekerezaga ko gukunda umuntu ari ugutanga igice cye kitazongera kugaruka.
Ni yo mpamvu yamwanze. Yanga ko bakundana.
Ntabwo yari azi ko umuntu ashobora kwanga urukundo uyu munsi, ariko ejo akifuza kurusubira mo. Yatangiye kubona Daniel ari umusore winzozi ze.
"Mira..."
Ijwi rya Daniel ryamukuye mu bitekerezo.
"Uraza kuguma Ruhango igihe kingana iki?"
"Sinzi neza. Ahari ibyumweru bibiri."
"Nirinzi ko ari imyaka icumi."
Mira yahise amwenyura.
"Uracyasetsa nka kera."
"Ariko wowe uracyaseka neza bishitura umutima."
Ayo magambo yasanze atiteguye, yahise yumva muri we ibinyugunyugu biguruka.
Yari amaze imyaka myinshi yubaka ubuzima bwe aho nta musore wamugeragaho cyane. Yari yarize kwihagararaho, kwirwanaho no kutagira uwo yishingikirizaho.
Ariko Daniel yari agarutse kandi ibintu byose byari bitangiye kunyeganyega muri we.
"Reka tugende dusangire utuntu." Niko Daniel yahise amubwira nyuma yo kumwitegereza cyane.
"Hari byinshi umuntu akeneye kumenya kuwundi. Kuko iminsi yabaye imyaka."
Mira yamurebye atuje.
Igice kimwe cy'umutima we cyashakaga kwemera.
Ikindi gice cyarimo kimubwira kwirinda.
Kuko rimwe na rimwe ikintu dutinya cyane si ukubura umuntu.
Ni ukongera kumubona nyuma y'igihe kinini, ugasanga umutima wawe utari ugitegereje ko agaruka.
Mira yaracecetse gato, hanyuma aravuga ati:
"Ni sawa... iminota mike gusa."
Daniel yaraseketse
"Iminota miki?"
Ariko bombi bari bazi ko hari ibiganiro bidashobora kurangira mu minota mike
Mu gihe bagendaga berekeza aho ikawa zagurishirizwaga, Mira ibitekerezo byamubereye magana. Yatangiye kumva umutima uri kwiyumvamo cyane Daniel. Yatangiye kumva uwo mwanya nkumwe mu mwanya mwiza agize mu buzima bwe.
Muri we, yatangiye kwibuka kera bakigana, ukuntu Daniel yamwitagaho, ndetse yakoraga buri kimwe cyose ngo yegukane umutima wa Mira ariko we amubera ibamba aramwangira neza. Akomeza kwibuka Daniel uburyo yahangayikaga ubwo Mira yabaga arwaye, neza Mira atangira gukumbura no kwiyumvisha byinshi byahahise. Yahese muri ibyo bitekerezo, akurwamo na Daniel amubwira ati:" ngaho icara ube impa amakuru yawe "
Mira yabaye nkushingukiye Hejuru,
Daniel ati:" naragukumbuye, nkumbura ibihe byiza nabaga ndimo iyo twabaga turi kumwe, dutahana se, duseka, imyaka iba myinshi."
Mira yamwinyuye mo, nyuma ati:" nanjye ni uko."
Daniel ati:" Umutima mwiza wigirira nanubu ndakifuza kuwuturamo. Ariko nyine nkahita niha igisubizo, kimwe wamaga ubwira ko udashaka kujya mu nkundo."
Mira ati:" hashize igihe wasanga byarahindutse."
Daniel ati:" ehh, ubwo rero urashaka gushuka umutima wanjye ngo nongere nshyire imbaraga mu kukwereka urwo nkukunda?"
Mira ati:" ubu narakuze, sinyitinya gukunda cyangwa gukundwa. Kandi nubwo naguhakaniraga, narimbizi ko unkunda."
Daniel ati:" ahari uvugishije ukuri ariko njye nabivunikiyemo, buri joro nararaga ndota wanyemereye gutura mu mutima wawe."
Mira yarabyumviriye, koko yibuka uburyo Daniel yamwigingaga, uburyo yamurwaniye cyane ashaka ko bakundana, yibuka uburyo yariraga amuhakaniye, nawe atangira kuzenga amarira mu maso.
Daniel ati:" urukundo rwo mu bwana gushira mu muntu biragora. Rimwe na rimwe urabikurana igikomere cyabyo ntabwo kijya gishira mu muntu.'
Mira ati:" ubu rero nanjye nabyemera. Niba ukinkunda. Nubundi Umutima wifuzaga guturamo, ubu wakwakira nubundi ukawuturamo."
Mira muri we, byasaga nkaho nubwo aribwo yari yongeye guhura na Daniel mu myaka 10 yose yarishize, yari atangiye kumugirira ibyiyumviro. Yumvaga noneho anamwikundiye. Yumvaga yiteguye kumukunda noneho.
Daniel yamaze umwanya amwitegereza, nyuma ati:" ubu ntibyakunda waratinze."
Mira yarikanze ati:" ngo iki?"
Yahise yumva muriwe agize imbeho yumva ubushagarira umubiri wose.
Daniel ati:" ubu mfite ubukwe vuba, uhubwo ubwo uje reka nguhe invitation."
Mira yarushizeho kuzenga amarira, ahita aryama kumeza yubitse umutwe areba hasi.
Irakomeza.
Yabase ababajwe nabyo?
Kandi yararwanze! Ntucikwe.
Comments