Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
"Hari abantu batinya gutakaza urukundo.
We yatinyaga kurubona.
Kuko yari azi ko gukunda bishobora kumuhindurira ubuzima bubi. Nyuma aza kurwana yivuye inyuma ngo arubone."
.
Mira yabanje gutekereza ko atumvise neza.
Yazamuye umutwe buhoro, amaso ye yuzuye amarira, ati: “Ubukwe?”
Daniel aramureba, amaso ye atuje ariko mu maso harimo agahinda kadasanzwe.
“Yego. Mfite ubukwe mu minsi mike.”
Mira yumvise nk’aho amaguru ye atagifite imbaraga. Ya marangamutima yari amaze iminota mike yubaka mu mutima we, za nzozi yari atangiye kongera kubona, byose byari bimaze gusenyuka mu kanya gato nkako guhubya.
Yahise yibuka amagambo yari amaze kuvuga.
“Niba ukinkunda, umutima wifuzaga guturamo ubu wakwakira ukawuturamo.”
Yari amaze gutanga urufunguzo rw’umutima we, nyamara uwo yari agiye kurufungurira yari amaze kwimukira ahandi.
Daniel yamubonye atangiye kurira, ahita yegera ameza.
“Mira…”
“Ntacyo,” Mira yahise amuca mu ijambo.
“Nishimiye ko wowe, ubashije basi kugera aho wubaka urugo rwawe.”
Ariko ijwi rye ryaramugambaniraga, uko yavugaga nibyo yavugaga ntibyari bihwanye.
Daniel yaracecetse.
Mira ahita akomeza ati:
“Ni byo wari ukwiye kubona uwo mwubakana urugo, Umuntu ugukunda, nawe ukamukunda, ukabana na we. Ntabwo nagukunze nkiri muto, rero sinshobora kukubuza gukomeza ubuzima bwawe ubashije gushyikira.”
Daniel yamurebye igihe kirekire mu maso, nyuma ati:
“Uracyatekereza ko ari byo?”
Mira aramureba.
“ibiki?”
“Ko nagukundaga nkiri umwana gusa.”
Mira ntiyamusubije.
Daniel yahise akura invitation mu mufuka ayishyira ku meza.
“Fata iyi urebe.”
Mira yayitegereje nk’aho hari ikintu kimubabaza, kimubangamiye muri we.
“Sinzi niba nzaza, rero wikwigora uyimpa.”
“Ntacyo.”
Daniel yahise ahaguruka.
“Ariko hari ikintu nshaka kukubwira mbere y’uko dutandukana.”
Mira araceceka.
Daniel amureba neza.
“Ubwo navugaga ko mfite ubukwe, sinavuze ko ari njye uzashyingirwa.”
Mira yarikanze.
“Uvuze ngo iki?”
Daniel aramwenyura, mu buryo busa n’ubwo kera Mira muri we biramukurura.
“Ubukwe mfite ni ubw’umuvandimwe wanjye. Ni we nari ngiye gutera inkunga gutegura ubukwe bwe nanjye nkazanamo inshuti zanjye.”
Mira yamurebye nk’umuntu wari umaze kuva mu nzozi mbi.
“None se kuki wabivuze gutyo?”
Daniel araseka.
“Ni wowe watangiye kunyemerera ko nongera kugutera urwenya, nkacyera.”
Mira yahise amukubita akaboko ku rutugu, ariko amarira yari akiri mu maso.
“Daniel!”
“Mbabarira.”
“Wambabaje.”
“Ndabizi.”
“Wari ubizi?”
“Yego.”
“None se kubera iki?”
Daniel aricara.
“Ndashaka ko umenya ko nari maze igihe ntashaka kujya murundi rukundo. Nari mfite imyaka mike ubwo wangaga ko dukundana, ariko umutima wanjye wari warafashe icyemezo. Nakundaga umuntu utaranyemeye yego, ariko numva ga mbikwiye, nkomeza kumutegereza. Ariko nyuma y’imyaka myinshi naramenye ko gukunda umuntu bidatuma ugomba kumuhatira kugukunda, nari nangiye gusa nutangira kuzinukwa urukundo.”
Mira yaracecetse.
Daniel arakomeza:
“Ni yo mpamvu naretse kugutegereza. Nagira kubaho ntanunwe nereka amarangamutima yanjye. Narize, ndakora, nshaka kubaka ejo hazaza hanjye muburyo bwanjye. Ariko sinigeze nanga urukundo, ahubwo ni uko urwanjye nari naramaze kurukunda.”
Mira yahise amubaza buhoro:
“None se hari undi muntu waba warakunze?”
Daniel yamurebye atuje, atekereza:
“Ushaka kumenya niba narigeze nkunda undi nyuma yawe?”
Mira ntiyamusubiza.
Daniel aramwenyura.
“Oya. Ntawundi amaso yanjye yigeze ashima.”
Umutima wa Mira uhita utera cyane.
“Ariko kubera iki?”
“Sinzi.”
“Wari utegereje njye?”
Daniel ahumeka buhoro,
“Sinigeze ntegereza ko uzagaruka. Ariko umutima wanjye ntiwigeze ubona umuntu ushaka gusimbuza uwo wigeze gukunda bwa mbere.”
Mira yahise yihanagura amarira.
“Daniel, sinari nzi ko nzongera kumva ibi, mbiheruka cyera. Urimo uranyibutsa kera.”
“Nanone sinari nzi ko nzongera kukubona.”
Bose bahise bamara umwanya bacecetse,
Mira yarebye hanze y’idirishya.
“Ndicuza.”
Daniel aramureba.
“kubera iki?”
“Ko nakwanze.”
Daniel ahita avuga:
“Ntukabyicuze.”
“Ariko…”
“Wari ufite impamvu zawe. Wari ukiri muto. Watekerezaga ko gukunda ari ugutakaza ubwisanzure n'umwanya wawe. Ntabwo nagushinja ibyo. Kubera ko nubundi byari ukuri kumyaka twari dufite.”
Mira aramureba.
“None se ubu?”
Daniel aramwenyura.
“Ubu ndi hano. Nawe uri hano.”
Mira ahumeka buhoro.
“Daniel…”
“Hmm?”
“Ubu ndi kumva nagukunze. Ndi kumva nkukunda.”
Daniel ntiyahise amusubiza, ahubwo yamurebye igihe kirekire, nk’uwashakaga kumenya niba ayo magambo ari ukuri.
Mira arakomeza:
“Ntabwo ari uko nabuze undi. Ntabwo ari uko ndi genyine ubu, ntabwo ari uko ndi kwicuza gusa, ahubwo ni uko ubu nzi icyo urukundo rusobanura, nicyo kuba ufite ugukunda bivuze ”
Daniel araceceka.
“Urukundo ntabwo ari ugutakaza ubuzima bwawe. Ni ukubona umuntu ushaka gusangira ubuzima nawe.”
Daniel yahise amwenyura.
“warakuze koko.”
Mira araseka, nubwo muriwe atari yatuza.
“Nawe wari ukwiye kubimenya.”
“None se ubu nakora iki?”
Mira aramureba.
“Sinzi.”
Daniel araseka.
“Uyu munsi ni bwo bwa mbere mpawe igisubizo, kikibazo kimaze imyaka 11”
“Ubu urumva uko nari meze?”
“Yego.”
Bombi baraseka.
Nyuma y’akanya gato, Daniel aravuga ati:
“Ariko hari ikintu kimwe ntifuza kongera gukora.”
“Ni iki?”
“Gusubira mu bihe bisa nko mu myaka icumi ntawe mbwira uko niyumva ngo anyumve.”
Mira yahise afata ukuboko kwe.
“Ntuzongera, humpura.”
Daniel yarebye ukuboko kwe, ikiganza cya Mira kiri mu cyee, nta jambo yavuze, nta n’umwe wari ukeneye kuvuga, baganiraga bakoresheje umutima. Hari ibintu umutima ubwira umuntu mbere y’uko ururimi rubisohora, undi nawe akamwikiriza akoresheje umutima.
.
.
Iminsi yakurikiyeho yabaye nk’aho Mira atari akiri wa muntu wari wavuye muri Uganda. Yatangiye gusubira ahantu bari barigeze kugirana ibihe byiza, basubira ku ishuri bari barigiye mo gutembera yo, aho Daniel yajyaga kumutegerereza, ku muhanda bajyaga banyuramo batashye. Ahantu hose hari amateka yabo barahageraga, bakibutsanya ibihe byashize.
Daniel yamwerekaga ibintu byinshi byahindutse.
Mira nawe yamubwiraga uko ubuzima bwe bwari bumeze muri Uganda. Bagiye bavugana byinshi, nta kwihishanya, nta bwoba, nta guhungana.
Umunsi umwe, bari bicaye ahantu hatuje Daniel aramubaza:
“Watinyaga iki kiriya gihe?”
Mira aratekereza.
“Natinyega gukunda umuntu nkamugira igice cy’ubuzima bwanjye, nkaba nagera aho nsara.”
“None ubu?”
“Ubu ndatinya ko yansiga kuko mufite ubu.”
Daniel aramwenyura.
“Ni ukuvuga ko ibintu byahindutse?”
Mira aramureba.
“Oya. Ni uko nakuze.”
Daniel aramwenyura,
Nyuma y’ukwezi kumwe, Mira yahisemo kudasubira Uganda.
Musaza we yabanje gutungurwa.
“Ugiye kuguma hano?”
Mira aramwenyura.
“Yego.”
“Ni iki cyahinduye gahunda zawe?”
Mira ntiyasubije ako kanya.
Yarebye hanze.
Yari azi igisubizo.
Ariko ubu ntabwo yari agihunga ibyo yumvaga,
Ati:
“Namenye ko hari ibintu umuntu ashobora guhunga imyaka myinshi, ariko iyo igihe kigeze, umutima ukabigarura akabyisangamo.”
Musaza we aramwenyura.
“Ni ukuvuga ko hari umuntu wakunze rero?”
Mira na we araseka.
“Arahari.”
Umunsi w’ubukwe bw’umuvandimwe wa Daniel warageze.
Mira yari yatumiwe.
Yagiye yambaye neza, ariko icyo gihe ntabwo yari agiye kureba ubukwe bw’umuntu gusa.
Yari agiye guhura n’umuntu wari waramaze imyaka icumi amubitse mu mutima we, ngo baserukane.
Daniel yamubonye yinjiye ahita amwenyura.
Yaramwegereye.
“Waje.”
Mira aramureba.
“Nari nakubwiye ko ntazi niba nzaza.”
“Ariko umutima wawe wari ubizi.”
Mira aramwenyura.
“Ahari.”
Daniel aramubwira ati:
“Ndashaka ko twiga uyu munsi.”
“Kuki?”
“Kuko ari bwo bwa mbere waje ahantu ntagusabye, kandi ahantu hari kubera ibyo njye nawe twenda gukora vuba.”
Mira araseka.
“Ushaka kuvuga iki?”
“Ndashaka kuvuga ko ubu utakiri uwo nakundaga nkiri muto, ahubwo wabaye uwo nkunda ngomba kuzabana nawe paka ku iherezo ry'ubuzima bwacu.”
Mira araceceka.
Daniel arakomeza:
“Ubu uri umuntu nahisemo kongera kumenya, ngo ndagize ahazaza hanjye.”
Mira aramureba.
“None se Daniel?”
“Hmm?”
“Waba ushaka ko tubana?”
Daniel aramwenyura.
“Urashaka igisubizo cy'uyu munsi cyangwa icy’imyaka icumi ishize?”
“Byombi.”
Daniel aramureba mu maso.
“Icy’imyaka icumi ishize ni yego.”
“None icy’uyu munsi?”
Daniel amufata ukuboko.
“Ni byinshi kurusha yego.”
Mira yahise amwenyura.
Nyuma y’igihe, Mira yaje gusobanukirwa ikintu yari amaze imyaka myinshi atumva. Ntabwo yari yaratinye urukundo, yari yaratinye ibyo urukundo rwashoboraga kumukorera.
Yatinye kubabazwa no gutakaza umuntu akunda cyangwa guhemukirwa nowo yakunze. Yatinye ko umuntu azamugira umunyantege nke.
Ariko igihe yahungaga urukundo, ni bwo yaje kubona ko umuntu ashobora gutakaza imyaka myinshi y’ubuzima ahunga ikintu gishobora kumuha umunezero.
Daniel na we yari yarize ko gukunda umuntu atari ukumuhatira urukundo. Ahubwo kumwumvisha ibyiza byurukundo.
Urukundo nyarwo rutegereza igihe, ntabwo rufunga umuntu.
Kandi rimwe na rimwe, abantu babiri bashobora gutandukana atari ukubera ko batakundanye, ahubwo kubera ko umwe muri bo atari yiteguye gukunda.
Ariko iyo ubuzima bubahaye amahirwe ya kabiri...
ni bwo umuntu amenya ko urukundo atari ikintu cyo gutinya.
Ni ikintu cyo kumenya uko ufata.
Mira yarebye Daniel aramwenyura.
“Uracyibuka igihe nakwangaga?”
Daniel araseka.
“Sinigeze nkibagirwa.”
“None se warambabariye?”
“Cyera.”
“Ni ryari?”
“Umunsi wambwiye ko witeguye gukunda.”
Mira aramwenyura.
“None se ubu?”
Daniel aramureba.
“Ubu ndifuza ko twubaka ibyo twatakaje.”
Mira amufata ukuboko.
Kuri uwo munsi, ntabwo yari agisubira inyuma, ngo ahunge urukundo. Ntabwo yari agitinya, yari yiteguye gukunda.
Kandi ku nshuro ya mbere mu buzima bwe, Mira yumvise ko rimwe na rimwe umuntu ashobora gutinda kubona urukundo, ariko iyo arubonye, akaba abonye ikintu yari amaze imyaka myinshi akennye. Urukundo ntabwo ari gereza, ahubwo ni isi yumunezero njye nawe dukeneye kwiturira mo. Kunda ugukunze, kuko nicyo kintu ubura mu buzima bwawe ngo uhore unezerewe.
Niba wifuza ibice bikurikira ngo tumenye amaherezo tubwire muri comments.
IHEREZO.
Comments