logo

NEW TALENTS

Stories Group
HEAVEN

HEAVEN

FREE
S01
▶ Start Reading
5.0
📝Story Preview

2047: Ku isi haje icyorezo kidasanzwe gitewe na virusiNi virusi itazwi, gusa ifata abagore bonyine. Babanje kubashyira mu kato, nuko kwa kuba mu kato bategerana n’abagabo biza kubaviramo kwiheba no kwigunga. Ibimenyetso byakomeje kwiyongera, umushiha, gutitira intoki, byakurikiwe no kumera nk’abarwaye igicuri. Hanyuma hakurikiraho ibimeze nka paralysie. Ibice bimwe by’umubiri kuri bamwe, abandi umubiri wose, binanirwa gukora. Batangiye bamwe kwiyahura, abandi bicwa n’inzara, udakuyemo abishwe na virusi ubwayo.Ibitaro byari byuzuye, imihanda yabaga yuzuye abagore bameze nk’abarwaye mu mutwe ndetse ugasanga bari guhohotera abagenzi banyuraho.Abashakashatsi bakomeye batangiye gushakisha inkomoko y’iyo virusi nibwo haje kuvumburwa ko iyo virusi n’ubusanzwe yabagaho ariko ikaba noneho yahinduye ibimenyetso n’imyitwarire. Ubusanzwe yari indwara isanzwe ifata abakobwa bakiri bato cyane. Ni indwara yaturukaga ku kwihinduranya kw’akaremangingo ka X, mu gihe urusoro ruri gukorwa. Gusa ubu bwo iyo virusi yatumye kwa kwihinduranya kuba ku bagore bakuze. Ndetse ibimenyetso byayo biba bibi cyane. Abagabo bamwe, bafite muri bo XXY (ubusanzwe umugabo ni XY) na bo ya ndwara yabagezego gusa umubare wabo wari muke cyane. Icyo gihe amahanga yarateranye akora inama ngo bashake icyakorwa.Nibwo hatekerejwe gushyirwaho gahunda yahawe akazina ka HEAVENBuri gihugu ku isi cyagombaga kubaka mu mujyi mukuru inyubako nini izajya ihurizwamo abagore bose bakiri bazima bagashyirwa mu kato. Ku ruhande rumwe hagashyirwa abarwayi bagomba kuvurwa ku rundi ruhande hagashyirwa abagore bataragaragaza ibimenyetso cyangwa se abafite ubudahangarwa bukomeye, kugirango babarinde. Abo ni bo bari bitaweho cyane kuko ni bo bari kuzororoka bagakomokwaho n’abandi bantu mu gihe icyorezo kizaba kirangiye.Ubwo rero hatangiye gushyirwaho gahunda yo kubahiga hirya no hino, no kubashakisha uruhindu. Bamwe barangaga badashaka gusiga imiryango yabo, ariko itegeko ryari itegeko, bagombaga kujyanwa *ku ngufu*Indwara yagombaga kuvanwaho, uko byamera kose. Gusa nyuma y’amezi make icyorezo giteye, nta mugore washoboraga kubona acaracara aho ngaho. Abatari barishwe na virusi bari barihishe abandi barajyanwe muri ya mazu.2049: Imyaka ibiri irashize. Abagabo ubu ni bo bayoboye bonyine. Ubushomeri bwaragabanyutse kuko imirimo yakorwaga na ba bagore, iri gukorwa n’abagabo gusa. Ikirere kimeze neza kuko ibyagihumanyaga byagabanyutse, abaturage b’isi babaye bake. Ubukungu nta cyabuhungabanyije cyane, kuko abaryi bagabanyutse. Gusa, ku rundi ruhande ubutinganyi bwafashe indi ntera, kwikinisha byabaye nk’umukino, no mu biro usanga abagabo bikinisha bagenzi babo babareba. Nta waseka undi, kuko bose barabikora abadatinya kurongora mu kibuno. Amaduka acuruza ibipupe byifashishwa mu mibonano ni yo menshi ndetse afite abakiriya benshi. Ku bagabo bamwe iki cyorezo cyagize neza kuko cyabahaye imitungo baburanaga n’abagore babo, abandi babohoje iyari itunzwe n’abagore batagira abagabo.Ariko mu gihugu kimwe, reka tuvuge wenda mu Rwanda, hafi cyane ya Kigali, umukobwa ukiri muto yagendagendaga yihishahisha abashinzwe kubahiga. Gusa ntabwo yari azi ko ari we ugiye guhindura ahazaza h’inyokomuntu…Ese byagenze bite? Iyi nkuru ntizagucike.Twese nk’abantu, twavutse umunsi umwe, kandi hari n’undi uzaba uw’iherezo ryacu. Gusa kuva umuntu akivuka, aba atangiye kwandika amateka y’ubuzima bwe. Ubuzima abamo kuva icyo gihe kugeza ku munota wa nyuma, ni byo bigena ubwoko bw’amateka ye. Ashobora kuba mabi cyangwa akaba meza. Rubanda rushobora kubabazwa no kumubura, ariko hari n’igihe abenshi bishimira kuba agiye, cyane cyane iyo yabazengereje. Gusa icyo tutakwigirwa n’uko burya nta muntu n’umwe ushiramo umwuka utagira abo ababaza nubwo baba bake.

📚 Episodes (48)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP
HEAVEN Ep00
🎬
S01 EP01
HEAVEN EP01
🎬
S01 EP02
HEAVEN EP02
🎬
S01 EP03
HEAVEN EP03
🎬
S01 EP04
HEAVEN Ep04
🎬
S01 EP05
HEAVEN EP05
🎬
S01 EP06
HEAVEN EP06
🎬
S01 EP07
HEAVEN Ep07
🎬
S01 EP08
HEAVEN Ep08
🎬
S01 EP09
HEAVEN EP09
🎬
S01 EP10
HEAVEN EP10
🎬
S01 EP11
HEAVEN EP 11
🎬
S01 EP12
HEAVEN EP12
🎬
S01 EP13
HEAVEN EP13
🎬
S01 EP14
HEAVEN EP14
🎬
S01 EP15
HEAVEN EP15
🎬
S01 EP16
HEAVEN EP16
🎬
S01 EP17
HEAVEN EP17
🎬
S01 EP18
HEAVEN EP18
🎬
S01 EP19
HEAVEN EP19
🎬
S01 EP20
HEAVEN EP20
🎬
S01 EP21
HEAVEN EP21
🎬
S01 EP22
HEAVEN EP22
🎬
S01 EP23
HEAVEN EP23
🎬
S01 EP24
HEAVEN EP24
🎬
S01 EP25
HEAVEN EP25
🎬
S01 EP26
HEAVEN EP26
🎬
S01 EP27
HEAVEN EP27
🎬
S01 EP28
HEAVEN EP28
🎬
S01 EP29
HEAVEN EP29
🎬
S01 EP30
HEAVEN EP30
🎬
S01 EP31
HEAVEN EP31
🎬
S01 EP32
HEAVEN EP32
🎬
S01 EP33
HEAVEN EP33
🎬
S01 EP34
HEAVEN EP34
🎬
S01 EP35
HEAVEN EP35
🎬
S01 EP36
HEAVEN EP36
🎬
S01 EP37
HEAVEN EP37
🎬
S01 EP38
HEAVEN EP38
🎬
S01 EP39
HEAVEN EP39
🎬
S01 EP40
HEAVEN EP40
🎬
S01 EP41
HEAVEN EP41
🎬
S01 EP42
HEAVEN EP42
🎬
S01 EP43
HEAVEN EP43
🎬
S01 EP44
HEAVEN EP44
🎬
S01 EP45
HEAVEN EP45
🎬
S01 EP46
HEAVEN EP46
🎬
S01 EP47
HEAVEN EP47

Story Info: HEAVEN | S01 | 48 episodes

Author: NewtalentsG | Published: 4/24/2025

Rating: 5.0 ⭐ | Type: Free