Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Amagambo Adam yavuze yatumye ndebana na Maxime mu maso, ubwuzu n’ibyishimo biratwuzura. Sinzi rukuruzi yaba iri hagati yanjye na Maxime ariko iyo nishimye mbona na we yishimye ndetse iyo ari hafi yanjye mba numva ntuje kandi mfite amahoro adasanzwe.
Zero yahise yicara ku ntebe ye igenda aba aragiye agera kuri keyboard ya mudasobwa ari na ko ari kurya agapande ka pizza. Nubuye amaso ndebye mbona kuri screen nini iri ku gikuta, hagaragaye inyubako nini cyaneee, y’umweru.
*Adam:* iki muzi icyo ari cyo?
*Maxime:* aho ni muri presidence?
Ni byo koko, ahantu yatweretse hari ahantu hatuwe na perezida. Yakomeje atubura ya foto ari na ko agenda ayigiza ku ruhande rumwe nuko inyuma yayo tubona hari indi nyubako, ndende cyane kandi na yo y’umweru. Ku marembo yinjira muri ya nyubako hari handitse amagambo *HEAVEN*
Murumuna wanjye niho ari, muri iriya nyubako. Kandi sinzi neza icyo jyewe nakora ngo mukureyo. Ibyiringiro byanjye rukumbi byari biri kuri Adam
*Adam:* ndacyeka mwese iyi nzu mwahise muyimenya mukibona ziriya nyuguti. None se mwebwe harya ngo mushaka ko ninjira hariya hantu? Iriya nzu mbabwije ukuri irarinzwe kurenza uko barinda Guantanamo.
*Maxime:* Adam, ushobora kubikora ndabizi neza. Si byo?
*Adam:* sha haraza gushya mbabwize ukuri gusa icyo mutazi wenda ni uko buriya muri iyi misiyo harimo ibyoroshye ndetse hakanabamo ibyoroshye.
*Noella:* bitandukanye rero twumve
Ako kanya yahise acana indi screen nuko aca imbonerahamwe ebyiri. Ubanza agiye gukora urutonde rw’ibigoye n’ibyoroshye
*Adam:* icya mbere, ibyerekeye umutekano byaho rwose sinzi ko hari uwabasha kubyinjiramo uko yiboneye. Bafite buriya abahanga mu byerekeye IT b’inzobere cyane rwose. Bafite abarinzi barenga 100 bafite intwaro kandi batojwe ndetse bahora biteguye. Hanyuma ikindi, murabona iriya nyubako aho iri, kuyigeraho bivuze kunyura kwa perezida.
*Maxime:* ubwo gufatwa ni ugupfa
*Adam:* mwe mwapfa ariko jyewe sinapfa kuko nzi uburyo nabyigobotora rwose.
Ibi ni byo natekerezaga. Bivuze ko Adam azi neza uburyo yakoresha tukabasha kubyikuramo rwose.
*Noella:* none se ni ibihe byoroshye basi
*Adam:* niho naganaga wa gisamagwe we
*Noella:* utongera kunyita utyo
*Adam:* ikintu nkeka ko batazi ni uko batiyumvisha ko hari ushobora gushaka kwinjira muri systeme yabo. Kandi nanjye mfite abantu b’abahanga. Intwaro nanjye ndazifite. Icyangombwa ni ukwitegura neza ubundi tukamenya icyo dushaka tukanamenya icyo tugiye gukora
*Noella:* ariko tugiye kubohoza murumuna wanjye byo turabizi
*Adam:* ibyo nsanzwe mbizi. Rero umenye ko nituramuka tubashije kwinjiramo hariya, byose tugomba kubishyira hasi. Isosi igomba kugwamo inshishi tukabaraburiza. Erega jyewe ibi bya virusi ntabwo mbyizera neza. Tugomba gushaka amakuru nyayo ubundi tukayashyira hanze. Abaturage barakaye ibisigaye bazabyikorera ndabizeye nanjye rwose.
Bivuze ko Zero afite gahunda yo gushyira hasi HEAVEN. Muri make we icyo ashyize imbere si ugutabara Elisa gusa ahubwo ashaka gushyira hasi byose, kwereka isi yose ukuri. Numvise binejeje simbabeshye rwose
*Noella:* rero niba ari uko bimeze reka ngire ikintu nkwereka
Maxime na we yaguye mu kantu ubwo yabonaga nkura flash mu mufuka kuko ntabwo ubundi nari naramuhaye amakuru yuzuye. Nahise ya flash nyihereza Adam ubundi ayishyira kuri mudasobwa mwereka aho afungura maze turebana ya video aho Nathalia yasobanuraga ibya HEAVEN
Ubwo twarebaga iyo video, Adam yari yumiwe neza neza. Irangiye yansabye kuyisubiza inyuma nuko imaze iminota itanu ansaba kuyihagarika
*Adam:* nta kintu muri kumva mwebwe?
*Noella:* aha nta kintu numva uretse amashusho yafashwe n’abanyamakuru gusa
*Adam:* umva neza, hari amajwi yandi atari kumvikana neza
Yarongeye ayisubiza inyuma ariko rwose jyewe nta na kimwe numvaga uretse amajwi y’abanyamakuru bavugaga
*Adam:* hari umuntu uri kuvuga yewe ahubwo reka ntandukanye amajwi buri ryose ukwaryo
Yahise yegera mudasobwa nuko afungura za porogaramu ntazi izo ari zo ubundi ategereza umwanya utari muto. Mu gihe yarimo akora ibyo nanjye nafashe pizza mba nirira. Ako kanya Adam yarashakuje
*Adam:* muze mwumve ni ijwi ry’umugore. Mwumve neza
Maxime yaranyitegereje na we ubona byamucanze, nibwo twateze amatwi rya jwi Adam yari yabashije gushyira ukwaryo
*Alex, uri umuhanga urabizi nanjye kandi ndabyizera. Ndabizi neza wabashije kumva ibi byose. Nakoze uko nshoboye kose ndabihisha kuko nari mbizi ko baramutse babimenye wajya mu bibazo. Gusa ubumenyi buke mfite mu bya mudasobwa bwangiriye akamaro pee. Nabigezeho Alex. Nabigezeho nabashije kuvura agakobwa kanjye rwose. Nashakaga kugushimira kubera ubufasha utahwemye kumpa ndetse wagiye wishyira mu bibazo ku bwanjye kenshi. Gusa ubu nshaka kuva muri HEAVEN. Nshaka kubwira isi yose ibikorerwa hariya ndetse ngiye kubwira isi yose ukuri. Nagerageje gukusanya ibimenyetso bitandukanye kandi nzabishyira hanze byose. Gusa mbere ya byose numvaga nshaka kubanza guha urukingo Robert, sinari nzi ko ibi byose yari abizi. Naramuvugishije nuko ambwira yuko azanyoherereza abagabo babiri bakaza kurufata. Nkurikije uko muzi, azakora uko ashoboye abantu bose babashe kubona urukingo rwose. Alex, humura ndabizi neza bidatinze vuba aha uzabasha kongera gusubirana na Christine wawe. Sinabona amagambo nkoresha ngushimira ubufasha wampaye kuko kubera wowe nabashije kumenya inkomoko y’ibi byose, urabona ko ibyo twakekaga byose byari ukuri. Ndabizi wabanje gupinga no guhakana kuko wowe ntabwo wiyumvishaga yuko ibi byose hari ababiri inyuma babipanze ngo bikorwe ndetse bigerweho. Gusa nanjye nakubwira ko ibi byose nemeye kubikora kuko ngukunda. Wiyiteho rero*
*_Eheeee. Iri jwi ni irya Nathalia uko byamera kose. None se Alex na Robert ni bantu ki? Ni gute se Nathalia yabashije gutoroka muri HEAVEN? Agace ka 24 ntikazagucike_*
Comments