Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nihe twakura amahoro? ni mu gusenga kuko ariho tuvuganira n'umunyamahoro. kunda gusenga ibindi n'ikubeshya."
.
Duheruka Naome agiye gushyira Broofcase hasi kandi twasize batunzwe imbunda. ntucikwe.
.
Story By Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
nkuko twabibonye, yunamye neza nkugiye gushyira Broofcase hasi, umukobwa wari ubatunze imbunda we, yarategereje kureba ko babikora.
muri Bluetooth ho, Vicky yatangiye kumbwira Naome ati:" ndasubiramo fata Broofcase uyikomeze. ikindi ntimukore ibyo ababwira byose. nakubwiye ngo urarinzwe, niba ubihakana reba iburyo ni ubumoso."
Naome yahise akebuka impande n'impande, koko bidatinze abona hari abagabo babiri babiri, arangije areguka ati:" ndatekereje mbona kuyishyira hasi, siwo muti wikibazo."
Umukobwo ati:" wabuze intekerezo ariko?"
Naome ati:" ndumva atari byo. ndamutse nyishyize hasi byakwagirika."
umukobwa yarabitegereje, arangije amanura imbunda ati:" sinzi karungu mwariye mwabakobwa mwe. sawa muze mbajyane kwa perezida, ariko muraramuka mukoze ikosa' muricwa."
bahise bakingura amarembo, abandi baratungurwa, kuko aho hantu hari harinzwe cyane."
bakomeje kugenda, bagera imbere munzu nziza cyane, ntagutinda bahagarara imbere ya perezida."
wa mukobwa ati:" nyakubahwa perezida, ngo aba bakobwa bakuzaniye ubutumwa."
Perezida ati:" bunzanire."
Umukobwa bahise bamuha Broofcase, arangije aragenda ashyira kumeza yari imbere ya perezida, perezida nawe arayifata, arangije ati:" password ifungura iyi broofcase n'iyihe?"
Naome ati:" 006."
Perezida yafunguye broofcase kureba mo.......
.
.
kurundi ruhande, Jack nyuma y'umukino bari bakinnye na Ntagara, yahise aza kwamuganga aho Egide arwariye cyakoza yasanze yorohewe.Ubundi batangira kuganira."
Egide ati:" mwakinnye se?"
Jack ati:" twakinnye ariko umukino warubishye."
Egide ati:" warubishye se gute? mwatsinzwe?"
Jack ati:" ntabwo twatsinzwe rwose twaganyije, ariko rero warubishye kuko ari wowe na Grace ntimwari muhari. ahubwo se we wamenye ko Grace yirukanwe?"
Egide ati:" nabimenye master yabibwiye. gusa ariko yamurenganyije, ntiyarakwiye kumwirukana kuko siwe wandoze. ahubwo yarakwiye kwirukana Keza kuko niwe wabikoze."
Jack ati:" ese burya nicyo bajijije Grace! nabimenya se?"
Egide ati:" nicyo ariko master yavuze ko agiye kubikurikirana kugeza ubwo agaruye Grace. nonese we mwaganyije mwabajijwe?"
Jack ati:" wapi twari twabajije niyo mpamvu nkubwira ko twatsinzwe cyane."
Egide ati:" ko ari ibibazo ra, ubwose nibatubaza bwo tuzatsinda?"
Jack ati:" sha na amahirwe nyine bizaterwa, kuko aha niho twari busigire Es Ruha. ubu yo ifite 30, mugihe twe duhise tugira 29. mugihe ntagara ifite 26, kandi na none menya ituri inyuma na 28. urumva se tuzahava? kandi na Exam national ishobora kuba nyuma y'umunsi umwe twakinnye umukino wanyuma."
.
.
kurundi ruhande, Chris yumvishe ko ntakintu agihisha kubijyanye na Lina, ahubwo yahise amuhamagara ari kumwe na Anitha, batangira kuganira."
Lina ati:" urankumbuye kandi waranze ibyo nakubwiye?"
Chris ati:" ITC sineze kuyivamo, kuko n'ubundi amaherezo namwe mwayivuyemo muzayisubiramo."
Lina yahise yikanga, Chris we ati:" Lina, ntabwo ITC iyobewe ko mukiriho, deja yamaze no kumbwira aho uba. urumva ko rero ibizi neza ko mukiriho."
Lina ati:" Chris urarikoze! niko, iyo ni amayeri yaba Agent bakoresha amakuru bafite hanyuma bakayaguha ariko atariyo kugirango wowe ubahe amakuru nyayo."
ako kanya Chris yarikanze, Anitha ahita amwambura telephone arisetsa ati:" uraho nshuti yakera Lina. imyaka minshi pe. narinziko wapfuye naho kumbe uraho urakomeye?"
Lina yabuze imbaraga zikupa, atangira kurira ahubwo, Anitha we ati:" umva ko wihishe igihe kirekire, ubu noneho uragaragaye, ntahandi washobora kwihisha nicyo gihe ngo uryozwe ibyo wakoze ujya kugenda. uraje umenye neza impamvu twiswe ITC."
Lina yahise amukupa, Chris amushikuza telephone ye, nawe arira ati:" we burya wambeshyaga kugirango ukunde umenye amakuru nyayo?"
Anitha yahise amusoma kwitama, ati:" iyi ni misiyo nahawe, umunsi uva aha ukagenda ukajya guhura nawe. Lina aziko microchip z'igihe cye zihagarikwa n'amazi, ariko sizo zigikoreshwa. ubu baravuguruye. ubu rero igihe ujyayo twaramubonye gusa tumukeka. igihe mwari muri pusine y'amazi uziko tutababona, twarabarebaga, nibwo banyohereje, ngo nze nkuneke nkukuremo amakuru rero wihangane."
Chris yacitse imbaraga yumvaga nyine atanze umukunzi we gusa ariko ntiyarazi impamvu bagiye kumukurikirana."
.
.
kurundi ruhande, Sophia hari umugabo yaje kureba munzu imwe asanga ari kuri mashine, Sophia ati:" porno za nimero 32, na 36 uzisibe kumbuga, kuko batakiri hano."
Umugabo ati:" uravuga Jacky na Naome se?"
Sophia ati:" nanga ko umbaza ibyo uzi, Samari khan."
Umugabo bisa Samari khan, yahise ahaguruka amufata ukuboko ati:" ko nkukumbuye se umucherie?"
Sophia ariruhutsa ati:" ndahari ariko."
Samari yatangiye kugenda amwegera gacye gacye, amufata mu mugongo, aramufata aramwiyegereza, atangira kumusoma.
.
.
kurundi ruhande, James na Giana bageze murugo, Mama James ati:" ngo Chris arabasuhuza."
Giana ati:" mwavuganye?"
Mama james ati:" yego."
Giana ati:" oshi?"
Mama james ati:" cyane ndetse yohereje amafaranga asaga milion esheshatu ngo tubishyurire ishuri."
James ati:" naba nawe ndumva aryoshye."
Mama james ati:" yambwiye ati:" mwe ni mu mara gukora icya leta, nzahite mu mbwira mugende."
Giana ati:" biratinze ahubwo ndumva ndambiwe."
.
.
sasa kurundi ruhande,Perezida yafunguye Broofcase, kureba mo, asanga irimo ubusa, ntuburakari ati:" mubafate."
w'amukobwa yahise atunga imbunda ba Naome, perezida ati:" gute munzanira Broofcase irimo ubusa."
Naome na Jacky bahise bikanga bararebana, Perezida we ati:" babashyire mu buroko muzabisobanura."
Umukobwa yahise abambika amapingu arangije abashyira imbere, batararenga Vicky ati:" Jacky, jugunya iyo bluetooth wambaye aho hasi."
Jacky yajuguje umutwe bluetooth iratakara bo tayari babajyana gereza........................
.................
...................................................
...........Loading episode 39
.
ese broofcase irimo ubusa kuki bayizanye kwa perezida? kuki bambwiwe gusega bluetooth hariya? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments