Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Imva impanda iri kuvuga iti:" mwubahe uwiteka kandi mu muhimbaza...Mumushake akibonwa, mu mwiyambaze inzira zikiri ngufi, mu musenge acyumva amasengesho, kuko mu minsi izaza ubwo azahaguruka kuntebe ye, hazaza akanga katigeze kubaho. muhimbaze nibwo bwenge.
.
Duheruka Jacky na Naome batawe mu burokwa kwa perezida w'ubuhinde. ese kukibatumye kujyana broofcase irimo ubusa? ntibigucange ndahari.
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@kunda mugenzi wawe nkuko wikunda@
.
Dutangiriye murugo rwa perezida, wa mukobwa nakwita nkumurinzi, yagarutse imbere ya perezida ati:" ese koko nyakubahwa, iyo broofcase irimo ubusa?"
Perezida yahise ayimuhereza ati:" akira nawe reba."
umukobwa yafashe Broofcase kureba mo abona agapapuro gato, aragafata ati:" harimo agapapuro kanditseho amagambo."
Perezida ati:" handitse ho iki?"
Umukobwa ati:" fata bluetooth yatakaye aho hasi uyambare mugutwi."
Umukobwa yahise atangira kuyihiga kubwo amahirwe arayibona ati:" baragusaba kwambara iyi Bluetooth."
Perezida ati:" mpereza noneho nyambare."
Perezida yambaye Bluetooth uwo mwanya Vicky ati:" wongeye kwirirwa nyakubahwa perezida?"
Perezida ati:" ko ntakumenye?"
Vicky ati:" njye ndi ufite amakuru y'umukobwa wawe Rahira Khaine."
Perezida yahise yikanga arahaguruka avuga cyane ati:" umukobwa wanjye arihe?"
Vicky ati:" amaze imyaka isaga itanu muziko yapfuye, ariko amahire ariho."
Perezida ati:" ari hehe nyine mbwira."
Vicky ati:" kugirango tuhakubwire uhamenye ni uko nawe hari icyo usabwa."
Perezida ati:" mbwira icyo ushaka cyose ndagikora kandi nonaha ariko mbone umukobwa wanjye."
Vicky ati:"ntabwo bigoye biroroshye. fata iyo Broofcase ushyiremo ibyangombwa bitwemerera gucuruza amaterephone aho mubuhinde, ikindi kandi Nobtel aho mu buhinde, ntiyemerewe kongera kuhacururiza. bivuze ko ugomba kubirukana aho mugihugu cyawe ntibazongere kuhakorera ukundi ibindi byose uzabitubaze, maze tuzahera ko tuguhe umukobwa wawa Rahira Khaine."
.
ibyo bavugaga byose, Noame na Jacky babyumviraga aho bari bafungiye kuko bari bafite indi blutooth. ntibyatinze rero Naome yafashe blutooth arayizima arangije ati:" burya ibyo batubwiye nibyo. bakora amaterephone."
Jacky ati:" bakaba se baradusambanyirije iki? badukinishaga ama porno aruko aribyo twaje gusaba?"
Naome ati:" bitwikira urwo ruhu rw'intama nyine, bakabeshya ko bakora amatelephone hanyuma bagacuruza abana baba kobwa kuruhande."
bakomeje kuganira uwo mwanya wa mukobwa ushinzwe umutekano, aragaruka arabafata abasubiza yo."
.
.
Kurundi ruhande, Chris yabuze amahoro, kubwo kuba yashyize hanze amabanga y'umukunzi, yibazaga icyo yakora ngo ibyibagize Anitha, akabura aho ahera. ntakindi yakoze uretse gusa guhita yiryamira nabwo abura ibitotsi. ako kanya telephone ye yarasonnye, kureba umuhamagaye abona ni nimero atazi kandi kureba neza abona s'izo mubuhinde. yahise yitaba yihuse umuhamagaye ati:" umeze neza Chris?"
Chris yahise abyuka yicara kuburiri ati:" ni Jeipher?"
Undi ati:" yego ni we."
Chris yahise atangara ati:" yeweee! amakuru se we?"
Jeipher ati:" sha meze neza ntakibazo pe."
Chris ati:" nonese ubu uri mu kihe gihugu?"
Jeipher ati:" wapi sinahakubwira. ahubwo se we ko numva utameze neza, habaye iki?"
Chris ati:" Jei, wowe ntacyo naguhisha, ntaribi ryawe. ndumva mpangayitse kubwo umukobwa w'incuti yanjye ITC igiye guhiga. kandi babwiye ko bashobora kumugirira nabi."
Jeipher ati:" uravuga uwuhe mukobwa se?"
Chris ati:" baragira icyo bamutwara nanjye ndahita mfata indege nitahire."
Jeipher ati:" ibyo bireke kuko ntibyakunda, ahubwo se uwo mukobwa ninde?"
Chris ati:" bamwita Lina."
Jeipher ati:" ngo iki?"
.
.
kurundi ruhande, ni kwamuganga, aho Mama Egide, ari kuganira n'umuhungu we, ariko kandi Egide ari kurya. Mama Egide yitegereje uburyo ari kurya arangije atangira ikiganiro ati:" bundi se wigize ujya gusura uriya mukobwa ngo ni Grace?"
Egide ati:" kubera?"
M.Egide ati:" mbwira nyine hari icyo nshaka kukubwira nanjye."
Egide ati:" kuko aba mukigo sinabona aho mera jya yo."
M.Egide ati:" uriya mukobwa yaneye amakinga, hari ibyo nibuka byabaye kera ukiri umwana, nkumva neza ko twaba twarageze iwabo huriya mukobwa."
Egide ati:" twarajyanye njye nawe se?"
M.Egide ati:" yego ariko ntiwabyibuka kuko wari ukiri umwana. ahubwo wowe uzibuke umubaze izina rya se, ubundi uze umbwire."
Egide yatangiye gutekereza icyatumye mama we atinda ku izina Grace, abura impamvu yabimuteye, ariko nyine yakomeje kwirira ubundi arangije, arongera ariryamira."
.
.
kurundi ruhande, Jacky na Naome babagaruye imbere ya perezida, Perezida ati:" umukobwa witwa Rahira khaine muramuzi?"
bombi bazunguza umutwe bahakana."
Perezida ati:" nimuramuka mumbwiye aho aba ndabagira abikire cyane aha mu buhinde."
Jacky ati:" nkubwiye ngo ari aha, ntanamuzi, icyo cyaba ari ikinyoma."
Perezida yaramyoje aringije ati:" bundi se mukorera nde?"
Noame ati:" uko wabonye iyo bluetooth, niko natwi twayibonye, badutegeka kuzana broofcase aha iwe."
Perizada ati:" ni ITC byanga byakunda, ariko ikintu batsabye kiragoye, kwirukana Nobtel, si ikintu cyoroshye."
umukobwa w'umurinzi ati:" ariko nyakubahwa perezida hari plan B umuntu yakoresha kandi bikagenda neza. reka tureke gatoya. natwe turababwira ko tutabikora tutabonye koko ko Rahira akiriho, ariko nibamara kutwereka aho ari, natwe turahera ko dutegure plane B."
Perezida ati:" icyo n'igitekerezo kiza cyane Ashev."
Ashev ati:" rero ambara bluetooth tubibabwire."
Perezida yahise yambara bluetooth yumva n'ikora, ati:" ko numva se idakora bite?"
Jacky ati:" twakupye iyacu reka tuyifungure."
ntibyatinze barabikoze perezida ati:" ibyo mu mbwiye mbitekerejeho, kugirango mbikore rero, ni uko namwe munyereka umukobwa wanjye."
Vicky ati:" sawa rwose jya kuri twitter yawe, wohererejwe link uyikandeho bundi urebe."
Ntibyatinze Perezida yahise azana mashine, giri giri no kuri twitter, atangira gusoma ubutumwa, yakanze kwiyo link bamwoherereje, yibonera umukobwa we, yibereye ahantu runaka atazi, ari kwinywere ikinyobwa."
Perezida ati:" mu mureke muvugishe."
Vicky ati:" oya ibyo birahagije. kore ibyo twagusabye, tuguhe umukobwa wawe."
Perezida sasa byaramucanze, yumvaga ibyo bamusabye birenze arangije arahindukira, ati:" Ashev, Plan B ni iyihe?"
.
.
kurundi ruhande, Chris na Jeipher, bakomeje kuganira, Jeipher ati:" wihangayika iyo mission ndaje nyi cancelinge."
Chris ati:" rwose nubwo ariho ariho, ariko aratekanye. afite akandi kazi muri Nobtel, ubwo rero ni bamureke yikorere akazi ke."
Jeipher ati:" yego ndagerageza mbisabe. ariko rero, uhawe mission yo kuzana abakozi bagomba kudukorera. urabishakira, kandi mugihe gito ube ubazanye."
Chris yarishimye ahita amukupa ahamagara mama we mu Rwanda ati:" mama wambwiye abo bana bakazamuka ko akazi kabonetse?..................
....................
....................................................
...........Loading episode...40
.
Chris arashaka gushora mushiki we mu buhinde, aho azi icyo azakora?
Ashev afite Plan B ni iyihe?"
Perezida we bamusabye kwirukana NOBTEL mu buhinde, arabikora? ntuzacikwe."
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments