logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP37

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Urukundo yadukunze Jehova, rwatumye itanga umwana wayo w'ikinege, ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhora ho. urwo twakunzwe rwaduhesheje amahoro, agakiza, n'ubugingo. dushime uwo mwami watwitangiye, yitwa Yesu umwami w'abami.
.
Duheruka Jacky na Naome, babwiwe ko bagomba kujyana Broofcase, kwa perezida w'ubuhinde. iyo Broofcase irimo iki? bundi se kuki aribo bahisemo ngo bayijyane?"
.
Story by Navio kki dabble le.
.
Dutangiriye ku irembo ry'urugo rwa perezida, niho Jacky na Naome, bahagaze. bombi bambaye Bluetooth( udukutere tudafite umugozi) niho bari kumvira amabwiriza.
Vicky niwe waruri kubayobora ati:" mube muretse gukomanga. Naome, fata Broofcase uyikomeze, kandi nibayikwaka ubambwire ko uyiha perezida wenyine. kandi ntimugire ikibazo cyangwa ubwoba,kuko dutegura ibi, twateguye na backup. ntimugire ikibazo rero. ikindi ibindi turababwira nyuma. ngaho noneho mu komange."
ntibyatinze Jacky yariruhukije, dore ko ubwoba bwari bwose, ntagutinda rero arakomanga, agikomanga, hakinguye umugabo.
yarabitegereje umwe kuwundi arangije ati:" icyo mufite n'iki?"
Naome ati:" ni document tuzaniye perezida."
Umugabo ati:" ninde wababwiye ko hano ari kwa perezida?"
Jacky na Naome barikanze, ako kanya Vicky ati:" mwigira ubwoba, murebe icyo mu mubeshya."
Naome yahise akora kuri Bluetooth ayishyira mugutwi neza ati:" twe twari dusanzwe tuhazi."
Umugabo ati:" mwayobye rero aha si kwa perezida. mugende muyoboze, ikindi ntimwogere kugaruka aha. mugende se."
Bahise bahindukira basubira inyuma, n'ubwoba bwinshi bataragera kure Vicky ati:" kuki mwemeye ko mutsinzwe? gutsindwa kwa mbere kuva mu bwoba. musubireyo muhige uburyo bwose murebe ibyo mukora paka abemereye mwinjire."
bahise barebana, Jacky ati:" reka duhindure uburyo."
Naome ati:" gute se?"
Jacky ati:" ni umugabo uri kuza gukingura reka dukoreshe irari rye."
Naome ati:" tumushuke se yifuze kuryamana natwe?"
Jacky amusubiza arinako azamura akajipo yari yambaye akageza hejuru cyane, cyane ariko bishoboka, kuburyo iyo aza kunama yari kwishyira hanze. ntibyatinze Naome nawe yarabikoze barangije baragaruka barakomanga."
bari bateye benshi kurangara kuburyo byatumye abahitaga hafi aho bahagarara. ntibyatinze rero hari uwakinguye.
Naome waruziko hakingura uwo baragaza, ahubwo yahise atungurwa no kubona hakinguye umukobwa."
Umukobwa ati:" murashaka iki?"
Jacky wari wagize isoni ati:" twashakaga perezida kuko hari document twari tumuzaniye."
Umukobwa ati:" nindi wababwiye ko hano ari kwa perezida?"
batari basubiza, Umukobwa arakomeza ati:" bundi se murashaka perezida w'igihugu cyangwa n'uwindaya? ko ndeba mwiyandaritse, aho ntibababeshye ko aha ari mukabyiniro?"
Yesu we! isoni zarabishe noneho, baribwiriza basubira inyuma ntawe ubirukanye. umukobwa y'isubiriye mugipangu arakinga.
Jacky yarakakaye bamanura amajipo bambara neza bundi ati:" aho kugirango nkomeze nserere kutya, muze muyijyanire, bundi munkoreshe ibyo mushaka."
Vicky ati:" muvandimwe ntabwo ukwiye kurambirwa. nonese ntuziko igitonyanga kimanyura ibuye kandi wowe bikakunanira ukirusha imbaraga? ni uko kihangana kigakomeza kugerageza yewe kikagerageza paka burundi kirimanyuye. ikindi kwihangana no kwizera biruta byose uzi. mwihangane rero mugerageza ntawe uri bubakubite."
Naome ati:" bundi aha ni kwa perezida koko?"
Vicky ati:" twahabohereje, tuhazi neza ko ariho. rero mukomeze mugerageze."
Naome ati:" njye sinkubeshye giye gusubirayo rimwe ntibyanga ndahita mbireka."
.
@visit our nation@
.
Kurundi ruhande, Mama Egide yaragifite amatsiko yo kumenya uwo Grace umuhungu we yaramaze kuvuga kenshi, Egide yakoze mu ikofi akuramo ifoto aramuhereza ati:" ni uyu."
Mama Egide yitegereje ifoto, atangira kwibuka kera ari kurira imbere y'umugabo tutazi ati:" wambabariye koko ukabwira aho umugabo wanjye mwamufungiye."
Umugabo ati:" umugabo wawe ntabwo nzi ibye wa mudamu we."
Mama Egide ati:" ko mwakoranaga kukazi, ukaba mwaravanye murugo nawe, gute umbwira ngo ntuzi ibye?"
Umugabo yakomeje kumutsembera, undi nawe arakebuka kuruhande hari hahagaze umwana muto w'umukobwa waruri kubitegereza."
yamaze kwibuka ibyo arangije ati:" ndabona ntacyo abaye."
Egide yitegereje mama we, abona ari kuzenga amarira mu maso, biramucanga ati:" nonese mama iyi foto ni yo ikubabaje?"
Mama Egide yihanaguye amarira, arangije ati:" oya ntabwo ariyo."
Egide ati:" nonese n'iki kikubabaje gitumye urira?"
.
@gusenga, niyo soko y'amahoro@
.
kurundi ruhande, Chris na Anitha muri Blacksite hotel, barimo biganirira."
Anitha ati:" wagiye ushaka uburyo wanyibagiza uriya mukobwa mwari kumwe ejo bundi."
Chris yarikanze ati:" ihangane ibyirengagize pe."
Anitha ati:" reka nkumenere ibanga musore. uruya mukobwa ukoshya ngo uhishe iyo microchip ukoresheje amazi, aragushora cyane. nibyo yo uyitwikirije amazi ntikora, ariko iyo bitinze, ishobora kuguteza cancel y'umugongo."
Chris yahise agire ubwoba, Anithe we arakomeza ati:" kandi niba ucyeka ko, ITC iyobewe ko uriya mukobwa akiriho uribeshya cyane. bazi neza ko ariho ndetse naho atuye. ni uko se kumwica byabananiye? oya ahubwo  ni uko uwo mwanya batarawubona."
Chris yarikanze ati:" noneho bazabica?"
Anitha ati:" uzi bangahe se ahubwo ko numva uvuga benshi?"
.
.
kurundi ruhande, Jacky na Naome, baragarutse barakomanga, uwo mwanya hakinguye umudamu, arabitegereza, nyuma ati:" murashaka iki?"
Naome ati:" turashaka perezida ni document twari tumuzaniye."
Umudamu ati:" nindi wababwiye ko hano ari kwa perezida?"
batari basubiza, Vicky ati:" musubiriremo ko ari document mu muzaniye."
Naome yihuse ati:" twe ni document twari tumuzaniye ntakindi."
Umudamu ati:" document bwoko ki?"
Batari basubiza Vicky ati:" mwihorere."
bose baratuza ntibakoma baramwihorera."
Umudamu ati:" zana iyo Broofcase niba ariyo irimo document, turaza kuyimugeza ho."
Noame ati:" ntawundi tugomba kuyiha uretse we gusa."
umudamu yarabitegereje arangije yisubirira mu gipangu, Vicky we ati:" ntimuve aho, ahubwo uri bugaruke, ataragira icyo ababaza, mu mubwire muti, password 006."
Ntibyatinze hakinguye umukobwa umwe wari wabise indaya, araza ataragira icyo abaza Jacky ati:" password 006."
akivuga uko umukobwa yahise akuramo imbunda ebyiri arazibatunga ati:" bluetooth hasi, Broofcase hasi ubundi musubire inyuma."
Naome na Jacky baramwihoreye, banga gukora ibyo avuze."
Umukobwa we arangije arengera amasasu mu mbunda, arangije ati:" ndasubira mo rimwe, Broofcase hasi, bluetooth hasi."
bagize ubwoba, Naome arunama ajya gushyira Broofcase hasi, atarabikora...................................
..................................................
............Loading episode...38
.
iyo Broofcase irimo iki? bundi se bigenze gute?"
iriya password avuze bigahinduka yo ivuze iki? yiswe Isaro ryera, ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|

Comments