logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
[]-Intangiriro-[]
.
Nzabaho uko ishatse, kuko niyo yandemye. nzahora nyihimbaza, kuko izubahisha izina ryayo mu bikorwa byanjye. nzamusingiza, ni rurema Nzamusinza, kubwo ibikorwa yankoreye nzamusingiza.
.
Duheruka, Muganga agiye kubwira master ibya Egide, kandi twasize bari kwitegura kujya gukina. kuruhande ho, Polio hari ikintu yeretse umukobwa we Jeipher, agahita atangara. icyo n'iki? niyo mpamvu ndi aha.
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@kunda gusenga ibindi n'ukubeshya@
.
Munganga yarakomeje ati:" Egide ndabona avuye muri koma, ubu tumaze kumupima, ariko rwose ntakibazo afite, uretse gusa ko tugiye gukomeza kumwitaho ngo uburozi yariye bumushiremo."
Master yarishimye, kuko yarahangayitse, yumvaga ko bwambere mu mateka yikigo cye hagiye gupfira umunyeshuri, yariruhukije, arangije ati:" Imana ishimwe pe! uba umwitaho ntacyo, nabwiye n'umubyeyi we, ubwo nange ariko giye kureba ko naza."
Muganga ati:" sawa gusa ukurikire umenye uwamuhumanyije, bityo atazongera agahumanya n'undi."
Master ati:" ibyo bindekere, n'ubu hari uwo tumaze kwirukana, rero ndakomeza kandi tubikurikirane."
Muganga yahise, akupa, Master we ariruhutsa, arangije yinjira Sale de profe.
.
@visit our Rwanda@
.
Kurundi ruhande, ni muri IGS, aho abakobwa bacuruzwa na ITC bakorera ndetse bakanaharara, Phionah hari umukobwa gusa ukuze, barimo baganira."
Phiona ati:" sha baratubeshye, ubuze urabona badukura aha hakayobora nde?"
Umukobwa ati:  njye nsigaye ngirira impuhwe abana babakobwa bazana aha."
Phiona ati:" Sophia rwose nawe urasetsa. ubwose ubona umwanya wo gutekereza ibyo?"
Sophia ati:" sha hari igihe nicara nyine nkabitekereza."
Phiana ati:" naba nawe. njye mbantekereza ikintu kimwe. ko baduhemba kandi neza. umushahara baduha uzatumarira iki batatureka ngo twigendere?"
Sophia ati:" Njye rero yo bagiye kumpemba, nabahaye nimero ya konti yo murugo niho bayashyira."
Phionah ati:" ubwo noneho iwanyu baziko waryoshye kuko uhora ubohereza amafaranga?"
Sophia ati:" nigize kuvugana nabo ejo bundi, sha rwose baranezerewe, ndetse bambwira ko amafaranga na bahaye yose, biteje imbere cyane. ariko bambajije aho nyakura, mbura aho mera mvuga ko ari ugusambanywa."
Phiona ati:" ariko rero sidukwiye no gutinya kubivuga. ubuse nidukomeza gutinya tuzatabarwa gute?"
Sophia ati:" mbabarira sha sibagiye kuzansya mubyuma, bampora gutanga amakuru. nzakomeza jye mbumbura amaguru bakore ibyo bashaka, ntibarambirwa bazandeka gende. aho bigeze sinyicuza. navuye murugo nshaka akazi, ndetse bambwira ko giye gukora mu bwogereza, kuko ntari mpazi, indege yanzanye mu buhinde uwo twari kumwe ambwira ko tugeze London kandi tugeze New delhi."
Phiona yarasetse ati:" ubwo nawe wahise wumva ugeze mu bwogereza?"
Sophia ati:" cyane ahubwo nishimye."
bakomeje kuganira uwo mwanya  telephone irasona Phiona kureba uhamagaye abona ni Jeipher gusa kuri video call. yahise amufata, batangira kuganira."
Phionah ati:" we ko wishimye wabaye iki? bundi se urihe?"
Jeipher yabanje guseka nyuma ati:" sha ubu ntashida pe. ndanezerewe, mbega ndashima Imana."
Sophia ati:" mission yawe shya iri hehe? uri mu Buhorandi?"
Jeipher ati:" sha ubu aho ndi ntiwahamenya pe."
Phiona ati:" nonese ko wishimye byagenze gute?"
Jeipher yatangiye kwibuka, igihe mama we yaramupfutse kumaso, ntibyatinze yaramurekuye, undi atinda kureba ahubwo ariruhutsa, arangije agenda afungura amaso gacye gacye, kureba imbere, yatunguwe gusanga Vicky na Akanji yarazi ko bishe, bahagaze aho."
yahise yirukanka abasanga, arangije arabahobera, ati:" ndarota, cyangwa? nimwe muri aha?"
Akanji ati:" none waruziko turihe gamwa?"
Jeipher yarabazengurutse, agenda abitegereza abona ntahantu ntahamwe byibura bakomeretse ati:" ni ukuri ntabwo byumva pe."
Polio yahise amwegera ati:" rero ubwo mugiye gukorana."
Jeipher ati:" mama wabigenje ute?"
Vicky na Akanji batunguwe nuko amwise umubyeyi we, bararebana. Jeipher we ati:" nukuri nishimiye ko giye gukorana nabo."
.
kuruhande ho, Sophia na Phiona baratangaye kumva yashimishijwe nutwo, hanyuma baramuseka. 
Jeipher we ati:" ibyo tubyihorere. hari amakuru Vicky ambwiye, ngo aho hari abakobwa bitwa Naome na Jacky."
Phiona ati:" yego barahari."
Jeipher ati:" baryamanye nabagabo?"
Phiona ati:" umva ye. urumva se byabura? bundi se aka kanya wibagiwe uko bigenda?"
Jeipher ati:" banshakire ubashyire kumurongo tuvugane."
.
.
kurundi ruhande, Mama Egide  yaje kwamuganga, kugera aho Egide arwariye aramwegera, ati:" umeze ute mwana wanjye?"
Egide ati:" mama rwose ntakubeshye naripfuye."
Mama Egide ati:" bundise byari bigenze gute?"
Egide ati:" narindi kurya bombo, hanyuma ntanumwanya uciye mo, umutwe urarya, ntakubeshye numvaga ibintu bihonda mo byinshi cyane."
Mama Egide ati:" uwo munyagwa yarakwishe wa, bundise ninde?"
Egide ati:" ndi kugerageza gutekereza, nkumva neze yaba umukobwa witwa Keza."
Egide yavuze uko Master amwumva, kuko yari yamaze kwinjira. yarabegereye arabasuhuza arangije ati:" ntabwo ari Keza wa kuroze, ni Grace n'ikimenyimenyi amaze kwirukanwa."
Egide yahise ababara ati:" ntabwo ariwe."
Master ati:" niwe yanabyemeye."
Mama Egide ati:" bundi se Egi, ushingiye kuki uvuga ko atari we."
Egide ati:" mama uwo mukobwa n'inshuti yanjye bikomeye cyane. ikindi kandi arankunda birenze urugero, ntabwo rero yatinyuka kumpumanya. ariko uwo Keza we, yarankunze ndamwagira ndetse akunda guserera cyane na Grace. ndetse niyo bombo nariye, niboneye Keza ayihereza Grace."
Mama Egide yatangiye gutekereza, atangira gusa n'uwibuka, Master we ati:" noneho ushatse kuvuga ko Keza yaragiye kuroga Grace?"
Egide ati:" ntakabuza nibyo kuko Keza yanashatse  kunuka anziza ko narindiye iyo bombo."
Master yatangiye kwicuza impamvu yirukanye Grace, arimyoza, ahita asohoka?"
Mama Egide we ati:" ariko, nakomeje kumva muvuga Grace, Grace, Grace. uwo mukobwa ni uwahe?"
.
@iyaba byakundaga ngo duhore dusenga uko umutima utera!@
.
kurundi ruhande, Jacky na Naome, barabazanye bajya imbere ya machine batangira kuganira na Vicky kuri Video call.
Naome arira ati:" Vicky, kuki mwatuzanye ahantu habi nkaha koko?"
Vicky ati:" mumbabarire ni ukuri pe, giye kubakura aho vuba ariko n'imwemera ibi giye kubabwira."
Jacky ati:" wadukuye Pakistan, utubwirako utuzanye kukazi keza."
Vicky ati:" ndabizi ko mu babaye ariko nyumva neza. iryo siryo herezo ry'ubuzima bwanyu ikindi mugiye kubivamo. dore mission mugiye guhabwa. hagiye kuza abagabo aho babafata. barabajyana mujye kwa perezida w'ubuhinde, ni Broofcase muza kujyana yo. ibindi murabibwirwa mugeze yo. mwitware neza kuko muhinduriwe akazi. kandi noneho mugiye kuba hanze aho mutembera uko mashatse."
Naome ati:" ntakibazo njye niteguye kuva aha rwose."
Vicky ati:" mu humpure gahanda ubwo ni kwa perezida w'ubuhinde"................
...................
..................................................
.............Loading episode...37
.
kwa perezida gukora iki?
Mama Egide we kuki atinze ku izina Grace? ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments