Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Kuki twibuka Imana aruko tugeze mu bibazo, twanezerwa tukayibagirwa? ese yo ntizatwihorera igihe twayitakambiye turi mu bibazo? fatanya n'Imana mu kwishima kwawe, kugirango mu kubabara kwawe izakube hafi. korera Imana mu nege nye zawe, nayo izagukorera mu kababaro kawe. kunda gusenga ibindi ni ukubeshya."
.
Duheruka Egide ajyanywe kwa muganga, kandi tutaramenya icyo yabaye. ninako kandi twasize Anitha amenye Lina, gusa twasize twibaza igikurikira nyuma yibi. ese biraza guherera he?"
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye Ikaze.
.
@kunda gusenga ibindi ni ukubeshya.*
.
Grace, byihuse bahise bamuzana mu biro bya master, maze master atangira kumuhata ibibazo.
Master ati:" si wowe mwari kumwe?"
Grace ati:" yego rwose twari kumwe, ndetse turi kuganira."
Master ati:" rero mbwira, abaye iki?"
Grace ati:" ijambo ambwiye ni rimwe mbere yuko aba kuriya."
Master ati:" akumbwiye ngo iki?"
Grace ati:" yifashe ku mutwe, arangije arambwira ngo umutwe uramwishe."
Master ati:" yatatse umutwe?"
Grace ati:" yego."
Master ati:" naho iriya bombo yanyungutaga ninde wayimuhaye?"
Grace ati:" ninjye kuko ninjye warugiye kuyirya."
Master ati:" uwo mutwe yarasanzwe awurwara se?"
Grace ati:" simbizi gusa inshuro nabashije kuba ndi kumwe nawe, ntawo yigize ataka."
Master yahise afata telephone yihuse ahamagara mama Egide, ahita ambwira Grace ati:" ngaho ube ugiye ibindi ndaza kubikurikirana."
Grace yahagurutse asohoka, ageze imbere y'umuryango, Master ati:" na nimero ya nyina ntiri gucamo."
Grace arahindukira aramureba ati:" iherwa na kangahe?"
Master ati:" na 22."
Grace ati:" iyo ni iya Egide ntabwo ari iya mama we."
Master ati:" simwumva se ukuntu mwihemukira nyine? tubaka nimero z'ababyeyi banyu, mukaduha izanyu ngo muraduhimye, kandi ntimumenye ko arimwe mwihimye. ubuse ko naringiye kubwira mama we uko bigenze, ubwo biragenda gute?"
Grace ati:" ariko Jack bari inshuti cyane, kandi aziranye na Mama we, ubwo wasanga afite amakuru."
Master ati:" genda umumbwire aze aha."
Grace yahise asohoka, Master we ahita ahamagara muganga ati:" uwo musore ameze ate?"
Muganga ati:" master, uyu mwana bisa nkaho uwamuhaye bombo, yamuroze. kuko bombo twapimye, dusanga irahumanye. ubwo rero yarozwe."
Master yahise yibuka amagambo Grace yaramaze kumubwira ati:" ninjye wayimpuhaye kuko ninjye warugiye kuyirya."
arangije azunguza umutwe ati:" ubwo se ari bukire?"
Muganga ati:" twamuhaye imiti muri selomu, ubwo rero nyuma turi bupime turebeko umwijima ari muzima, nidusanga wangiritse ntaribukire, ariko nidusanga ari muzima arakira."
Master yahise akupa, uwo mwanya, Grace na Jack barinjira, bahagarara imbere ya master, Master yitegereza Grace, arangije ati:" nizereko wabikoze watekereje ingaruka byateza."
Jack ati:" ibiki se?"
Master ati:" si wowe mbwira, ndabwira uwo mukobwa."
Grace ati:" ibiki se njye nakoze?"
Master yavuze ari kwandi ka muri mashine, ati:" urirukanwa igihe kingana n'ibyumweru bibiri kandi nabwo igihe byaguhama, wakwirukanwa burundu. ibyumweru bibiri nibishira rero uzaza aha uzanye umubyeyi wawe uje gufata igisubizo kumwanzuro tuzaba twagufatiye."
Grace ati:" nonese muranyirukana ntakoze iki?"
Master yahise atera kashe kurupapuro yaramaze guprintinga, arangije arasinya aramuhereza, ati:" ibyo navuze nibyo,ntabusobanuro unyaka kimwe nuko nange ntakindi nkusaba uretse gusohoka ukamvira mukigo, iminota 30 ukaba wageze hanze."
Grace yatangiye kurira ati:" nonese nziza iki?"
Master wari warakaye ati:" tsohokera mu biro vuba, ikindi umvire mukigo sintongere kukubona cyangwa nkwirukane burundu."
Grace yumvise harimo ibyo kwirukanwa burundu, agira ubwoba afata babyeyi bari bamwandikiye, arasohoka. cyakoza ageze hanze niho yagerageje gusoma kubyanditse ku iyo babyeyi. yarangiye arasoma ati:" babyiye buyu mwana Ukwishatse Grace, tubandikiye tubamenyesha ko, twohereje uyumwana igihe kingana n'ibyumweru bibiri. ikosa tumwirukaniye ntitwahita turibabwira ubu, kumpamvu z'umutekano bwite w'uyu mwana. ibindi bisobanuro, muzabimenya muzanye nuyu mwana nyuma yiyo minsi. tubashimiye ubufatanye tugirana mu gutanga uburezi bufite ireme. umuyoboze w'ikigo, niwe umwirukanye."
Grace yihanaguye amarira, arangije nyine ahebera urwaje, yinjira doro afata ibye byose asohoka ikigo."
.
kuruhande ho, Jack yatanze Nimero za Mama Egede, Master amuhamagara vuba ati:" ni umubyeyi wa Egide tuvugana?"
Mama Egide ati:" yego ni we, hari ikosa akoze se?"
Master ati:" uramenyeshwa ko, Egide ubu ari mu bitaro kwa muganga, kumpamvu z'uburwayi. musabwe rero kwihutira kuhagera."
Mama Egide yarikanze ahita anamukupa, Jack we ati:" nonese Grace azize iki?"
Master ati:" ntabwo bikureba musore. genda umbwire, uriya mudamu ukora muri Catine, akinge. ikindi ufate abakinnye bashya kuko urabona Grace na Egide ntibahari, kumugoroba murajya gukina, na Ntagara, Menya na Es Ruha umukino urangiye Es Ruha itsinze menya amanota 12 kuri 6."
Jack ati:" Ruha se yabajijwe?"
Master ati:" oya yabajije. ubwo kandi umenye neza ko Es ruha ihise iturusha 11 mugihe menya iturusha atantu. urutonde,
1.Ruha 30
2.Menya 23
3. twe ikirezi 19 gusa hari umukino tutarakina R1
4.Ntagara 16 R1
.
genda rero mutegure ndaje mbwire Del wanyu mutegure ibibazo muri bubaza anabajyane nge giye gukurikirana ibya Egide."
.
.
Kurundi ruhande, Jeipher yari imbere ya machine, ari gusoma cya gitabo, nyina yamuhaye, akiri aho, nyina Polio yarinjiye ahita amupfuka kumaso ati:" ngaho haguruka nkwereke akantu."
Jeipher yarahagurutse Polio arangije amuhagarara inyuma ati:" ambo, giye kurekure, ariko ntusare?"
Jeipher ati:" yego ariko mbabarira urekere kuntera amatsiko."
Polio ati:" uriteguye?"
Jeipher ati:" mama, mbabarira basi."
Polio ati:" ngaho bara gatatu bundi nkurekure."
Jeipher ati:" kabiri gatatu."
Polio yahise amurekura, undi we, kureba imbere, yaratangaye agenda yiruka cyane, yiruka kandi akomera, agenda arushaho kujya imbere."
.
@visit_our_rwanda.@
.
kurundi ruhande, Chris yakomeje gucacarika Anitha, birangira amwibagije ibya Lina, bidatinze ajyo koga, kugaruka asanga Anitha afite ikinyamakuru, Chris ati:" ako ni akazi kacu gashya se?"
Anitha ati:" wabimenye."
Chris ati:" gateye gate?"
Anitha ati:" ni ukujyana amatelephone mu mugi wa dubai."
Chris ati:" ko numva karyoshye ra, turajyayo ryari?"
Anitha ati:" ntagihe batubwiye."
.
@navio_nv.*
.
kurundi ruhande sasa, Master yakomeje guca hirya hino ariko ategura abakinnyi bagomba kujya gukina, akiri aho telephone irasona, kureba uhamagaye, asanga ni muganga, aramwitaba Muganga ati:" Egide,,,..
.......................
................................................
..........Loading episode...36
.
Egide iki? ese haba hari ikimubaye ho? birabe ibyuya. Grace we arirukanwe, ese ntibiri buze kumuviramo kwirukanwa burundu? Jeipher we n'iki abonye akagisarira?
ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments