logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP34

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Tega amatwi, wumve ibyo uwiteka akubwira. ati:" ndi Imana yambukije abisiraheri, Ndi Imana yatabaye Yobu, ari mubigeragezo. ndi Imana, yazuye Razaro, ndi Imana ivuga ibi. ndarahiye Nzagutabara, Nzagukiza, Nzakuruhura wowe urushye, Nzagutunga wowe ushonje, koko wanze kwivanga mu migambi y'ababi, ukanga icyaha urunuka, nanjye nzaguhemba kurya kugiti cy'ubugingo. uwemera wese agasaba yizeye, Azahabwa mu izina rya Yesu."
.
Duheruka Anitha, ari kuza aho Chris na Lina bari. kandi twasize Jeipher ahawe akazi katoroshye, biraherera he?"
.
story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze."
.
@play all the time.*
.
Lina yarikanze, sasa agira ubwoba, yatangiye guhiga aho yanyura ngo uwo Anitha atari azi atamubona, niko kureba Chris, mu maso ati:" ndakora iki?"
Chris ati:" ahari ubanza atara tubona, rero shaka uburyo ugenda?"
Lina ati:" iriya niyo nzira yonyine isohoka aha, ubwo se urabona nanyura he?"
Chris yarebye hirya ati:" genda uhagarare kure bundi nze nyobye uburari, ndabizi ninjye ashaka."
Lina yahise agenda, Chris nawe akura cyagitambaro yari yatoheje mu mugongo, uwo mwanya aho Anitha ahagaze telephone irasona, kwitaba, umuhamagaye ati:" Chris arabonetse ari guturuka iburyo bwawe."
Anitha yahise ahindukira, abona Chris ari kuza amusanga, amugeze iruhande ati:" wari wagiye he Chris?"
Chris ati:" narindi kuruhura amaguru."
Anitha ati:" utumye mura n'akazi katoroshye."
Chris ati:" akahe kazi?"
Anitha ati:" kuguhiga ntazi naho warengeye."
Chris akebuka aho Lina ahagaze, ati:" be sorry nyine ntakundi."
Anitha ati:" your salary( umushahara wawe) wamaze koherezwa."
Chris yishimye ati:" rahira?"
Anitha ati:" for real( byukuri)"
Chric ati:" angahe?"
Anitha ati:" ubusanzwe se ntayo waruzi? ni 6000$ ndetse 2000$ byagashimwe yose hamwe akaba 8000$."
Chris yatakereje ayo mafaranga mu manyarwanda, yumva ni menshi cyane. yarishimye cyane ati:" ndayabona gute?"
Anitha yahise amufata ukuboko ati:" ngwino nyine tujye kugira ibyo twuzuza."
bahise bagenda, Lina we agihagaze aho bamusize. akiri aho hari umuzungu wamwengereye amukoraho, umuzungu rwose w'umusore, batangira kuganira.
Umuzungu ati:" do you have a problem?( ufite ikibazo?)"
Undi ati:" No."
umuzungu ati:" my name is Joecance, i happy to see you.( amazina nitwa Joecance, nishimiye kukubona)."
Lina yavuze yitunga urutoki ati:" do you want my help? ( ukeneye ubufasha bwanjye?)"
Joecance ati:" yeah, if it's possible.( yego, niba bishoboka.)"
Lina ati:" yes it's possible, tell me." 
.
.
kurundi ruhande, ni muri Catine y'ikigo, aho Keza yaguraga utubombo, arangije arasohoka bidatinze aza yihuta cyane, bidatinze asanga aho Grace ahagaze dore ko yari yamaze gutandukana na Egide, akimugera iruhande atangira kumusekera. ati:" hhu, Gra, nze tuganire se?"
Grace ati:" ntakibazo mfite umwanya pe."
Keza aramwegera ahita akuramo bombo mu mufuka ati:" nguhe kuri bombo?"
Grace ati:" yeah ntakibazo mpa."
Keza yahise amuhereza izo yarafite mukiganza, arangije akora muwundi mufuka azamura izindi nawe apfundura imwe aranyuguta."
Grace wavugaga nkuwasaraye ati:" sha cyeretse nkuwama izinkorora, ndumva wagirango giye kuyirwara."
Keza ati:" kandi we hari iyo mfite hano reka nyiguhe."
Grace ati:" ntakibazo waba ukoze pe."
Keza yahise akora mu wundi mufuka w'ishati, akoramo bombo, undi nawe arayitora, arayipfundura atarayitamira Egide aba araje yiruka cyane ahita amufata ukuboko, atamira ya bombo."
.
.
kurundi ruhande, Chris na Anitha bageze kuri Blacksite hotel. ntagutinda Anitha afata mashine arayifungura ati:" ngaho mbwira n'imero za telephone."
Chris ati:" aya mafaranga ndagirango uyoherereze mama, mu Rwanda kandi mu manyarwanda."
Anitha ati:" ibyo sinjye ubikora, bikorwa naho azajya kuyatora."
Chris ati:" reka muhamagare, mubaze nimero ye ya Bank."
ntibyatinze yahisa afata telephone, yikoza kuri whatsapp, yihuse arahamagara, ati:" mama mu meze mute mu Rwanda?"
Mama chris ati" yeweee! Chris uraho?"
Chris ati:" uraho neza mama."
Mama chris ati:" yooo! warakeye mama! akazi se karagenda?"
Chris ati:" mama urebye rwose ntashida, ubu ndetse nahebwe ninayo mpamvu nkuhamagaye."
Mama chris ati:" umh! nonese ko uhamagaye bigenze gute?"
Chris ati:" mama kuva cyagihe mva aho kugera uyu munsi maze gutembera ibihugu bibiri. iminsi yashize narindi Paris mu bufaransa, ubu rwose hotel nziza ndaramo, imyambaro myiza nkambara, indege niyo ndiramo umunyenga, akazi kararyoshye."
Mama James ati:" mwana wanjye se, ntamugayo, warababaye ubu rwose nicyo gihe ngo uhozwe."
Chris ati:" mama rero ndagirango  umpe nimero yawe ya bank, nkoherereze amafaranga, wite kuri barumuna banjye."
ntibyatinze yahise ayimubwira n'ibyishimo byinshi ati:" nonese buriya ntuzabashakira akazi nabo ra?"
Chris ati:" ahubwo ntibamara gukora icya leta, uzambwire ubundi nshake uburyo bageraho."
Mama james ati:" niwumva se ahubwo. hanyuma se nyamukobwa wawe mwarahuye?"
Chris ati:" dore nguyu sherie wanjye mama."
yavugaga yerekana Anitha, nawe aramwenyura, Mama Chris we ati:" oya ndavuga Lina."
.
.
Kurundi ruhande, Egide akimara kurya bombo, Keza yaramufashe cyane ati:" urayiriye?"
Egide ati:" hari ikibazo se?"
Keza ati:" koko umuririye bombo? ubwose yo umbwira nkaguha iyawe?"
Grace ati:" ntakibazo mu ihorere ndaza kugura indi."
Keza yahise atuza arabyihorera, Egide we ati:" ariko ubanza nivanze mu kiganiro mwari mo?"
Grace ati:" ntacyo ni ibisanzwe."
Keza we ati:" ahubwo we njye giye kwiga musigare aha."
Grace ati:" ntakibazo kandi urakoze rata."
Keza yahise yigendera abandi basigara baganira."
Egide ati:" ariko ugiye kurwara?
Grace ati:" kubera ukuntu ndi kuvuga se?"
Egide ati:" ubanza ugiye kurwara ibicurane."
Grace ati:" byaje ahubwo."
Egide ati:" ubwo bigiye gutuma koko nkukumbura?"
ubwo baganiraga ari kunyukuta ya bombo."
Grace ati:" unkumbura se gute?"
Egide ati:" kumva akajwi kawe keza kayunguruye, gusoma kuri iyo minwa yawe myiza, kukureba mu maso nkwegereye, umfata disi unganiriza."
Grace arashoreza ati" wabikoze se ubu?"
Egide yagiye amwegera atari yamusoma yifata ku mutwe, aratakaka cyane, Grace aramufata ati:" ubaye iki se?"
Undi ataka ati:" umutwe uranyishe."
Grace ati:" umutwe?"
undi atari yasubiza aramanuka yitura hasi.
.
@kunda gusenga ibindi ni ukubeshya.*
.
kurundi ruhande, Anitha yatunguwe nuburyo Chris yakupye telephone vuba vuba, byasaga nkaho atumvishe izina mama wa chris yavuze ahubwo yahise abaza Chris ati:" kubera iki umukupye utamusezeye?"
Chris ati:" ndaza kumuvugisha, nitumara kohereza amafaranga"
Anitha ati:" wambwiwe n'iki se ko ntayohereje?"
Chris ati:" wayohereje se? ubwo reka muhamagare mumbwire ko twayashyizeho."
Anitha ati:" nyamara numvise umeze nkaho umuniganye ijambo."
Chris ati:" reka ntabyo nuko yaratangiye gushaka kunkumbuza karitsiye."
Anitha ati:" ese Chris uzi ikikuri mu mubiri?"
Chris ati:" kijyanye n'iki se?"
Anitha ati:" ikikuri mu mubiri nanjye kindimo. icyo rero gituma numva ibyo bakubwiye niyo twaba tutari kumwe cyangwa tuvuga indimi zitandukanye. ndetse ibyo binatuma mbona ibyo ubona ndetse nkanumva ibyo wumva. iyo ni microchip ituri mo. none uri kumisha, ahubwo mbwira uwo Lina ni uwahe?"
.
@visit_rwanda
.
kurundi ruhande, abanyeshuri, abarimu, abakozi bose  bakoze uruziga aho Egide yaguye, Jack agiye kumukora ho, Master ati:" uramenye Jack. reka abaganga bahagere nibo bamukoraho."
Egide yaratakinyeganyiga aho yararyamye, uretse ko yarakanuye cyane. Grace we yari kuruhande arikurira, ni nako kandi Jack nawe yari yabuze amahoro."
uwo mwanya ambirance, yinjiye mu kigo, abaganga vuba vuba bagera kuri Egide, barapima wapi bumva umutima ntutera bahita baterura binjiza muri ambirance, barangije bajyana kwa muganga...
.....................
...............................................
..........Loading episode...35
.
Egide abaye iki mwa bantu mwe? ese yaba yarasanzwe arwara umutwe? bundi ese ubu aracyari muzima? Birangiye Anitha amenye Lina, ntibiri buze kuba ikibazo? ntimucikwe, ndabakunda cyane.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments