Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*
*Episode 22*
Twaherutse, belly amenye ko yarafite n'umwana.
*story by Chris nandi Ishimwe*
Yawe nawe wagwa mu kantu ! Belly arumiwe rwose .
Ariko ibaze nawe uramutse ubayeho ubuzima utaziho nakimwe.
Lex yabonye uko belly ababaye areka ibyo kweditinga amafoto aza hafi ye
Amwicara iruhande
Lex ati" nanjye ndacanganyikiwe ? Kubera iki ntanakimwe numva Uzi kubuzima bwawe? Koko ntanubwo bakubwiye ko warufite umwana ? Kubera iki family yawe yabikoze ?.
Belly areba Lex mbwiza ukuri ati" koko njye na Peru twari dufitanye umwana ?
Lex ati" yego
Belly ati" najyaga nibuka gusa ko harigihe twabanaga mu nzu. Ndetse n'inzu twabanyemo ndayizi nubwo ubu isigaye ituwemo n'abandi bantu mu buryo ntazi nabwo.
Lex ati" nonese Kandi inzu Peru yaratuyemo irimo abandi bantu?
Belly ati" yego
Lex nawe yumva biramucanze.
Lex ati" yewe ndumva inkuru y'ubuzima bwawe yarabaye ihurizo nyuma y'impanuka.
Belly ati'" koko narimfite akana
Lex ati" yego belly . Warufite umwana w'umukobwa ujya kugira nk'umwaka.
Belly arababara cyane bikora ku mutima we yumva agiye gusara aribaza ati" none Umwana wanjye nyabona yagiye he arihehe
Lex ati" byanze bikunze Auntie wawe azi aho umwana wawe Yaba ari. Ese ntabwo waba wibuka family ya Cher wawe
Belly ati" umva Kandi urambaza gutyo Kandi ubushize arinjye wakubajije iby'umuryango we ukambwira ko namwe ntanarimwe mwigeze mumenya family ye ?
Lex ati" belly sorry urashobewe cyane
Belly yumva agiye guta umutwe maze ahita ahaguruka ava aho aragenda lex ashaka kumukurikira ariko uwo mwanya abona abakiriya
Kurundi ruhande Berus arakangutse abona Natty ari mu gitanda cye bisa nkaho bararanye arikanga Natty nawe aba arakangutse
Berus ati" Natty waraye hano?
Natty ati" ahubwo se byagenze gute ko nanjye ntabyibuka ?
Berus agwa mu kantu ati" Mana yanjye Natty ntabwo ibi bintu byaba bikwiye
Natty abica amazi ati" ubundi se bitwaye iki? Njye nawe ntituri abakunzi
Berus ati" Natty twaba dukundana kose ntabwo ibi byaba bikwiye
Natty araseka maze arabyuka ava mu gitanda areba Berus ukuntu bitumye ata umutwe maze araseka ati" ese Cher ubaye iki? Ese ubundi njye nawe ni gake twararanye ? Twajyaga tunakora sex. Ahubwo Uzi ukuntu mbikumbuye ?
Berus yigirira n'ubwoba ati" ceceka hatagira n'ukumva
Natty araseka ati" umva njye nanabihamya ariko. Kubera ko igihe byabaga cyose nabaga mbishaka Kandi ntapfunwe byanteye.
Berus ati" niba byaranabaye ntabwo byaberaga hano iwanyu
Natty ati" Berus reka gukabya ibintu ....aho byabera hose
Barus abona rwose Natty arishikamye ntacyo bimubwiye
Berus ati" ahubwo ndashaka kugera aho narintuye.
Natty ati" bea ihangane ejo tuzajyayo.
Berus ati" kuki tutajyayo uyu munsi?
Natty ati" honey ihangane ku kazi mfite report ikomeye ngomba gukora ku kazi
Berus ati" ese njye nakoraga iki?
Natty ati" wakoraga muri company yacu
Berus ati" nakoraga muri company yanyu ?
Natty ati" yego
Berus ati" ese Police yakoze kumpanuka nakoze? Kubera ko naragonzwe.
Natty ati" cher uwarutwaye ikamyo yakugonze nawe yarapfuye kubera ko nawe ikamyo yaraguye arapfa.
Berus ati" nuko birangira gutyo
Natty ati" yego . Ahubwo cher reka njye kwitegura ngera mu kazi kare . Cyangwa nogere hano twogane
Berus ati" oya jya mu cyumba cyawe.
Natty araseka maze amuha uru Bizoux aragenda
Kurundi ruhande, Belly agarutse iwabo kwa Auntie we aje kubabaza ibijyanye n'umwana we gusa ahagaze asanga inzu irafunze ntabwo bahari bagiye mu kazi
Arababara cyane acika intege agwa hasi imbere y'Umuryango arataka cyane abaza ati" umwana wanjye arihe niki cyamubayeho ?
Hashize akanya ahaguruka aho maze agenda agana kwa deva
Kwa deva Umugabo wa Deva arimo kwambara neza.
Deva amufungira karuvate neza
Deva ati" uzagaruka ryari?
Umugabo wa Deva ati" mision y'akazi kanjye iramara ibyumweru bitatu.
Deva ati" Imana izabana nawe
Umugabo amaze kwitegura ava mu rugo aragenda
Tugaruke kwa Natty asohotse mu nzu yambaye neza agiye kwinjira mu modoka ahamagara I shut ye melly
Natty ati" melly urihe
Melly ati" ndi mu rugo
Natty ati" ngiye kuza kukureba hari aho nshaka ko tujyana
Melly ati" ntakibazo
Ajya mu modoka aragenda
Kurundi ruhande , belly ageze mu rugo kwa Deva arakomanga Deva arafungura abona ni Belly
Belly ati" Deva umbabarire ntakavuyo nje guteza.
Deva ati" ndabizi
Belly aratungurwa n'ukuntu noneho Deva amwakiriye. Deva amuha ikaze mu nzu . Belly arinjira
Belly ati" noneho uranyizeye ?
Deva ati" ubushize natekereje kuri byose mbona ko ahari waba uvuga ukuri
Belly ati'" byibura mbonye Umuntu unyizera urakoze. Cyane
Deva ati" ndabona wuzuye agahinda
Belly ati" Deva ubuzima bwanjye.muri aka kanya bwuzuye amayobera gusa. Noneho abantu bananyita Umusazi
Deva arabyibuka n'Umugabo we avuga ko Belly ari Umusazi wacitse indera
Bellya ati" ibaze uramutse wisanze warufite umwana ariko ukaba utazi aho umwana ari , ibaze wisanze warufite Umugabo cy umukunzi ariko ntakibazo ukaba utazi ngo uwo mugabo wawe aherereye he ? Noneho ukanasanga unabayeho ubuzima bw'ikinyoma abantu badashaka ko umenya ubuzima bwawe mu byukuri
Deva ati" belly ndakumva. Ndetse ahubwo ndumva niteguye kugufasha. Ubushize narakubeshye ntabwo iyi nzu tumaze ukwezi tuyimukiyemo ahubwo tuyimazemo iminsi mike cyane.
Belly ati" nibyo nakubwiraga ko mperuka njye na cher wanjye tubanamo hano , Kandi nkaba ntibuka rwose tuyivamo cyangwa we ayivamo.
Deva ati" nonese byagenze gute?
Belly ati" simbizi pe ! Ahubwo mfasha umpuze na landlord w'iyi nzu kubera ko nawe ntabwo mwibuka
Deva ati" ibyo ntakibazo naka kanya twajya kumureba.
Barasohoka bajya gushaka landlord bakimara kuva aho mu rugo imodoka ya Natty arikumwe na melly irahageze.
Melly ati" harya aha tuje niho Berus atuye?
Natty ati" yego
Melly ati" ubuse urinjira mu nzu ye gute ?
Natty ati" turavugana na landlord. Amafaranga araza gutuma adufungurira twinjire.
Baraseka maze basohoka mu modoka. Bitegereza inzu ya Deva ariyo nzu Berus yabagamo
*Udacikwa na Episode 23*
Comments