Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE
*Episode 23*
Duheruka, Deva na Belly bagiye kwa landlord ariko bakimara kuva mu rugo kwa Deva, Natty na Melly nabo bahise bahagera
*Story by Chris nandi Ishimwe*
Natty na Melly bahageze bava mu modoka, baza ku rugo rwa Deva. Gusa Natty yarabizi mbere hose ko ariho Berus y yabaga.
Melly ati" none land wahano turamukura he?
Natty ati" reka dushake uko tubaza abaturanyi ba hano.
Bava mu nzu ya Deva bajya kureba umuturanyi babaza
Melly ati" cyakora Uzi gutegura pe! Mpaka icyo ushaka ukibonye
Natty araseka ati " none uba ugomba kurwana kucyo ushaka ukakibona
Melly ati" Kandi ni kuva cyera
Natty ati" nyine Kandi Niko Umuntu aba akwiye kubaho
Melly ati" ariko niba hari umusore wakunze ni Peru
Natty ati" Peru namukunze kuva nkiri agakobwa gato ariko icyambabazaga nuko we atajyaga anyitaho
Melly ati" ahari nuko atagukundaga
Natty ati" oyaaa siko byari bimeze
Emelly ati" urashaka kuvuga iki?
Natty ati" Berus, namuhaye akazina ka Berus. Yarankundaga ahubwo nuko haje inkokobotse y'umukobwa ukamutwara. Nagombaga gukora byose rero nkarwanira ibyanjye
Melly ati" cyakoze
Kurundi ruhande Belly na Deva bageze kwa Landlord barimo gukomanga. Arafungura arabareba
Landlord ati" Deva uragenzwa niki? Uzanye andi mafaranga Kandi nayo umugabo wawe yanyishyuye atarashiramo? Cyakora niba uyazanye ntabwo ndibuyange
Deva ati" oya tuje kuvugana nawe
Landlord ati" Deva uje kuvugana nanjye iki koko! Njye namwe amafaranga y'inzu ko ariyo aduhuza Kandi Umugabo wawe akaba yaranyishyuye neza ?
Deva ati" sinjye ushaka kuvugana nawe .
Landlord ati" none Ninde ?
Belly ati" Land ko ushaka kunyirengagiza nkaho utanzi
Landlord aramwitegereza, ubusanzwe aramuzi nuko arimo kumwirengagiza nkana.
Landlord ati" nkwirengagiza gute ntakuzi?
Belly ati" ok niba utanzi ariko Peru we uramuzi.
Landlord ati" uwuhe Peru
Belly ati" muze reka kwikomeza. Peru yabaga hariya mu nzu yawe ndetse ni kenshi nanjye nazaga nkahaba. Kandi nanakwibutse neza hari n'igihe wazaga kwishyuza akaba arinjye uguha amafaranga
Landlord arekeraho gukomeza kumwirengagiza ati" none ko mwavuye mu yanjye mukagenda niki ushaka kuvugana nanjye ?
Belly ati" urakoze kuba udakomeje kwirengagiza nkana.
Landlord ati" nyine urambaza iki?
Belly ati" muze uku ndeba uko ntabwo nibuka burikimwe cyose neza. Icyo nibuka gusa nuko twabaga mu nzu yawe. None twaje kuhava gute ? Ese Peru yahavuye gute ajya he ?
Landlord araseka ati" ibaze nukuri ikibazo uje kumbaza.
Deva ati" ariko wamusubiza. Kuko arashaka kumenya aho umukunzi we aherereye
Landlord ati" nonese ni gute atazi uko umukunzi we yagiye ?
Deva ati" ese Umugabo wanjye yakwishyuye ameze angahe?
Landlord ati" yanyishyuye amezi atanu.
Deva ati" uhereye ryari?
Landlord ati" uhereye igihe mwayigiriyemo. Ariko murimo kumbaza ubusa rwose muve hano mugende
Belly ati" buretse gato. Muze . Cher wanjye ajya kuva mu nzu yawe byari byagenze gute ?
Landlord ati" nazamuye agaciro kayo uwo musore niba ari cher wawe ananirwa kunyishyura.
Belly ati" ese hashize igihe kingana iki yimutse
Landlord ati" ukwezi kose
Deva araseka ati" muze kubera iki ubeshya ? Hashize ukwezi kose gute Kandi twe tumaze hariya iminsi mike cyane ? Tunayinjiramo ko watubwiye ko aribwo ikivamo Umuntu ?
Landlord asa n'umwaye abura icyo avuga
Belly aramwitegereza ati" ko udasubiza ?
Landlord areba Deva ati" ese wowe iyo uvugana n'Umugabo wawe mbere yo kuza umbaza ibibazo nk'ibyo?
Belly ati" muze byanze bikunze nawe hari ikintu Uzi Kandi gihishe kubijyanye n'ubuzia bwanjye
Landlord araseka ati" ubwo niki naba nzi kubuzima bwawe cyangwa naba ndwana niki ko njye nawe ntacyo dupfana?
Belly areba Deva ati" twigendere
Deva ati" ubuse biragufashije ?
Begenda baganira. Uko bagenda Niko Natty Melly nabo barimo kuza bagana aho kwa Landlord bamaze kuhabarangira.
Belly ati" icyo maze kubona cyo nuko nyuma y'impanuka ubuzima bwanjye bwuzuye amayobera ntazi. Kandi abantu hafi ya bose bari batwegereye bisa nkaho hari icyo barimo guhisha.
Deva ati " ahubwo n'umugabo wanjye sinzi aho ahuriye nabyo mu buryo ntazi. Kuko urumva ko yapanze na landlord ko bajya bavuga ko tumaze mu nzu yuriya Musaza ukwezi kose Kandi atariko bimeze
Belly ati" ese ubwo Umugabo wawe Yaba yaragamije iki?
Deva ati" ahubwo hari n'ikindi kinshanze. Twimuka, tukaza hariya Umugabo wanjye ntabwo yarafite amafaranga ahagije yatuma.yishyura inzu nkiriya amezi atanu yose.
Belly arahagarara abyibazaho, anatekereza ukuntu family ye cyangwa auntie we amaze igihe amubeshya maze aratekereza
Deva ati" urimo uratekereza iki?
Belly ati" cyeraka niba Umugabo wawe Yaba yaraziranye na Auntie wanjye
Deva ati" kubera iki?
Belly ati" kubera ko auntie niwe muntu wa mbere udashaka ko nibuka ubuzima bwanjye bwahahise. Yanabishizemo imbaraga abigeza kurundi rwego
Deva ati" none ubwo ukaba uvuga ko afite ukuntu se Yaba ariwe watumye Cher wawe ava muri iriya nzu, ndetse agahita apanga nuko Umugabo wanjye uko twahita tuyimukiramo?
Belly ati'" yego birashoboka. Bikaba byaragenze gutyo kugira ngo igihe nagarutse hariya nje gushaka Cher wanjye bizagaragare ko hari hatuye abandi bantu Kandi bahamaze igihe?
Dev abitekerejeho neza nawe yumva byanashoboka..aravuga ati" akaba ariyo mpamvu Umubano wanjye yambwiye ko twajya tubwira abantu ko tumaze ukwezi kurenga tuba hariya
Belly ati" ahubwo suko Yaba yarakubwiye , yakubwiye ko ntihagira Umuntu uhaza abaza byinshi avuga ko yarahatuye
Deva ati" nuko yambwiye. Belly ati" noneho ntangiye kugenda mbibona.
Deva ati" Belly , burya sinkunda akarengane niteguye kugufasha
Kurundi ruhande ba Natty nabo bageze kwa landlord. Arabareba ati" muri bande murashaka iki?
Natty ati" Nitwa Natty ndi umukunzi wa Peru
Landlord araseka
Natty na Melly birabacanga
Melly ati" n'ibiki ko useka?
Landlord ati" muve hano mu mvire mu rugo
Natty ati" muze ndashaka kuvugana nawe
Landlord ati" ntacyo wowe uvugana nanjye kubera ko si nkuzi
Natty ati" Kandi nakuwibwiye
Landlord arabaseka ati" bako mwagiye mureka guteka imitwe
Melly ati" muze urabona turi abatekamutwe ?
Landlord ati" uwo mukobwa arabizi neza ko nawe arimo kubeshya yigira Umuntu atariwe ntabwo wowe uri umukunzi wa Peru
Natty ati" urabihakana gute se?
Landlord ati" mwintakariza umwanya.
Landlord agiye gufungaho Natty amwereka amafarangantiyaba agifunze
Natty ati" hano noneho twaganira ariko
Landlord ati" murashaka iki?
Natty ati " nubwo wahereye kare ubihakana ariko ndi umukunzi wa Peru. Yakoze impanuka asigaye aba mu rugo nitwe turimo kumwitaho so ndashaka kwinjira mu nzu ye nkahatunganya
Landlord abitekerezahoooo ati" kuki atakubwiye ko yimutse ?
Natty ati" yarimutse se?
Landlord ati" yarimutse cyera
Tugaruke kuri deva na belly baracyari mu nzira bagenda
Deva ati" belly nubwo niteguye kuba nagufasha ariko se turagera he kweri ? Ko inkuru yawe icanganye cyane ?
Belly ati" nanjye simbizi ariko ngomba kumenya burikimwe cyose kijya mbere ngo nikihe? Nyuma y'impanuka n'ibiki byabaye? Umukunzi wanjye we byagenze gute ?
Deva ati" umva ndahari nukenera ubufasha bwanjye
Belly ati" ubufasha bwa mbere nshaka nuko nakabaye mara igihe hariya mu nzu hawe kuko ntekereza ko hatum ngira yo nibuka. Ariko ikibazo ni Umugabo wawe
Deva ati" bella muri iyi minsi waz rwose ukaba uhari kubera ko Umugabo wanjye yagiye muri mision y'akazi agiye kumara igihe adahari
Belly ati" wow urakoze cyane Deva
Deva ati" mbere yuko dusubira mu rugo reka tubanze duce muri supermarket mu mujyi ngire ibyo mpaha maze dutahe
Belly ati" ntakibazo
Baza muri supermarket binjiramo Deva agenda areba ibyo ashaka byose arikumwe na Belly
Deva aramureba ati" belly nugir akantu ukenera rwose ugafate ntakibazo
Muri uwo mwanya Mia nawe yinjiye muri iyo supermarket arikumwe n'akana ke kakaba akana ka belly.
Agatwaye mu kagare kkao arimo kugenda agasubika .. ubwo nawe atangira gukata agenda areba ibyo ashaka aje guhaha maze akubitana na Belly
Belly asigara kukagare kubwo mwana maze asaba imbabazi vuba vuba.
Akana karamureba bahuza amaso akana karamusekera cyane, belly nawe yumva atwawe cyane nako kana maze aca bugufi agiye kugakora mu ntoki Mia aritambika arabyanga
Mia ati" bite wa mukobwa urashaka iki ku Mwana wanjye
Belly ati" ntacyo mom nuko naringiye kugasuhuza gusa
Mia ati" oyaaaa mvira kumwana
Belly arabyumva ati" sawa murakoze Kandi mu mbabarire
Akana ariko gakomeza kumusekera kanamufata urutokki igihe yarakivigama na Mia. Belly ahindukiye yongeye kureba akana abona akana kamwishimiye cyane karimo kumusekera akumva atwawe nako cyane
Mia asunika akagare ku mwana arikomereza, belly arahindukira abakurikiza amaso cyane abagumaho Deva abona Belly yarangariye cyane akana ka bandi aramuhamagara, belly aramureba
Deva ati" ko mbona watwawe n'umwana w'abandi?
Belly ati" uriya mwana ameze nkutwaye Umutima wanjye
*Udacikwa na Episode 24*
Comments