Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*
*Episode 24*
Twaherutse Belly ahura n'akana ke ariko atazi
*Story by Chris nandi ishimwe*
Belly akomeza kureba aho Mia n'akana barengeye.
Deva ati" reka tugende
Belly ati" kariya kana ndumva gatwaye Umutima wanjye nkaho ari akana kanjye
Deva ati" nuko ahari kakwibukije ko nawe warufite umwana. Ariko se uwo Auntie wawe ahakana ko byose ntanakimwe wagize
Belly ati" we avuga ko ibyo byose ari ibiba mu ntekerezo zanjye ko Atari ukuri. Avuga ko Peru atabayeho , n'umwana ko atabayeho. Kandi njyewe nabibwiwe n'inshuti yacu yaranadufotoraga.
Bakomeza kugenda bavuga baganira
Deva ati" Ese ubwo kubera iki Auntie wawe adashaka ko umenya ukuri kw'inkuru yawe ?
Belly ati" simbizi.
Kurundi ruhande Natty na Melly barimo mu modoka, barimo gutaha ariko barakaye.
Melly ati" ese Berus Yaba yarimutse ryari ?
Natty ati " ntabwo mbizi . Ko tutanavuganaga mbere se ?
Melly ati" nonese ugiye kubigenza gute ?
Natty ati" simbizi. Gusa ndumva ari amahirwe kuba yarimutse ariko nanone kurundi ruhande nkumva bigiye kumbera ikibazo
Melly ati" ibyo uvuga nibyo.
Natty ati" niba yarimutse ashobora kuba nawe atibuka ngo aho yimukiye nihe ? Aho rero byatuma mbasha gushaka indi nzu mubeshya ko ariyo yaratuyemo. Ariko niba yibuka neza aho yamukiye biraza kumbera ikibazo.
Melly ati" ahubwo uramenya gute ko yaba yibuka aho yimukiye cyangwa atahibuka ?
Natty ati" simbizi. Cyane ko nitwara nkaho narinzi aho yabaga.
Melly ati" nyine Niko wagombaga kwitwara n'ubundi nk'umukunzi we
Natty ati" bigiye kumbera urugamba.
Tuze muri company yo kwa Nutty
Shema ari muri office mu kazi ke, Sophie aba aje kumureba
Shema ati" ntabwo belly arakuvugisha ?
Sophie ati" wapi ubundi se yamvugisha gute nta telephone agira? Uriya mwana atangiye kumpangayikosha cyane
Shema ati" turaza kubura byose rero
Sophie ati" ahari uravuga ukuri kuko aho bigeze natangiye kubura ubugenzuzi bwose kuri we . Noneho kuba aho amenyeye ariya makuru
Shema ati" twamwohereje hanze kumbaraga
Sophie ati" gute ?
Shema ati" tugushaka uburyo yagerayo abishaka cyangwa atabishaka
Sophie ati" ubwo se urumva byoroshye ?
Belly na Deva bageze mu rugo barinjira
Belly ati" ngiye kugufasha iki?
Deva ati" oya wowe icara gusa utuze byos ndabikora
Belly ati" meze neza kuburyo ntabura ibyo nkufasha.
Deva ati" ubwo tujye mu gikoni
Baza mu gikoni belly arakireba arayitegereza cyane. Areba imiterere yacyo
Deva ati" ko uhitegereza cyane se hari icyo hakwibukije
Belly ati" oya ariko ndabona nyine mpazi too nk'umuntu wahabaye nubwo inkuru yaho itaza
Twiyizire mu rugo kwa Natty.
Berus arimo kumanuka ava mu cyumba araramo. Ageze hasi muri Saro ngari ahura na Lamia
Lamia ati" ese wabashije kwinjira muri phone yawe?
Berus ati" oya
Lamia ati" ariko hari abahanga bagufasha gukuramo password
Berus ati" ese wanjyana aho hantu
Natty na Melly barabyumva binjira
Natty ahobera Berus cyane aranamusoma
Natty ati" cher nihe ushaka ko Lamia akujyana ?
Berus ati" ndashaka kujya kubahanga bamfasha gukura password muri telephone yanjye
Natty ati" wigira ikibazo ibyo ndabigufasha.
Berus ati" aho ni sawa
Lamia arikomereza.
Natty areba Berus ati" ndaje gato baby
Natty ahita akomeza aza kureba Mama we mu cyumba asanga mama we yarimo yitegura agiye kugenda
Natty ati" mama nsanze yarimutse atakiba aho narinzi ko yabaga
Mama Natty ati" ngaho ngo yimukiye he ?
Natty ati" uwo landlord ntabwo yigeze ahatubwira
Mama ati" ese ubwo yaba yibuka aho yimukiye ?
Natty ati" nanjye nicyo ndimo kwibaza
Mama Natty aratekereza ati" ariko abaye ahibuka ntekereza ko yariguhita ajyayo atanatubwiye
Natty ati" ubwo bivuze ko hari amahirwe menshi yo kuba atahibuka. Cyane ko ambwira ko ashaka kujyayo ntabwo yambwiye ngo nimuherekeze Wenda ajyeyo ahubwo yarambwite ngo arashaka ko mujyana aho yaratuye
Mama Natty ati" reka y'ibihe amahirwe. Wowe shaka uburyo ubona indi nzu nziza uyikodeshe noneho ushyiremo ibintu byatuma abona ko ari wowe mwahoze mukundana nyine. Nyine ibintu bimwibutsa uwo dushaka ko yibuka
Natty ati" sawa
Natty aragenda ariko atarasohoka aragaruka ati" ariko se Mama ko tutajya dutekereza ibijyanye n'ibyangombwa bye ?
Mama Natty ati" umva nabyo mubirimo vuba biraba bikemutse.
Natty ati" ikindi njya nikanga igihe Yaba ahuye n'inshuti ze Wenda za cyera
Mama Natty ati " ntabwo tuzigera dutuma ahura nazo. Wowe nawe mukimara gushyingirwa muzahita kujya kuba Los Angeles muri USA.
Natty araseka ati" Ako kantu mama
Tugaruke kuri belly na ari mu gikoni niwe utetse dev yavise ajya gukora utundi turimo
Belly atetse atangira kwibuka. Hari amashusho yaho mu gikoni atangiye kugaruka mu ntekerezo ze nubwo atagaruka neza. Agerageza kuba focus kugira ngo aze neza.
Aribuka rimwe igihe kimwe n'ubundi yari aho atetse, Peru aza amuturutse inyuma ahita amuterura, amukoza ibicu maze baraseka
Peru ati" wiriwe ute buzima bwanjye ?
Belly ati" urankanze Bea
Peru ati" sinakubwiye ko udakwiye kujya wikanga ko igihe cyose nzajya nza nk'umujura.
Uko baganira Niko Peru amusomagura ahantu hose
Belly ati" Cher wow umeze ute ?
Peru ati" meze neza ubwo ntashye nkasanga Umugore wanjye .
Belly araseka.
Peru ati" sha iyo masaha yo gusoza akazi agiye kugera mba mbona atava aho ari ngo nze kwirebera ikiremwa cyiza cyanjye
Belly ati" ese bea uba wumva unkumbuye cyane ?
Peru ati" cyane. Amasaha 8 mara mu kazi tutarikumwe ni menshi cher
Belly ati" cyakora nanjye numva ari menshi.
Peru ati" rero mfa kubona gusa amasaha ageze ntaha niruka Umutima utareba inyuma
Bagaseka
Babaga bishimanye birenze
Peru amureba cyane kwijosi ati" ufite ijosi ryiza cher
Belly araseka Peru ahita amusoma ku ijosi.
Peru ati" uziko rimwe uzatuma mba vampire
Belly ati" kubera iki ?
Peru ati" kubera ko mba numva nakumira ukibera mu nda yanjye
Belly ati" bikore rwose
Peru arongera aramuterura maze amutereka hasi
Peru ati" reka nambure imyenda nze nkufashe
Belly amaze kubyibuka, Deva aba araje asanga Belly arimo kumwenyura ariko afite n'amarira kumaso
Deva ati" wibutse iki?
Belly ati" aha hantu rwose ntangiye kubyibuka nk'ibyabaye ejo.
Bidatinze nyuma y'iminsi ibiri Belly yasubiye kwa Auntie we Sophie. Kubwo amahirwe asanga aribwo yaragiye kuva mu rugo
Sophie amubonye arishima cyane kuko hari hashize iminsi yaragiye batazi ngo yagiye he ? Agiye kumuhobera Belly arabyanga rwose
Belly ati" Sophie njyewe ntacyo nyipfana nawe igihe cyose wazimije ubuzima bwanjye
Sophie ati" ariko se nabuzimije gute ?
Belly ati" Umwana wanjye arihe ?
Sophie ati" uwuhe mwana?
Belly ati" nabyo ugiye kubihakana ko ntamwana nigeze nabyo ko ari ibiri mu mutwe wanjye
Sophie avuga yumiwe ati" Belly abantu urimo kujyamo nibo barimo kuvanga intekerezo zawe. Kandi aho gukira ngo wibuke neza uzakomeza umererwe nabi. Kuko urimo kugenda utoragura amakuru hirya no hino atariyo.
Belly amurebana akababaro n'umujinya ati" ndibaza niki urimo kungukira mukumpisha ahahise hanjye ?
Sophie ati" ntacyo belly . Ese niba udashaka kwizera family yawe urashaka kwizera abantu bo hanze ? Aribo natwe Ninde ukwitayeho Ninde ukuzi
Belly ati" family ntabwo ari amaraso gusa. Ikibabaje nuko abitaye kubuzima bwanjye ari abo bantu tutanahuje amaraso. Ibyo udashaka ko menya bo nibyo barimo kumfasha kumenya.
Sophie ati" belly reka uve inaha wigire hanze usige ibi byose birimo kugutesha umutwe utazi
Belly aramurebaaaa
*Udacikwa na Episode 25*
Comments