Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*
*Episode 25*
Twaherutse Sophie arimo kubwira Belly ko yakwigira hanze agasiga byose birimo kumucanga
*Story by Chris nandi ishimwe*
Belly yaramwitegereje cyane aramubwira ati" auntie sinzi ikintu ugamije cyose muri ibi, ariko nzamenya burikimwe.
Sophie ati" wa mwana we ntakintu nakimwe ngamije.
Shema yegera Sophie aramwingerera ati" twmauhamagarije bakamujyana.
Belly amurebana umujinya ati" nimenya ukuri kwibi bintu sinzi uko njye nawe tuzabana. Kandi Imana yo mwijuru izasobanura byose
Belly ava aho arigendera, Shema areba Sophie ati" dore n'ubundi atuvuye mu myanya y'intoki aragiye
Sophie ati" ariko se wowe uragira ngo nkore iki? Ndimo gushaka kureba uko nafata Umutima we hatajemo guhangana
Sophie aricara
Shema ahagarara iruhande rwe ati" nonese urabona bikora ?
Sophie ati" nonese uragira ngo nkore iki?
Shema yicara iruhande rwe amufataho ati" honey mbere nta by'amaranganutima wakoreshaga.
Sophie aramureba ati" ariko uriya mwana ni amaraso yanjye
Shema ati" ndabizi ariko ntibyatumye udakora ibyo wagombaga gukora.
Belly arimo kwigendera kumuhanda arimo kugenda agana kuri studio kwa lex
Kurundi ruhande melly na Natty nabo bagiye gushaka inzu nshya bakodesha kugira ngo abe ariyo bazemeza Berus ko yabagamo
Inzu barayibonye, kubera ko bafite cash buri cyose cyakorwa n'amafaranga nako kanya
Bashyiramo byose bitandukanye bigaragaza ko Berus ariyo nzu Yaba yarabagamo,
Melly ati" aha rwose araza kubyizera
Natty ati" nanjye ndanezerewe cyane ibi azabyizera rwose
Melly ati" ariko Natty ujya untangaza cyane !
Natty ati" kubera iki?
Melly ati" kubera ko ahari kuri wowe Peru niwe musore wabayeho gusa
Natty araseka ati" nakubwiye ko yitwa Berus
Melly ati" sorry Berus nako
Natty ati" Rega yahoze ari uwanjye nuko ntazi aho belly yakonkobotse araza azambya ibyacu
Melly afata jcyo kunywa aricara ati" nonese wowe na Berus mwarakundanaga buri official?
Natty yicara iruhande rwe ati" oya ariko umubano wacu warimo ugende ukomera cyane niho waganaga. Belly rero aje Berus ntabwo yongeye kujya avugana nanjye
Kurundi ruhande Belly ageze kwa Lex kuri studio. Lex aramwakira
Lex ati" Belly bite ugeze kuki ? Wabonye Umwana na Cher wawe
Belly ati" wapi burikimwe cyose kiracyari urusobe.
Papa Natty na Mama Natty bageze mu kazi .mama Natty abanza kuza kuvugana na Sophie, amusanga muri office ye
Mama Natty ati" Sophie bimeze bite ?
Sophie ati" byose bimeze neza
Mama Natty ati" ndakubaza ibya Belly
Sophie ati" ariko sinakubwiye ko adakwiye kubateza ikibazo ? Humura belly ari muri controle yanjye neza
Mama Natty ati" nizere ko atakiri hano hanze ku mihanda
Sophie ati" arahari ariko ari mu bugenzuzi bwanjye
Mama Natty ati" ariko se bite ko utamusubiza indera?
Sophie ati" ntabwo nshaka gusa nkaho mushyira Kure yanjye bisa nkaho mpangane nawe kuko nibyo byatuma ahubwo ibintu bibi cyane
Mama Natty ati" wibuke ko muhagaze gutya kubera ibyo twabagize
Sophie ati" ibyo ndabizi neza
Mam Natty arigendera, akiva aho soohie asigara arakaye arimo amutukira mu matamatama ati" icyo nanga ni agasuzuguro kanyu
Kurundi ruhande lex na Belly
Belly ati" ahubwo se ntayandi makuru wambwira?
Lex ati" ubu se niki kindi nakubwira cyakora ahari ubwo nakwereka amafoto atandukanye yanyu mfitano hano muri machine ntigeze mbaha
Belly ati" wow ibyo byaba ari sawa cyane
Belly ahaguruka aho yicaye aramwegera hafi ya machine maze lex atangira kumwereka amafoto atandukanye yarafite ariko atariyarabahaye
Belly arabareba abona ni amafoto agiye atandukanye y'ibihe bye na Peru
Uko ayareba atangira kugira ibihe bimwe agenda yibuka.
Hari amafoto abonye arimo gucuranga agwa mu kantu
Belly ati" burya se naranacurangaga?
Lex ati" cyane waruzi gucuranga no kuririmba. Hano wabaga wasohokanye n'umukunzi wawe maze ukamuririmbira
Belly atangira kubyibuka neza
Koko igihe kimwe hari igihe we na Peru bajyaga basohokana bakaza muri salle aho hari abaririmbyi bakundaga kuza kuririmbira abantu. Ariko bo wasanga bakunda kujyayo igihe ntabirori byahabereye maze belly akaba ariwe uba umuririmbyi noneho Peru akaba ariwe uba Audience maze akamuririmbira Peru akishyura
Iyo yabaga amaze kuririmba Peru yamukomeraga amashyi menshi maze akamusanga kuri stage akamuhobera cyane
Belly akomeza kugenda abyibuka gake gake byose
Lex ati" mwgiraga ibihe byiza birenze
Belly ati" Kandi koko twabaga twakukujyanye ngo udufate amafoto
Lex ati" ewana kbsa Ako Niko kabaga ari akazi kanjye
Bakomeza kureba amafoto atandukanye. Baba bageze ku mafoto y'umwana wa belly
Lexy ati" tugeze kumafoto y'umwana wawe sasa
Belly arayareba ayitaho cyane sasa abona umwana we amarira atangira gutemba amanuka, uko yakitegereje neza agwa mu kantu
Belly ati" uyu niwe mwana wanjye
Lex ati" yego.
Belly ati" ariko ndumva wagira ngo umwana wanjye mperutse kumubona vuba aha.
Lex ati" waramubonye se ?
Belly agerageza kwibuka
Maze aba arabyibutse ko yigeze kubona umwana umeze gutyo muri supermarket igihe yarikumwe na Deva maze bagahura na Mia afite uwo mwana
Belly arabyibuka neza maze amarira aza kumaso ati" lex umwana wanjye mperutse kumubona afitwe n'undi mugore
*Udacikwa na Episode 26*
Comments