logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*

*Episode 26*

Twaherutse Belly amaze kwibuka neza ko umwana we yabonye afitwe n'undi mugore ubwo bahuriraga muri supermarket 

*Story by Chris nandi ishimwe*

Belly arumva arushijeho kuba igice kituzuye imbere muri we. Kubera ko umwana aba ari igice kingenzi cyane nk'umubyeyi wese muzima, atangiye kumva ikiniga kizamuka mumuhogo we kimuniga kubera ukuntu yibuka neza uko yahuye n'akaba ke by'i mpanuka mu buryo nawe atatekerezaga. Aribuka neza uko akana nako kamurebaga kamusekera. Aribuka uko nawe yumvaga kamukurura cyane.
Byamurenze Umutima uratera cyane kumuvuduko udasanzwe amarira atangira gushoka nk'imvura. Lex we nawe kubyumva byamurenze cyane. 

Lex ati" wabonye Umwana wawe afitwe n'undi mugore ? Gute byaba byaragenxe gute ?
Belly avugana agahinda ati" nanjye sinzi icyo navuga aho
Lex ati" ubuse ugiye gukora iki? Ko nuwo mugore bazi utanamuzi 

Belly ati" ahubwo ndibaza ni gute umwana wanjye afitwe n'umugore ntazi? Koko lex n'ibiki byabaye 

Belly ahita ahaguruka agenda yihuta 
Lex aramukurikira ngo amuhagarike kuko arabona neza ko belly ataye umutwe ashobora no kugirira ikibazo mu nzira. Amugeraho aramufata
Lex ati" Belly urabona uvuge he umeze gutyo?
 Belly ati" ngomba gushaka umwana wanjye 
Lex ati" nonese urmaushakira he ?
Belly ati'" simbizi ngiye gushaka uriya mugore imihanda yose 

Lex ati" belly waza kugwa mu nzira cyangwa ukagira ikindi kibazo
Belly ati" none mama w'Umwana gicare atuze birangire
Lex ati" sicyo mvuga ariko se urahera he ?
Belly ati" lex simbizi ariko no kwicara gusa ntabwo byakunda rwose. Ngomba kubona umwana wanjye. Mbere na mbere Auntie wanjye afite kunsobamhdira byose.


Lex ati" ok reka ubwo tujyane 
Belly ati" lex wakoze ku mpakuru yose wampaye ariko wikwica akazi kawe. Uru rugamba ni urugamba rwanjye two kurwanira gusubirana  ubuzima bwanjye bwose ntazi.

Belly arakomeza
Lex arwana n'umutima yibaza niba akwiye kumureka wenyine akagenda cyangwa niba akwiye kumufasha. Aratekereza neza ariko yibuka neza ko nawe afite ikibazo cy'amafaranga arimo gushaka 


Kurundi ruhande Max umugano wa Mia ari nabo bafite umwana wa Belly ageze kuri company ya Papa Natty akihera muri company, Shema aramubona asa n'uwikanze yibaza icyo Max Yaba aje gukora aho. Barahura barasuhuzanya nk'abaziranye rwose 
Shema ati" urakora iki aha
Max araseka ati" ahubwo wowe urakora iki aha?
Shema ati" ngwiki njyewe nsanzwe nkora aha 
Max ati" ariko ni vuba cyane kubera ko ubaye ukora hano wakabaye Uzi icyo nje kumara hano
Shema araseka ati" mpaje vuba
Max ati" just niyo mpamvu. Ariko se wagezemo hano gute ? Nawe uri umwihirinzo birenze cyane 
Shema ati" cyane 
Max ati" njyewe nsanzwe ndi umushoramari. Ni hano rero hari amasezerano mpafite y'ishoramari
Shema ati" ndakumva. Umwana se bimeze gute

Max akibazwa umwana ahita arakara cyane ati " Kandi se urambaza uwuhe mwana 
Shema ati" ngo uwuhe mwana ?
Max ati" yego nyine 
Shema ati" nyine wa mwana twabahaye 
Max araseka ati" umva shema twe namwe ntaho tuziranye siko twasezeranye sibyo biri mu masezerano? 
Shema ati" yego
Max at" none urambaza iki? Gusa umwana amez neza Kandi yamaze kuba Umwana wacu burundu byemewe n'amategeko 


Kurundi ruhande Belly arimo kugenda kumuhanda yataye umutwe. Kandi nawe rwose byagucanga cyane ibaze kubona umwana wawe ari mu maboko y'undi mubyeyi Kandi mu buryo utazi

Belly yaje kuri ya supermarket aherutse kuza guvahiramo we na Deva
Ahagaze abanza kuhigegereza abona supermarket yose irimo camera nk'uko biba bisanzwe maze amaze kubibona yegera umwe mu bahkora 
Belly aramubaza ati"  nshaka ubufasha bwawe ndakwinginze.

Uhakora ati" ushaka ubuhe bufasha ?
Belly ati" wigira ikibazo si ubufasha bwo kugira ibyo umpa hano ahubwo ndashaka kureba amashusho ya tariki 12 
Uhakora ati" kubera iki?
Belly ati" hari icyo nshaka kureba
Uhakora ati" ibyo ntabwo byakunda. Cyereka ahari ubyisabiye mabuja

Belly ati" namubone gute ?
Uhakora ati" naguha number tukavugana nawe 

Belly ati" ariko njye nta telephone mfite ese wantiza na telephone 

Uhakora abanza kubyanga kuko yumva bimamugoye ariko belly akomeza kumwinginga cyane maze ageze aho arabyemera yemera kumutiza.

Belly avugana na. Mabuja waho amusobanurira byose ntanakimwe asize. Inkuru ye ikora kumutima wa mabuja waho maze yemera ko bamwereka footage zose 

Belly barazimweretse maze abona amashusho ya cyagihe ahura na Mia afite akana ke amaze kuyabona neza arongera abona akana ke rwose yifata kumunwa yumiwe cyane 
Ati" uriya ni Umwana wanjye 
Uhakora ati" nonese ni Umwana wawe gute mbona arikumwe na Mama we
Belly ati" wowe ntabwo wabyumva. Ese uriya mugore Yaba asanzwe ari umukiriya wanyu cyane 
Uhakora arahakana

Kurundi ruhande Natty na melly nyuma yo gutegura byose bagarutse mu rugo. Natty asanga Berus mu cyumba asanga ari kuburiri maze ahita amuryama hejuru amubwira ko ejo bagomba kuzajya aho yaratuye.


Berus arabyishimira cyane aravuga ati" nabyo bishobora kuba amahirwe yo kwibuka neza burikimwe 
Natty ati" nanjye nizera ko hazagufasha 

Kurundi ruhande Belly nawe ageze mu rugo kwa Deva aho asigaye aba maze abwira Deva inkuru yose ku Mwana we. Aranamumwibutsa ko ari umwe bigeze guhurira muri supermarket bagiye guhaha nabo
Deva anyumvise nawe arumirwa rwose 

Belly ati" bimaze kundenga. Ibaze kumenya ko warufite umwana utarubizi, nyuma ukaza kubona umwana wawe ari mu yandi maboko.

Deva aribaza ati" nonese byagenze bite ?
Belly ati" nibyo nshaka gusobanukirwa Kandi Aunti wanjye agomba kunsobanurira byose bitanakunda nkamurega. 
Deva ati" mpagaze  kuruhande rwawe.

Belly ati" tuze kujyana mu rugo.
Deva ati" turajyana rwose 

Bidatinze amasaha y'umugoroba nka saa moya baje kwa Sophie barakomanga Sophie arabafungurira. Sophie abonye Belly arikumwe na Deva bazanye yarikanze.

Gusa arabareka barinjira. Belly afite umujinya udasanzwe.


Kurundi ruhande mu rugo kwa mia Max nawe aratashye asanga Mia ari mu gikoni arimo guteka 
Max ati" umwana arihe?
Mia ati" ari mu cyumba arimo gukina. Byagenze gute?
Max ati" njye na Papa Jamali ( Papa Natty ) twemeranyije imikoranire byakunze.
Mia arishima cyane ati" wowe. Nizere ko azaba Umugabo w'umwizerwa cyane 
Max ati" Uzi icyo nabonye njyayo ?
Mia ati" nakibwirwa niki?
Max ati" shema n'umugore we nasanze bahakora 
Mia ati" ubwo se gute ?


Uko bagamira kumbe umwana yavuye mu cyumba akambakamba agera muri Saro hafi y'Umuryango awukoraho umuryango urafunguye kubera ko igihe Max yinjiraga ntabwo yasize afunze. Umwana arasohoka batabizi 

.
*Udacikwa na episode 27*

Comments