logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 27

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*

*Episode 27*


Twaherutse Belly na Deva bageze mu rugo kwa Sophie bagiye kumubaza kuby'umwana wa belly , kurundi ruhande kwa max Umwana yaramaze gusohoka bo barimo baganira batabizi 


*story by Chris nandi ishimwe*


Umwana arasohoka akomeza kugenda akambakamba hagati mu mbuga mu gipangu

Abandi nabo bikomeye kuganira ibyabo.

Mia ati" nyine ndibaza basigaye bakora muri company yo kwa Natty gute ? Noneho umugore n'Umugabo
Max ati" nanjye sinabyinjiyemo cyane. Gusa shema yagerageje kumbaza uko umwana ameze 
Mia ahita arakara ati" umva Kandi ! Nonese yakubazaga iki ko twarangizanyije nabo?
Max ati" icyo nanjye nakimwibukije neza. Ariko bea wihangayika kuko n'ubundi umwana yaranditswe 
Mia ati" Ako Niko gatekano dufite nyine. Uriya ni Umwana wanjye ntakizamunyambura.

Max ati" yes reka njye kureba umwana 
Max ava mu gikoni aza mu cyumba aje kureba umwana aramubura 


Kumbe umwana ariko gukambakamba yerekeza kuri geti. 
Zamu nawe yicaye mu ntebe asa n'uteye Umugongo gati Kandi arangariye muri telephone. Umwana akambakamba amucago rwose zamu atareba. 

Kumbe naho harafunguye . Igihe Max yaratashye , zamu akamufungurira imodoka ikonjira ntabwo yahise yongera ngo afunge kuko Max yahise amubwira ko Yaba aretse gufunga kuko n'ubundi ko agiye guhita asohoka akagenda.

Ubwo akana kageze kumuryango karasohoka karigendera 


Max abura umwana. Ashakisha umwana hose atekereza ko ubwo araho arimo gukinira mu nzu. Abonye atamubona ntiyaba agikomeje kumushaka ahubwo yitaba telephone irimo  kumuhamagara ayihugiraho. Ubwo da iby'umwana aba arabyibagiwe


Tuze kwa Sophie belly arimo kumubaza iby'umwana.sophie nawe yahakanye rwose yavuye inyuma ko atazi Umwana amubaza 
Ibyo belly bikarushaho kumubabaza cyane 


Amwereka ifoto yakuye kwa lex 
Shema ati" Belly sinzi impamvu wizera ibyo abantu barimo kukubwira bagamije kugutesha umutwe. Ese urumva ari gute Auntie wawe yakurwanya?
Deva ati" nyamara hari byinshi bidasobanutse. Kandi bigaruka kuri mwe nk'ihurizo kuri uyu mwana.
Sophie ati" ese wow uvuga urinde ?
Deva ati" nitwa Deva akaba arinjye utuye mu nzu cher w'uyu mwana yabagamo. Kandi iyo nzu twayimukiyemo mu buryo nanjye ntazi mbona budasobanutse.

Shema ati" nonese waje kuvuga ibidasobanutse mu rugo rwanyu hano? Twe duhurira he n'urugo rwanyu?
Deva ati" bisa nkaho hari aho bihuriye rega nubwo bitarasobanuka

Sophie araseka ati" nonese belly uwo musazi mwazanye sinzi ibye rwose
Belly ati" Auntie niba udashaka kumbwiza ukuri , uratuma Police iza muri ibi bintu 
Sophie ati" Belly rwose uko ubishaka ntakibazo nonese ko udashaka kunyizera.

Deva arabarebaaaaa arabitegereza cyane ati" koko muravuga ko mutazi ko Belly yarafite umwana ? Ibyo bishoboka gute ?
Sophie ati" cyereka niba yaratewe inda tutabizi akagera naho abyara tutabizi.cyane ko tutazi ubwo n'uwo musore waba waramutuye inda. Kuko twe ntamusore bakundana twigeze tubona.


Belly ati" okay ubwo ibintu ngiye kubikora mu bundi buryo
Sophie ati" belly nakubwiye ngo uko ubishaka rwose wumva bwakwemeza ukuri.
Deva ati " ese mwe murahamya ko Belly atigeze abyara ?
Sophie ati" njyewe ntabwo nigeze narimwe mbona Belly atwite cyangwa abyara. Kandi byarabayeho yaba yarazi guhisha. Ahubwo niba yarabyaye nihe Yaba yarashize umwana ?  Belly ahubwo tubwire neza umwana wabyaye tutazi waba waramushize he ?

Deva areban na Belly.
Belly ati" ndashaka kumenya ibijyanye n'impanuka nakoze. Muvuga ko ari iya moto mugihe inshuti zanjye zimbwira ko twagonzwe turi mu modoka njye na cher wanjye. Byagenze gute ? Police niki izi?

Sophie aramuseka


Kurundi ruhande umwana yakomeje gukambakamba karitsiye kumuhanda kumatara yo kumihanda. Max na Mia ntamakuru bafite ko umwana yamaze kugera hanze rwose Kandi ageze kure 

Uko umwana arimo akambakamba hari imodoka urimo umugore irimo kuza yamugezeho ifata iferi uwo mugore ava mu modoka afata akana. Yibaza aho kavuye nuburangare ababyeyi bako baba bagize kugeza umwana abacitse akagera hanze mu muhanda. Aranganya amaso karitsiye. Abona rwose ntiyamenya ngo umwana avuye he mukihe gipangu. Nk'umubyeyi ashyira umwana mu modoka aramutwara.


Tugaruke kwa Sophie. 

Sophie arimo aravuga ati" impanuka twe tuzi wakoze ni iya moto Kandi icyo twakoze twe twahise tukwihutana kwa Muganga ngo witabweho. Rero ntabwo tuzi niba Police yarigeze ahagera ngo barebe ibijyanye n'impanuka yabaye.
Belly ati" impanuka yabereye mukahe gace ?
Shema ati" belly ntabwo twe twitaye ngo impanuka ibereye he icyo twari twitayeho gusa ni ubuzima bwawe.

Deva ati" ariko se ubwo niyo mwaba mwariyaye kubuzima bwe gusa ni gute mwaba mutazi aho umwana wanyu yakoreye impanuka 
Sophie ati" Deva ahari nuko utarabyara. Umubyeyi wese icyo aba yitayeho n'ubuzima bw'umwana we.

Belly yitegereza Sophie ati" Auntie sinzi impamvu numva wuzuye ikinyoma 
Shema ati" belly wivuga amagambo kuri Auntie wawe wazicuza 

Belly arahaguruka areba Deva ati" Deva tugende 

Barahaguruka barigendera 

Tugaruke mu rugo kwa Mia asoje guteka aza gutegura ameza abona Max ari kuri telephone amaze gutegura ameza aza kureba umwana aramubura. Areba ahantu hose mu nzu abura umwana 

Mia aza kureba Max at" Cher umwana arihe ?
Max ava kuri phone gato areba Mia ati" umwana nanjye sinamubonye 

Mia agwa mu kantu ati" ntiwabonye umwana ?
Max ati" nonese wamurebye

Mia ati" nonese ndimo kumukubaza mubonye ?

Max ati" none Yaba arihe ko nanjye namurebye aho wambwiye nkamubura ? 

Batangira guta umutwe sasa bashakisha umwana hose mu nzu hashoboka umwana baramubura 
Mia atangira kurira asakuza cyane ati" Umwana wanjye agiye he 

*Udacikwa na Episode 28*

Comments