Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*
*Episode 28*
Twaherutse Umwana ajyanwe n'undi muntu ubwo yavaga mu nzu Max na Mia batabizi
*Story by Chris nandi ishimwe*
Max na Mia bataye umutwe, Mia atangira kumva byivanze imbere muri we, ubwoba bitangira kuzamuka muri we, icyizere cya Max nacyo gitangira kugwa. Umwuka waruhari utangira guhinduka, buri wese atangira kubura uko yifata amagambo aba make ahubwo urusaku no kurwana n'Umutima birazamuka cyane. Mia aribaza uko umwana Yaba abuze
Uko babura umwana intonganya hagati yabo zo kwitana ba mwana zirazamuka
Mia ati" ni gute waje ugahugira kuri telephone aho kwita kumwana none akaba abuze
Max nawe ati" ese bibaye ikibazo cyanjye gute Kandi naje nshaka umwana aho warumbwiye ko ari nkamubura.
Mia ati" ubuze umwana wakoze iki se?
Max ati" ese tugiye guta umwanya dutongana dupfa ubusa aho gushaka umwana ?
Mia ati" ibi byose ni wowe kuba Umwana abuze
Max ati" Mia ntabwo ikosa ribaye iryanjye. Ikosa ni iryawe wowe wataye umwana wenyine
Mia ati" njye ntabwo nataye umwana kuko nari mu gikoni
Max ati" ariko umwana yari kure yawe Kandi yakabaye ari hafi yawe
Mia ati" umwana narikumushyira mu gikoni se ?.
Max areba uko barimo gushwana maze we acisha make yegera mia ati" kuba Umwana abuze reka twemere ko twese tugize uburangare ahubwo dukomeze tumushake. Ikibazo ni turamushakira he ahubwo
Mia ati" njyewe ntanubwo numva uko umwana abuze muri iyi nzu
Max ati" byanze bikunze umwana afite aho ari
Mia ati" Kandi twazengurutse inzu yose ?
Baratekereza cyane bibacanze rwose
Mia ati" cyangwa hari uwinjiye mu nzu yiba umwana
Max ati" akaba arinde se ? Yarikuba aciye he ?
Baza hanze bareba zamu
Mia ati" zamu ntamuntu winjiye hano?
Zamu ati" oya
Mia arashoborwa rwose abura uko yifata
Atekereje neza yibuka ko abonye mukanya umuryango wo kuri Saro usohoka hanze warufunguye areba Max ati" hano hinjiye Umuntu.
Zamu ati' ariko mabuja ntamuntu winjiye hano
Mia ati" uyu muryango warufunguye
Max yibuka ko ubwo yinjiraga yasize adafunzeho abibwira Mia
Mia ati" bivuze ko rero niba wasize udafunze umwana ashobora kuba yakambakambye agasohoka
Max ati" birashoboka . Ariko se akaba yarenze aha mu gipangu
Mia abaza zamu niba atabonye umwana asohoka hanze. Zamu ahakana ko nta mwana yabonye
Mia arebye ku gipangu abona umuryango urafunguye
Mia ati" umwana ashobora kuba yasohotse hanze
Max ati" gute se ?
Mia ati" Reba geti irafunguye
Zamu ati'" boss yambwiye ngo mbe ndetse gufunga
Mia ati" mwakoze amabara umwana ashobora kuba yagiye hanze
Max ati" nonese yarigutambuka hano zamu ntabone Umwana ?
Mia ati" zamu abaye yari yarangaye
Zamu ati'" ko ntigenze ndangara
Mia ati " mwingira Umusazi umwana yasohotse yagiye hanze.
Mia ahita asohoka hanze ya geti ajya gushaka umwana. Max arakurikira nawe
Kurundi ruhande Belly yicaye mu ntebe kwa Deva yigunze cyane
Deva azaha isahani y'ibiryo aramuhereza. Gusa belly nta Apetit afite rwose na buke
Deva ati" belly urihangana urye.
Belly avugana agahinda ati" noneho ndimo kubona neza Kandi byinshi
Deva aricara amutega amatwi ati" urimo urabona iki?
Belly ati" ndimo kubona Umwanya wanjye neza , uko twabaga turi hano tumeze. Peru yakundaga umwana we cyane. Iyo nabaga ndimo gukora bimwe umwana akanduza ibyo yambaye, Peru yaramufataga rwose akabimukuramo akamuhindurira pampa.
Deva ati" ndumva Peru yari umusore windashikirwa
Belly ati" ntanarimwe yigeze ahakana umwana we Kandi twese yaradukindaga cyane.
Deva ati" Belly ihangane rimwe ubizima bwawe bizongera busobanuke.
Belly avugana ubwoba n'agahinda ati" ese koko bizabaho? Nzongera kubona umwana wanjye n'Umukunzi wanjye ?
Deva ati" cyane rwose.
Belly ati" biragoye.
Deva ati" kwizera kwawe kwigwa burundu Belly
Belly ati" ikibazo nuko mbona nabuze itangiriro. Nihe umwana wanjye ari? Nihe Umukunzi wanjye ari
Deva amufata ikiganza ati" byanze urye? Nibyo byagufasha gukomeza gutekereza neza icyo gukora
Tugaruke kuri max na Mia bazengurutse karitsiye yose babuze Umwana. Mia abura intege rwose zinamugarura mu rugo maze yicara hasi mu muhanda ararambya arira ataka cyane avuga ko ashaka umwana we
Max aramufata ati" cher reka tuve hano hanze
Mia ati" ntabwo mva hano ntabonye umwana wanjye
Max ati" umwana wawe ntabwo ari hano.
Mia ati" ndamushaka.
Max ati" umwana ashobora no kuba atasohotse uko tubikeka.
Mia ati" nonese akaba arihe ?
Mia yibuka ko Max yaje amubwira ko ubwo yajyaga kuri company kwa Natty, shema yamubajije uko umwana ameze. Amaze kubitekerezaho acyeka ko ahari aribo bashobora kuba baje kwiba Umwana areba Max amubwire ko umwana ashobora kuba yibwe na Sophie
Max ati" ibyo nabyo ntitwabihamya
Mia ati" tekereza neza kuko shema yakubajije uko umwana ameze none akaba abuze
Max ati" baba baje kumushimuta gute ?
Mia ati" banakoresha izindi mbaraga.
Max ati" uravuga amarozi se ?
Mia ati" cyane rwose. Dukwiye kujya kwa Shema
Max ati" sinumva proof dufite zo kujya guteza akavuyo mu rugo rw'abandi
Mia avugana akababaro ati" Cher nibo bafite umwana wanjye
Max ati" honey reka tubanze dutuze neza nibwo tuza kubona umwana. Ntitudatuza ntacyo tuza kugeraho kizima.
Mia aramwumvira aremera bava aho basubira mu rugo. Amasaha nayo arisunika.
Buracya. Max akangukiye mu ntebe niho baraye. Akangutse abura mia. Amushaka mu nzu hose aramubura.
Kumbe Mia ari mu modoka yerekeje kwa Sophie
Max nawe yahise abicyeka ko ubwo umugore we yerekeje kwa Sophie. Ubwo nawe afata indi modoka nawe nawe arakurikira
Kurindi ruhande wa mu mama watoraguye umwana, ahagaze hejuru yako aho yakaraje arimo kukareba. Akana kakamureka kagaseka
Aribaza ati" wa kana we ndamenya gute iwanyu?
Akana kagaseka
Umugore ati" ngiye kujya kukureporting kuri police bagushakire umuryango wawe. Ariko nubura uzaba uwanjye
Umugore afata akana akazana mu modoka ye maze baragenda
Hakuno kwa Natty. Natty na Berus barimo kwitegura bagiye kujya ku nzu Berus yahoze atuyemo. Ariko n'inzu ya mabeshyo Natty yashatse
Basoje kwitegura Natty aza kureba Berus mu cyumba cye asanga nawe rwose amaze kwitegura. Bararebana Bose buzuye akanyamuneza mu maso. Natty arambura amaboko ye ashaka ko na Berus arambura aye bagahuza bagafatana.
Bose barayambura maze bahuza amaboko.
Natty avuga aseka yishimye cyane ati" bea tugiye kubikora
Berus ati nanjye nizeye ntashidikanya ko biza kumfasha
Natty ati" ahantu wabaye ubuzima bwawe igihe kinini nanjye nizeye ntashidikanya ko haza kuba urwibutso rwawe
Baraseka
Natty ati" ndagukunda cyane
Berus ati" nanjye ndagukunda cyane
Natty ati" ubwo twagiye rero
Bava mu cyumba baramanuka baza hanze bicomeka mu modoka baragenda
Kurundi ruhande Mia ageze mu rugo kwa Sophie ahagaze asanga ntabwo bahari bagiye. Yibuka ko Max yamubwiye ko basigaye bakora muri company yo kwa Natty ajya mu modoka yerekezayo
Max nawe ageze kwa Sophie abura Umuntu numwe nawe ahita atekereza ko umugore we yahise agana muri company
Kurundi ruhande wa mugore ufite umwana nawe ari mu muhanda atwaye umwana, hafi mu gace ko kwa Deva batuyemo abona ka alimentation gato yumva ashatse kugura amazi. Aparika imodoka areba umwana ati" utuze ndaje reka ngure amazi. Arasohoka asigana akana mu modoka gakina.
Belly nawe arimo kuva kurundi ruhande afite envelope y'inyanya avuge guhaha aho muri karitsiye. Agera hafi y'iyo modoka agiye gutambuka yumva ikintu gikubise imbere muri we ahindukiye yumva akana gaseka mu modoka maze agaruka inyuma arebye mu modoka abona akana ke agwa mu kantu !
*Udacikwa na Episode 29*
Comments