Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*
*Episode 29*
Twaherutse Belly abonye akana ke mu buryo n'ubundi butunguranye
*Story by Chris nandi ishimwe*
Ibaze nawe kubona umwana wawe imbere y'amaso yawe mu buryo utakekega.
Belly yarebye akana ke mu modoka biramurenga, ndetse ahubwo agira ngo arimo kibirota sinyabyanyo . Akana karamubona karongera karamusekera nk'uko byagenze na mbere. Akana uko kamureba kakajya gashaka guhaguruka. Belly we yahagaze hamwe yumiwe ntanicyo akora . Wa mugore we aracyari muri alimentation ahaha
Kurundi ruhande, Mia ageze kuri company yinjira yihuta cyane.
Arimo agenda ahura na Mama Natty
Mama Natty amubonye agwa mu kantu ati" Mia urakora iki hano ko narinzi ko uza kugera hano ?
Mia ati" ntabwo nje hano?
Mama Natty ati" ntabwo uje hano Kandi ariho uri
Mia ati" nje kureba Sophia
Mama Natty ati" Kandi se wowe na Sophie muhuriye he ?
Mia ati" ni nkuru ndende
Mama Natty ati" inkuru imeze gute ? Ndabona utanayekanye hari ikihe kibazo ?
Mia ati" ndangira office ya Sophie wowe turavugana nyuma
Mama Natty arayimurangira mia arakomeza ariko Mama Natty nawe yumva agize amatsiko yo kumenya niki kizanye mia, ndetse ahuriye he na Sophie. Ashaka kureka iyo yaragiye maze akamukurikira. Ako kanya atarakaya abona na max aje yahoreye rwose
Mama Natty ati" ariko se mwese mufite ikihe kibazo?
Max ati" umugore wange ageze hano?
Mama Natty ati" nawe uje kureba Sophie se ? Ese yabakoze iki?
Max arakomeza imbere
Tugaruke kuri belly aracyareba umwana. Umwana nawe arimo guseka amureba rwose , belly asa n'uwataye ubwenge. Aho bugarukiye areba hirya no hino. Atekereza ko ari amahirwe Imana yongeye kumuha yo kubona umwana we nubwo atazi ngo avuye he bigenze bite.
Belly akora kumuryango w'imodoka yumva urafunguye arafungura, areba akana neza maze aragafata. Agifata akana gatangira gusimbuka no kubyina kishimye cyane belly nawe yumva rwose ikimuhuza we n'umwana we.
Wa mugore nawe asoje guhaha atangiye kugaruka .belly ubwenge buraza ko akwiye guhita ava aho akagenda Kandi agatwara umwana
Umugore uko yakagarutse yinjiye mu modoka asanga umwana yagiye.
Umugore biramucanga ava mu modoka nawe ata umutwe areba hirya ni hino ashakisha uwaba utwaye umwana arageba aribaza ati" ese ababyeyi baba aribo babonye umwana bakamutwara cyangwa baramwibye?
Umugore biramucanga rwose
Aribwira ati" ariko n'ubundi umwana ntiyari uwanjye mubuze nkuko narinamubonye. Cyakora wenda bibe amahire Abe asubiye mu biganza bya Mama we .
Umugore acana imodoka arigendera ibyo gushaka umwana abivamo
Tuze kuri company
Sophie arabona mia na max bamugabyeho igitero . Arabareba barakaye cyane bafite umujinya
Mia ati" Sophie ndashaka umwana wanjye
Sophie araseka ati" murambaz uwuhe mwana ?
Mia ati" reka kwijijisha ni wowe wibye Umwana
Sophie arikanga agwa mu kantu" umwana se yibwe
Mia ati" wikwibaraguza ubusa se ?
Sophie arebareba ati" ese muri serie ?
Shema ati" Sophie , Umugabo wawe ejo yambajije uko umwana ameze none nibwo yahise abura
Sophie ati" none muracyeka ko aritwe twibye Umwana se ?
Mia ati" nimwe.
Sophie ati" oyaaa kubera iki twabikora? Twarumvukanye. Twabonye amafaranga namwe muhabwa umwana.
Shema ati" ese mubaye mwarapanze gutwara byose ?
Sophie ati" ibyo uvuga ntabwo bisobanutse
Mia ati" ntakidasobanutse kuko n'umugabo wawe muri amabandi
Sophie ati" umva utangiye kurengera
Mia ati" oyaaaa ! Nikihe navuga cyukuri. Mwafashe umwana mutabyaye muramugurisha mushaka amafaranga. Niki ubwo mutakora
Shema ati" none mwagarutse gushimuta umwana kugira ngo mugire amafaranga ariko n'umwana akomeze abe mu biganza byanyu
Sophie ararakara ati" musohoke muri office yanjye kuko murimo kuvuga ubusa
Mia ati" oyaaa ndava hano najyanye umwana wanjye
Sophie arabaseka ati" rwose umwana ni mumufate aho mumubona .
Mia ati" uriya mwana yamaze kwandikwa mu mategeko nk'Umwana wacu. Sophie niba ushaka ko dukomeza ibintu ni wowe uza kubyicurizamo . Kubera ko ntabwo ngiye guhagarara ndakurega.
Sophie aramuseka cyane ati" umva umbabarire kuvuga gutya ariko uri ikimara
Max ararakara ati" wintukira umugore wa kigore we
Sophie ati" ntabwo ntutse umugore wawe nsobanuye uko ubwenge bungana. Urajya gutanga ikirego kumwana wabyaye se ? Ahubwo icyo utazi nuko ingaruka ari wowe ziza kugwaho? Kubera ko muraza gutuma police ikora ibizame bya DNA kugira ngo bamenye niba koko umwana ari uwanyu . Nonese nibasanga Umwana atari uwanyu muravuga ko umwana mwamuguze ? Mwamuguze nande ? Mwaba mwaramuguze se nubwo bitemewe kugura abana, igihamya cy'uko mwaguze nikihe ?
Mia na max bumva bakoze ibyo nibo baba bishize mu byago
Sophie arabareba ati" ukuri guhari ni kumwe nuko nta mwana wanyu twashimuse ndababwira ukuri
Max areba Mia ati" Cher uyu mugore aravuga ukuri.
Mia ati" ntabwo mwizeye
Sophie ati" Mia waretse neza ariko watekereje nabi
Kurundi ruhande Natty na Berus bageze kuri ya nzu.
Natty ati" turahageze beby
Berus ati" koko ni hano?
Natty ati" yego
Berus ati" kuki se numva ntacyo kimpuza naho
Natty ati" Cher nawe iyo uvuga gutyo uransetsa ese ntabwo uza ko ufite ikibazo ntabwo Ubwonko bawe burongera gukora neza.
Bava mu modoka binjira mu nzu
Kurundi ruhande Deva arabona Belly agarukanye umwana we
Deva ati" narimperuka kumva ibitangaz mugihe cya Yesu.
Belly ati" Deva Imana irahari Kandi iracyakora
Deva ati" ubonye Umwana wawe
Belly ati" nanjye sindabyimva neza ariko igitangaza nuko Umwana ari mu biganza byanjye.
*Udacikwa na Episode 30*
Comments