Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
Episode 30.
Duheruka Belly yishimira kubona umwana we mu buryo bw'igitangaza.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Akana kicaye mu ntebe karimo gukina. Belly ahagaze imbere yako arakareba cyane ntabwo agakuraho amaso
Deva arinjiye asanga belly ahagaze imbere y'umwana amureba ubudahumbya. Arahagarara nawe ntiyavuga yitegereza Belly cyane
Belly ntabwo azi ko Deva ahagaze inyuma ye. Cyakora hashize akanya araseka belly aba aramwumvishe inyuma ye arahindukira aramureba
Belly atangaye cyane ati" waje ryari?
Deva ati" yewe Ibyiyumviro byawe byose byahugiye kuri uwo mwana kuko wakabaye wanyumvishe igihe naziye
Bellya araseka arahindukira arongera areba Umwana ati" uyu mwana yabaye nk'igice cy'ubuzima bwanjye kigarutse.
Deva ati" nibyo rwose kuko n'ubundi yavuye muri wowe.
Deva nawe areba umwana ati" ukuntu se wabyaye umwana mwiza.
Belly araseka ati" Rega ni Umwana wavutse kurukundo. Deva kubona uyu mwana byangereye ikizere cyanjye ko na se aho Yaba ari hose nzamubona
Deva ati" uko byamera kose ntacyicurika munsi y'ijuru. Uko byamera kose n'ubundi ibikwiye kuba hamwe bizaba hamwe.
Belly ati' Deva wambereye inshuti nziza Kandi nakunze ugenda umbera imbaraga.
Akana kakabareba kagaseka. Deva akina nako.
Kurundi ruhande Sophie yishwe n'uburakari buvanze n'ubwoba. Shema nawe hafi aho afite impungenge zitarangira.
Sophie aribuka neza uko Deva yamuteshaga umutwe amuhata ibibazo. Kandi arabyibuka aha gasopo Umugabo we ko akwiye kugenzura umugore we.
Shema aramureba ati" none Belly arikumwe na Deva Kandi mu nzu yamwibutsa burikimwe cyose.
Sophie arimo gutekereza cyane. Ariko shema arabona Umugore acecetse gusa aramusubiza. Aramwegera ati" Sophie
Sophie amuca mu ijambo ati" yewe nakumvise mpa akanya ntekereze neza
Shema ati" naguha igitekerezo
Sophie ati" ngende mfate belly aho kumbaraga mwohereze hanze cyangwa musubize indera. Ese urabona aho bigeze Belly ari umuntu wasubira indera ?
Shema ati" ikibazo cyawe ufashe igitekerezo ntavuze.
Sophie ati" reka nkore igitekerezo cyanjye
Afata telephone ahamagara Umugabo wa Deva telephone yanga gucamo. Abikora inshuro zirenga eshanu phone idacamo
Shema ati" ndibaza ubwo Umugabo wa Deva Yaba ari hariya akaba yaremeye ko belly aba mu rugo rwe ?
Sophie ati" ndabyibaza nanjye. Ariko sintekereza ko Yaba ahari.
Kurundi ruhande agahinda karacyatashye Umutima wa Mia wabuze umwana. Uriya mwana yaramaze kuba isano rikomeye hagati yabo.
Max nawe ntabwo anejejwe nuko umugore we ahangayitse abayeho nabi. Kandi nanone arabona icyuho mu nzu yabo cyo kuburamo umwana. Ndetse birongera igikomere cyabo cyo kuba batarabyaraga.
Max aza hafi y'umugore we amufata kurutugu.
Mia n'agahinda kose ati" max washatse icyo ukora ukagarura umwana wanjye?
Max ati" ese nakora iki ?
Mia ati" cyangwa dukwirakwize amafoto y'umwana hanze. Ahantu hose hashoboka ku mbugankoranyambaga zose.
Max ati" nigitekerezo cyiza reka tugerageze.
Mia ati" urakoze cyane.
Kurundi ruhande Natty na Berus barikumwe mu nzu y'icyitiriro bavuga ko ariyo Berus yabagamo. Berus aragenda abona byose. Ariko yateguriwe atazi. Natty aramwumvisha ko ibyo abona yariwe Berus n'ubundi.
Akabona ibintu bitandukanye n'ubundi bisa nkaho byamuhuzaga na Natty.
Natty aramureba ati" honey sinshaka kongera kukwibwira. Ndizera ko urimo kugenda ubona ko noneho njye nawe twari inkuru yihariye.
Berus aramufata aramuhobera ati" umbabarire
Natty ati" nkubabarire iki rukundo rwanjye ?
Berus ati" muri iki gihe cyose ntakwibutse nshobora kuba narajyaga mbabaza Umutima wawe bikomeye
Natty ati" ibyabaye byose ndakumva Berus. Gusa ntakintu kiryana nko kubona umukunzi wawe ahakana ko atakwibuka. Ukaba uraho umeze nkaho utigeze narimwe uba mu buzima bwe.
Berus ati" umbabarire
Natty ati" Berus, narihanyanye. Kubera ko nasobanukirwaga neza situation urimo. Ariko aka kanya nabwo uhakanye utanyibuka. Umutima wanjye washenguka kurushaho.
Berus ati" nabonye burikimwe cyose hano. Niyo ntakwibuka Kandi ibimenyetso biri hano byonyine birahagije ngo nizere uko umubano wacu warumeze
Natty ati" wow byibura numvise amagambo aryoheye amatwi yanjye Kandi yongereye ikizere mu mutima wanjye. Berus aya magambo. Umbwiye arahagije.
Bararekurana maze barebana mu maso
Natty ati" I love you.
Berus ati" I love you too
Tugaruke kwa Deva na Belly , deva arimo gukata amashu, belly amuzanira inyanya. Akana nako karaho.
Deva ati" ubwo uyu mwana bamutungishaga amata asanzwe
Belly ati" birumvikana.
Deva amureba mu gatuza ati" none wakongeye ukaba umubyeyi.
Belly nawe areba amabere ye ati" ubu se aya mabere aracyarimo ubuzima ?
Deva ati" gerageza urebe.
Belly aricara maze afata akana ke aragakikira neza. Akuramo ibere....
.
Udacikwa na Episode 31.
Comments