Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
Episode 31
Duheruka Belly ari mu munyenga wo kongera konsa umwana we
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Belly yatangiye konsa Umwana we. Buriya ntagipfa guca isano ry'umwana n'umubyeyi. Umwana ntiyanga ibere. Kandi uko belly amwonsa nawe akumva arushaho kumva ibyiza by'umwana we
Deva aratangaye ati" belly yongeye kuba umubyeyi rwose
Belly araseka ati" ahubwo se ubu amashareka arimo kuza?
Deva ati" ntabwo Yaba arimo gukurura ubusa.
Belly ati" ntiwakumva ukuntu nezerewe.
Deva ati" oya bivuge cyane urimo kwiyumva gute?
Belly ati" Deva utambajije byinshi nawe urabona ko ari ubuzima bwanjye bugarutse.
Deva ati" n'ukuri pe mbega ukuntu binejeje
Belly akareba akana ati" yego onka neza. Uri mu biganza bya Mama wawe.
Deva agaseka
Belly ati" ubuse nashima Imana gute ?
Deva ati" Imana yamaze kubibona mu mutima wawe. Ahubwo njye nkakomeza kwibaza uko byagenze kugira ngo utakaze Umwana wawe
Belly ati" nubwo turi mwihurizo nizera ko burikimwe cyose kizasobanuka.
Deva arahaguruka reka njye guteka da urye kare ubwo wongeye kujya wonsa
Belly araseka ati" Deva urakoze cyane nukuri ibi sinzabyabagirwa. Deva ajya guteka. Belly asigara aho muri Saro n'akana ke bakina akonsa.
Uko yonsa umwana yibuka igihe kimwe, ubwo yaramaze kumenya ko atwite. Akimara yikanzemo agira ubwoba bwinshi.
Kubera ko yatekerezaga ko bitagiye koroha. Yahoraga yibuka inkuru z'abasore bagiye bihakana inda n'abana babo
Yaribazaga ati" Ese Peru uraza kwemera icyavuye mu byo twakoze.
Iyo Sophie yabaga avugana nawe yarabihishaga. Arabyibuka neza yamaze ukwezi kose atarabasha kubwira Peru ko atwite.
Bahuraga kenshi gashoboka. Ariko Peru akabona Belly yarahindutse cyane asigaye akonje
Peru akamubaza ati" belly niki kirimo kujya mbere ko nsigaye mbona ukonje cyane. Ese hari ikindi naba naragukoreye ?
Belly agahakana ati" ntacyo rwose.
Peru ati" nonese ko usigaye warankonjanye cyane byagenze bite ?
Uko bari babanye mbere , Belly yari umukobwa uhorana moral n'icyizere cyuzuye. Yabaga yuzuye ibyiringiro by'icyizere cy'urukundo cyari hagati yabo. Ariko muri icyo gihe Belly yaratwite Peru yabonaga Belly yarabaye undi muntu
Akamubaza ati" Belly ko nkora byose bishoboka ngo dukomeze tunezerwe hari ikihe kibazo? Urabizi uri umugore wanjye.
Belly amusubirishamo ati" ibyo uba uvuga uba ukomeje ?
Peru agaseka ati" ahubwo se wowe urabishidikanya ?
Belly akibuka. Ko atwite. Hari igihe yibonaga yabwiye Peru ko atwite maze akibona Peru yamukatiye yamwihakanye cyane.
Yakomeje kurwana n'ibintu bikomeye mu mutima we icyo gihe. Yumvaga atabwira Peru ko atwite Kandi kuko yatinyaga ko ashobora guhita amubura Kandi yaramukundaga cyane. Ariko nanone undi mutima nawo ukamubwira ati" belly nanone nutabwira Peru ko utwite umwana we n'ikibazo .Peru ni umusore mwiza kandi azaba Papa mwiza ku Mwana we
Belly yaje gufata icyemezo cyo kujya kubwira Peru ko atwite. Arabyibuka yari amasaha y'igicamunsi yarazi neza rwose aho Peru akorera. Ku kazi
Yaragiye agerayo. Kumbe koko Peru yakoraga kuri company yo kwa Natty icyo gihe. Belly agezeyo yacunganye nuko amasaha yo gusoza akazi agera Peru yataha bakabona kuvugana.
Yicaye hanze yihanganira amasaha agera kuri 3 yose yarasigaye. Ayo masaha ashize abona Peru arasohotse mu kazi.
Peru nawe abonye Belly umukunzi we yaje ku kazi byaramunejeje cyane. Belly amubwira ko amushaka ko hari icyo bagomba kuvugana
Peru amatsiko nawe yaramwuzuye rwose. Baje ahantu heza hashoboka maze baricara. Ari nako Peru yihutsha belly ngo avuye vuba.
Belly yafunguye akanwa avugana ubwoba asa n'uwari witeguye amagambo mabi ashariye Peru ashobora kuba agiye kumubwira. Ariko nanone akumva afite icyizere kuruhande.
Yarabuze ati" ndatwite.
Peru acyumva iryo jambo byaramurenze maze arasakuza cyane aho bari bicaye. Abandi bantu baraho barabyumva bagira ngo arasaze.
Yasakuje avuga ati" umugore wanjye aratwite we !
Yafashe belly aramuhobera cyane bikomeye
Belly nawe yarenzwe n'amarangamutima yo kubona uburyo Peru yemeye inda ye mugihe yabaga afite ubwoba bw'inkuru yumvaga buri munsi z'abasore bihakana inda.
Barahoberanye bikomeye. Belly yumva ijwi riranguruye mu matwi ye rimubwira ko rimukunda. Yarebanye n Peru mu maso
Belly aramubwira ati" Uri Umugabo mu isi yose.
Peru ati" none uravuga ko arinjye mugabo ?
Belly ati" yego Umutima wanjye uzabihamya inshuro ibihumbi.
Belly amaze kwibuka ibyo asoza guha umwana ibere maze barahaguruka baza aho Deva arimo gutekera
Belly ati" Deva amakuru meza.
Deva ati" ayahe makuru Kandi
Belly ati" nibutse neza aho Peru yakoreraga ngiye kujyayo gushakirayo amakuru ye
Deva aratangara ati" wow. Koko uyu mwana wawe yazananye n'imigisha. Ubwo uzajyayo ejo.
Belly yuzuye akanyamuneza ati" yego
Udacikwa na Episode 32
Comments