Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
Episode 32
Twaherutse belly ngo agomba kujya aho Peru yakoreraga kubera ko yamaze kuhibuka.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
Mu rugo kwa Natty mu masaha ya mugitondo ni nka saa yine bari hanze kuri Saro nakwita ko ari yo hanze niho barimo gufatira amafungu y'igitondo( breakfast) hari umwuka mwiza w'ibiganiro Kandi bihuje
Natty bisa nkaho kuva yavana Berus muri ya nzu yamaze gufatisha ibitekerezo bye rwose. Ndetse arimo kumwitaho amuha buri kamwe kose akeneye mu byo kurya. Papa Natty na Mama Natty bakareba bagaseka babyishimiye cyane.
Gusa Lamia we asa n'udahuje Umutima nabo. Muri we aribwira ati" wa musore Berus sinkuzi bihagije ariko numva umbabaje cyane. Ariko gusa Imana izagufashe.
Papa Natty abonye uko berus na Natty bameranye azana igitekerezo. Aravuga ati" mfite igitekerezo
Natty ati" papa tuguteze yombi rwose
Papa Natty ati"ubindi harabura iki mwashingiranwe ?
Natty arebana na Berus baraseka
Mama Natty ati" papa wanyu aravuga ukuri
Berus ati" ese ntitwaba twirukanse ra !
Natty aramureba ati" ariko honey n'ubundi twaremewe kubana why not tutabikora ?
Berus ati" sure ?
Natty ati" am sure.
Berus ati" nanjye ubwo ntacyo bintwaye.
Mama Natty ati" yego rwose. Kandi byaba ari byiza cyane.
Natty akarebana na Berus yishimye cyane
Papa Natty ati" ubwo rero muhite mutangira gutegura marriage yanyu.
Berus ati" ariko hari akabazo kamwe.
Natty arikanga atewe impungenge nicyo kibazo Berus Yaba agiye kuvuga
Papa Natty ati" Berus akahe kabazo
Berus ati" murabona ntabwo ndibuka burikimwe cyose. Ubwo twakora ubukwe gute mugihe ntaribuka ibya family yanjye m
Mama natty ati" Berus twabikubwiye kenshi.ahari uribagirwa cyane. Ariko burya wowe nta family warufite. Ababyeyi bawe bose barapfuye.
Berus Arabyumva.
Papa Natty ati" gusa wihangayika twemeye kuba ababyeyi bawe. Kandi twarahabaye rwose
Berus ati" ndabashimira cyane.
Natty ati" Berus Umutima wawe wushyire hamwe
Berus muri we aribwira ati" nubwo kugeza nanubu ntacyo ndumva kimpuza naba bantu ariko nkwiye kubumva simbabaze. Ahari bizabe amahire nzasange byose ari ukuri
Natty aramureba abona ari kure aramubaza ati" Barus hari icyo waba urimo gutekereza ra!
Berus araseka ati" oya ntacyo Kandi nditeguye.
Natty arishima ati" byiza cyane.
Papa Natty ati" mutegure vuba rero
Mama Natty ati" reka tuze kwifasha ba bantu professional bategura marriage ya bantu
Natty ati" igitekerezo cyiza mama.
Berus ati" hagati aho mwambwiye ko nabakoreraga kuri company yanyu
Papa Natty ati" yego.
Berus ati" ndumva nshaka kuhagera.
Mama Natty ati" hari icyo bitwaye se ? Natty akuzane
Berus arebana na Natty
Natty ati" ndabikora cher turajyana mukanya
Kurundi ruhande Belly arimo kwambara neza. Deva aza mu cyumba yabayaye areba uko belly arimo kwambara
Deva ati" urajyana n'umwana se ?
Belly ati" of course
Deva araseka ati" ndakumva ubu ntakongera gutandukana nawe .
Belly araseka ati" urabyumva nawe
Deva aramwegera amufungira neza imashini y'inyuma y'ikanzu. Birebera muri mirror. Ibyo biba byibukije belly uko Peru yabaga amuhagaze inyuma arimo kumufasha kwa mbara.
Belly ati'" Peru wanjye disi! Yari umusore wagatangaza uri gentle cyane. Igihe cyose ntambaraga ariwe unyambitse.
Deva araseka ati" ibi nkoze biramukwibukije
Belly ati" cyane.
Yibuka nonene ukuntu yabaga amaze kumufasha kwambara barebanaga mu maso. Peru akamusoma kugahanga akamubwira ati" ni wowe mugore mwiza mu babaho bose.
Belly ayo magambo yamukoraga kumutima cyane ati" uwo mugore mugirwa nawe honey
Peru yahitaga amusoma kugahanga. Ibyo ntibibe bihagije maze barasomana kuminwa.
Belly uko yibuka ibyo agaseka
Deva ati" ndabona akamwenyu ari kose mu byo wibuka ?
Belly ati" yari romantic bimwe bitari ibyo mu magambo. Ibaze ko yabaga amaze kunyambika na make up zose nabaga maze gukora twarasomanaga agahita anjyana kuburiri.
Arabyibuka Peru amusoma Kandi bari bamaze kwambara maze akamujyana kuburiri basomana
Belly ati" cher !
Peru ati" wivuga amagambo ya kirogoya. Kandi uri mwiza cyane. Belly uri ifunguro ntajya mpaga.
Belly yabyibuka agaseka Deva akamureba.
Belly ati" byarangiraga dusomanye nkongera kugarura ubwenge nisanga twambaye ubusa.
Deva araseka ati" mwari romance.
Belly ati" cyane. Ibihe nk'ibyo ndashaka ko byangarukira byose.
Deva ati" amahirwe y'ubuzima bwawe yatangiye kugaruka
Tuze kuri company
Sophie arimo kwandikira Umugabo wa Deva amubaza ukuntu belly asigaye aba iwe. Umugabo wa Deva aza kumusubiza amubwira ko ibyo bintu atabizi . Ndetse ko Atari mu gihugu yanagiye hanze.
Sophie arongera aramwandikira ngo abwire umugore we yirukane belly mu nzu. Kuko byarangiye guteza ikibazo gikomeye.
Umugabo wa Deva amwemerera ko aza kubikora.
Sophie ariruhutsa
Shema ahita aza muri office ye asanga umugore arimo kwiruhutsa aramubaza ati" bimeze gute ?
Sophie ati" maze kuvugana n'umugabo.
Shema arishima ati" Imana ishimwe.
Uko kanya kuri company natty na berus barahageze. Bava mu modoka Berus areba aho muri company ukuntu hameze.
Natty ati" chou urabona uhibuka se ?
Berus ati" yego ndimo kuhiyumvamo ukuntu
Natty ati" reta twinjiremo imbere
Barinjiramo imbere. Barimo bagenda, Sophie na Shema basohotse muri office batababona maze barikanga bahita basubira muri office.
Sophie ati" Peru arakora iki hano
Shema ati" njye se ndabizi.
Sophie ati" ibaze niba atwibuka neza
Shema ati" nonese Mama Natty na Papa Natty baduteza ibyago Kandi bazi ko kuba twarabarekeye Peru aribo bifitiye akamaro ?
Nanone Kandi hanze Belly nawe ageze mu marembo ya Company anafite Umwana.
Udacikwa na Episode 33
Comments