Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
Episode 33
Twaherutse Belly ageze kuri company nawe.
Story by Chris nandi ishimwe
Berus na Natty baracyakataka bazenguruka aho kuri muri company. Bagenda bagera mu bice bitandukanye muri department zitandukanye
Abakozi bongeye kubona berus baratangara cyane bigaragaza ko bamwishmiye. Benshi muri bo bari bazi inkuru yamubayeho y'impanuka yakoze.
Bamwe bakamubwira ko bishimiye kuba yarabashije gukira akaba agarutse. Berus nawe abereka urukundo kandi anyurwa nuko barimo kumufata.
Barakomeza, bagenda bagera ahandi.
Kurundi ruhande, Belly nawe aracyahagaze hanze areba iyo company. Yifitemo confidence zo kwinjira abaza icyo ashaka.
Arinjira ageze kuri reception baramwitambika bamuza icyo ashaka.
Belly ati" njye gushaka amakuru y'umukunzi wanjye
Kuri reception baramuseka
Belly ababazwa nuko barimo kumuseka
Belly ararakara ati" murimo guseka ibiki?
Bamubwira ko akwiye kureba ahandi ajya gusarira
Belly arabatonganya cyane nawe ati" ntabwo ndi Umusazi
Ukora kuri reception ati" Nonese hano uza kuhashakira amakuru y'umukunzo wawe gute ?
Belly ati" yakoraga hano.
Ukora kuri reception ati" Ninde ?
Belly ati" yitwa Peru
Ukora kuri reception ni umukozi mushya uhamaze igihe gito cyane. Ahakana ko atazi Peru.
Belly ati" ariko yakoraga hano.
Undi aramusubiza ati" nakubwiye ko ntamuzi. Ikindi hano siho bashakira amakuru y'umuntu jya kuri police.
Kurundi ruhande Shema na Sophie baracyibaza icyo Natty na Berus babonye baza aho baje gukora.
Bava muri office yabo barimo bagenda babona na Belly ahetse Umwana barikanga ! Bakata basubira inyuma bafite ubwoba ni gihunga.
Sophie ati" belly we ageze hano gute ?
Shema ati" ahubwo se uriya mwana ahetse ninde ?
Sophie agaruka guhengereza.
Kurundi ruhande Berus na Natty bakomeje gukatakata. Abakozi bamwe batangira kujya bita Berus ngo Peru
Berus biramucanga impamvu abakozi barimo kumwita Peru
Natty ati" Ako ni akazina hano baguhaye hano?
Berus ati" bampaye Ako kazina kubera iki?
Natty araseka ati" si I isanzwe ko abantu bita Umuntu azina runaka bashingiye uko bamufata.
Barakomeza bagera muri office Berus yakoreragamo. Asanga harimo ifoto ye Nini cyane imanitse kurukuta.
Natty ati" dore ni aha rero
Berus ati" uko mbibona ah ni office yanjye
Natty ati" cyane rwose.
Berus arahitegereza cyane.
Natty ati" genda ujye kwicara wongere uha feeling.
Berus aratambuka ajya kuhicara arahumva rwose
Natty ahagaze imbere ye agaseka
Berus ati" naha rwose ndahiyumva
Natty ati" good baby
Berus ati" nakoraga iki narimfite uwuhe mwanya ?
Kurundi ruhande aho Sophie yicaye yibutse ukuntu igihe Peru na Belly bari bakoze impanuka , we na Shema bahise bamenya amakuru bihutiye kujya gutabara. Bahagaze basanze huzuye abantu police n'imodoka z'ubutabazi. Uwo mwanya baraho bagiye kubona babona Papa Natty na Mama Natty nabo barahageze ariko ntabwo bari babazi. Police yakoze ibyo ikora. Berus na Belly bashyira Muri ambulance bajyanwa kuri hospital. Bari bangiritse bikomeye. Bose baje kwisanga bagize ikibazo ku bwonko. Uko Sophie na shema babaga bari kwa Muganga bita kuri belly babona Papa Natty na Mama Natty bakunda kuza kureba uko Berus ameze. Kugeza ubwo basabye ibitaro ko bashaka kwimura Umuntu wabo akajya kuburirwa hanze mu bitaro bikomeye.
Shema na Sophie batunguwe no kumva papa Natty na Mama Natty barwana kuri Berus . Babibajijeho maze Sophie aza avugana nabo
Sophie ati" mwe muri bande muhuriye he na Berus
Mama Natty ati" ahubwo se wowe urinde
Sophie ati" njye ndi auntie wa Belly Kandi Berus ni umukunzi we. None kuki muza mwitambika muri bande ?
Mama Natty ati" twavugana se ?
Sophie ati" twaba tuvugana iki munsubize muri bande ?
Papa Natty ati" umva tuza ureke tuvugane business zunguka.
Sophie ntabwo yumvaga neza ibyo bavuga, shema niwe waje yumva neza aho baganisha maze asaba Sophie ko yakwemera bakajya kuvugana. Sophie yarabyemeye maze bajya kuruhande kuganira
Mama Natty yabasonuriye ko Umukobwa we akunda Berus cyane kuburyo burenze kuburyo natabona Berus ashobora no kuza kwiyambura ubuzima.
Sophie yarabasetse avuga ibyo ari ubusazi bitanamureba.
Umuryango wa natty bahise bamubwira ko bamuha amafaranga menshi cyane yahindura ubuzima bwe ndetse agahabwa n'akazi kiteka aho bajya bahembwa amushahara mwiza.
Sophie na Shema numvise ari proposal irenze cyane.
Mama Natty yababwiye ko niba babishaka kugira ngo babonye ayo mafaranga nako kazi aruko bagomba kuzibagiza Belly ko Peru atigeze abaho. Bakamwibagiza byose byaba nangombwa igihe yaba atangiye kugaragaza ibimenyetso byo gukira bakazamwohereza indera kugira ngo bamugire Umusazi.
Sophie amaze kubyibuka arongera ahengereza Belly. Belly arahatiriza cyane acika abantu bo kuri reception agenda kumbaraga agera neza imbere ya office Berus na Natty barimo .
.
Udacikwa na Episode 34
Comments