Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 34
Story by Chris nandi ishimwe
Twaherutse Belly ageze imbere ya office yibaza aho yinjira n'icyo yakora.
Muri iyo office, Berus na Natty bari kumwe bameranye neza cyane mu buryo bwa romance. Natty amufashe mu ntoki, amureba mu maso, maze amwegera cyane amubwira amagambo aryohereye.
Natty: "Baby, uyu munsi ndabona utangiye kugarura wa munezero wawe. Ibi nibyo nahoze nifuza, kukurinda no kukubona wishimye muri iyi office yawe."
Berus: (Arimo kumwenyura ariko afite amatsiko) "Ni byo Natty, ariko hari umwuka ndimo kumva hano utandukanye... bimeze nk'aho hari umuntu nzi cyane uri hafi aho."
Muri uwo mwanya, hanze umwana wa Belly atangira kurira cyane. Berus akimara kumva iryo jwi ry'umwana, ahita asimbuka ava mu ntebe, agize igihunga n'amatsiko adasanzwe ashaka kujya kureba.
Berus: "Uwo mwana urimo kurira ni uwa nde? Natty, reka njye kureba, ndumva uwo mwana ampaye feeling itandukanye mu mutima!"
Natty: (Ahita amufata ukuboko vuba amubuza) "Hagarara Berus! Ni abakozi batagira ikinyabupfura bazana abana mu kazi. Reka abashinzwe umutekano babikemure, twebwe dufite ibyacu tugomba kurangiza."
Belly agiye gufungura umuryango wa office ngo yinjire habura gato, abashinzwe umutekano (Security) bahita bamugwaho baramufata baramuhitana.
Security: "Genda wa mugore we! Ntabwo hano ari mu isoko. Soka vuba hano!"
Belly: (Arwana nabo) "umva mundeke ndashaka kumenya amakuru y'umukunzi wanjye. Hari n'igihe wasanga ari hano yaranyibagiwe Wenda.
Barimo kumusohora bamukurubana, bahura na Mama Natty. Mama Natty ahagarara nk'ubonye ishyano, amureba nabi cyane nk'aho atigeze amubona mu buzima bwe.
Mama Natty: "Ibi ni ibiki mu kigo cyanjye? Uyu mugore uhetse umwana urimo gusakuza ni nde? Kandi arakora iki muri company yanjye?"
Belly: (Amureba n’agahinda) "Maama, nshatse kuvuga... nshaka amakuru ya Peru. Yakoraga hano,"
Mama Natty: (Abaza n'umujinya mwinshi) "Peru ni nde? Hano nta muntu witwa Peru uhaba! Security, nimusohore uyu musazi hanze y'uruzitiro vuba, nanongera kumubona hano ndabirukana mwese!"
Mama Natty arahita akata umujinya umuri mu maso, agana muri office ya Sophie na Shema aje kubateza ingaru. Akubita urugi arinjira asanga Sophie na Shema bameze nk'abikanga.
Mama Natty: "Mwasaze cyangwa mwaranyoye? Kuki umukobwa wanyu (Belly) ari hano kuri company yanjye? Twemeranyijwe ko mumugumisha kure! Ibi nibikomeza akazi mufite hano gahite gahagarara uyu munsi!"
Sophie: "Boss, ntabwo tuzi uko yaducitse! Twari tuzi ko ari mu rugo, tugiye kubikemura
Belly bamugejeje hanze bashatse kumujugunya, haza imodoka ihagarara imbere ye. Hasohokamo Mia na Max. Bakubita amaso Belly, babona wa mwana baherutse kubura
Mia: "Dore wa mujura! Max, reba wa mwana wacu ahetse! Ngwino hano wa mugore we, uyu munsi ntaho uduccikira!"
Max: (Afata Belly "wa mugore we ni gute watwaye watwaye umwana wacu? Duhereze umwana vuba!"
Belly: (Afite uburakari bwinshi) "Uyu mwana si uwenyu! Ni uwanjye na Peru! Nimundekure
Belly akoresheje imbaraga ze zose, asunika Max agwa hasi, maze yiruka agana mu tuyira duto, Mia na Max basigara bamwiruka inyuma ariko Belly abanyura mu rihumye arabacika.
Udacikwa na Episode 35
Comments