Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 35
.
Twaherutse Max na Mia bonyeye kubona umwana wabo afitwe na Belly ..gusa arabacika.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Umujinya, umubabaro udasanzwe n'agahinda bizamuka umitima wa Mia. Arasakuza cyane urasaku rungana n'urw'umutontomo w'intare yabuze umwana wayo. Abakozi ba company mu birahuri barashungera.
Max arabibona ko umugore we arimo kwisebya aramwegera amufata gake ko kumucubya. Ariko umujinya wa Mia wanga guhagarara aramwiyaka maze agenda agana neza muri company.
.
Ubwo muri office Sophie na shema bashobowe. Barabona isi yabo itangiye kuzenguruka vuba ishobora no kwicurika.
Uwo mwanya babona intare kazi ibinjiranye bitunguranye, aterura mia ashyira kurukuta araniga. Shema arareba urugamba rw'abagore ruratangiye.
Sophie ati" wamugore we ufashwe n'ibihe bisazi
Mia ati" muri ibijura.
Sophie ati" gute se ?
Mia ati" uribaraguza ngo gute ? Nimwe mwibye umwana wacu muramutwara mu musubiza mu maboko y'umukobwa wanyu.
Sopfie ati" mia ibyo uvuga ni ubusazi ntamwana twatwaye.
.
Shema afata mia amukura kumugore amushyira kuruhande.
Shema ati" ibyo biganza byawe byongere bikore ku mugore wanjye ndabikuraho.
Mia avuga atongana ati" muri ibirumirahabiri. Twakoze deal tubishyura amafaranga meza turumvikana..ariko icyo nyuma mwaje gukora mwasubiye inyuma muza kwiba umwana.
Sophie ati" mwidushinja uburangazi bwanyu kabone nubwo ataritwe twibye umwana.
Max nawe aba arahageze
Shema ati" ni gute umwana yavuye mu maboko yanyu?
Max ati" muribaraguza ubusa.
Shema ati" ariko se ntanubwo munatekereza ? Ni gute twarikuza kwiba umwana mugihe belly twamwibagije burundu ko ntamwana yigeze agira?
.
Max arabareba maze arabaseka.
Sophie ati" max uraseka ibiki?
Max ati" niba aruko bimeze namwe muraza guhura n'igihombo.
Sophie ati" uti tubasubize amafaranga mwaduhaye.
Max ati" Oyaaaa ikibazo si amafaranga. Ubwo natwe turegera Belly tumubwire byose deal twakoranye nibyo mwamukoreye byose. Gihamya maze gufata amajwi yanyu. Muragarura umwana mumuduhe cyangwa se namwe ibyo mwakoreye belly bijye hanze.
.
Barikanga maze baca bugufi.
Shema ati" turabikora
.
Kurindi ruhande Berus na Natty bakomeje kumurana neza. Mma wabo aje muri office asanga baseka.
Mama natty ati" ndabikunda cyane iyo mbona musekana mu meze neza.
Natty ati" byose bimeze neza mama
Mama natty areba Berus ati" Berus urabona office yawe uriyumva gute ?
Berus ati" hano hanyibukije igice kimwe cyanjye. Mwakoze cyane ahubwo nzagaruka mu kazi ryari?
Mama natty ati" byaba byiza ugarutse mu kazi ariko twatekereje ko wowe na Natty musoje ubukwe mwazajya hanze.
Berus ati" hanze kubera iki?
Natty ati" cher ibyo mama avuga nibyo kubera ko hanze hari indi mishinga ya family njye nawe tuzaba dukurikirana.
Berus ati" ntacyo bitwaye.
Natty ati" ahubwo se mama wamaze kuvugana na ba bantu profesional bategura mariage ?
Mama natty ati" yego. Ahubwo mube mutegura ibindi bitekerezo mushaka ko baza gushyiramo
.
Mama natty aragiye basigara barebanam
.
Kurundi ruhande Belly nawe ageze mu rugo kwa Deva
Deva ati" bigenze gute ?
Belly ati" banyirukanye nabi. Ntibakunze ko hari icyo namenya.
Deva ati" kubera iki?
Belly ati" simbizi..ahubwo mpuye na wa mugore warufite umwana wanjye bashaka kumunyambura.
Deva ati" Umwana ni uwawe ariko ...
.
Tugaruke muri company. Shema na sophie baribaza bagiye gukora iki? Office yabo yuzuye ubwoba.
Shema ati" hamagara Umugabo wa deva kuva Belly arimo kuba hariya hari amahirwe ko twabona Umwana.
.
Kurundi ruhande, Berus na Natty basohotse muri Office. Berus ageze aho belly yarahagaze arahagarara.
Natty arabibona ati" bea kubera iki uhagaze?
Berus ati" hano hantu ndumva hari umwuka unkurura.
.
Udacikwa na episode 36
Comments