Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 36
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Igihe kimwe ku masaha y'igicamunsi ariko mu gitumbiko cy'ibicu by'imvura , belly yarafite amabarage irimo imboga zitandukanye yaravuye kugura mu gasoko. Arimo agenda imvura yatangiye kugwa. Kandi yari mu muhada muto utarinyabagendwa cyane , kandi yarageze mu gace kadatuwe.
Imvura yaramanutse agenda anyagirwa kuko ntaho yarikubona yugama. Yihanganiye imvura akomeza urugendo. Gusa yari umukobwa umenyereye ubuzima bwo kwihanganira buri kantu kose.
Yageze imbere akandagira ahantu hanyerera yitura hasi. Ibyo yarafite inyanya intoryi za karotti byose binyanyagira hasi mu cyondo . Nawe yakubye ivi hasi arakomereka. Mugihe arimo kwibaza ibibaye haciyeho umusore uri ku igare rya sport. Uwo musore yageze imbere arakata aragaruka amuhereza akaboko aramuhagurutsa.
Belly yashimye ubugiraneza bwe ariko ibabazwa nibyo yaravuye guhaha byangiritse.
Umusore yaramubwiye ati" wihangane kubwo igihombo ugize.
Belly ati" ngiye kubitoragura byose mbijyane uko bimeze.
Umusore yaramubwiye ati" dore byangiritse cyane. Ntabwo wajyana ibintu bimeze nabi
Belly yaramubwiye ati" ntabijyanye twakwicwa n'inzara. Kandi no kugasoko aho mvuye sinasubirayo..uretse ko n'amafaranga yose yashize nayo nasigaranye.
Umusore yabonaga kwicuza mu maso ya belly.
Belly yaravuze ati" nabaye akamara. Ahari narikubanza gutegereza nkareba uko ikirere kimeze.
Umusore ati" oya watangiye urugendo ubona ikirere kimeze neza.
Belly yatangiye kugenda acumbagira, ashaka gukusanya buri ruboga rwose rwari rwaguye hasi. Umusore yarabirebye maze amufata akaboko. Belly yarahindukiye amureba mu maso bahuza amaso
Umusore ati" bireke.
Belly ati" hanyuma?
Umusore ati" tugerane iwanjye ni hano hafi.
Belly ati' ariko ntabwo nsobanukiwe icyo ushaka kuvuga ?
Umusore ati" tugend mbanze nkufashe icyo gisebe hatazamo infection ibijyanye n'imboga zawe turaza kubireba nyuma. Kandi nyizera.
.
Belly yizeye umusore baragenda bagera aho umusore yaracumbitse. Kumbe niyo nzu yo kwa deva.
Bageze mu nzu umusore yaramufashije, yarafite ibikoresho by'ibanze bijyanye n'imiti yamushyireyeho umiti aranamupfuka.
Belly yabonaga imbere umusore w'umutima utangaje! Umusore asoje , kumufasha yamuhereje ikiganza amubwira ko yitwa Peru.
Belly nawe yakoze mu kiganza cye amibwira ko yitwa Belly
.
Bwaribwo bwa mbere bahuye.
Peru yaramuhagurukije ati" ngwino nkwereke.
Belly yarahagurutse maze umusore amuzana mu gikoni. Bahageze umusore afungura akabati ke kari kameze nka stock.
Belly arebamo, amaze kurebamo areba umusore bahuza amaso.
Peru aramubwira ati" imboga waruvuye guhaha zangiritse. Aho waruvuye kuzigura ni kure kandi nta na mafaranga warusigaranye. Nanjye nta cash mfite ariko mfite ibi. Kandi ntabwo wasubira iwanyu imbokoboko mugihe bo bategereje ibyo bagutumye.
Belly ati" oya sinabikora. Byaba bisa nkaho nkwibye.
Peru ati" oya siko bimeze.
Belly ati" nagombaga gutora ziriya zanjye.
.
Peru araseka ati" ese ntabwo wabibonye? Inyinshi zangiritse izindi zitwarwa n'amazi. Warigufata iki?
Belly yaremeye arizifata maze areba umusore armibwira ati " tubifate nkaho ungurije nzazikwishyura.
Peru ati" ntakibazo.
Belly ati" mpa number yawe nzagushakaho.
.
Peru yarazimuhaye maze belly ava aho aragenda.
.
Nibyo Belly yibukaga nubundi ahagaze mu gikoni aho bari bahagaze neza nubundi igihe yaragihura na peru bwa mbere. Afite nagafoto hardcopy kamwibukije ibyo. Deva ava aje mu gikoni yaravuye hanze kuzana amazi.
Belly ati" lex yakoze cyane. Aka gafoto yaranzaniye gatumye nibuka umunsi wa mbere wanjye na peru
Deva aramureba ati" akongereye akandi kanyamuneza. Ariko se ndibaza nubu kuki hariya kuri company banze kuguha amakuru ? Ubwo nabo ntibaba bari mu kagambane utaramenya akariko.
Belly ati" ngiye guhaguruka nkore iperereza singomba guhagarara.
.
Kurundi ruhande Sophie ahagaze mu cyumba hafi y'idirisha arimo kureba hanze. Umutima we ntabwo atuje n'akanyamuneza kari kure y'amaso ye. Shema amuturuka inyuma amufata mu bitugu.
Sophie ati" banza koko amafaranga avuye mu nzira mbi adatanga umutuzo.
Shema ati" kandi se utangiye kwicuza ibiki ? Reka dukure mu nzira imbogamizi zose dufite. Ahubwo bite kwa Deva?
Telephone ya Sophie irana. Umugabo wa deva arimo guhamagara. Sophie aza gufata telephone aritaba
Umugabo wa Deva ati" ndi mu nzira ntaha mu rugo ..mutegure izo cash. Belly ndahita muvana iwanjye ubwo namwe mube mwateguye abasore bagomba guhita bashimuta umwana we.
Sophie ahita ava kuri telephone
Udacikwa na Episode 37
Comments