logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 37

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE 
.
Episode 37
.
Duheruka, Umugabo wa Veda avugana na ba Sophie ababwira ko arimo kugaruka mu rugo iwe ko yemeye deal bamuhaye ko nabo baba bamaze gutegura abasore baza kwambur Belly umwana.
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Mu masaha y'umugoroba nka saa moya z'ijoro belly yarimo agenda mu muganda uri hafi ya karitsiye y'iwabo yaravuye mu kiraka yaramaze iminsi akora muri iyo minsi. Inyuma ye hari moto yarimo umukurikira imwometse gusa ntabwo yarazi ko hari moto imukurikiye.
Ariko ageze imbere y'iwabo mu rugo yarabibonye ko hari moto yarimukurikiye ariko ihita imurengaho irikomereza.
Belly ntabwo yabitinzeho. Yinjiye mu nzu y'iwabo kwa Aunt birangira uko atabyitayeho cyane. Ikindi nahwo ataha yongeye kubona ya moto nabwo imukurikiye. Byabaye byikurikiranya cyane mu minsi itandukanye
.
Yigiriye inama rero yo kuzacungana nuwo muntu umaze igihe amukurikirana. Rimwe atashye aramwihisha. Uwarumukurikiye noneho yabuze aho belly arengeye. Igihe aparitse arangaye arimo kwibaza aho Belly aciye belly yamuturutse inyuma.
Belly ati" urinde kubera iki ijoro ryose unkurikirana?
Umusore yarahinukiye aramureba gusa yariyambaye kasike ntabwo belly yashoboraga kumubona mu maso.
.
Belly ati" urinde ? 
Umusore yakuyemo mask belly asanga ni Peru agwa mu kantu aratangara cyane. Peru yavuye kuri moto aramwegera aza imbere ye.
Belly ati" yari wowe iki kige cyose ?
Peru ati" yego
Belly ati" ibi birandenze ariko se bisobanuye iki?
Peru ati" ushaka kumenya icyo bisobanuye ?
Belly ati" yego

Peru aramwegera cyane amureba mu maso cyane. Umitima wa belly watangiye gutera cyane kumuvuduko urenze
Peru ahita amufata kumutwe ahereye inyuma, akandi kaboko ke agafatisha mu rukenyerero rwa Belly maze aramukurura gake bahuza iminwa aramusoma. Belly muri we yumvise utuntu atasobanura twiruka imbere muri we.
Peru amaze kumusoma barebanye mu maso aramubwira ati" nicyo bisobanuye. Belly ni wowe wabitse umitima wanjye. Ni wowe mukobwa amaso yanjye yasigaye abona mu isi gusa.
Belly we akanwa kahise kaba nkakagobwe kuburyo atashoboraga kuba yabumbura akanwa. Umutima we waratuje gusa. Umusaba kuba mu mutuzo gusa.
.
Belly amaze kubyibuka araturika araseka. Kumbe ari mu buriri bumwe na Deva. 
Belly ati" ariya masegonda numvaga nazangaraye. Ntabwo numvaga amaguru yanjye agihagaze kubutaka. Sinabashaga guhisha amarangamutima yanjye. 
Deva ati" birumvikana.
Belly ati" ibaze ko peru yahise asoma igisubizo ashaka kumutima wanjye.
Deva ati" ntabwo urukundo rwihishira.
.
Belly arabyuka areba akana ke abona karasinziriye. Arongera araryama.
Belly ati" ariko ibaze nk'ubu umugabo wawe aramutse adusanze gutya akansanga mu cyumba cyawe.
Deva araseka ati" ubwo se yaba avuye he ?
.
Tuze mu rugo kwa Natty , berus , Natty na Lamia bose bicaye kumeza hamwe barimo kureba gahunda bateguriwe ya mariage bagenda bareba ibyo bakongeramo nibyo bakuramo.
Natty areba Lamia ati" Lamia urabona ari ibihe wadufasha muri ibi byose 
Lamia ati" aho wumva nabafasha.
Natty areha beru ati" Cher Lamia urabona yadufasha iki muri ibi ? 
Berus arareba ati"  nakurikirane ibijyanye na sale na decoration natwe dufate ibindi.
Lamia ati" ntakibazo
.
Kurundi ruhande Sopfie nawe hari abasore yaje kureba asanga barihamwe maze abahereza ifoto ya belly
Sopfie ati" nshaka umwana gusa. Kandi ntimumukomeretse. Murumva
Abasore bati" ariko ashobora kuturwanya.
Sopfie ati" abasore bane se ni gute umukobwa yabarusha amaboko ?
Abasore ati" sawa mabuja ushaka umwana gusa 
Sopfie ati" nshaka ko mu mwambura umwana gusa.
.
Bidatinze kurundi rugande, Umugabo wa deva nawe ageze mu rugo. Ni mu masaha y'ijoro. Gusa ubwo deva yafunguraga umuryango ntiyarazi ko ariwe. Kandi yanagarutse mu Rwanda atarigeze amubwira ko gahunda yo kugaruka. Belly nawe amubonye yarikanze.
Umugabo wa Deva aramurebaaa 
Deva ahita aca bugufi asaba umugabo we kutirukana Belly.
Umugabo ati" wa mukobwa we sinkuzi sinzi nicyo upanga n'umugore wanjye , byaba byiza uvuye mu rugo rwanjye. Ukagenda.
Deva ati" ushize mu gaciro iri joro yajya he 
Umugabo amusubiza amukabukira ati" bindebaho iki?
.
Belly areba deva ati" Deva ntakibazo reka ngende. 
.
Belly afata utwe twose n''umwana maze arasohoka aragenda.
Udacikwa na episode 38

Comments