logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 38

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 38
.
Duheruka Belly yirukanwe, ndetse hari abasore bamaze gutegurwa bagomba guhita bamwambura umwana.
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Belly avuye mu rugo rw'abandi, muri we afite imitima ibiri yibaza aho ajya .aribaza niba asubira mu rugo kwa Auntie we kandi batameranye neza kubwo acyeka ko hari uruhare yaba afite mu kuba ubuzima bwe hari ibidasobanutse.
Areba mu gikapu abona cyakora afite udufaranga duke Deva yabashije kuba yamuha. Areba akana ke , cyane ko abona ariwe muntu uhari gusa basigaranye.
Arakabaza ati" mwana wanjye banza tugiye gushaka guesthouse turaramo.
.
Birumvikana akana ntabwo kamusubiza ahubwo kagaseka.
Belly ati" ese ubundi wasinziye nkaguheka?
.
Akana agashyira umugongo akomeza urugendo.
.
Kurundi ruhande hari abasore rwose bamugojyereye. Deva n'Umugabo we basigaye mu mwuka wo kutumvikana.
Deva niyumva ukuntu umugabo we atagira ubu muntu habe na buke 
Umugabo nawe akamubaza uwamuhaye uburenganzira bwo kujya yakira buri muntu wese ashaka. Cyane noneho kuri belly kandi yari yaramubujije..
.
Deva areba Umugabo we yibuka ibyo we na belly bamaze iminsi bacamo. Yibuka uko bagiye 
Kureba landlord maze akamenya amakuru atarazi.
Deva ati" ariko Peter
.
Kumbe Umugabo we yitwa Peter.
Peter aramureba ati" ugeze aho umpamagara mu izina.
Deva ati" ariko ni izina ryawe.  Kuguhamagara izina ryawe harimo urihe kosa ?
Peter ati"  ndumva nawe ushaka kuba nk'abandi .
Deva ati" hari ibidasobanutse nshaka gusobanukirwa.
Peter ati" ibiki bijyanye niki?
Deva ati" impamvu wanga belly nshobora muba nyikeka.
Peyer aramuseka.
Deva ati" niyo waseka ariko hari byinshi bidasobanutse.  Uburyo twageze muri iyi nzu ? N'uburyo wabashije kubona amafaranga yo kwishyura ameze atanu yose icyarimwe kno twimuka ntamafaranga ahagije warufite.
.
Peter asa nuwikanzemo.
Deva ati" waba uhuriye he na Auntie wa Belly.? Ibyabye kuri uriya mwana bihuriye he nawe 
Peter yihagararaho murabizi ibyabagabo asubiza agenda ati" wa mugore we warasaze 
Deva ati" wagenda utagenda hari ibigomba gusobanuka. Kandi peter sinkubehye ko ninsanga hari aho ahuriye ni ibyabaye kuri belly bidasobanutse sinzabihishira.
Peter arahindukira aramureba ati" utangiye kuba umugore wikimara. Uriya mugore simuzi. Ese ubundi wowe umuzi hehe ?  Ni gute uhura n'umuntu bwa mbere ugahita umushyira mu buzima bwawe ?
.
Kurundi ruhande abelly aracyegenda ashakisha guesthouse yararamo n'akana ke. Kumbe abasore disi bamaze kumubona baramwometse ntabwo abizi.
.
Kurundi ruhande Sophie na shema ntabo ntibasinzira bategereje kumva amakuru ko abasore bafashe Umwana.
.
Shema ati" abasore barabura iki? Cyangwa Pete ntabwo yigeze yirukana belly 
Sophie ati" amaze kumbwira ko yabikoze. Kandi n'abasore barakurikiye.
Shema ati" sinjye urota birangiye vuba. Ariko niyo twanatwara Umwana ntabwo biraba birangiye. Igihe cyose Belly atakiri mu bugenzuzi bwacu.
..
Sophie aramureba gusa.
Shema ati" mba mvuga ukuri nubwo utabyumva vuba nkanjye.
.
Belly agiye kubona abasore bamugezeho. Ababaza icyo bashaka. Abasore ntibagira icyo bavugana nawe ahubwo batangira guhanganira nawe kumwaka umwana. 
Belly ahangana nabo ariko ntabwo yabarusha imbaraga. Akomeza gunangana nabo yafashe Umwana yakomeje ababaza icyo bashaka kumwana we.
Bamwambura umwana we bahirika hasi abasore bahita binjira imodoka baragenda. Belly asigarana amarira no gutaka cyane. Hashize akanya Lex aciye muri iyo nzira ari kuri moto abona belly maze ahita ava kuri moto yishyura motari, Motari arigendera Lex aza kwita kuri Belly amubaza icyo abaye nuko bigenze.
Belly ati" batwaye umwana wanjye ?
Lex ati" bande ?
Belly ati" ntabwo mbazi 
Lex ati" nonese wari warabonye Umwana waws ?
Belly ati" yego.
Lex ati" gute se?
Belly ati" ni nkuru ndende. None umwana wanjye ndongeye ndamubuze.
.
Amarira aba menshi cyane.
Lex aramufasha aramuhagurutsa ati" umva reka mbanze nkunfashe tuvw hano hanze. 
Belly ati" oya nshaka umwana wanjye 
Lex ati" belly tuza. Tubanze tugere mu rugo aho ntuye ni hano hafi. Byanze bikunze abatwaye umwana wawe ni aho wari wamukuye. Wowe reka tugere mu rugo dutekereze neza turebe nicyo tuvuye gukora.
.
Belky arabyemera bava aho bajya mu rugo kwa lex
Kurundi ruhande Sophie atagereje ko abasore bahamagara ko umwana bamufashe. Abasore nabo bari mu modoka bagenda.
Umwe muri bo agiye guhamagara sophie amubwira ko unwana bamufite, bagenzi babiri baramubuza 
Arabbaza ati" kubera iki mu mbuza guhamagara mabuja se kandi umwana tumufute ?
.
Bagenzi be baramubwira bati" buretse tubanze dutekereze neza.
.
Udacikwa na episode 39.

Comments