logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 39

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE 
.
Episode 39
.
Twaherutse Belly batwaye umwana we, gusa abasore batwaye umwana banze guhita babwira Sophie ko bafite umwana.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Belly ubwo yaramaze kunzamuka, yagarutse mu buzima ariko atarabasha kugira ubushobozi bwo kuba yakwibuka buri kimwe cyose.  Gusa abaganga babwiye Sophie ko Belly muri condition nziza kuburyo mugihe cya vuba azagenda yibuka neza neza gahorogoro. 
Shema na Sopfie baje kubitekerezaho neza, kubera ko bari baramaze gukora deal n'umuryango wa Natty wo kutazigera batuma Belly yongera kwibuka ubuzima yarafite cyane cyane peru. 
.
Ubwo kwa muganga basezerereaga bababwiye ko bazagenda bafasha belly kwibuka gake gake. Baramucyuye.
Ubwo belly yaratangiye kujya agenda agira ibyo yibuka, Sophie na shema bamubwirako ibyo yibutse ko ari ibyo aba atekereza bitabayeho. Babimwumvishakaga bashaka kumwemeza neza ko afite ikibazo mu mutwe. 
Hari aho byageze noneho Belly akajya abarwanya kubera ko yaramaze kurambirwa guhora bamubwira ijambo rimwe ko ibyo yibuka byose ari ibitekerezo bitabayeho. Rimwe rero yateje akavuyo cyane nibwo bamufashe bamwohereza indera. Nabwo banagambanye n'umuyobozi w'ibitaro byindera.
.
Bamaze kumwohereza , Sophie yaje mi cyumba Belly yararagamo. Akana ka Belly karikaryamye. Ubwo belly yarakoze impanuka, akana kari karasigaye kitabwaho na sophie. 
Shema yinjiye aho mu cyumba amuangamo.
Shema ati" niba tudashaka ko Belly atazigera yongera kwibuka ubuzima yarabanyemo na peru nuyu mwana tugomba gushaka uko tubigenza. Kubera ko akomeje kubaho yazaba urwibutso kuri we 
Sophie ati" urumva uyu mwana twamukorera iki? Shema ntumbwire ikintu cyo kwica Umwana.
Shema ati" twamujugunya agatoragurwa n'abandi bantu.
Sophie ati" byazamenyekana se ?
Shema arongera aratekereza ati" nako narimbaye ikimara. Hanze hari imiryango y'abantu uba usanga barabuze urubyaro. Abo bantu baba biteguye gukora igishoboka cyose ngo babone Umwana.
Sophie ati" none ushaka kuvuga ?
Shema ati" dushake umuryango twagurisha Umwana.
Sopfie arabyumva neza yumva igitekerezo nicyo ati" wow aho utekereje neza ?
.
Nibwo baje rero guhura n'umuryango wa Max na Mia bashakaga umwana, ubwo bagurisha umwana gutyo
.
 Uyu mumsi wa none nibyo Sophie yibukaga. Areba ku isaha bimaze kuba hafi saa sita zigicamunsi.
Abasore yaraye ahaye akazi nubu ntibaravugana nawe.
Shema aza hafi ye ati" abasore kuki batazana umwana ?
Sophie ati" nanjye sinzi ikibazo bafite kandi umwana bamubonye. Ntibarimo no gufata telephone.
Shema ati" nonese nibiki birimo kujya mbere 
Sophe ati" nawe ntumanbaze byinshi nonese njyewe ndabizi.
.
Telephone irambitse kumeza irasona. Sophie arayifata ni Mia utangiye guhamagara. Arebana na shema
Shema ati" ubo nabo batangiye guhamagara ntibaha umuntu agahenge.
Sophie yanga kubitaba..barongera barahamagara.
.
Kurundi rugande aho abasore bari..bafite umwana bamuraranye ariko ntabwo bamutanga.
Umusore ati" nyamara basore twari gutanga umwana kuko twishyuwe.
Abandi bati" wiba ikimara mwana. Twishyuwe make. Kandi muri uyu mwana twakuramo andi mafaranga.
Umusore ati" gute se ?
Abandi bati" twamugirsha mwana. Hanze aha hari ingo zifite byose ariko zabuze abana zikeneye abana.
Umuore nawe atangira kubyumva. 
.
Umusore ati" nonese mufite family twamuha?
Undi musore ati" njyewe mfite abo ndimo gutekereza.
Abandi bati" tujye kureba iyo family rero tuvugane nayo.
.
Tuze kwa Natty imyeteguro ya mariage irarimbanije igeze kure. Berus na natty bakomeje kuba mubihe by'urukundo, Berus atekereza ko byahizeho kandi ari ikinyoma cyahimbwe.
Berus aho ahagaze, Lamia araza arahamusamga.
Berus aramureba ati" Lamia reka nshime akazi kawe urimo kudufasha urimo kugakor neza.
Lamia ati" Berus winshimagiza ubukwe ni ubwacu twese.
Berus ati" urakoze cyane.
Lamia ati" ese ubu urimo kwiyumva ute ? 
Berus ati" neza cyane.
Lamia ati" ubu noneho se usigaye ubasha kumva isi iguhuza na Natty?
Berus ati" sinkubeshye nubu sinbabasha gukurura neza ikimpuza nawe. Ariko nuko ahari natakaue ubushobozi bw'ubwonko bwanjye. Ariko nizera ko bizagenda neza.
Lamia ati" ntunyumve nabi ariko hari igihe njya nibaza icyaba igihe wasanga iyi itandukanye niyo wahozemo?
Berus ati" ushaka kuvuga iki?
Lamia ati" icyo mvuga uramutse wisanze Natty atariwe wahoze ari umukunzi wawe 
Berus ati" nanjye sinzi uko mba mbuumva ariko ntekereza ko ibi byose Natty ataba ambeshya.
Lamia ati" ariko mbona mwirukanka cyane. Sinzi niba nawe ariko uba ubishaka, ariko mwaritegereza ukabanza wibuka neza.
.
Natty aba abagezeho, Lamia ahita ahindura ikganiro.
.
Tuze mu rugo kwa deva arimo kuzinga imyenda ye ashyira muri varise imwe batwara bakurura. Pater araje abonye ibyo Deva arimo arikanga.
Peter " wowe uri mu biki ?
Deva" Peter nahahaze kuba mu binyoma byawe ntazi.
Deva aramufata " ariko se wowe kuki witaye kubuzima bw'abandi ? Uriya mukobwa asobanuye iki kuri wowe ?
Deva aramurebaaa" Peter mbwira ukuri. Kubera ko njyewe narahiriye kubaho ubuzima bw'ukuri.
Peter aramureba guss ntiyagira icyo avuga. Deva arabibona ko ntacyo ashaka kuvuga. Uwo mwanya yumva ashatse kujya hanze muri toilet arasohoka hanze yinjira muri toilet akora ibyo akora, asohotse areba akazu kibyima gafunze gasanzwe kaba hanze aho mu gikari cyabo. Arakitegereza cyane yibaza icyaba kiba muri ako kazu. Afata ibuye ajya kungufuri yako arayihondagura arayica arafunguka maze arafungura, mukureba ibiromo agwa mu kantu!
.
Udacikwa na Episode 40

Comments