Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 40.
.
Twaherutse hari icyo Deva abonye arikanga.
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Ba basore Sophie yahaye akazi bari mu modoka , bafite akana hari aho barimo kwerekeza. Soohie na Shema.bo bataye umutwe byabacanze ntabwo narimo kumva impamvu abasore babashije gutwara umwana ariko bakaba batarimo kumubazanira.
Shema areba Sophie " bariya basore wahaye akazi ubundi wari usanzwe ubazi?
Soohie ati" oya
Shema ati" ni gute se uakazi abantu utazi?
Sophie ati" ubwo nawe ugiye kundenganya. Abantu nkabariya naba nziranye nabo gute?
Shema ati" ntabwo warigupf kubizera gutyo gusa .
Shema ati" narigukora iki? Uwabandangiye yariyambwiye ko ari inyangamugayo.
Shema ati" none barihe? Ubundi kubera iki badashaka kuzana umwana?
.
Tugaruke mu rugo kwa Deva hari ibyo yarabonye agwa mu kantu! Yarumiwe rwose. Ibyo abonye biramutangaje, abonye ko ibyo Belly yamubwiraga byari ukuri.
Yinjira mu bintu atangira kubireba, abona ni ibikoresho bitandukanye bya ba belly. Intebe, utubati, amasafuriya imyenda nibindi abona n'amafoto yabo atandukanye.
Deva arivugisha" hano niho baje guhisha ibintu byabo. Ibi ni landlord wabikoze.
.
Peter aba aje mu gikari abona iyo nzu ifunguye arinjira asangamo deva yumiwe.
Peter" urakoramo iki hano mu bintu by'abandi.
Deva yumiwe afite n'akababaro ko kuba atarahise yizera ibyo belly yavugaga.
Peter ati" va mu bintu by'abandi.
Deva " belly yavugaga ukuri , ndetse ibi nawe urabizi
Peter amureba arakaye " reka tubanze tuvugane
Deva amusubiza n'umujinya" ntacyo nyivugana nawe.
.
Peter aramureba " ese urimo kwigira ibiki?
.
Tuze kwa Lex , belly arimo kurira amarira ntabwo akama. Lex aza iruhande rwe
Lex " belly urarira kugeza ryari? Basi reka umutwe uruhuk
Arebana Lex agahinda gakomeye" bongeye gutwara ubuzima bwanjye
Lex aratekereza cyaneeee ahuzahuza ibintu areba belly
Lex "Auntie wawe yahakanye ko utigeze ubyara. Nyuma uza kubona umwana wawe
Belly " nambonye afitwe n'undi mugore nyuma nza kumubona mu modoka ndamutwara.
Lex " none abo sibo baba bamwisubije
Belly avugana amarira " none umwana wanjye ndongera kumukura he koko lex?
Lex " ndimo kugufasha ngo dushakishe turebe aho twahera.
.
Belly byamurenze arumva umutima we washenjaguritse, ariyumva nkuwongeye gupfa.
Lex amufata kurutugu ati" ubwo mwakoraga impanuka ntekereza ko Auntie wawe nubwo yahakanaga ko ntamwana wigeze ubyara ariko niwe wasigaranye Umwana kuko ntawundi wari gusigarana umwana. Bisobanuye ko bashobora kuba aribo bahise batanga umwana wawe wenda kuri family itarifite umwana
Belly abihuje nawe yumva byashoboka.
Lex arakomeza ati" kubera ko baba bameze nk'abadashaka ko wibuka akaba ariyo mpamvu bagiye bahisha burikimwe cyose.
Belly ati" yego rata niko bimeze.
Lex " ahubwo hari ikindi njya nibazaho nkaba nagihuza nibi birimo kuba .
Belly( agira amatsiko y'icyo kintu)" wibaza iki?
Lex ati" mbere yuko ukora impanuka family ya Aunti wawe ntabwo bari abakire kuriya, amafaranga basigaye bafite ntayo bari bafite.
Belly agwa mu kantu ati" burya se ntabwo ari kuriya bari bameze ?
Lex ati" ntabwo iriya nzu ariya mwabagamo.
.
Belly aba yibutse cya gihe igihe peru yaramaze kumuha imboga ize zangiritse agataha, ahantu yaje babaga siho Sophie asigaye atuye. Arongera yibuka nigihe Peru yamukurikiranaga akamubwira ko amukunda. Koko agapangu babagamo hari ahantu haraho hadasamaje. None ba Auntie basigaye batuye ahantu harenze
Amaze kubyibuka areba Lex mu maso ati" urakoze kunyibutsa. Koko abantu ba mbere barimo gukina mu buzima bwanjye ni abo nita family yanjye
.
Ahita ahaguruka.
Lex ati" ugiye he ?
Belly ati" ngiye kwa Auntie bagomba kunsobanurira.
Lex ati" barakubwira ko ari amafaranga bakoreye.
Belly ati" mu gihe cy'amezi bahita baba abakire se?
Lex ati" njyewe ndumva wagenda gake ugakora iperereza witonze.
Belly arongera aricara ati" nahera he ?
Lex ati" bakubeshye ko wakoze impanuka ya moto ariko njye nziko wakoze impanuka y'imodoka. Njye ndumva wahera aho ishakisha amakuru ku mpanuka akabona ikimenyetso.
Belly yumva nibyo ati" noneho mfasha injyane ahabereye impanuka.
.
Kurundi ruhande ba basore hari urugo bajemo. Basanzemo umugore witwa Melinda barimo kuvugana nawe.
Melinda arimo kureba umwana ati" uyu mwana se nizere ko atazaba ingaru
Abasore bati" nyine ubwo niba agiye kuba umwana wawe ugomba kuzakora igishoboka cyose ukamurinda.
.
Umugore abishyura amafaranga abasore barigendera. Umugore asigara areba umwana amubwira ko agiye kuba umwana we.
.
Udacikwa na episode 41.
Comments