logo

NEW TALENTS

Stories Group

BEBE SAVE OUR LOVE S01 Ep 41

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE 
.
Episode 41.
.
Twaherutse abasore bagurishije Umwana ku mugore witwa Melinda aho kumujyanira, Sophie wari wabahaye akazi ko kumwiba.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Umunsi umwe Peru na Belly n'akana kabo bari bari mu modoka bagenda. Peru ashyiramo akaririmbo azamura ka volume. Akana karikicaye inyuma kagenda gakinisha ibipupe. Indirimbo Peru yaracuranze Belly yarayikundaga cyane bikomeye areba Peru aramubwira ati" honey nuko utwaye nakaguhaye aka bizoux kubera iyo ndirimbo
Peru aramubwira ati" mba nzi icyo ukunda, kandi icyo ukunda nanjye kirandyohera.
Belly ashyira ibiganza kumunwa akora ibimenyetso byo kumuha akabizoux.
Peru arishima ati " urakoze cyane love.
.
Belly ati" nkunda ko turi family nziza.
Peru ati" nanjye ndabikunda.
Belly ati" tuzahore gutya iteka.
Peru ati" yego kubwo uruhare rwa buri wese 
Belly ati" kuva duhuza nikimenyetso cyiza.
.
Akana karaseka.
Peru ati" n'umwana arabyishimiye.
Belly ati" igihe hari ibihe byiza hagati y'ababyeyi n'umwana akura neza.
Peru ati" ahubwo se arabasha gusigarana na Aunt cyangwa tumutware ?
Belly ati" twakajyanye nawe ariko ubwo Aunt yamudusabye reka ajye kuba arikumwe nawe 
Peru ati" ntakibazo dore turi mu muhanda niho tugana.
.
Bageze kwa aunt wa Belly Sophie bava mu modoka baza mu rugo maze basigira Aunt umwana maze nabo barakomeza.
Bagiye baririmba umuhanda wose. Barebana bagaseka 
Belly ati" uzi ukuntu nshaka kugusoma,  ariko nyine kuba utwaye ni hatari.
.
Peru ahita ahagarika imodoka.
Belly ati" cher bite ko uhagaze ?
Peru ati" nanjye ndambiwe gutegereza pe !
Belly araseka ati" urambiwe gutegereza iki?
Peru ati" ugiye kunyihinduka se si wowe wavugaga ko ushaka kumpa aka bizoux?
Belly araseka ati" cher utambwiye ko uhagaritse imodoka kubera aka bizoux?
Peru ati" cyane rwose.
.
Belly araseka maze arakamuha.
Peru ati" aha birasobanutse.
Belly ati" ngaho twara neza mugabo wanjye.
Peru ati" ngiye kuyitwara inyumve.
Belly ati" ariko nuzuye amatsiko cher yo kubona ukuntu wubatse inzu yacu.
Peru ati" ndabizi uraza kuyishimira.
.
Baraseka.
Bakomeje urugendo rwabo. Bari abantu banezerewe kandi bahuza kuri buri kantu kose. Nibwo imbere yabo haturutse ikamyo ifite umuvudoko mwinshi. Peru yarayibonye ashatse kuyikwepa aramwitambika maze arakubita ibata munsi y'imanga. Iyo kamyo yashakaga kubagonga nubundi. Nuko imodoka yabarengeje umuhanda. Bigwa iyo hasi mu manga. 
.
Belly na Lex bari aho imodoka barimo yaguye. Nibyo belly noneho yibukaga neza
Lex aramureba ati" bisa nkaho wibutse neza uko byagenze .
Belly yuzuye uburibwe n'agahinda ati" ndabyibutse neza nkaho byabaye ejo.
Lex ati" Auntie wawe yarakubeshye. Ntabwo yari impanuka ya moto rero!
Belly avugana amarira ati" nongeye kwibuka neza Umugabo wanjye . Ese we byamugendekeye gute ?
Lex ati" belly reka twizere ko byose bizasobanuka. 
Belly areba mu kirere ati" Mana mpishurira umbwire uko Umugabo wanjye byagenze niba akiri na muzima umbwire arihe byagenze gute ?
.
Lex aramureba.
Belly ati" tujye kuri police
Lex ati" yego.
Bava aho baragenda.
.
Tuze mu rugo kwa Deva arimo kurwana n'ibikapu bye ashaka gusohoka ngo yigendere arilo peter yamwitambitse 
Deva ati" peter wandetse nkigendera.
Peter ati" ugenda ujya he ?
Deva ati" sinakomeza kubana n'Umugabo wuzuye amabanga.
Peter ati" Deva banza utuze ushyire ubwenge kugihe.
Deva ati" ubwange bwanjye buri kugihe neza. Peter mbwira nihe uhuriye n'akarengane belly arimo yagiriwe. Wowe na Aunt.we mwapanze iki?
Peter ati" njyewe ibyo uba ubaza byacanze 
Deva ararakara ati" byagucanze ?
.
Deva aramusunika asohoka kumbaraga..agiye kongera kumwitambika ngo amufate deva aramwiyama
Deva ati" Peter ibeshye wongere umbangamire. Uri umugabo mubi uri umugambanyi
Peter ati" ariko se uranshinja iki?
Deva aramureba gusa ababaye maze ava aho arigendera. Peter asigara aho amanjiriwe. Kurundi ruhande Sophie nawe yasaze yataye umutwe abasore bamugambaniye bamuteye uw'umugongo. Shema nawe yashobowe.
Ako kanya hari ukomanga. Bakeka ko ahari abasore bashobora kuba aribo baje. Shema aje gufungura asanga ni Max na Mia.
.
Shema arikanga ati" hano muhamenye gute ?
Max ati" igihe hari icyo umuntu ashaka. Umwana arihe ?
Shema ati" kuki ariko mwe mutategereza ?
Mia ati" umva ndabona umwana cy se belly amenye ukuri 
Sophie aza hafi aho kumuryango ati" natumye abasore banjye umwana baramuzana vuba.
.
Kurundi ruhande Belly na Lex bageze kuri police barimo kubaza amakuru ajyanye n'impanuka yabaye.
.
Udacikwa na Episode 42.

Comments