Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 42.
.
Twaherutse Belly na lex bari kuri police barimo kubaza ibijyanye n'impanuka yabaye.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Basobanuriwe amakuru yose ashoboka. Bituma belly yemeza neza ibijyanye n'impanuka yakoze.
Belly abwira umu police ati" Ariko ndashaka no gutanga ikirego kubintu byagiye bimbaho bidasobanutse nyuma y'impanuka.
Umu police ati" vuga .
Belly amubwira byose ntanakimwe asize, avuga ukuntu famiy ye bamubeshye ko yakoze impanuka. Avuga ukuntu na cher we yabuze nubu atazi ibyamubayeho ngo n'ibiki. Avuga ukuntu yabanagamo n'umukunzi we yimukiyemo abandi bantu mu buryo budasobanutse. Avuga burikimwe cyose ntacyo asize.
Umupolice Perezi ati" ariko muko uvuze byose ariko sinumva ikirego kirimo utanga?
Belly ati" icyo nshaka kuvuga nuko Aunt wanjye hari ikintu arimo guhisha ntazi cyatumye agenda ampisha amakuru yose. Ndetse ndanahamya neza ko ariwe uzi ukuntu umwana wanjye bongeye kumutwara.
Police Perezi ati" urashidikanya ariko ntabimenyetso ufite. Cyereka ubaye ufite ibimenyetso..naho ibyakubayeho ni urujijo ariko ntakirego kirimo. Wenda icyo police yakora ni ukugufasha gushakisha umwana wawe.
Lex ati" Afande ibyo wenda mubimufashishijemo akabona umwana we mushobora no kuboneramo ibindi bintu birimo bidasobanutse
Police perezi ati" ntakibazo niteguye kubafasha
Belly aramushimira.
..
Kurundi ruhande kwa Natty imyiteguro y'ubukwe irakomeje.. Berus yagarutse muri ya nzu ba natty bamubeshye ko yabagamo. Ayinjiramo aricara. Amara akanya kanini ayirimo. Gusa akumva ni inzu iraho gusa ntacyo yumva rwose kimuhuza nayo.
.
Tuze kuri company , mmaa Natty arimo gutambukamo avugana na ba sophie kuri telephone ababaza impamvu batarimo kuza mu kazi.
Sophie aramubeshya ati" Umugabo wanjye arawaye ameze nabi
Mama natty ati" ariko mwarikuba mwarabimenyesheje.
Sophie ati" koko urumva umutima wanjye wari wagatuje narikuza kuguhamagara nkakubwira.
Mama Natty ati" sawa mwihangane. Gusa hari ikindi kintu nshaka kukubwira
Sophie ati" yego komeza vuga.
Mama natty ati" umusibo ejo mariage y'abana iraza kuba nizere ko Belly mwamusubije kure ?
Sophie ati" tuza mwe muzakore mariage yanyu neza.
.
Bava kuri telephone, Sophe arebana n'umugabo.
Ako kanya bumva abakomanga.
Shema ati" baragarutse se kandi?
.
Shema afunguye aabona ni Belly, Lex na Afande Perezi. Shema arikanga ariko yihagararaho. Barinjira.
Afande Perezi ati" Sophie hari utubazo duke nshaka kukubaza ?
Sophie ati" ntakibazo.
.
Sophie areba Belly ati" Belly umaze iminsi he wa mwana we kubera iki waduhangayikoshije? Ugenda ute uzi n'ikibazo ufite ?
Belly avugana umujinya ati" wikwigira nkaho unyitayeho se ? Kandi ntakibazo mfite kuko mbere yuko tuza aha mvuye gukoresha ibizame kwa muganga. Basanze meze ntakibazo nakimwe nkigifite.
Sophie arikanga abyumvise
Afande Perezi aramureba ati" kubera iki mwabeshye umukobwa wanyu ibijyanye n'impanuka ?
Sophie arikanga! Arebana na Shema bahuza amaso bose bagize ubwoba.
Sophie ati" Ntabwo twashakaga guhabura umukobwa wacu. Twamubwiye ko yakoze impanuka ya moto tudashaka kumuhabura cyane kuko twashakaga ko akira vuba.
Belly ati" umva kubeshya kwanyu.
Afande Perezi ati" hanyuma kuki mwamubeshye kubijyanye n'ubuzima bwe ? Mwahakanye ko ntamukunzi yagiraga ko atigeze abyara kandi uyu musore barikumwe azi byose bya Belly?
Sophie araseka ati" Afande, urabizi ko inkundo z'abaka ziki gihe ntabwo batuma ababyeyi tubimenya, ahanini bishingiye mu mafuti usanga abana barimo.
Belly ati" ayahe mafuti?
Perezi ati" Belly wowe ceceka.
.
Sophie akomeza kuvuga ati" Afande ibyo umvuga niba uri umubyeyi urabyumva. Uwo mukunzi we ntawe twigeze tumenya. Ntiyigeze amutubwira . Rero njyewe ntabwo narinzi ko afite umukunzi. Niyo mpamvu yamubazaga njye nkakana kuko ntawe narinzi. Ikindi niba baranakoze ibyo bakora hakavamo umwana ibyo ntabyo twigeze tumenya. Sinzi ngo uyu mukobwa yaba yaratwariye inda he cyane ko yariyaranagiye tutanabanaga.
Perezi ati" ariko avuga ko mbere yuko bakora impanuka bagiye bakuzaniye Umwana.
Shema ati" Belly arabeshya ntamwana yasigiye Aunt we. Nonese yaba atarigeze narimwe amenyesha Aunt we ko yabyaye hanyuma akaza kumusigira Umwana gute ?
Sophie ati" kubera ko rero ntanakimwe twarituzi niyo mpamvu yavugaga ikintu tukumva ko ari ibyo aba abona cyangwa y'Imajina bitabayeho.
.
Afande Perezi arabyumva.
Belly arababara cyane ati" mbega ababishyi.
Afande Perezi areba Belly ati" Belly urumva ko Aunt wawe ntakintu yarazi.
Belly ati" afande barakubeshye rwose yarazi burikimwe.
Sophie ati" ese Belly kubera iki urimo kutubeshyera ? Twagukoze iki? Ese kuba wari waragiye ntamakuru yawe tuzi waturenganya?
Afande Perez areba Belly ati" Ndumva ba Aunt wawe ntakintu ukwiye kubashinja.
Belly ati" Afande barakubeshye. Aba banyohereje indera bazi neza ko narimuzima.
Sophie ati" Ese Belly uravuga ngo twakohereje indera tuzi ko uri muzima. Kuki wacitseyo ntitugusubizeyo?
Perezi ati" kuki mwabikoze.
Shema ati" Afande wabaza hano hanze n'abaturanyi . Uwo mukobwa yari yaravangiwe yirirwa arwana n'abantu kumihanda. Rero ntakindi twagombaga gukora kandi twari tugamije ikiza kuri we.
Police Periz yumva ibyo bavuga birumvikana rwose.
.
Belly we ababajwe nuko babashije gukina na Police nayo bakayibeshya .
Police Perez ati" Belly turakomeza tugufashe gushakisha Umwan wawe ariko Family yawe ntakibazo bafite ndetse ntibigeze banakwanga ibyo bakoze byose.
.
Police Perez ahita anava aho aragenda. Belly arebana na Sophie ndetse na Shela ababaye cyane.
Belly ati" mwangije ubuzima bwanjye mu buryo ntarasobanukirwa. Ariko muzabyishyura pe simbabeshye.
.
Belly na Lex bava aho baragenda..gusa bagenda Belly ababaye cyane.
Lex ati" cyakora Auntie wawe ni umuhanga mukubeshya.
.
Barimo bagenda aga telephone Belly afite karasona abona ni Deva uhamagaye aramwitaba.
Deva ati" Belly bite ?
Belly ati" Umwana wanjye baramwibye
Deva arababara ati" ibyo byabaye gute se kandi?
Belly ati" sinzi uko nabivuga.
Deva ati" mfite amakuru meza yagufasha. Ibyo wavugaga nibyo. Hariya mu rugo nabonye ibintu byanyu aho bari barabifungiranye inyuma mu kazu kinyuma.
.
Udacikwa na Episode ya 43
Comments