Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
.
Episode 43.
.
Twaherutse Deva ahamagaye Belly amubwira ko yabonye ibintu byabo aho byahishwe inyuma mu kazu ki byuma kaba mu gikari.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Belly yumvishe ayo makuru aratungurwa cyane, hamwe uba ugira ngo urimo kurota. Arongera asubirishamo Deva ati" ibyo uvuga ni ukuri ?
Deva ati" yego narabibonye nanjye ngwa mu kantu!
Belly ati" ese nagera aho noneho?
Deva ati" oya.
Belly ati" deva ariko mpageze nkagaragaza ibyo bintu ukuri kwanjye kwagenda kurushaho gusobamuka.
Deva ati" Simpakanye kuko ntabishaka, ahubwo nuko nanjye atariho ndi.
Belly ati" urihe ?
Deva ati" natandukanye n'umugabo
Belly bikora ku mutima we ati" kubera iki kubera njyewe se ?
Deva ati" oya Belly si wowe ahubwo nuko njyewe ntakunze gukomeza kubana nawe ambeshya
.
Belly ati" Deva sorry
Deva ati" sorry yiki ntakibazo
Belly ati" ubuse wowe urihe ?
Deva ati" ndi kwa murumuna wanjye.
Belly ati" ahubwo se kuki utahise umbwira umaze kubibona ubu ntibagiye guhita bibahakura.
.
Deva abitekerejeho yumva yakoze amakosa ati" Uziko nakoze ubuzanga.
Belly ati" nonese ubu ntitwajyayo hari igihe wasanga tugize amahirwe batarabihakura.
Deva ati" urihe ngo tujyeyo?
Belly ati" wowe mbwira aho mpagusange tugende.
.
Deva amubwira agace arimo maze bagenda berekeza muri ako gace...kurundi ruhande melinda yiboneye akana. Gusa guhuza nako ntibirakunda kuko kaba karira buri kanya. Yibaz ati" wa mwana we nzagukorera iki kugira ngo unyakire.
Muri uwo mwanya Tito umugabo we aratashye yariyaragiye muri mission y'akazi . None agarutse mu rugo asanga Umwana.
Tito ati" cher nonese ukwezi kumwe maze muri mission wagutwitiyemo unakubyariramo? Iki nikihe gitangaza ?
Melinda ati" nigitangaza nyine twiboneye akana.
Tito ati" gute se ?
Melinda ati" Ni abasore banzanyiye umwana bavuga ko bamutoraguye.
Tito ati" bamutoraguye he ra !
Melinda ati" ubuse ni gake ugiye wumva abakobwa bataye abana. Wasanga naka aruko byagenze.
Tito areba umwana ati" umwana ungana gutya wagira ngo agiye kugira umwaka inde wamuta angana gutya ?
Melinda ati" abantu batagira umutima barahari cher.
Tito ati" nonese uyu mwana wamubonye ryari?
Melinda ati" namubonye ejo.
.
Akana kareba Umugabo.
Tito ati" urimo kureba dady wawe mushya se ?
.
Akana kararira.
Melinda ati" ikibazo nuko guhuza nako bitarakunda.
.
Kurundi ruhande Belly yamaze guhura na Deva barikumwe uko ari batatu.
Bellya amubwira inkuru z'ukuntu Antie we afashe aba police amatwi akababeshya.
Deva ati" njyewe mba nyeka ibi byose Aunti wawe ubiri inyuma ariko nkibaza kubera iki yaba yarabikoze yaragamije iki?
Belly ati" amafaranga.
Dev ati" amafaranga?
Belly ati" ariya mafaranga basigaye bafite ntayo bahoranye. Iriya nzu y'igitangaza batuyemo nayo siyo twahoze tubamo
Deva ati" ariko uziko bishoboka koko!
.
Kurundi ruhande Peter yicaye mu ntebe muri saro arimo guhamagara Sophie ariko ntabwo arimo gufata telephone.
Arivugisha ati" wafashe telephone wa mugore tukavugana uko biriya bintu bya Peru na Belly biva hano bitarateza ikibazo?
Arongera arahamagara Sophie nabwo ntarimo gufata telephone. Ahamagara landlord telephone ye nawe iba compose.
Peter aribaza ati" none ngiye gukora iki?
.
Aratekereza. Muri we hazamo igitekerezo cyo kujya gushaka Sophie. Ava mu rugo aragenda. Akimara kuhava, Deva na Belly nabo bageze mu marembo.
Belly ati" ubwo ntitugiye guhangana n'umugabo wawe ?
Deva ati" Belly witinya icyo ushaka ni ukubona ibyawe kandi biri hano
.
Barinjira bakoze kumuryango harafunze.
Deva ati" wasanga atarimo yagiye
Belly ati" none ubwo turakora iki?
Deva ati" mfite urundi rufunguzo.
.
Deva arafungura baza inyuma mu gikari. Belly abona ibintu byabo byose.
Belly ati" byose byari byarapanzwe.
Deva ati" nanjye nahise mbibona.
Belly agahinda kongera kuzamuka mu mutima we ati" ese twakoze iki kuki twakorewe ibi byose.?
Lex ati" Belly ibi bintu byanyu bigiye kuba gihamya.
Belly ati" ngiye guhamagara afande Perez.
Deva ati" Umuntu wa mbere agomba gufata agakuramo amakuru y'agapangu kose ni zamu.
Belly ati" yego. Kuko tujya kumureba yatubwiye ko twimutse kandi atariko bimeze.
Deva ati" ahubwo n'umugabo wanjye arabizamo. Kandi afatwe nawe ntakibazo mfite.
.
Belly ahamagara Afande Perez
.
Udacikwa na Episode ya 44.
Comments