Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*BEBE SAVE OUR LOVE*
*Episode 21*
Duheruka Belly abaza Sophie niba koko ari umuryango we
*Story by Chris nandi ishimwe*
Shema na Sophie batunguwe no kwakirwa n'ibibazo Belly atangiye kubabaza! Baguye mu kantu batangira kwifata nk'inzirakrengane Kandi batunguwe n'amagambo ya belly.
Sophie aramufata amwitayeho cyane amubaza ati" noneho Belly wabaye iki urimo kuvuga ibiki?
Belly aramwiyaka ati" ahaaa ndimo ndakubaza koko uri Auntie wanjye ?
Sophie ati" yes of course
Belly arumirwa ati" koko!
Sophie agiye kumwegera Belly aranga aramubaza ati" wonyegera guma kure yanjye
Sophie yigira nkaho ahangayikishijwe nawe ati" Belly mukobwa wanjye niki noneho wabaye iki?
Shema ati" ahari byongeye kuzamba uburwayi bwe
Belly amurebana umujinya ati" cedka wivuga ubusa wakigabo
Sophie ati" belly garagaza icyubahiro. Noneho wabaye ko mbona wagize imyitwarire ntazi
Kurundi ruhande Natty na Mama we barimo gutaha bari modoka
Natty ati" ese mama buriya wizeye ko uriya mugore aragira ikintu abikoraho?
Mama Natty ati" twbishyuye amafaranga menshi cyane. Ikirenze kuribyo tumabaha nakazi muri company yacu Kandi ntakintu bazi banashoboye. Natagira ikintu abikoraho nzabambura byose narimaze kubaha.
Natty ati" ariko mama sinshaka kubura Berus
Mama Natty ati" ntabwo uzigera ubura Berus
Natty ati" mfite impungenge
Mama Natty ati" tuza nizishyire ikibazo ndaza kukigira icyanjye
Tugaruke kwa Sophie, baracyagerageza kuvugana na belly ngo atuze
Ariko belly arabababye cyane bikomeye
Belly ati" kuki mwambehsye kuki mwanguze gutya ?
Sophie ati" ese twakugize ibiki? Twebwe ahubwo twatabaye ubuzima bwawe
Belly abaseka ababaye cyane ati" ngo mwatanaye ubuzima bwanjye ?
Sha ati" belly wabaye iki.
Belly amurebana umujinya ati" nakubwiye ngo wowe ntacyo mvugana nawe.
Sophie ati" bellyi windakaza ubuha Umugabo wanjye.
Belly areba Sophie ati" Waruzi Peru
Sophie na Shema barikanga !
Belly arabareba ati" mwese mwari muzi Peru ko yari umukunzi wanjye.ndetse wigeze no kuvuga ko ushigikiye urukundo rwacu igihe Peru yari yankoreshereze Birthday.
Sophie ati" ibyo se kandi wabikuyehe ?
Belly ati" ahubwo ndibaza habaye iki? Ni gute nyuma watangiye kujya kunyumvisha ko ntekereza Umuntu utariho utarabayeho
Sophie yifata nk'inzirakrengane imbere ati" belly urumva ibyo nabikora kubera iki? Kubera iki naba mpakana Umuntu narinzi ?
Belly aramurebaaaa ababaye cyane shahu. Sophie nawe akifata nkaho atazi Belly arimo kuvuga
Belly ati" gute mwambeshye ko nakoze impanuka ya moto Kandi narakoze impanuka ndikumwe na Peru ? Ndetse impanuka twakoze n'impanuka y'imodoka twagonzwe na kamyo. Sibyo siko bimeze
Shema araseka ati" ese noneho wacanganyikiwe bingana iki?
Belly ararakara cyane agiye kwataka Shema Sophie aritambika ati" gabanya ubwo busazi wagize Kandi wige kubaha abantu.
Belly abarebana umujinya ati" naribeshye wowe ntabwo uri umuryango wanjye
Sophie aramufata ati" belly ninde wagushizemo iyo myumvire ipfuye? Ese kuki udatekereza ko uwakubwiye ibyo byose ashaka gusenga umuryango wacu?
Belly aramureba ababaye cyane acika intege yicara mu ntebe.
Sophie ati" Belly nakwitayeho kuva mama wawe yakunsigira akagenda akajya iyo ntazi, narakureze urakura. None ni gute naba nkora ibintu nk'ibyo urimo kinshinja ntazi.
Belly aramureba ati" ese koko Umutima wawe uremez ko Peru utari umuzi ? Ariko ubundi ndibaza nyuma y'impanuka n'ibiki byabaye mu buzima bwanjye ? Ko byinshi bikomeje kunshanga ntasobanukiwe . Ubundi habaye iki?
Sophie ati" nyamara belly twagusbaye kubanza gutuza kubera ko wagize ikibazo gikomeye kubwonko
Barongera bazamura umujinya we Kandi maze arahaguruka ati" murongeye kandi?
Belly biramubabaza cyane maze ahita asohoka aragenda
Shema arebana na Sophie ati" wabonye ibyo nakubwiraga ?
Sophia ati" nawe wijya uhora uvuga gutyo
Tuze mu rugokwa Natty muri ayo masaha y'ijoro, Natty yicaramye na Lamia barimo kuganira bisanzwe
Berus ati" ariko rero nubu bikomeze akunshanga cyane pe ! Natty avuga ko nakoze impanuka ngiye kumureba aho yari , ariko njye Ubwonko buhora bunyereka ko hari undi mukobwa twarikumwe nubwo Ubwonko butanya bumpa.isura ye neza. Kandi mere yuko dukora impanuka nabonaga twizihiwe cyane duseka tumeze neza
Lamia ati" Berus njyewe rwose nta byinshi nzi kubyakubayeho ariko mba nifuza ko wazakira neza ukibuka burikimwe
Berus akomeza ati" ikindi nibaza kuki ntacyo mba numva muri njye ikimpuza na Natty kandi twarakundanaga? Nakabaye njya numva byibura akantu gato cyane kankurura kuri we
Kurundi ruhande Natty na Mama we baracyari mu modoka bataha.
Natty ati" mama Berus arashaka kujya aho yaratuye
Mama Natty ati" nyine ugomba kuhamujyana ntuhazi se
Natty ati" umva mama nawe rwose ubwo se nitujyayo tigsanga harimo ibintu bye byose kandi ntihaburamo ni bya belly bimwibutsa belly ?
Mama Natty ati" wowe uzagenda ubanze uhindure ibintu byose birimo hanyuma ushyiremo ibijyanye n'inkuru yawe nawe
Natty ati" Ako kantu ! Ariko haracyarimo ikibazo
Mama Natty ati" ikihe kibazo Kandi ?
Natty ati " nonese nzabasha kwinjira mu nzu ye gute ? Kuko landlord we ntabwo anzi
Mama Natty araseka ati" wa mwana we niki Uzi kinanira amafaranga. Uwo landlord niyo atakumva ntabwo azumva n'amafaranga se ?
Natty ati" ariko wamugani ndahangayikira ubusa
Kurundi ruhande , Belly arimo kugenda kumuhanda ababaye cyane bikomeye, aragenda yibuka uko yashwanaga na Sophie Auntie we amubaza ukuntu bamubeshye nuko bamufashe Kandi baribazi neza ko ibyo avuga aribyo , arakomeza aragenda agera muri ka gace yibuka igihe akanyuranamo na Peru umukunzi we cyera batarakora impanuka , icyo gihe imvura igwa maze Peru akamuheka ubwo yaraguye hasi
Ahagaze arahagarara maze yicara hasi ho kuruhande araharyama.
Natty na Mama we bageze rugo
Natty n'ubwuzu bwinshi ahobera Berus cyane ahita anamuhereza impano amuzaniye
Berus ati" n'ibiki
Natty araseka ati" koko be ngo n'ibiki ntabwo ubona ko ari Impano nkuzaniye ahubwo haguruka tujye kureba uko imeze
Barahagurukana bajyana mu cyumba
Natty ati" fungura turebe
Berus araseka ati" nawe ufite amatsiko se ? Kandi ari wowe wayiguze
Berus arafungura neza abona ni umupira usasanwe Kandi umwe mu mipira iba igezweho ihenze yambarwa n'abakomeye gusa
Natty ati" ambara vuba honey
Berus arawambara maze baza imbere ya mirror barareba
Natty ati" wow cyakora Umugabo wanjye ni Bogar koko!
Berus aramushimira ati" urakoze cyane
Natty arirakaza ati" urabivuga mu magambo se ?
Berus ati" none urashaka ko nkora iki se?
Natty ati" Berus ndi umukunzi wawe ? Kuba utaribuka neza ntabwo bisobanuye ko ugomba gukomeza kujya umfata nkaho utanzi ?
Berus aramufata barebana mu maso
Natty ati" bikore wihagarara
Barus aramusoma , Natty arishima
Kurundi ruhande, Belly yasubiye kureba lex ngo bakomeze biganirire akomeze amukureho amakuru kubuzima bwe ataribuka neza . Abanza kubwira Lex ko yaraye asereye na Auntie we
Lex ati" ese wamubwiye ko arinjye wakubwiye ?
Belly ati" oya . Kandi niyo nabimubwira se ikosa ryawe n'irihe?
Lex ati" ntabwo mba nshaka kuba nateranya imiryango. Kubera ko ntekereza ko ahari bashobora kuba baraguhishe amakuru kubwo impamvu nziza
Belly ati" iyihe mpamvu nziza yaba muguhisha Umuntu ubuzima bwe ?
Lex ati" ariko nanone wa mugani ntabwo byaba ari byiza guhisha Umuntu ubuzima bwe.
Belly ati" Lex ndashaka ko umfasha
Lex ati" urashaka ko nkufasha iki.
Belly ati" gushakisha Peru nkamenya niki cyamubayeho yaburiye he? Ni gute Yaba ataragarutse gushaka umukunzi we ?
Lex ati" ubuse niyo nagufasha twahera he ?
Belly nawe abyibazaho nihe bahera mu byukuri
Lex ati" ese ubundi umwana wawe bite arihe ? Ninde uba umwitaho?
Belly agwa mu kantu ati" narimfite umwana se ?
Lex ati" ngaho nabyo ntabwo ubizi se ko wowe na Peru mwari mufite umwana?
Belly arumiwe
Lex ati" ahubwo se ubwo arihe ko ubwo njye natekerezaga ko Auntie wawe Wenda ariwe ugufasha kumwitaho
Belly ati" njye narimfite Umwana ????
*Udacikwa na Episode 22*
Comments