Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
Episode 20.
Twaherutse Belly arimo tahana agahinda nyuma yuko yaramaze kumenya ko Auntie hari byinshi yamubeshye , ahubwo bakajya bamuhindura Umusazi, kugeza nubwo bari baramwohereje indera
Story by Chris nandi ishimwe
Yakomeje gutaha afite intege nke cyane, muri we yibaza cyane impamvu Auntie we akunda cyane Yaba yaramuteye kumubeshya kugeza nubwo bamufata nk'umusazi burundu. Agera mu rugo arafungura arinjira aricara
Akimara kwicara atangira kwibuka. N'igihe yarikamara kuva mu bitaro asa nkaho amaze koroherwa nyuma yo kwitabgwaho n'abaganga nyuma y'impanuka
Uwo munsi yicaye mu nzu yabonye Peru acaracara arimo atambuka muri korodoro, yarahagurutse agenda amukurikiye amuhamagara. Gusa ntabwo Peru yamwitabaga ahubwo yakomezaga kugenda
Belly yarakurikiye, Peru asohoka mu nzu yabo arakomeza ajya hanze, Belly nawe arakurikira maze bagenda umuhanda wose akurikiye. Gusa aho yacaga abantu babonaga arimo kwivugisha Umuntu ahamagara ntawe babona.
Yarakomeje agenda akurikiye Peru kubera ko we yaramubonaga rwose. Ageze ahantu hari umugore umunsi wamufashe.
Uwo mugore aramubaza ati" Belly Peru irimo guhamagara Ninde ?
Belly ati" ni Cher wanjye ariko dore ntabwo ashaka kuvugana nanjye sinzi ikibazo afite.
Umudamu ati" Belly Umuntu uhamagara ntawe .
Belly ati" Kandi mubona agenda. Nguriya ahubwo urimo gutuma anshika agenda
Umudamu aramufata cyane ati" nta muntu uhari urimo kugenda wivugisha.
Belly ati" wingira Umusazi
Umudamu ati" ahubwo wamaze kuba Umusazi wowe
Belly ati" uravuze ngo nasaze ?
Umudamu ati" tuza belly
Belly aramwiyaka ariko umugore aranga akomeza kumufata maze Belly atangira gushwana nawe.
Umudamu ati" Belly wasaze ahubwo bakujyane indera
Belly biramubabaza maze ahondagura uwo mugore maze abashinzwe umutekano baraza bafata belly
Baramujyanye, Sophie na Shema baratashye maze bajya kuri police gushaka belly no kumenya ikibazo cyabaye.
Basobanuriw uko byagenze kose maze Sophie ahamiriza Police ko Belly afite ikibazo cyo mu mutwe gutuma yitwara uko yitwara.
Police bati" kuki mutamuvuza se ?
Sophie ati" nibwo yarakiva kwa Muganga ariko biragaragara ko atigeze Akira ngo amere neza.
Police yamaze kumenya ikibazo afite maze baramurekura. Sophie na Shema bamugejeje mu rugo nibwo bahise bafata icyemezo cyo kumwohereza indera. Belly yarabirwanyie cyane ariko ajyanwa kumbaraga nawe mu buryo atigeze amenya. Yagiye gukanguka yisanga ari hagati mu bitaro by'indera
Amaze kwibuka ibyo byoseeee amarira amanuka kumatama ye
Kurundi ruhande ku kazi kuri Company yo kwa Natty shema na Sophie bari ku kazi ariko bari mugihe cyo gufata lunch
Barimo gusangira ukwabo
Shema ati" uriya mwana wamwumvisha akava inaha akajya hanze ?
Sophie ati" narinagerageje kubwira Dr Max ngo azabimubwireho yumve icyo Belly abivugavo ariko ngo yarabyanze
Shema ati" oyaaa wibicisha muri Muganga wowe wibikore nka Auntie
Shema ati" wowe umubwire ko ushaka ko ajya hanze agakomeza kwitabgwaho hanze bityo yanamera neza akazakomerezayo amashuri. Kubera ko njye ndiyumvamo ko nakomeza kuba inaha azaduteza ibibazo igihe kimwe
Sohpe abitekerezaho ati" ahari igitekerezo umpaye nicyo.
Tuze mu rugo kwa Natty , Berus ahagaze mu rubaraz rwo hejuru areba hanze yitegereza agce batuyemo ni agace keza cyane
Araho yongera kwibuka akora impanuka. Aribuka ko hari umukobwa barikumwe kubera ko bagendaga baririmba basa n'abashimye cyane baseka benezerewe. Gusa ntabwo yibuka neza ngo mu mutwe hazemo isura y'uwo mukobwa. Iyo yibuka ntabwo abasha kumukurura neza wese ngo amurebe abone isura ye
Tugaruke kuri company. Bavuge muri lunch basubiye mu kazi . Mama Natty aza kureba Sophie yarakaye cyane
Mama Natty ati" Sophie narinarakubwiye ko nukina n'umuryango wanjye uzagira n'ingaruka zikomeye.
Sophie ati" habaye iki se Kandi ?
Mama Natty ati" uribaraguza ngo habaye iki? Ni gute belly Atari indera Kandi aribyo twaritwarumvikanye??
Sophie arikanga
Mama Natty ati" utonhera gushaka kumbeshya
Sophie ati" uriya mukobwa yaracitse.
Mama Natty avugana umujinya ati" ariko se acika gute ?
Sophie arahaguruka ati" wibuke ko ariko belly nubwo yagize ikibazo mu mutwe cyo gutakaza Ubwonko bwibutsa ariko Atari Umusazi. Rero gucika akava ahantu abona ko hadakwiye kuri we birumvikana
Mama Natty ati" none ?
Sophie ati" mama Natty wigira ikibazo Umukobwa wanjye ubu nibwo ndimo kumugenzura neza. Rwose umukobwa wawe aratekanye ntakibazo azagira.
Mama Natty ati" umva wimbwira ngo aratekanye mugihe Belly ari hanze yidegembya.
Sophie ati" Kandi kubwira ko ari muri controle yacu ?
Natty aba arinjiye arakaye cyane at" nonese niba ari muri controle yanyu koko ni gute nahuye nawe mu mujyi yidegembya ?
Mama Natty areba Sophie ati" umva ndashaka ko mukosora ibintu bitaraba bibi cyangwa se namwe mutakaze byse mwari mumaz kugeraho ?
Sophie ati" umva ndabaha isezerano ko belly ntakibazo azateza ndabizi neza.
Mama Natty ati" kemura ikibazo gihari kubera ko indi nshuro ntabwo bizagenda neza
Sophie ati" sawa
Baragenda Sophie yicara hasi ashyushye mu mutwe yibaza icyo agiye kuba yakora
Bidatinze amasaha yo gutaha yarageze barataha. Bakinjiira mu nzu basanga Belly ahagaze hafi y'Umuryango nkaho yarabategereje Kandi ababaye cyane bikomeye birenze n'ikindi gihe cyose .
Belly ati" Auntie koko uri umuryango wanjye ?.?
Sophie arikanga arebana na Shema
Udacikwa na Episode ya 21.
Comments