Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
Episode 19
Twaherutse Belly amenye ko Peru yari umukunzi we byanyabyo atari ibintu aba atekereza bidahari nkuko aunt we aba amubwira na Dr Max
Story by Chris nandi Ishimwe
Belly aracyarikumwe na Lex bavugana. Lex amuha amakuru yose yarazi kurukundo rwabo
Lex ati" ariko bisa nkaho utarabasha kwibuka neza burikimwe cyose ?
Belly ati" ntakubeshye Niko bimeze
Lex ati" birumvikana ntabwo wahita ukuri
Belly ati" ese Auntie wanjye yarazi neza iby'urukundo rwanjye na Peru?
Lex ati" yego yarabizi
Belly ati" ubizi gute ko yarabizi?
Lex ati" igihe kimwe twigeze kwitabira birthday yawe wariwakorewe na Cher wawe Peru. Auntie wawe Sophie yarahari. Icyo gihe avuga Impano yashimye urukundo rwawe na Peru ndetse yavugaga ko abashigikiye.
Belly arabyumva
Lex ati " aho niho namenyeye ko yarasanzwe azi neza iby'urukundo rwanyu.
Belly ati" lex urakoze cyane
Lex ati" nonese Auntie wawe Yaba yaraguhakaniye ko atarabizi ?
Belly ati" ibyo bireke
Lex ati" ahubwo se ko nanjye urimo kunshanga ? Ubundi umukunzi wawe we bimeze gute ? Ese nawe yarakize cyangwa byaranze?
Belly agwa mu kantu ati " uravuga ko umukunzi wanjye yabaye iki?
Lex nawe biramucanga ati " nonese ugiye kuvuga ko utibuka ibyabayeho?
Belly ati" n'ibiki byatubayeho?
Lex arumirwa ati" mana yanjye uziko utarakira? Uracyafite ikibazo gikomeye cyo kuba warakatake Ubwonko bwibutsa.
Belly ati" wamfasha ukambwira byose Uzi Lex ?
Tuze mu rugo kwa Natty
Lamia yicaye mu cyumba cye yarakaye Kandi araza n'umuntu ufite ubwoba. Aribuka ni joro ubwo Natty yazaga kumureba arakaye cyane
Natty yamubajije aho yakuye telephone ya Berus kugeza ubwo agiye kuyimuha mwibanga.
Lamia yamubwiye ko yayihawe na Mama we , ko ahubwo mama Natty yaba ataracyibuka ko ariwe yariyarayihereje.
Natty yahise amubaza ati" none kuyiha Berus mwibanga aho kuyiha mama wariwayiguhaye byo wabitewe niki?
Lamia ati" ntacyo , njyewe ndayibonye aho narinarayibitse nibuka ko ari iya Peru.
Natty amuca mu ijambo ati" no yitwa Berus
Lamia ati" ariko Peru niyo mazina ye.
Natty ati" ese wagiye wumva.
Lamia ati" sawa. Nayibonye njye ndayimuha ntakindi
Natty amurebana umujinya mwinshi cyane ati" wakoze ikosa rikomeye.
Lamia ati" nubwo ntumva ikosa nakoze ariko mu mbabarire
Natty ati" oyaaaa hari icyo nshaka ko ugomba gukora. Utabikora Kandi ubwo nawe urabyumva icyaba.
Lamia amaze kubyibuka ahanagura amarira yaramaze kurira maze arahaguruka ava mu cyumba
Tugaruke kwa lex kuri studio
Belly yumiwe cyane yubitse umutwe hasi afite n'akabaro gakomeye cyane. Hashize akanya yegura umutwe areba Lex
Belly ati" ibaze ko njye bambwiye ko nakoze impanuka ya moto?
Lex ati" ngwiki Niko Auntie wawe yakubwiye ?
Belly ati" yego
Lex ati" ntabwo nzi impamvu nakubeshye, Ariko rwose wakoze impanuka y'imodoka arikumwe na cher wawe Peru .
Belly ati" impanuka yatewe Niko?
Lex ati" mwagonzwe n'ikamyo. Imodoka yanyu igwa mu mpanga.
Belly arabyumva
Lex ati" nonese ubwo bisobanuye ko utanazi ibya cher wawe niba ari na muzima ?
Belly ati" ntabwo narinzi nakimwe cyabaye hagati yanjye na cher .
Lex ati" yooo pole kbsa. Gusa umu G twaramushatse tubura ibitaro arwariyemo. Twashakaga kumusura. Twanabajije na Auntie wawe atubwira ko nawe atazi aho umuryango wa wagiye kumuvuriza.
Belly ati " lex urakoze cyane
Lex ati" ntakibazo nshuti yanjye gusa komeza wihangane mwana nawe uzamera neza.
Belly ababaye cyane ati" ndumva ahubwo bigiye kuzangora cyane
Tugaruke mu rugo kwa Natty , lamia ahagaze kumuryango w'icyumba cya Berus arimo gukomanga
Berus arafungura abonye ari Lamia uje arinjira maze Berus ahita amusaba imbabazi
Ati" umbabarire nshobora kuba nagushize mu bibazo. Gusa Natty ni njoro yanjiranye bitunguranye ansangana telephone. Sinarinyibashije kuba nayimuhisha.
Lamia ati" ahubwo ubabarire njye
Berus ati" wowe se wakoze iki?
Lamia avugana agahinda ati" narakubeshye burya. Telephone yawe barayimpaye ngo njye kuyikoresha, ariko birangira aho kujyana nyifunze nshaka kuyigira iyanjye nkajya nyikoresha. Gusa nyuma nibwo nakoresheje Umutima nama mbona ko nkwiye kuyiguha. Umbabarire ibyo narinakibwiye mbere narakubeshye.
Berus aramufata ati " oya Lamia njyewe ntakibazo nkubonaho.
Lamia ati" urakoze
Lamia asohoka mu cyumba cye aragenda. Arimo atamuka ahura na Natty
Natty ati" utabikoze ?
Lamia ati" uko wabishakaga
Natty aramwegera ati" ukoze neza. Ariko ubundi kuki udashaka guhagarara kuruhande rwanjye kuburyo bweruye ? Uba ufite izihe nyungu mukudashaka kunshigikira.
Lamia ati" singiye kuvuga ibyo washakaga ko mbwira Berus ? Nizere ko wishimye
Lamia arikomereza Natty aramureba agenda maze nawe arakomeza
Kurundi ruhande Belly arimo kugenda mu muhanda yacitse intege.nyuma yo kumenya amakuru atarazi.
Kumenya ko Peru yari umukunzi we ndetse na Auntie Sophie abizi neza ariko bakaba baramubeshyaga ko aribyo abona bidahari. Akaba yanamenye ko burya atakoze impanuka ya moto nkuko Sophie Auntie we yamubwiraga ko ahubwo yakoze impanuka y'imodoka arikumwe n'Umukunzi we Peru
Udacikwa na Episode 20
Comments