Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
BEBE SAVE OUR LOVE
Episode 18
Duheruka Mama Natty na Natty bashya ubwoba, ubwo Natty yaramaze kubona belly igihe yarisohokanye na Berus
Story by Chris nandi ishimwe
Mama Natty amaze kumva ayo makuru mabi Natty azanye ko yabonye belly yidegembya, yagiye ubwoba ndetse ararakara cyane. Natty aho nawe yaracanganyikiwe cyane
Natty areba Mama we ati" ese mama uriya mugore Yaba yarkubeshye.
Mama Natty afite umujinya ati" nubundi ikigaragara barambeshye.
Natty afite ubwoba ati" Mama shaka icyo ukora kuko byaba bigiye kumvangira cyane
Mama Natty aramufata ati" wowe komera komeza gahunda yawe byose ndaza kunyitaho
Kurundi ruhande Berus ari kuburiri bwe afite ya telephone ye lamia aherutse kumuha arimo kwandikamo ya tariki ye y'amavuko Natty yamubwiye aracyeka ko ariyo yaba ari password ya telephone ye
Abikoze biranga. Aratekereza maze ashyiramo amazina ya natty ngo arebe ko niba barakundanaga ahari birashoboka ko amazina ye yaba ariyo password ya telephone ye. Gusa nabyo abikoze biranga
Natty arimo kuza agana ku cyumba cye akubitana lamia. Lamia abona ko Natty atameze neza
Lamia ati" noneho habaye iki ko mbona wagira ngo wataye igikapu
Natty aramureba gusa maze araceceka arikomereza
Lamia ati" Natty
Natty aramureba arikomereza, Lamia nawe ntiyabitindaho arikomereza ajya mu cyumba cye
Natty aza mu cyumba cya Berus yinjira adakomanze asanga Berus afite telephone ayibonye arikanga cyane
Berus nawe abona ko Natty yamaze kubona iyo telephone ubwo ntiyaba akiyihishe..Natty arikoroza maze arakomeza aza hafi ya Berus
Natty ati" hobey bimeze gute ?
Berus ati" biraho
Natty amushyirajo amaboko ye ati" ariko ntabwo igihe cyose uzajya uvuga gutyo. Telephone wayikuye he ?
Barus ati" ni Lamia wantije.
Natty aramureba mu maso arakayemo
Berus ati" niki ko urakaye honey
Natty ati" bea koko!
Berus ati" iki?
Kurundi ruhande Sophie na Shema bicaye muri Saro ayo masaha bagegereje kureba ko Belly ataha agaruka mu rugo
Uwo mwanya babona Bemky nguwo aratashye rwose
Sophie arahaguruka aza imbere ye ati" belly bisa nkaho utagishaka kunyumva?
Belly ati" kubera iki? Kuba navuye hano mu rugo nkagenda ? Ese ntaburenganzira mfite bwo kugira aho njya ?
Sophie arebana na Shema .Shema arahaguruka maze nawe aza imbere.
Belly arabareba
Shema ati" belly uburenganzira urabufite rwose , ariko bitewe n'ikibazo ufite kuva aha mu rugo ukagenda wenyine , ushobora kuba wagira ikibazo
Belly ati" njyewe ndambiwe ibyo muhora mu mbwira ngo ikibazo mfite
Sophie ati" ariko tukwitayeho.
Belly ati'" nonese ko nagiye ntabwo ngarutse? Ikibazo n'ikihe ? Niba mushaka ko nkira mu menye ko nkeneye kubaho ubuzima busanzwe. Kandi kujya mva hano nketembera biri mu bizajya bimfasha
Sophie ati" basi jya ugenda ariko uvuze .
Belly araseka ati "navuga gute? Hari telephone mfite ?
Shema na Sophie bararebana
Belly ati" ndashaka kujya kwiruhukira
Belly arakomeza ajya mu cyumba cye, Sophie na Shema basigara barebana. Belly yirambika ku gitanda maze yibuka neza ubwk yarimo ataha, hari ibihe bimwe yabashije kwibuka bye n'Umukunzi we Peru
Shema areba Sophie ati" narakubwiye kumugenzura bigiye kuzajya bitubera ihurizo.
Sophie aricara aratekereza ati" noneho ngiye gukora iki?
Tugaruke kwa Natty aracyarikumwe na Berus ariko yirakaje cyane
Aravuga ati " kubera iki urimo kumbeshya ?
Berus ati" nkubeshye iki?
Natty ati" iyo ni telephone yawe ndetse ni Lamia wayihubaye. Mpise nibuka n'igihe nasangaga murimo kuvugana maze nabasangana mbabajije ibyo mwavuganaga mubigira ibanga. Ese baby unshidikanya bingana gute? Ese niki urimo gupanga ma Lamia mu ibanga ?
Berus ati" babye ntabwo nkushidikanya.
Natty arahaguruka ati" urahakana gute Kandi hano bigaragaza? Telephone yawe baguhaye uratinyuka ukambehya ko ariyo Lamia yagutije.
Berus arahaguruka nawe aramureba ati" reka hano tuvuge ukuri noneho
Natty ati" yego ntakibazo
Berus ati " ubwo nababazaga telephone mwe mwambwiye ko telephone yangiritse ndetse ko Ii
Iri kuri tekinisiye , akaba yarananiw no kuba yayikora. Siko mwambwiye ?
Natty ati" yego
Berus ati" Lamia rero nagiye kubona mbona arayinzaniye. Ahubwo wowe ibyo wabisobanura gute ?
Natty aramurebaaaa maze atekereza imbere muri we icyo agiye kuvuga Kandi kigahamiriza Berus ukuri baribamubwiye mbere
Aravuga ati" ese bea none uratekereza ko twakubeshye?
Berus ati" sintekereza ko mwambeshye ahubwo ndibaza kuki mwambwiye gutyo?
Natty ati" ibyo twakubwiye niko byari bimeze . Ntabwo twari tuzi ko rero Lamia yatubeshye.
Berus ati" ntabwo nsobanukiwe
Natty ati" Lamia niwe twari twarayihaye ngo ajye kuyikoresha, rero yaje avuga ko tekinisiye yananiwe kuyikora .
Berus arongera areba telephone ati" nonese ko mwambwiye ko yangiritse ariko nkaba mbona ari nzima
Natty ati" tuyitora ntabwo yakaga rwose. Ahubwo Lamia ashobora kuba yaratubeshye kugira ngo ayifate ayifunge ajye ayikoresha.
Berus atekereza kubyo Natty arimo kumubwira, nanone akumva arashidikanya rwose
Natty ati" honey ahubwo umbabarire Kandi ubabarire na kabyara kanjye kuko arakubagana.
Berus ati" sawa.
Barus arongera yicara kugitanda
Aravuga ati " nonese password yanjye niyihe? Nashyizemo itariki ya mavuko yanjye wambwiye biranga. Nanashizemo amazina yawe nk'umukunzi wanjye ariko nabyo byanze
Natty araza amwicara amufata mu ijosi asobekeranyije amaboko ati" Cher ntabwo narinzi password yawe pe, kubera ko ntakundaga kujya mfata telephone yawe.
Berus ati" ok ntakibazo
Natty ati" ngaho tujye gufata dinner
.
Bidatinze Natty aza kureba lamia mu cyumba cye yarakaye cyane.
Natty ati" ndashaka kuvugana nawe
Lamia abona Natty yarakaye cyane bikomeye ati" ko uje wandakariye cyane habaye ikihe kibazo ?
Natty ati " iriya telephone wahaye Berus ni gute yari mu biganza byawe ?
Lamia arikanga areb hasi
Kurundi ruhande, Belly yibutse izina yari yabonye kuri ya photo ye na Peru bamutuburiye bagahindura.
Araryibuka neza izina rya studio, yahise agenda ajya gushaka iyo studio mu mujyi. Ahagaze agasanga umusore witwa lex ukoramo.
Lex amubonye aratangara ati" Belly cyakora Imana n'igitangaza warakize neza?
Belly ati" nje hano kukubaza ikibazo.
Lex ati" Kandi se ko uje n'ibibazo narinzi ko uje kwifotoza ?
Belly ati" wajyaga uduforotora njye n'Umukunzi wanjye Peru?
Lex ati" cyane rwose mwari abakiriya banjye bimena.
Belly ati" bivuze ngo sinibeshya narimfite umukunzi ?
Lex araseka ati" ahubwo se warabyibagiwe ko numva unshanga?
Belly ahita abyumva neza ko ibyo aba yibuka byose kumukunzi we ari ibyanabyo, nubwo ba Auntie we aba avuga ko aba atekereza ibintu bidahari
Udacikwa na Episode 19
Comments